WIMPA IJAMBO
Wimpa ijambo ntavuga byinshi
Ntavuga byose
Nkagira uwo nkomeretsa akababara
Wimpa
ijambo ntavuga ibibabaje (gusa)
Nkagira uwo mbangamira
Akava aho abifata nabi akarakara
Ntagira ibyo nshima (byiza) byo kuririmb(w)a
Nkagira uwo nshavuza nta munoza
Inkovu ni nshyashya muvandimwe
Umutima-rwanda
ufite intimba
Wararize
Rwanda wararize (2x)
Nyamara
ntugahogore
Burya
kwiheba nirwo rupfu.
Wimpa
ijambo ntavuga uko mererwa
Iyo mbonye
impfubyi zabuze kivurira
Kugeza
magingo
Wimpa
ijambo ntavuga abapfakazi
N’ababuze
ababo n’agahinda kenshi
Katazashira
Wimpa
ijambo (2x) ntafata
impu zombi
Nkavuga
indimi ebyiri
Kamere
gacurama niyo igezweho
Ntasabwa
imbabazi ntazo
nigeze
Kandi
ubworoherane ntakiguzi
Ntashyira
umubabaro wanjye
Kumunzani
w’ishavu
Nkabwirwa yuko
udashyitse eh
Wimpa
ijambo ntavuga amateka
Buli wese
yanyuze kugeza uyu munsi
Mu marira
Wimpa
ijambo ntavuza induru y’icyenda
N’ine
Igihugu
cyose mungaruka
Iyo
mbonye utwangavu
turera utundi
Cyangwa se
utugimbi tuyobora ingo
Iyo mbonye
utwana
Tw’udutambambuga
Dutamba iyo
mbuga ya gereza
Wararize
Rwanda wararize
Wimpa
ijambo ndeka undorere
Ntabaza
amateka amavu n’amavuko
Y’inzika
zose
Wimpa
ijambo ntaregwa gusopanya
Kandi
nshaka kunga
Kwiyunga
nyakuri ni ukworoherana
Wimpa
ijambo (2x) ntahitamo guhigima
Cyangwa
guhwihwisa
Kuko ibyo
mumatamatama
(Byo)
ntibizashira...
Ntabura
igisubiazo ku bihe
bizaza
N’iminbanire
y’abiwacu
Ntabaza
amasengesho y’imyaka yose
Aho imbuto
y’urukundu igeze eh!
Wararize Rwanda
wararize (2x)
Nyamara
ntugahogore
Burya
kwiheba nirwo rupfu
Kubura
ibyiringiro we nirwo rupfu (2x)
La La La ...