WIMPA IJAMBO
Wimpa ijambo ntavuga byinshi
Ntavuga byose
Nkagira uwo nkomeretsa akababara
Wimpa ijambo ntavuga ibibabaje (gusa)
Nkagira uwo mbangamira
Akava aho abifata nabi akarakara
Ntagira ibyo nshima (byiza) byo kuririmb(w)a
Nkagira uwo nshavuza nta munoza
Inkovu ni nshyashya muvandimwe
Umutima-rwanda ufite intimba
Wararize Rwanda wararize (2x)
Nyamara ntugahogore
Burya kwiheba nirwo rupfu.
Wimpa ijambo ntavuga uko mererwa
Iyo mbonye impfubyi zabuze kivurira
Kugeza magingo
Wimpa ijambo ntavuga abapfakazi
N’ababuze ababo n’agahinda kenshi
Katazashira
Wimpa ijambo (2x) ntafata impu zombi
Nkavuga indimi ebyiri
Kamere gacurama niyo igezweho
Ntasabwa imbabazi ntazo nigeze
Kandi ubworoherane ntakiguzi
Ntashyira umubabaro wanjye
Kumunzani w’ishavu
Nkabwirwa yuko udashyitse eh
Wimpa ijambo ntavuga amateka
Buli wese yanyuze kugeza uyu munsi
Mu marira
Wimpa ijambo ntavuza induru y’icyenda
N’ine
Igihugu cyose mungaruka
Iyo mbonye utwangavu turera utundi
Cyangwa se utugimbi tuyobora ingo
Iyo mbonye utwana
Tw’udutambambuga
Dutamba iyo mbuga ya gereza
Wararize Rwanda wararize
Wimpa ijambo ndeka undorere
Ntabaza amateka amavu n’amavuko
Y’inzika zose
Wimpa ijambo ntaregwa gusopanya
Kandi nshaka kunga
Kwiyunga nyakuri ni ukworoherana
Wimpa ijambo (2x) ntahitamo guhigima
Cyangwa guhwihwisa
Kuko ibyo mumatamatama
(Byo) ntibizashira...
Ntabura igisubiazo ku bihe bizaza
N’iminbanire y’abiwacu
Ntabaza amasengesho y’imyaka yose
Aho imbuto y’urukundu igeze eh!
Wararize Rwanda wararize (2x)
Nyamara ntugahogore
Burya kwiheba nirwo rupfu
Kubura ibyiringiro we nirwo rupfu (2x)
La La La ...