Dore amakosa uzirinda gukora mu gihe uri gukora igikorwa cy`imibonano

Yanditwe: 4/03/2014

Mubulili

Mu gihe ugeze mu buriri ugashaka gutera akabariro (gukora imibonanompuzabitsina) hari ibyo ukwiye kubanza kwitaho harimo no kubanza gutegura mugenzi wawe kugirango nawe yisange mu gikorwa muba mugiyemo.

Benshi mu bagabo ntibajya bamenya amakosa bakorera mu buriri, kandi nyamara ibyo kubimenya ni ingenzi kuko bigufasha kugira byinshi ukosora bigatuma urugo rwawe ruryoherwa kakahava.

Dore amakosa 9 ukwiye kwirinda gukorera mu buriri :

1. Kudasomana

Abagabo benshi ntibakunze gusoma abagore mu gihe bari gukora imibonano mpuzabitsina. Iri ni ikosa rikomeye cyane kuko biba bikenewe kugirango babashe guhuza urugwiro.

Impamvu usanga abagabo badakunze kubikora, ahanini biterwa n’uburyo bateramo akabariro butuma batabasha kubona uko basomana. Gusa baragirwa inama yo kugerageza kujya basomana mu gihe bari muri icyo gikorwa cy’urukundo.

2. Kugira aho umuruma mbere y’uko umutegura neza (Yitegura)

Mu gihe cy’ ibyishimo bisaze ushobora kuba wagenda uruma ariko bitari cyane ku bice bimwe na bimwe by’umubiri wa mugenzi wawe. Aha twavuga :urutugu, imoko y’ibere, ijosi n’ahandi ariko ibi ubikoze utaramutegura neza bishobora ku mubabaza ndetse bikamutera uburibwe bityo ntimusangire ibyishimo.

3. Kutita ku bice by’umubiri we

Akenshi usanga abagabo bibanda cyane ku mabere ndetse n’imyanya y’igitsina cy’umugore gusa. Aha ugomba kwitondera indi myanya isigaye igize umubiri muri rusange, aho ugomba no kwita ku bindi bice bigize umubiri, nko ku munanura umugongo, gukorakora kunda ye n’ibindi bice bishobora kumushyushya no kumugusha neza

4. Kumushyiraho ibiro byawe byose uko byakabaye

Hari igihe ushobora kujya mu byishimo ndetse bikaba ngombwa ko wibagirwa ukirekura wese ukamuryama hejuru uko wakabaye. Ibi si byiza na gato kuko igihe umushyizeho ibiro byawe byose ushobora no kumubuza guhumeka neza.
Ibi rero ukwiye kubyirinda kuko bimutera no kumva atisanzuye mu buryo mushobora gusangira ibyishimo.

5. Kurangiza vuba cyangwa utinze

Mu gihe urangiza vuba cyangwa utinze hari icyo bibangamira imibonano mpuzabitsina yawe namugenzi wawe.

Iyo urangiza vuba bituma utagera ku rugero rwo kumushimisha kandi iyo urangiza utinze bimutera kurambirwa ukarangiza yahuzwe.

Igihe utabasha kugenzura kurangiza kwawe rero ukwiye kugerageza kugumya kumukinisha mu gihe warangije vuba kugirango nawe umufashe kugera ku byishimo kandi niba ubona uri burangize utinze komeza ugerageze kumuhindurira mu buryo atarambirwa kugirango agufashe kuza kurangiza.

6. Kutamubwira ko ugiye kurangiza (Gusohora)

Abagabo benshi ibyo ntiba byitaho usanga icyo bapfa ari uko bakora bakarangiza, muri make ntibaha umwanya mugenzi wabo kumenya ibiri kuba.

Nyamara nk’uko tubikesha urubuga rwai nterineti ask me ngo nibyiza ko umubwirako hari ikigiye kuba, aho bagira bati “biroroshye kuba wamubwira uti : “ngiye kuza”” bisa n’amarenga y’uko ugiye gusohora.


7. Gushaka gukora imibonano mpuzabitsina nk’uko ubibona muri filimi z’urukozasoni (Porno)

Nubwo hari benshi ibi babikunda ariko si byiza na gato gufata mugenzi wawe (umukobwa cyangwa umugore) mugiye gukorana imibonano mpuzabitsina ugahita utangira kumukoresha uburyo wabonye mu mafilimi y’urukozasoni (Porno) utazi niba abikunda cyangwa se yanabishobora.

8. Gukora imibonano mpuzabitsina ucecetse

Abagabo benshi bakunda kwicecekera ahubwo bagategereza ko umugore bakorana imibonano atera hejuru yishimye. Tekereza rero hanyuma nawe umuhe icyubahiro wumve ko akeneye kumva ko nawe wishimiye igikorwa murimo, ushobora kujya ugira amagambo uvuga atuma yumva ko nawe byakunyuze kandi wishimye.

9. Gucumagura nkaho ari inyundo ikwikira umusumari

Ibi bishobora kukunezeza ndetse ukumva unaryohewe, nyamara ntiwatinda kubona ko abagore benshi ibi batabikunda ndetse utaretse n’uwawe.

Ibyiza mu kunoza igihe cyawe n’uwo mukorana imibonano mpuzabitsina, ni uko wari ukwiye kumenya kwihuta ukanavangamo no kugenda gahoro, bityo ukabiha injyana maze ubundi mukaryoherwa mwembi.

Solange Gakuru-imirasire.com

Kanda urebe impamvu abagabo bakunda cyane amabere y’abagore.