Sobanukirwa nimpamvu abagabo bakunda cyane amabere y’abagore

Yanditwe: 1/03/2014

Akenshi umugabo aho ava akagera ashimishwa n’amabere y’igitsina gore nubwo yaba ateye neza cyangwa nabi akumva ashimishijwe no kuyabona ndetse no kuyakoraho.

Ese abagabo bayakundira iki? Ni iki kibashimisha iyo bayarebye cyangwa bayakozeho?
gukunda.com iganira na bamwe mu rubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali bagize icyo badutangariza.

 Amabere

Amabere nk’aya abagabo barayakunda cyane

Bagize bati:’’Ubundi kureba amaberey’umugore cyangwa umukobwa ni ibintu byiza cyane kandi bishimisha igitsinagabo kuko akenshi imiterere y’amabere y’umugore ajyana n’imitere y’igitsina cye.

Niyo mpamvu umugabo ayarabukwa gake agahita atekereza no ku gitsina cya nyiri ayo mabere.Ibi bituma umugabo ahita yumva yifuje imibonano mpuzabitsina,akumva yayakoraho, mu mubiri we bigahinduka, kuko mu mabere y’umugore habamo rukuruzi ikurura igitsina gabo.

Kubona amabere y’umugore ni nko kubona igitsina cye,ni nayo mpamvu umugabo uyabonye ahita yumva yifuje gukora imibonano mpuzabitsina.

Kuri bo ngo iyo umugore agenda yambaye utwenda tugaragaza mu gituza cye,babibona nkaho ari kugaragaza igitsina cye ndetse anashaka ko abagabo bamubona bakamwifuza aribyo bita (kugotesha)."

Aba basore bemeza ko niyo umukobwa atakwemerera ko mukora imibonano mpuzabitsina,ariko akakwemerera kwisanzura ku mabere ye birashimisha bikangana no kuba mwaryamana.

Twifuje kumenya impamvu abakobwa bagenda bahisha amabere yabo kandi abahungu bayakunda.

Bamwe bati:’’Ni mu rwego rwo guhisha ubwambure bwabo kugira ngo buri wese atabona uko bateye,kandi si na byiza ko amabere agenda yizunguza mu nzira,ntawe uba atabona ko uyafite ariko si byiza kuyarata"

Hari abandi bakobwa ndetse n’abagore bo bavuga ko guhisha amabere ari ubuturage ngo ugomba kuyagaragaza kuko uba uyafite,ndetse wakwambara n’aka gafatamabere ukarigaragaza nta mususu maze uwo bidashimishije akareba hirya, dore ko kuri ubu haje utwo dufatamabere tubafasha kuyagaragaza ndetse hakaba hari ni imyambaro iba iyagaragaza uko yakabaye.

Kuba amabere atuma abagabo bifuza imibonano mpuzabitsina iyo bayabonye,abakobwa n’abagore nabo barabizi ni nayo mpamvu abakeneye gukurura abagabo akenshi nibo bambara imyambaro igaragaza amabere.

Umukobwa cg umugore wiyubaha ntabwo aba akwiye kugenda agaragaza amabere ye. Niyo mpamvu uzasanga abenshi bambaramo udufatamabere (soutiens) kandi bagashyiraho n’undi mwambaro inyuma kugirango bahishe amabere yabo.

Solange Gakuru-imirasire.com