Inshuti za Generali Majoro Kayumba Nyamwasa zirasubiza Kamaliza Yudita

http://www.leprophete.fr


Indege za Kagame

Dore ngizo za ndege 2 zihenze cyane za Paul Kagame ku giti cye!

  
Ku bashinzwe uru rubuga rw’ubwisanzure, leprophete.fr, nk’uko mwaraye mubisezeranije Abanyarwanda kuri Radio BBC Gahuzamiryango, twizeye ko natwe inkuru yacu muyihitisha.Nimutagira ubwoba bwo kuyitambutsa, tuzakomeza kubaha amakuru.

Mwihanganire ko tudashobora kuvuga amazina yacu y’ukuri. Impamvu ni uko turi mu Rwanda, turi mu ngabo z’igihugu. Namwe murumva ko bitatworoheye gutanga umwirondoro wuzuye. Turi itsinda ry’abasilikari bake ,muri iri joro natwe twiyemeje gutinyuka tukavuga icyo dutekereza.

Impamvu twanditse iyi nkuru:

Ntidushobora kwihanganira na gato ibyo Kamaliza Yudita yavuze kuri Generali Kayumba Nyamwasa na bagenzi be ngo Kagame yarabahannye kubera ko “ bicaga akazi kabo””. Siko biri. Turisobanura nibiba ngombwa tuvuge n’akari i Murori. Kayumba Nyamwasa twabanye neza, yatubereye umuyobozi mwiza, ntitwumva neza impamvu agomba kugerekwaho ibyaha atakoze, agacibwa mu gihugu. None twiyemeje gutobora tukavuga, Abanyarwanda basomaiyi nkuru abe ari bo baducira urubanza.

 A.Ku nyandiko ya Kamaliza Yudita

Ishusho Kamaliza atanga ya Paul Kagame twagize uruhare mu kuyirema, twagize igihe cyo kuyemera no kuyemeza abandi Banyarwanda. Gusa turasanga Kamaliza na we akwiye kubona ko mu mpamvu 12 zimutera kwikundira Paul Kagame harimo izitagihuye n’igihe tugezemo. Iyo shusho ya Kagame twacengeje mu Banyarwanda ndetse no mu mitwe y’Abazungu ntabwo twayubatse tugamije kugira nabi. Twari dufite icyifuzo cyo kugira umuyobozi wafasha FPR Inkotanyi kuyobora igihugu mu nzira nziza ya demokarasi, ubumwe,ubwiyunge n’amahoro. Nyuma y’urupfu rudasobanutse rwa Generali Gisa Rwigema, twari twishimiye ko uwo muyobozi wacu abaye Paul Kagame.  

Iki gihugu twarakirwaniye dufatanije na Paul Kagame, benshi mu bavandimwe bacu bakimeneye amaraso yabo ku rugamba rwo kwibohoza rwatangiye ku mugaragaro ku italiki ya 1Ukwakira 1990. 

Twakoze uko dushoboye ngo tumugaragaze neza nk'uko bikwiye kugirirwa umukuru w'igihugu Abanyarwanda bose bakwibonamo.

Nyamara ubu ntitwishimiye na busa ko Kayumba Nyamwasa n’izindi ntwari nyinshi zagokeye igihugu zongera gutorongezwa iyo mu buhungiro.Ubwo se ntitwaba twararuhiye ubusa turwanira kubohoza igihugu cyacu none ubu kikaba kiyobowe n’ubutegetsi bubi burengeje ubukana bwa bundi twagayaga kandi twarwanyije?

Bityo rero ingingo twumvikanaho na Kamaliza Yudita ku buryo budasubirwaho ni imwe gusa: FPR iyobowe na Paul Kagame yahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ntabwo rwose twigeze dupanga ko Abatutsi bari mu Rwanda bakwicwa kugira ngo dukunde dufate ubutegetsi. Twese twari tuhafite imiryango yacu. Birumvikana ko intambara yo kurwanya leta ya Habyarimana yaba yaragize uruhare mu gutuma Abatutsi bicwa ariko ntitwigeze tubipanga na busa. Twe dufashe ijambo muri kano kanya ntitwigeze twumva bivugwa na rimwe n'abayobozi bacu  cyangwa se ngo tubihabweho amabwiriza kuva twatangira urugamba.

B. Ingingo 5 tutacyumvikanaho na gato n’umuvandimwe Kamaliza Yudita ni izi zikurikira:

 
1. Paul Kagame ni umunyagitugu: Yatesheje FPR umurongo wayo wo kuyobora igihugu mu nzira ya demokarasi. Tubibutse ko gushyiraho ubutegetsi bugendera kuri demokarasi no gucyura impunzi ari zo zari intego ebyiri nyamukuru igihe twatangiraga urugamba. Twifuzaga gushyiraho Leta yafasha Abanyarwanda bose kwishyira bakizana mu gihugu cyabo kugira ngo abari ku ngoyi n’abatotezwaga n’ubutegetsi bubi bwariho nabo bahumeke, babeho mu mutuzo.

Nyamara tumaze gufata igihugu, ubutegetsi bwose Kagame yarabwikubiye, akica agakiza, inzego z’igihugu nk’ubutabera, Polisi y’igihugu n’izindi akazikoresha mu nyungu ze bwite gusa. Buke buke yagiye ahinduka tumureba, abajyanama bose abigizayo, asigara yiringiye umutwe we wonyine. Ikibabaje kurushaho ni uko abashoboraga kumuvuguruza cyangwa kumwereka ukuri yabishe urwagashinyaguro abagize amahirwe yo kumuca mu rihumye baboneza iy’ubuhungiro. Birababaje cyane.

  
2. Paul Kagame ni umwicanyi kabuhariwe:

Paul Kagame yicishije Abanyarwanda benshi cyane. Abasirikari bacu yiyiciye ubwe ntibagira ingano . Uwarondora amazina yabo ngira ngo bwakwira bugacya. Tukiri mu rugano, abana baturukaga za Burundi yicishije agafuni ntibagira umubare. Abenshi muri bo, iyo bataziraga ko bakekwaho kugirana isano n’ abo mu bwoko bw’Abahutu, bicwaga bazira gusa ko bize amashuri” (intellectuals). Reka tubabwire ibanga: N’ubwo Abanyarwanda mwese mutubona ku manywa duhagaze bwuma, iyo ijoro riguye birahinduka cyane. Hari ubwo twiherera turi nka 4 cyangwa 5, twakwibuka abantu twishe tubahora ubusa n’andi mabi yose uyu mutware wacu yadukoresheje, tugaturika tukarira bukarinda bucya! Iyo turi mu bihe bigoranye nk’ibyo, benshi bahitamo kwiyahuza inzoga n’ibiyobyabwenge kugira ngo barebe ko batora agatotsi, hakaba n'ubwo biba iby’ubusa.Mujye mudusengera.

By'umwihariko turashaka kwibutsa Kamaliza ko Paul Kagame yicishije Abanyarwanda benshi bo mu bwoko bw’Abahutu: Urugero rutari kure ni Abasenyeri n'abapadiri ba Kiliziya gatolika twatsinze i Gakurazo le 05/06/1994. Twakwibagirwa dute ibyabereye I Kibeho taliki ya 22/04/1995 ? Ibihumbi n’ibihumbi by’abahutu barimo abana, abakecuru abasaza,abarwayi,abatwite….ntitwabarasaguye ku mugaragaro duhagarikiwe na Afande Fred IBINGIRA ngo nawe akaba yari yahawe itegeko na Jenerali Paul Kagame ?

 Imirambo Kibeho

Kuki abarokokeye i Kibeho badafite uburengazira nabo bwo kwibuka ababo ?

Abiciwe za Byumba na Kibungo ntibagira ingano.Abo twatsinze mu manama anyuranye twahamagazaga nyuma yo kubohoza akarere aka n’aka, bazwi n’ababo barokotse. Abishwe mu gihe cy’abiyitaga Abacengezi muri za Ruhengeri na Gisenyi, muzababarure muzatagangara. Na Lieutenant Ruzibiza Abdoul wafashe igihe cyo gukora iryo barura arinze apfa atabavuze bose. Muzasome ubuhamya bwe hari igihe byabafasha kumenya aho abanyu baguye. Rurangiza ni abo twatikirije iyo mu mashyamba ya Congo. Raporo ya Loni (Mapping Report)yarabidushinje ku mugaragaro kandi biduteye ipfunwe rikomeye n’ubwoba bwinshi. Tuzi ko umunsi umwe ubutabera buzabituryoza kandi n’ Imana ntizareka kubiduhanira. Nyamara ibyo byose twabikoreshejwe na Paul Kagame, uyu utanacisha bugufi ngo twumvikane, turebe uko twakwitegura guhangana n’izo manza zikomeye zidutegereje. Bamwe mu bayobozi bacu barangije guhabwa za Arrest Warrant mpuzamahanga. Aho kugira ngo dufate umwanya tubyige neza, Paul Kagame ntahwema kudusopanya , ku mpamvu ze bwite. Rwose aho tugeze , dusigaye twibaza niba byose bigenda neza mu mutwe we.

Gén Ibingira                                                                                   

General Fred Ibingira araganje, nyamara ni we wayoboye ubwicanyi bwarimbuye Abahutu i Kibeho !


Ibyerekeye urupfu rwa Perezida Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi Ntaryamira n’abo bari kumwe mu ndege, ari nabyo byafashwe nk’igikorwa cy’iterabwoba cyabaye imbarutso ya jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994, ntacyo tubivugaho, dutegereje icyo ubutabera mpuzamahanga buzemeza.Mukomeze mwihangane na byo bizashyira bimenyekane.

 
3. Paul Kagame ntabwo yashoboye gufasha Abanyarwanda kwiyunga :

 Nk’uko Generali Kayumba Nyamwasa na bagenzi be ari bo Gerard Gahima, Patrick Karegeya na Tewojeni Rudasingwa bakomeje kubivuga ndetse bakanabyandika(Rwanda Briefing), politiki ya Paul Kagame ni politiki izwi ku izina rya “munyangire”. Azi gucamo ibice abo ashinzwe kugira ngo ashobore kubayobora uko yishakiye.Yaraduteranije turicana, turagambanirana, biteye agahinda gusa. Yakunga Abanyarwanda ate igihe adashobora na we kubazwa n’Ubutabera ibyaha yakoze n’ibyo akomeza gukora ? Yakwigorora ate n’abo mu bwoko bw’Abahutu yiciye kandi bakaba bacyuzuye amagereza? Ntitwakwirengagiza ko muri abo bafunze,yego harimo abagize uruhare muri jenoside bagomba kubihanirwa ariko harimo n’abatari bake bamaze imyaka isaga 15 bafunze, nta cyaha , nta dosiye cyangwa se barakatiwe bya nyirarureshwa,barengana ku buryo buzwi na bose. Muri make yahemukiye Abanyarwanda bitavugwa yari akwiye kwisubiraho agahindura imikorere amazi atararenga inkombe.

4. Paul Kagame ntiyaciye ruswa,ahubwo na we abarirwa mu bafite akaboko karekare

Reka duhere ku byoroshye. Uko twamubonye, Perezida Kagame akunda ifaranga bitangaje. Ese buriya mwari muzi ko nta munyarwanda n’umwe ushobora gukorera ubucuruzi muri iki gihugu ngo yunguke atabanje guhakwa kuri Afande mukuru no kumugenera imigabane ishimishije?Muzegere umucuruzi uwo ari we wese azabasobanurira neza icyo tuvuga aha. 

Hari ubwo se muzi ko amasoko ajyanye n’imishinga yose irimo amafaranga atubutse atangwa muri iki gihugu, ayoborwa n’abantu ba Paul Kagame, kandi hakaba harimo komisheni(commission) igomba gushyirwa kuri konti ye bwite ?

Mwibuke ko Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya batahwemye kwerekana ukuntu Kagame ari igisambo cy’ingufu: yigabije umutungo wose w’ishyaka FPR Inkotanyi n’umutungo w’igihugu arayigarurira ku mugaragaro. Ngo hagire se ugira icyo abaza ku byerekeye ikoreshwa ry’ayo mafaranga ? Wabibaza ukarara he?

Paul Kagame ni umuntu wikunda by'ikirenga: abandi ntibabaho, habaho Paul Kagame wenyine, n’umugore we n’abana be gusa. Nta wundi ufite agaciro imbere ye. Abandi bose ni “umwanda”, “useless”, “nothing”, “isazi” “imibu”,"ibigarasha" n’andi magambo menshi mabi yagiye atuka ababaye abafasha be ba hafi nk’uko mwagiye mubyiyumvira. Ariko biriya ni ibyo mwebwe mwashoboye kumva! Ibitavugirwa ku maradiyo Imana ikomeze ibarinde kubimenya. Reka tubabwize ukuri : iyo Paul Kagame atangiye gutuka bamwe mu bayobozi bacu ku karubanda nka kuriya yabigize akamenyero, hari ubwo umujinya ufata ab’abasore muri twe, bagasumira imbunda zabo, bakazigundira , bagahekenya amenyo akenda kumeneka,…ariko bikaza guhosha, sinzi ikintu kitubuza gutera intambwe ya nyuma! Byabaye kenshi. Sinzi ko bizahora bityo. Nyamara Abasirikari benshi turacyamukunda, turamwubaha, yari akwiye gufata umwanya wo kumenya ibiduhangayikishije.

Ibyo yasahuye igihugu yabiguzemo indege ebyiri ze bwite. Izo ndege nazo zikomeje guhombya igihugu kuko Leta izikodesha ku giciro gihenze cyane igihe cyose Kagame n’incuti ze bagomba gutembera. Yewe n’iyo agiye gusura abana be muri Amerika, igihugu kiriha akayabo k’amafaranga yinjira kuri konti y’izo ndege ze. Abazi umubare w’amafaranga uteye ubwoba igihugu gita kuri izo ndege bazawubatangariza wenda  kuri uru rubuga. Izo ndege zabanje kuba muri South Africa, ubu noneho nk'uko bivugwa yagiye kuzihisha mu gihugu cy’Ubugereki.

N’ubwo Kagame ahembwa umushahara utubutse, ntabwo yashobora kwigurira n’amapine y’izo ndege. Ubwo se murumva hari ahandi yakuye amafaranga aziguze niba atarayibye? Azabisobanurire Abanyarwanda, umva ko yaciye ruswa da akaba acunga umutungo w’igihugu mu buryo bunyuze mu mucyo ! Nyamara twe tubona abayobozi bacu basa n'aho bataramenya ko tumaze imyaka 17 yose tuvuye mu ishyamba, baracyakora nk’uko bakoraga icyo gihe! Akaba ari byo bitera benshi umushiha uhoraho. Ibyo ari byo byose, ziriya ndege zombi zikwiye gufatwa mu maguru mashya zigasubizwa Leta y’Urwanda. Zihombya igihugu cyane, byari bikwiye guhinduka.

5. Paul Kagame yafashe ingabo z’igihugu ho ingwate:

Iyo muba mwari muzi ukuntu dufite ingabo zikunda igihugu n’Abanyarwanda, zifite disipuline, zishoboye akazi ako ariko kose kugeza n'igihe zoherezwa kugarura umutekano mu mahanga kandi zikaba igihe cyose zitanga zititangiriye itama. Ikibabaje gusa ni uko Afande Perezida yazihinduye nk’agaco ke gashinzwe gushyira mu bikorwa ibyifuzo bye gusa. Ikindi mutari muzi ni ukuntu Abasirikari bakuru bakubitwa nk’abaja n'ukuntu adufungira ubusa, nta kosa, nta rubanza!N’iyo habaye "igisa n'urubanza", imyanzuro iba yafashwe rutaratangira kuburanishwa. Ntitwirirwa dutanga ingero.Ikindi mutazi ni umubare w’abasirikari bacu bicirwa ubusa buri mwaka! Ntabura impamvu aheraho, uwo adashaka akaba akubiswe urusoro.Ibyo byose birababaje kandi byose ni ibiduca intege tukabura uko tugira. Akazi kacu ka gisirikari tugakora dufite ubushake bwo gukorera igihugu ariko tugahora tugakorana  ubwoba ko dushobora kwicwa tuzira akarengane. Urwikekwe ni rwinshi hagati y’ingabo ubwacu kuko utaba uzi ukuneka uwo ari we. Muri iki gihe, urinyagambura gato ngo uri uwo kwa Nyamwasa. Wakorora ngo usuzuguye amategeko. Dufite ikibazo gikomeye . Niba Kagame akunda igihugu  agakunda n’Abanyarwanda bose, nareke ingabo z’igihugu zikore akazi kazo muri disipuline n' ubwisanzure bukwiye. Bitabaye ibyo, ntabwo tubona neza ibizakurikiraho mu bihe biri imbere.

Twizere ko Kamaliza Yudita yumvise ko mu mpamvu 12 zituma yikundira Perezida Paul Kagame harimo izo tutumvikanaho na gato. 

Kayijamahe John,
Umusirikari mu ngabo z’Urwanda.

Soma inyandiko ya Kamaliza : Impamvu 12 zintera kwikundira Kagame.