Nizeye ko ibi bitekerezo byanjye na byo mubireka bigahita kuri uru rubuga rwanyu UMUHANUZI.
Nakomeje gusoma ibyandikwa kuri uru rubuga ariko mbabazwa cyane n’uko havugwa ibibi gusa, ntihavugwe n’ibyiza kandi byinshi Perezida Paul Kagame yatugejejeho.
Icyambere cy’ibanze : Yahagaritse jenoside yakorerwaga abatutsi. Kandi iyo jenoside yatangiye kera cyane muri za 1959. Muri 1994, abahutu baratwishe baratumara baduhora gusa ko twavutse turi Abatutsi. Ni nde wahakana ko iyo tutagira Paul Kagame n’Umuryango FPR -Inkotanyi Interahamwe za Habyarimana zitaba zaratumariye ku icumu burundu ntihasigare n’iyonka?
2. Paul Kagame , nta bantu yishe, niba kandi hari n’abo yacyamuye akabakubita akanyafu, ni uko bari interahamwe. None se gufunga cyangwa kwica interahamwe zishe abantu murashaka kuvuga ko na byo ari icyaha ? Ntimugakabye di!
3. Kagame yatowe n’Abanyarwanda bose ubugira kabiri ,muri 2003 no 2010 ,mu matora yakozwe mu mucyo usesuye.Raporo z’indorerezi mpuzamahanga zihamyako amatora yo mu Rwanda yagiye akorwa mu mucyo uzira amakemwa no mu mutekano usesuye. Abo bajyaho bakabeshya ngo Kagame ni umunyagitugu babikura he ? Yaba umunyagitugu ate kandi yarashyizwe ku butegetsi natwe ubwacu abaturage ?
4. Kagame yazanye iterambere. Ni nde wundi wategetse u Rwanda ngo atuzanire amazu meza n’isuku mu mujyi wa Kigali ? Ninde wakwirakwije telefone mobile mu Rwanda hose ku buryo n’umuturage rucakari atunga Internet iwe mu rugo ? Ni nde wundi mwumvise ashishikariza abanyeshuri kwiga ibya ICT nka Paul Kagame ?Amazi meza, amashanyarazi, imihanda...hari umurenge n’umwe atabigejejemo ? Gahunda yo gutura heza abanyarwanda bakava muri nyakatsi, si ibintu byiza ? None se ubwo ababinenga si abarwayi ?
5. Kagame yaciye ruswa mu Rwanda. Twese tuzi ukuntu atajya azuyaza mu guhana abayobozi bitwaye nabi cyangwa abasahura umutungo w’igihugu baba abahutu cyangwa abatutsi. Azi gukubita imbeba atababarira izihaka. Ba jenerali Kayumba Nyamwasa bicaga akazi kabo, arabahana atitaye ku mapeti yabo y’akataraboneka no ku bututsi bwabo barishaga. Ministre Joseph Habineza yariyandaritse Kagame ntiyatindaganya kumutegeka kwegura. N’abandi bumvireho ! Ubwo se kuki nk’ibyo mutabibona ngo mubimushimire ?
6. Kagame ntavangura amoko. Muri Leta ye harimo abahutu benshi,mu gisilikari n’ igipolisi abahutu baruzuye. Abavuga ko yanga abahutu akanabica babikura he? Dewo Mushayidi w’umututsi ntafunze kimwe na Victoire Ingabire, na Bernard Ntaganda b’abahutu ? Bose ntibazira amanyanga yabo yo guteza umutekano muke mu gihugu ?
7. Kagame yahaye u Rwanda ishema n’isheja mu ruhando rw’amahanga: Abazungu birata gusa yabasubije kuri gahunda. Hari undi mutegetsi mwigeze mubona abatuka ku mugaragaro mu mbwirwaruhame kandi ntibigire icyo bimutwara ? Koko “Ijabo ry’u Rwanda ni ryo rigomba kuruha ijambo”. Ibyo tubikesha nde? Paul Kagame .
8. Kagame Paul arashaka amahoro mu Karere kose k’ibiyaga bigari. Ibyo bigaragazwa n’uko adatinya kwambuka imipaka akajya kurwanya interahamwe zikomeje gusahura, gufata abagore ku ngufu no kwicira ubusa abanyekongo. Ibyo bigaragazwa kandi n’uko yafashe akanafunga Jenerari Nkunda wari warigize icyamamare, agateza akavuyo mu gihugu cy’abavandimwe cya Kongo. Abamushinja ngo ateza intambara z’urudaca zayogoje akarere kose baramubeshyera. Interahamwe ni zo za nyirabayazana. Zizarekere aho gukora amabi hakurya muri Kongo murebe ko Kagame yongera gusubirayo.
9. Kagame yazanye ubumwe n’ubwiyunge
Tuzi abantu benshi bamuhemukiye nk’abafaransa ba Turquoise ariko yarababariye ibihugu byombi birongera birashyikirana. Hari abantu bishe abatutsi ku buryo buzwi neza, nka ba Rucagu Boniface, Gatsinzi Marcel,Jenerali Rwarakabije n’abandi ntiriwe ndondora amazina. Abo bagizi ba nabi twashatse kubakurikirana mu rwego rwa IBUKA, Kagame atwumvisha ko tugomba kwiga kujya turenzaho, tukabana n’abandi mu mahoro. Twarabyemeye, none amahoro ni yose kandi koko abo bantu bakorera igihugu ku buryo bushimishije.Hari utabibona se ?
10. Kagame abumbatiye umutekano mu Rwanda: Kagame ni we wenyine watwumvishije ko interahamwe zatwicaga ejo hashize , zishobora kubana natwe mu mahoro mu gihugu kimwe. Ni umuyobozi w’Abanyarwanda bose, twese tugomba kubimwubahira . Kagame aramutse avuyeho mwareba ukuntu amaraso yongera kumeneka. Abamurwanya ni inyangabirama, baba bashaka gukururira Abanyarwanda mu ntambara z’urudaca . Ni ukuri avuyeho twashira.
11. Kagame ni “sympatique”: iyi ni impamvu y’umwihariko ariko ndakeka ko nyihuriyeho n’abagore benshi.Buriya rero Kagame ni umugabo mwiza cyane, afite igikundiro, umugore wese yakwifuza kumugira uwe.Tunamukundira kandi ko yashyize abagore benshi mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu. Urwanda se si urwa mbere ku isi mu guteza imbere umwari n’umutegarugori ?
12. Kagame akunda Imana.
Kagame akunda gusenga Imana cyane. Abantu bihaye Imana baramwikundira bikomeye. Misa z’abapadiri azijyamo,akabatirisha abana be kandi agahazwa kuri Ukaristiya. Abayisilamu n’ abandi banyamatorero y’abaporoso bamwisanzuraho ndetse n’abapasitoro bo muri Amerika bajya baza kumusengera . Mbese twaranabyiboneye ku munsi w’irahira. Aba agamije iki? Gusaba Imana ngo irengere Urwanda n’Abanyarwanda.
Ubwo se umutegetsi nk’uwo twamunganya iki? Ndasaba abapadiri bayobora uru rubuga gushyira imbere ukuri maze bakajya baburizamo ibitekerezo bihita kuri uru rubuga bigamije guhindanya isura ya Perezida Paul Kagame. Imana iduhe amahoro twese.
Kamariza Yudita
Intara y’Uburasirazuba.
N.B: Nimureka iyi nyandiko yanjye igahita ku rubuga rwanyu, nzongera mbagezeho n’ibindi bitekerezo byerekana kurushaho ubwiza bwa Leta ya Paul Kagame.Murakoze.