Ingabire Umuhoza Victoire Yarekuwe
by’Agateganyo. |
|
|
|
Umunyepoliti
Ingabire Umuhoza Victoire
yarekuwe by’Agateganyo. N’ubwo impamvu
ubushinjacyaha bushingiraho bucyeka ko
umunyepolitiki Ingabire Umuhoza Victoire yakoze ibyaha bitandukanye
bumukurikiranyeho, urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu mujyi wa Kigali,
rwasanze
nta mpamvu yatuma akurikiranwa afunzwe nk’uko ubushinjacyaha
bwabisabaga.
Urukiko rwategetse ko arekurwa akaburana ari hanze. Ariko bisa
nk’aho
afungishijwe ijisho.
Ikigaragaza
ko Ingabire afungishijwe
ijisho ni uko urukiko rwategetse ko Ingabire agomba kutarenga imbibi
z’umujyi
wa Kigali. Runategeka ko urwandiko rw’inzira rwe rufatirwa
n’ubushinjacyaha,
runamutegeka ko azajya yitaba ubushinjacyaha nibura inshuro ebyri mu
kwezi,
kandi n’igihe cyose bibaye ngombwa ko bumucyeneye.
Mu
kumurekura, urukiko rwashingiye ku
ihame riba mu mategeko y’u Rwanda ryanashingiweho
n’uwunganira Ingabire, Me
Mutembe Protais, ko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze.
Ubushinjacyaha
bwatangarije abanyamakuru ko butishimiye icyemezo cy’urukiko.
Ariko ko hacyiri
kare kwemeza niba buzajuririra icyo cyemezo cyangwa se niba butazirirwa
bujurira. Ubushinjacyaha bufite iminsi 5 yo kukijuririra.
Ingabire
Victoire wari wariyeho uburoko
umunsi umwe, ntabwo polisi yatumye agira icyo atangariza abanyamakuru.
Ariko mu
mirongo ivunaguye, polisi imwihutana yagize ati ”icyi cyemezo
cy’urukiko
ndacyishimiye cyane, nta kindi.”
Umucamanza
wasomye uru rubanza yavuga
buhoro cyane, asa nk’aho yiyongorera, k’uburyo
bitari byoroshye ku bantu bari
bakubise buzuye icyumba cy’urukiko, kumva imyanzuro
y’urukiko.
Ingabire
Umuhoza Victoire yari yatawe muri
yombi mu gitondo cyo kuya 21 z’ukwezi kwa 4 mu mwaka wa 2010.
Ijoro ry’uwo
munsi ryamusanze muri mabuso ya sitasiyo ya polisi ku Kicukiro mu mujyi
wa
Kigali.
Amakuru Ijwi
ry’Amerika ryatangarijwe
n’ababana na Ingabire mu nzu, ni uko polisi yagiye iwe
igatwara inyandiko zimwe
ndetse na mudasobwa ye igendanwa.
Ubushinjacyaha
bukurikiranyeho
umuyepolitiki Ingabire Umuhoza Victoire ibyaha byo gupfobya jenoside;
byo
gukurura amacakubiri no gukorana n’imitwe
y’iterabwoba.