Dore
amakosa uzirinda gukora mu gihe uri
gukora igikorwa cy`imibonano
Yanditwe: 4/03/2014
Mu gihe
ugeze mu buriri ugashaka gutera akabariro (gukora
imibonanompuzabitsina) hari
ibyo ukwiye kubanza kwitaho harimo no kubanza gutegura mugenzi wawe
kugirango
nawe yisange mu gikorwa muba mugiyemo.
Benshi mu bagabo
ntibajya bamenya
amakosa bakorera mu buriri, kandi nyamara ibyo kubimenya ni ingenzi
kuko
bigufasha kugira byinshi ukosora bigatuma urugo rwawe ruryoherwa
kakahava.
Dore amakosa 9 ukwiye kwirinda
gukorera
mu buriri :
1.
Kudasomana
Abagabo benshi
ntibakunze gusoma
abagore mu gihe bari gukora imibonano mpuzabitsina. Iri ni ikosa
rikomeye cyane
kuko biba bikenewe kugirango babashe guhuza urugwiro.
Impamvu usanga
abagabo badakunze
kubikora, ahanini biterwa n’uburyo bateramo akabariro butuma
batabasha kubona
uko basomana. Gusa baragirwa inama yo kugerageza kujya basomana mu gihe
bari
muri icyo gikorwa cy’urukundo.
2. Kugira
aho umuruma mbere y’uko umutegura neza (Yitegura)
Mu gihe
cy’ ibyishimo bisaze
ushobora kuba wagenda uruma ariko bitari cyane ku bice bimwe na bimwe
by’umubiri wa mugenzi wawe. Aha twavuga :urutugu, imoko
y’ibere, ijosi n’ahandi
ariko ibi ubikoze utaramutegura neza bishobora ku mubabaza ndetse
bikamutera
uburibwe bityo ntimusangire ibyishimo.
3. Kutita ku
bice by’umubiri we
Akenshi usanga
abagabo bibanda cyane
ku mabere ndetse n’imyanya y’igitsina
cy’umugore gusa. Aha ugomba kwitondera
indi myanya isigaye igize umubiri muri rusange, aho ugomba no kwita ku
bindi
bice bigize umubiri, nko ku munanura umugongo, gukorakora kunda ye
n’ibindi
bice bishobora kumushyushya no kumugusha neza
4. Kumushyiraho ibiro byawe byose uko byakabaye
Hari igihe
ushobora kujya mu
byishimo ndetse bikaba ngombwa ko wibagirwa ukirekura wese ukamuryama
hejuru
uko wakabaye. Ibi si byiza na gato kuko igihe umushyizeho ibiro byawe
byose
ushobora no kumubuza guhumeka neza.
Ibi rero ukwiye kubyirinda kuko bimutera no kumva atisanzuye mu buryo
mushobora
gusangira ibyishimo.
5. Kurangiza
vuba cyangwa utinze
Mu gihe urangiza
vuba cyangwa utinze
hari icyo bibangamira imibonano mpuzabitsina yawe namugenzi wawe.
Iyo urangiza vuba
bituma utagera ku
rugero rwo kumushimisha kandi iyo urangiza utinze bimutera kurambirwa
ukarangiza yahuzwe.
Igihe utabasha
kugenzura kurangiza
kwawe rero ukwiye kugerageza kugumya kumukinisha mu gihe warangije vuba
kugirango nawe umufashe kugera ku byishimo kandi niba ubona uri
burangize
utinze komeza ugerageze kumuhindurira mu buryo atarambirwa kugirango
agufashe
kuza kurangiza.
6.
Kutamubwira ko ugiye kurangiza (Gusohora)
Abagabo benshi
ibyo ntiba byitaho
usanga icyo bapfa ari uko bakora bakarangiza, muri make ntibaha umwanya
mugenzi
wabo kumenya ibiri kuba.
Nyamara
nk’uko tubikesha urubuga
rwai nterineti ask me ngo nibyiza ko umubwirako hari ikigiye kuba, aho
bagira
bati “biroroshye kuba wamubwira uti : “ngiye
kuza”” bisa n’amarenga y’uko
ugiye
gusohora.
7. Gushaka gukora imibonano mpuzabitsina nk’uko
ubibona muri filimi
z’urukozasoni (Porno)
Nubwo hari benshi
ibi babikunda
ariko si byiza na gato gufata mugenzi wawe (umukobwa cyangwa umugore)
mugiye
gukorana imibonano mpuzabitsina ugahita utangira kumukoresha uburyo
wabonye mu
mafilimi y’urukozasoni (Porno) utazi niba abikunda cyangwa se
yanabishobora.
8. Gukora
imibonano mpuzabitsina ucecetse
Abagabo benshi
bakunda kwicecekera
ahubwo bagategereza ko umugore bakorana imibonano atera hejuru
yishimye.
Tekereza rero hanyuma nawe umuhe icyubahiro wumve ko akeneye kumva ko
nawe
wishimiye igikorwa murimo, ushobora kujya ugira amagambo uvuga atuma
yumva ko
nawe byakunyuze kandi wishimye.
9.
Gucumagura nkaho ari inyundo ikwikira umusumari
Ibi bishobora
kukunezeza ndetse
ukumva unaryohewe, nyamara ntiwatinda kubona ko abagore benshi ibi
batabikunda
ndetse utaretse n’uwawe.
Ibyiza mu kunoza
igihe cyawe n’uwo
mukorana imibonano mpuzabitsina, ni uko wari ukwiye kumenya kwihuta
ukanavangamo no kugenda gahoro, bityo ukabiha injyana maze ubundi
mukaryoherwa
mwembi.
Solange
Gakuru-imirasire.com
Kanda
urebe impamvu abagabo bakunda cyane amabere y’abagore.