Dore
impamvu zituma
umugore wawe atanyara mu gihe urigutera akabariro
(nimba ukunda umugore unyara
dore inama ugirwa )
Yanditwe:
2/03/2014
Kunyara ni
kimwe mu bintu birimo gusenya ingo zimwe na zimwe muri iki gihe mu gihe
ibyishimo bibonerwa mu mibonano, ariko ntibyakunze kwitabwaho hirya no
hino ku
isi kugeza mu 1950, aho abashakashatsi batangiye kubitekerezaho ari
benshi
Hano mu Rwanda
abagabo benshi
bakunda abagore bagira amavangingo ( kunyara ) ndetse usanga mu
mico imwe n’
imwe na n’ ubu bagica abagore babo imwe mu myanya
ndangagitsina yabo
ibafasha kwishima ku buryo bwihuse, mu gihe cyo gutera akabariro ngo
batazavaho
baca inyuma abagabo babo kuko bazi ko umugore unyara ashobora kunyura
abagabo
benshi.
Mu Rwanda ho kuva
kera abagore bari
bafite amahirwe y’ uko abagabo babo babaga bafite inshingano
yo kubashimisha
kuko habagaho igikorwa cyo kunyaza kuva kera.
Niba rero bikunze ko umugabo afasha umugore kuzana amazi, ni
ikimenyetso cya
mbere cy’ uko umugore aba yanyuzwe n’ imibonano
kuko adashobora kuyazana
atanyuzwe.
Gusa,
n’ ubwo iki ari ikimenyetso
cyo kunyurwa n’ imibonano ntabwo aricyo kivuga ko umugore
agejeje ibyishimo bye
kundunduro.
Ariko se abagore
batajya bazana aya
mazi muri icyo gihe byaba bivuga ko batajya bishima ?
Hari Impamvu zitandukanye zishobora kuba intandaro yo kutazana aya mazi
ku
mugore.
Gusa, umugore
ashobora kugeza
ibyishimo abonera mu mibonano ku ndunduro kandi atigeze azana aya mazi.
Uyu munsi reka twigire hamwe ibintu byagufasha kugera kuri ayo mazi
1. Kuba
umugabo atarabasha kumenya icyo yakorera umugore we ngo aya mazi ayazane
Hari abagabo
bajya bibwira ko ngo
bigeze gukorana imibonano mpuzabitsina n’ undi mugore runaka
ngo we akazana
amazi, bityo babona uwo bashakanye ntayo azana bagahita bumva ko ubwo
ari ntayo
agira.
Hari n’
abasore badatinya guhita
bangana n’ umukobwa bari bakundanye, yamuha bwa mbere
ntayazane ubwo bakaba
babyaranye abo, ariko kandi abagabo bagomba kumenya ko buri mugore
yihariye, ni
ukuvuga ko biterwa n’ icyo wakoze kugirango nyirakanaka
ayazane.
Icyo urimo gukora
gishobora kuba
ntaho gihuriye n’ aho wakora kugirango uwo mwashakanye
ayazane, bityo kuba
utarabona ayazana bishoboka ko atari ukubera ko atayagira.
2. Bishobora
guterwa no kuba umugore ataramenyera kwirekura igihe cy’
akabariro
Hari abagore baba
batarabasha kwerekeza
ibitekerezo byabo byose kuri icyo gikorwa, maze ugasanga bitumye mu
mutwe
hatirekura ngo hafashe imyanya ye kurekura ya mazi.
Bivugwa ko
abagore bazana amazi
bataragira imyaka 30 ari bake cyane n’ ubwo isi igenda
ihinduka kubera imirire
n’ aho igeze.
Iyo bamaze
kuyirenza ngo baba
batangiye kumenyera no kwirekura ku buryo bworoshye. Ku myaka 40,
n’ ubwo
umugore aba arimo asatira gucura ngo nibwo yirekura wese wese ku buryo
umubare
w’ abazana amazi uba munini cyane.
Ushobora rero kwibeshya ukaba wakwiyirukanira umugore kandi igihe cye
cyo
kubasha kwirekura akazana ya mazi uhora uhiga kitaragera.
3. Hari ubwo
umugore atinya kurekura aya mazi akeka ko yaba agiye kunyarira umugabo
we.
Ibi nabyo bibaho
kuko hari abagore
bumva ayo mazi agiye kuza, ariko bagatinya ko aza bacyeka ko bagiye
gushyira
umwanda k’ uburiri.
4. Hari
n’
umugore uzana macye cyane atagaragara umugabo agakeka ko ntayo azana
Aya mazi aza
atangana ku bagore
bose, bikaba bivugwa ko ava
ku gitonyanga kugera kuri litiro.
Ashobora
kuza
inshuro imwe cyangwa se zirenzeho mu gihe cy’ umubonano umwe.
5. Hari
n’
umugore uba uhangayikishijwe amazi ataza
Uku guhangayika
nako gutuma
kwirekura binanirana bityo kuzana amazi bikanga. Ibi na none ngo
bijyana n’ uko
umugore agiye gukora imibonano ameranye n’ umugabo we, kuko
ngo iyo ahangayitse
cyangwa se yarakaye ngo ntashobora kuzana aya mazi kabone n’
iyo yaba yari
asanzwe ayazana kandi nawe ntako utagize ngo uyashakishe.
6. Hari
abagabo bakora imibonano mpuzabitsina bagambiriye gutuma umugore azana
amazi.
Ibi nabyo bituma iyi mibonano ikozwe gutya iba ikomeye nta rukundo
n’ ubusabane
biba birimo kuko hari intego itumbiriwe, bityo kubona ya mazi
bikagorana
cyangwa ntibinagerweho.
7. Kuba
abashakanye batajya baganira igihe bari muri iki gikorwa byatuma abura
Kuganira igihe
cy’ akabariro ni
byiza, kuko umugore aba ashobora gusaba umugabo aho amukoreye
hakamubera heza
kugirango ahagume cyangwa se aho yumvise bitameze neza akaba yahareka.
Iyo ahagumye,
ahanini usanga ariho
hari butume ya mazi aza kuko haba hafite ubwumvumve bukomeye, iyo
atamuvugishije, umugabo akomeza ahinduranya uko yishakiye agirango ibyo
ari
gukora nibyo byiza kandi yahava umugore akababara nyamara ntakome !
Sibyiza
rero guceceka igihe murimo gutera akabariro kuko n’ igikorwa
gishimisha ku
mpande zombi cyane iyo mwungurana ibitekerezo mu gihe cy’
igikorwa nyirizina.
8. Kuba
umugore ntayo ajya azana kubera ko imvubura ziyarekura zishobora kuba
zidakora
neza cyangwa nta n’ izo agira, cyangwa bitewe n’
ingano y’ imisemburo ya kigore
yifitemo
Ibi nabyo ni
ibishoboka ko umugore
koko ashobora kuba atazana amazi, ariko kandi icyo abagabo bagomba
kwishyiramo
ni uko kuryoherwa n’ akabariro bihera mu mutwe ndetse
n’ uko kuzana amazi
ataribyo biryoshya akabariro, ahubwo kugira ububobere buhagije mu
gitsina buri
gihe nibyo by’ ingenzi by’ umwihariko mu gihe cyo
gutera akabariro.
Aya mazi rero
umugore ashobora kuba
ayifitimo n’ aho yaba atarayazana na rimwe cyangwa se umubiri
we ukaba uteye
utyo akaba adashobora kuyazana, nyamara ntibimubuze kuryoshya no
kuryoherwa mu
mibonano igihe agira ububobere buhagije kandi nawe azi icyo gukora.
Solange
Gakuru –imirasire.com
Kanda urebe amakosa ukwiye kwilinda
igihe mukora imibonano mpuzabitsina.