Uzabeshye Abahinde!

Sinzi uko inzoga iryoha, ariko sinabuza abanywa kwinywera; bapfa kutarenza urugero. Iby'uburaya simbishyigikiye, sinabuza ababyemeranijeho kubikora; bapfa kwikingira. Ibya demokarasi simbyanze, ariko sinagira Kagame inama yo kureka ingoma yaramvuriwe n'abidishyi be; apfa gusa kutabeshya ko ntayo akeneye. Iby'Imana simbizi, ariko sinabuza abasenga kwisengera; bapfa kutansakuriza banyemeza ko jenoside yatewe na Satani. Iby'amahirwe simbihakana, kandi sinabuza abatombola kubikora; ariko ubukire n'ubukene hari ahandi bushingiye hatari ku mahirwe cg umwaku wavukanye!

Niba udakozwa ibyo gutekereza cg ukaba wifitemo ubutagondwa ubwo ari bwo bwose, ikomereze. Simpamya ko iyi nyandiko yagira icyo ikumarira. Ariko niba wumva nta kibazo, iyi nyandiko izakugirira akamaro; kandi uzambwira.

Mbese hari umuntu n'umwe kuri iyi si wakwemeza ko aho atuye ubu ari ho n'abakurambere bose babaye kuva kera? Wakura he ibimenyetso se? Adamu na Eva ntibari batuye i Gasabo, kandi ntiwakwemeza ko iyo nguge wakomotseho yari mu mpinga y'aho utuye!

Ese ubundi bibaye ari na byo, ibyo byaguha uburenganzira bwo kwiharira ubutaka n'ibiriho byose? Barumuna bawe se? Amatungo se? Inyoni se zo?

Iyaba wari uzi ko imbeba, inshishi, n'udukoko utabona twahatanze uwo wese wiyita umusangwabutaka! Erega n'ubundi ikibazo si ubu butaka dukandagiraho; ikibazo ni ubwo tugendana mu mutwe.

Wari uzi ko hari abantu kuri iyi si babayeho neza kandi uretse na metero imwe y'ubutaka, batagira n'ubwenegihugu? Iyo ugabanije igitaka kikuri mu mutwe, amaso arafunguka; ukabona ibigukikije utari uzi ko bibaho kandi wabinyuragaho buri munsi. Ni bwo ibiteramwaku wirindaga (nk'ibirunga kera) bihinduka isoko y'amahirwe adakama (nk'ingagi ubu).

Ubanza atari ubwa mbere wumvise urugero rw'Abanyekongo bagurana igihugu n'Abayapani. N'iyo buri Munyekongo yatwara iby'ashoboye byose agashyiraho n'abamutwaza mu makamyo, naho Umuyapani akazana akavalisi karimo utw'ibanze gusa, nyuma y'imyaka nk'ibiri gusa ibintu byaba bimaze kwisobanura.

Mbese Toyota, Mitsubishi, Sony n'ibindi byaba bikiri iyo hirya y'Ubushinwa cg byaba byaratwegereye? Mbese aho ntiwasanga Abamayimayi, Rayiya Mutomboki, na M23 zimukiye Osaka, Tokyo, na Nagoya?

Byaba bitewe n'iki? Bamwe baba birirwa babyaza ubutaka umusaruro, naho abandi bazengerezwa na cya gitaka cyo mu mutwe!

Icyakora umbabarire niba uru rugero rukubangamiye. Sinazinduwe no kugira abo nsesereza rwose! Icyo ngamije ni ukugira ngo dusase inzobe nk'imfura, dutarame nk'intore, tujye inama nk'abica inopfu.

Buriya iyo ubonye iby'Abanyarwanda birirwamo ku maradiyo, ku mbuga za enterinete no ku "mashyiga" wumva iki? Uzi ko wagira ngo uwaturoze ntiyakarabye koko?

Mu by'ukuri ni nde wungukira mu gihombo cy'undi?

Ikibazo cyabanje kuba Kalinga. Ivuyeho kiba umwami. Avuyeho kiba Inyenzi. Zivuyeho kiba i Nduga. Ivuyeho kiba Urukiga. Hazamo Inkotanyi. Zivumbukana Muvoma. Ivumbura umututsi. Atsibukana ikinani. Kisasira ibihumbi amagana. Bamagana Kagame ...!

Mbese ubu Kagame avuyeho, ikibazo cyaba kirangiye ra? Hakurikiraho iki koko? Mama se demokarasi yahita iva ku mpapuro no kuri enterinete ikaboneza no mu Rugwiro ngo ba? Yaca he ko imipaka yaba ifunze? Ese ubundi ininjiye yakwicara he kandi iya FPR yaba yiyicariye ku ntebe yayo imazeho imyaka mirongo?

Ese ubundi iyo demokarasi igomba kuzanana na nyirayo aho napfa ntibazajyana! Kuki utayohereza mu ibahasha, ukayitegera indege cg ukayipakiza ubwato ukayohereza i Kigali niba ikeneweyo ko yakakiranwa amaboko yombi nk'izivuye Dubai ra?

Ariko se kandi iyi demokarasi ibihira bamwe mu bayitetse, bakayisiga igabuye, ikabakurikira n'iyo babunze ngo bakunde bayirye, ... aho iyo demokarasi yo ni amahoro? Ko numva ngo n'abayihata, abayironga n'abayicanira ngo ubanza hari imigenzo n'imiziririzo bagira ra? Sinamenya ariko ngo ubanza iyo demokarasi yitungirwa n'impundu, ikazirana cyane n'icyitwa induru kabone n'iyo yaba ari itabariza ugiye kunogoka!

Nyamara Byumvuhore yayamanye mbere, kandi ubanza ari yo Mutagatifu Sipiriyani Rugamba yatuburiye ngo tuyime amayira.

Iyo ihaze ntikoma. Ntiyumva. Ntivuga. Ariko iyo irimo ubusa, n'amasandi araceceka.

Adaceceka se, yavugana "indya" mu kanwa kandi yararezwe? Umuntu warezwe nka Bamporiki, akagorora ikoti nka Makuza, akagororerwa ubutahira nka Rucagu, urumva yavuga ataramira (nka Gitera) kandi iyo ari ubuheta muri kirazira batozwa bakinjira itorero? Wamubeshyera ibindi, icyo kiranyagisha.

Kandi koko ikimene Banyaga na we yari uwacu! Ariko nk'ubu biterwa n'iki ngo mu bize habemo injiji? No mu Bihayemungu nka Musenyeri Kalase (Classe) koko bemeze ngo umututsi si uw'i Rwanda?

Icyakora nubyumva imvo n'imvano, ubanza uza kubabariramo bamwe; burya benshi muri bo ntibashakaga kuzavugwa nabi imyaka magana. Nyamara wasanga impamvu ingana ururo koko!

Twateruye tuvuga ko ntawahamya gakondo ye. Icyateye umutware Bwanakweri kubuza benewabo kwica Gitera warwanaga ku bishahu bya ba sekuru, ni uko icyabiteraga cyaturukaga ku murage umuturage wo hasi atapfa gupfundura.

Uwapfunduye u Rwanda ntawe umuzi. Ikidashidikanywaho, ni uko Umunyiginya yigaruriye ingoma z'abahutu akoresheje umuheto. Niba na n'ubu u Burusiya bushobora kwigarurira intara ya Kirimeya (Crimea) isi yose igaceceka, ni irihe kosa Ruganzu Bwimba yakoze ubwo? Kandi niba na Ruganzu Ndori ari Umuha wiyanduriye u Rwanda Abanyoro barumazemo imyaka cumi irenga, ibyo ni ubutwari bakwiye gushimirwa ubu. Ndetse niba na Rwabugiri yaraciriyeho iteka abahutu ngo bajye bakorera abatutsi nta gihembo kuko bari bananiwe ikigeragezo yari yabahaye, ibyo ni nk'uko na n'ubu tukirwana n'umuvumo Eva yadukururiye kandi twe turengana.

Abandi barengana burya ni abazungu, Abadage n'Ababiligi. Muri iyo myaka, no muri Amerika hamwe hari hakiri abacakara, abagore badakopfora i Burayi, umwirabura afatwa nk'imbwa muri Afurika y'Epfo (Mandela akiri incuke).

Ndetse na bariya Bagaragu Bakuru b'Umwami (bigaramye Gitera na bagenzi be) ngera aho nkabumva, kuko bashingiye ku mateka gakondo kandi yahawe umugisha n'abanyabwenge ndetse n'abakozi b'Imana.

Mutara na we ntiyari kunyuranya n'Ingangurarugo ze, n'ubwo yari Umukirisitu kandi akaba yari yarizeho. Ubanza yaranabonye bimuyobeye akemera kuba umutabazi ngo hime Kigeri ushobokanye n'imirwano.

Ikibazo si amakosa yakozwe na kanaka igihe runaka; keretse niba dushaka gusubiza ibihe inyuma! Mbese Abanyafurikayepfo bababaye buke? Iyo bafunga amagereza ntiyari kuzura? Nonese ubu kuba batarahannye bose cg ngo bahoze abazungu ku nkeke byatumye irondakoko rikomeza?

Kuki duhora dushimagiza ubutwari bwa Mandela, Gandi, na Maritini Luteri Kingi ariko ntitubigireho?

Inda nini. Inda yo mutwe ariko--atari iya byeri n'imyungu!

Ubuhutu butakirika, habonetsemo Abanyenduga n'Abakiga. Ubukiga butakirika, habonekamo Abashiru n'Abagoyi. Ubututsi butakirika, habonetsemo Abasajya n'abandi bose. Ubusajya butakirika, habonetsemo Abanyiginya n'Abega.

Iyo nsomye ibitekerezo (comments/commentaires), icya mbere nibaza ni icyakorwa ngo Umunyarwanda (an average Rwandan/un rwandais typique) agire imyumvire iha mugenzi we uburenganzira bwo kubaho nibura.

Uzi ko bibaye bishoboka gukora uru Rwanda rusa neza nk'uru noneho ugaha buri ruhande u Rwanda rwarwo, wasanga ikibazo kikiri cya kindi cyo kubona bariya bakiriho?

Iyaba ikibazo ari demokarasi, uhawe amahirwe yakora iyo bwabaga akayishyiraho. Iyaba ari n'inda nini, uwahawe umwanya yajya yinumira agapakiramo nka Bazivamo, Rwarakabije, Harelimana, Uwizeyimana, Rwigema, n'abandi.

Impamvu nagusabye kuzabeshya Abahinde rero, ni uko benshi batazi inshoberamahanga z'Ikinyarwanda. Ikindi ni uko bo bibera muri bizinesi ibya politiku ntibibacire ishati.

Abanyarwanda benshi bafite ikibazo cy'ubukene ku buryo n'iyo wababeshya kera amaherezo bazakuvumbura. Uramuha ibigori n'ikigage aguhe amashyi. Umuhe inka agusumbye Imara Rurema. Ariko numufatira mitiwele rimwe, azakuvumira ku gahera.

Ibyo ariko ntibizamubuza kukwita igitangaza no kwikorera agaseke karimo n'ibyo atazi iyo biva n'iyo bijya, kuko nta kindi yishyingikirijeho. Ni wowe atezeho amakiriro. Nonese yakuvaho akajya he?

Yajya he se koko? Ko yakurengeje Imana ye, akaba atakiriho mu by'ukuri, yakuvaho akagana he?

Ariko hari ikintu kijya kintera impungenge cyane. Iyo Meya yasuye abantu, bamubyinira nk'umutware bakesha kuramuka; iyo Perezida ahageze, bamushimira no kuba imvura yaguye; bwacya bakajya mu nsengero kuramya usumba byose!

Ikibazo: ni nde ukubeshejeho koko?

Niba uri umwana muto, umurwayi, ufite ubumuga buhanitse cg impunzi, birumvikana ko hari abo ukesha amafu n'amafunguro. Ariko niba wishakashakira ifunguro, imyambaro, mitiweli, ubukode n'ibindi, ubwo ni wowe wibeshejeho. Si Meya; si Perezida; si Imana (dore ko yo ivubira ababi n'abeza)!

Meya abeshejeho abe, nk'uko mwarimu abeshejeho abe, n'umufundi akabeshaho abe. Ni umukozi nk'abandi. Keretse niba uri uwo kwa Meya! Perezida we, ahubwo abe babeshejweho nawe! Hejuru y'umushahara agenerwa buri kwezi, abana be n'abakozi be babeshwaho n'imisoro yawe--niba utanga umusoro birumvikana. Umushahara we ntajya awukoraho ngo arishyura inzu cg ngo arahaha.

Iyo yagusuye, uhagarika imirimo yawe, ugahomba umubyizi niba udahembwa ku kwezi. We, ahabwa itike, misiyo, n'insimburamubyizi. Maze ukirirwa umutaka, witakuma ku zuba rikaze cg mu mvura idacya, ugataha n'amaguru, ugatahana icyaka, ukangata ngo uri intore!

Unyumve neza sinkukangurira kwigomeka kuko itegeko rigutegeka kubahiriza ubuyobozi. Sinakubuza gukora ngo uragira uwo uhima, kuko unabigeregeje ari wowe wabihomberamo mbere y'abandi bose. Wibuke ko uri umwe rutoki. Niwanga kugendana n'umuvumba, uzavira mu nzira amamiliyoni yigendere!

Ariko aya mamiliyoni ntazarihira umwana wawe ishuri, ngo amuvuze, ngo abagaburire. Ni yo mpamvu ukwiye kureba ibikureba.

Umunsi umwe nkitangira ishuri umuminisitiri yaje gutaha umuyoboro w'amazi mu gace k'iwacu. Sinibuka amagambo yahavugiwe, ariko na n'ubu ayo mazi arakitilirwa uwo muminisitiri--nyuma y'imyaka hafi 40. Kandi mu ndirimbo twaririmbye icyo gihe, twasingizaga Minisitiri w'Umutungo, Muvoma, Imana. Ubwo Kinani we yabaga ari we utuma ingumba zibyara, abana bakonka, imyaka ikarumbuka!

Ayo mazi, ayo mashanyarazi, iyo mihanda n'ibindi babitanga babikuye he?

Yego iyo bije biba ari byiza kuko byashoboraga no kuzimirira mu mifuka yabo, ariko ingaruka ni mbi cyane mu gihe kirekire. Birogoya igenamigambi ry'uturere n'iry'igihugu muri rusange, bikadindiza ubuvuzi n'uburezi bagenda bapfurapfuraho gahoro gahoro ngo ntibyihutirwa. Ariko by'umwihariko, uku kutagira gahunda bikwangiza mu mutwe, ugahora utegereje kugirirwa ubuntu.

Ibyo kuboneza urubyaro ntubikozwe; kwiteganyiriza cg kuzigama oya; ibyo gukora gahunda y'umwaka utaha ashwi; imihigo y'urugo no mu kazi ukabikora ari nko kurangiza umuhango.

Byakuyobera ukirukira mu rusengero kwicuza icyaha cyo kuba waratwawe n'iby'isi cg wihugiyeho cyane. Maze ukahahurira n'abatekamutwe bazobereye mu bujura bwitwaje Imana, bakaguhanurira, ugahahamuka; n'utwo wari usigaje ukaducurira mu kebo (agaseke) batajya bibagirwa kukutega! Bati "Gahunda ni iy'Uwiteka," kandi bakagusaba kwitanga ngo hubakwe urusengero rukomeye.

Urusengero rukomeye rw'iki se kandi Yesu agiye kugaruka kutwijyanira aheza?

Mu rukerera bakagutumira mu nama ngo uzinduke ujya gukomera amashyi abashyitsi baje kwizihiza umunsi w'umurimo--undi mubyizi ukaba uragiye da!

Kutagira gahunda ni cyo gihejeje benshi mu bukene. Ni gute wakubaka itaje nta gahunda?

Najyaga mbaza abanyeshuri banjye (muri kaminuza) icy'ibanze mu kubaka inzu.

Bamwe bakavuga ubushobozi, abandi ngo imbata y'inzu (plan cadastral), abandi ngo dovi (devis), bamwe ngo byose ntibyakorwa nta butaka.

Ibi byose ni ingenzi. Ariko icy'ibanze ni icyo iyo nzu izakoreshwa (utility/purpose). Akamaro ni ko shingiro ry'ibyo byose.

Hari abubaka ahadashobotse ngo ni uko ari ho bafite ikibanza cy'ubuntu cg gihendutse. Bugacya bakayisiga aho, bakajya gukodesha ahegereye akazi cg umugi. Hari abagera hagati bubaka, bakibuka ko bagomba gukuraho cg kongeraho ibi n'ibi. Hari n'abamara kuyitaha igahita isenywa cg bagategereza umwaka ngo babone umupangaji wa mbere.

Ngiki igisobanuro cy'impamvu hari inzu zimara imyaka amagana zigikoreshwa, izindi ntizimare kabiri.

Ariko ikibabaje cyo kutagira gahunda n'igenamigambi, ni uko utapfa wubatse itaje nyataje, ahubwo uhora wangiza umutungo n'ubutaka. N'iyo utaba ushoboye kubakira rimwe umubare w'amataje, ugomba kuba uzi umubare uteganijwe kugira ngo ukore umusingi (foundation) ukomeye ku buryo n'izindi zizajya zongerwaho nta kibazo.

Ubu nandika ibi, umunyamakuru abajije umuyobozi wa Komisiyo y'Amatora mu Rwanda umubare bateganya ko uzatorera hanze bakunze kwita diasipora (diaspora), ni ukuvuga kuri za ambasade n'ahandi. Umugabo ngo kubera amateka y'igihugu, nta mubare uzwi. Ni byo kuko wamugani bamenya abiyandikishije muri ambasade z'u Rwanda iyo. Ariko se nibura ntibafite ikigereranyo baheraho bakurikije imibare y'ubushize nibura, kugira ngo bateganye imibare y'impapuro, ibikoresho n'abakozi bahagenera?

Niba iyo mibare idahari, bisobanuye ko nta mubare w'abatora uzwi. Ibyo bivuze ko imibare itangwa ikwiye gukemangwa kandi n'ingengo y'imari igenda ku matora na yo ubwo ni uko nyine. Ariko ibyo kubibwira nyarucari wikenyereye yakereye gutora uwamuhaye inka n'umutakano ni ukumutera ikirungurira no kwitera igihe!

Atarigira ikinani yatwigishaga kwizirika umukanda, atuburira ko "nta ya bugufi yatugeza ku iterambere." Ibi ni ukuri. Kandi n'ubwo aregwa byinshi, sindumva abamurega kwaya cg kwigwizaho umutungo.

Igitugu cyariho pe, na telefoni na mudasobwa zigendanwa zari zitarahagera. Ariko imibare yatangwaga yabaga ifite ishingiro. Si ibi byo kuvuga ko ubwandu bwa Sida bumaze imyaka irenga icumi kuri 3%, itamanuka cg ngo yiyongere--ngo abapfa bangana n'abandura da! Mbega gakwenge iregeye neza! [Kandi udukingirizo twaragabanutse, inda z'indaro zikiyongera!] Miliyoni ikavanwa mu bukene kandi umubare w'abagwingira ukiyongera! Hafi ijana ku ijana bakagaragaza ko bishimye kandi icya kabiri cyabo bafite agahinda (depression). Nyamara hari ibitajyana nk'amase n'amaganga!

Iterambere si amazu, amamodoka, imihanda, amashanyarazi, amazi, n'ibibuga. Uribuka rwa rugero rw'Abanyekongo n'Abayapani? Iterambere ribanziriza mu mutwe, rikabyara ibyo byose buhoro buhoro. Nonese iyihuse ntiyabyaye ibihumye?

Sinshyigikiye abiba amabendera mu Rwanda cyane cyane ko ntazi n'icyo yabamarira gifatika. Ariko hari akazamini kajya gakoreshwa ngo bagenzure iterambere riri mu mutwe w'umuntu. Mfashe agatambara k'ubururu nkagashyira hejuru y'ak'umuhondo n'ak'icyatsi, narangiza ngashyira izuba ry'umuhondo muri ka gatambaro k'ubururu, ubwo naba ndi gukora iki? Ibendera ry'u Rwanda.

Nonese utwo dutambaro nidodeye ndushyize ku nzu cg imodoka yanjye hari ikibazo wagira? Mfashe umukasi se nkaducagagura hari ikibazo wagira? Byaterwa n'uwo uri we!

Yenda wakihanganira kubona ako "kabendera" ku nzu cg imodoka yanjye, ariko si benshi bakwihanganira kumbona ntanyagura ako "kabendera" nidodeye. Ndetse unshoboye wankurubana ukangeza ku bashinzwe gukosora inyangabirama!

Ngaho aho abateye imbere bagaragarira rero. Ntawabyitaho na busa; keretse mbaye ntanyaguje udutambaro tw'undi cg ntujugunye ahatabigenewe! Hagize n'ushaka kugira icyo ambaza, yaba ashaka kumenya impamvu ntishimye, n'icyo naba nshaka ko gikosorwa. Nta migeri! Nta raporo!

Birumvikana ko uhise ugira akantu. Nonese ubwo waba ukunda u Rwanda kandi uciye ibendera ryarwo ra? Wowe wabonye naciye ibendera ry'u Rwanda, kandi jye nzi ko naciye udutambaro niboheye! Icyakora koko icyo naciye gishushanya ibendera ry'u Rwanda. Ibyo se biguha uburenganzira bwo kungirira nabi? Ni iki kigutera kungirira nabi?

Ngo ukunda igihugu? Kurusha Kayumba, Rudasingwa, Mushayidi, Kabuye, Karegeya, Ruzibiza, Rujugiro, n'abandi?

Icyakora uvuze ko ukunda amagara n'umugati wawe nakumva. Wamugani hari uwabona ntacyo uvuze akagira ngo turafatanije!

Mbese ari utera igihugu ari n'umubuza kwinjira, ukunda igihugu ni nde?

Liyoneli Mesi (Lionel Messi), Umunyarijantine (Argentina) kabuhariwe mu mupira w'amaguru ntajya aririmba indirimbo yubahiriza igihugu cye. Ari mu Rwanda ubanza yaba yaribagiranye kera! Mbese ni uko abo b'iyo badakunda igihugu cyabo? Wari uzi ko hafi icya kabiri cy'Abanyamerika ntibazi indirimbo yubahiriza igihugu cyabo? Kandi ntimwamarana iminota ibiri atakuratiye igihugu cye! Mwanatindana akakubwira icyo yangira perezida we adakebaguzwa.

Ikibazo rero si Kagame, FPR, abazungu, FDLR, Meya, abaturanyi cg Satani.

Ikibazo ni wowe! Ubu iyo uba warapfuye ntuba uri muri ibi byose. Ariko n'ubundi urasa n'ugiye gupfa ahagaze!

Singutera ubwoba; ahubwo ndagukebura. Va mu matiku n'amanyanga, witeze imbere.

Ngo akazi karabuze? Ubwo katabuze se ni ryari? Ngo isambu ntiyera? Naba nawe wabonye umunani; abawe bo bizagenda bite?

Nonese Kagame navaho ni bwo uzakabona ra? Hazavuka andi masambu se?

Mbabajwe cyane n'abana bawe wirirwa uririra cg uciragura mu maso ngo nta cyo bakumariye. Nonese wagiraga ngo bakumarire iki ra? Harya ngo warababyaye, urabarera? Wabyaye nde-- Habyarimana? Wareze nde--Harerimana? Uratega iminsi nde--Hagenimana?

Na none umbabarire niba ngusesereje. Si cyo cyanyirije aha. Nashakaga gusa gusangira nawe tumwe mu tubazo turi mu nzira y'ubuzima. Ariko sinarangiza ntakugereye ku cyakitwa umwanzuro wa byose twivurusemo.

Reka mbanze ngushimire kuba wihanganye ugasoma, ukaba ugeze hafi ku musozo. Niba utasimbutse, ushobora kuba uri mu bashobora kugera ku cyo bashaka (winners). Ishimire kuba urengeje urutambwe ba Mbigenzente (losers) birirwa baganya, nta cyerekezo.

Inzika, irondakoko, amatiku, amaganya, n'umushiha ntaho bizakugeza pe! Kwiheba no guhebera urwaje na byo kandi nta cyo bizakumarira.

Va mu kigari; waba uri i Kigali cg Burayi. Waba uri mu bitwa abakire cg abakene. Waba uri mu bitwa abaturage cg abayobozi.

Uti "Jye kuva kera nirinda ibigari pe! Uwiteka yarandinze sinajya mu bya politiki, kandi sinjya nshidukira iby'amashyirahamwe n'udutsiko. Nta mana y'ibyiruka." Niba wumva wavuga aya magambo cg asa na yo, uri mu bigari nibura bibiri: icy'Imana, n'icya ba Mbigenzente. Kandi byombi ntibikugirira neza, dore ko ntaho wagera ubaye wigumiye mu kigari icyo ari cyo cyose. Reka tubive imuzingo.

Kugendera mu kigari ni byo mu cyongereza bita "bandwagon thinking." Ni ukuvuga ko ujyamo, kikakujyana iyo ukiyoboye yishakiye. [Ubitandukanye no kugendera muri bisi cg gariyamoshi, kuko uba uzi igihe winjiriye, iyo ujya n'igihe uza kuviramo.] Akenshi usanga urimo, ndetse benshi ntibanamenya ko bari mu kigari!

Mbese ujya usengera ikipe yawe ngo itsinde? Mbese ujya usaba imvura? Mbese wemera ko hari ibintu bitera umwaku cg isangwe (amahirwe)? Mbese wumva ko Abanyaburezile (Brazil) bavukana umupira w'amaguru mu maraso? Mbese wemera ko ari buve atakurara mu mubiri (ko impanuka cg urupfu bitirindwa)? Mbese wumva gupfa no gukira kwawe nta ruhare runini ubifitemo?

Niba hari na hamwe wasubije yego, uri mu kigari nta kabuza.

Nonese ko amakipe yombi aba asengera gutsinda, ubwo Imana yakora iki koko? Mbese iyo usaba imvura kandi hari abasaba umucyo muturanye, ubwo Imana yasubiza nde? Uretse inkuru, ni nde wiryamiye akabona biramwizaniye? Nonese kuki twohereza abana ku ishuri niba babivukana ra? Ubuvuzi, amabwiriza n'amategeko (nk'ay'umuhanda) bimaze iki se ubwo? Hanyuma se ukaba wirirwa urwana n'iki niba ibyawe byararangiye koko?

Uretse n'umwuga, burya n'ururimi ntiruvukanwa. Byose birigwa cg bikiganwa. Ntibigwa nk'imvura, dore ko na yo burya ahanini ifitanye isano n'uko twita ku bidukikije. Si yo mpamvu se dutera ibiti? Uzabyararike hose maze ujye mu rusengero urebe ko imvura igwa!

Kuva mu kigari ni urugendo rurerure. Uretse no kurusoza, abenshi ntibanashaka kurutangira. Bishimiye umunyengo w'ikigari. Kandi ni ko buri gitondo na buri mugoroba baba basunikiramo n'abana n'inshuti zabo zose!

Abadepite baherutse kumvanamo kabisa. Ngo musubizemo Imana mu itegekonshinga itazavuga ngo bangaraguza agati! Maze n'abo hanze baboneraho. Ngo ibyo ni ubuhakanyi bukabije. Ngo abadepite bamaze kurengwa. Ngo ntituzaritora niba ari ibyo!

Umugoroba umwe umugabo umwe ababaza niba urubanza baburana ari urwabo cg ari ba mpuruyaha. Bose ngo ce! Ahubwo abazi ubwenge batangira kwisegura no gucurikiranya amagambo. Ubu nta n'ugikopfora! Ntumbaze niba abakozi b'Imana na bo barayiguranye umugati.

Mbega ukuntu kuyobora abiganjemo abagendera mu kigari ari umugoko! Umuntu arangiza kaminuza, akamara imyaka ku buyobozi, akazenguruka isi, ... atarasobanukirwa icyo itegekonshinga ari cyo n'icyo rigamije?

Iyo Mana ishyirwaho none, igakurwaho ejo, harya ubwo yakugeza he ra?

Itandukaniye he na yayindi yirirwaga ahandi igataha i Rwanda se maze bamara kumenya ibyayo bakigabiza igihugu ku manywa y'ihangu? Njya numva ko ngo hari n'abayiciye igico itahutse nimugoroba bakayitsinda i Kinihira!

Kandi koko ubanza abahungu barayihanuye naho abadepite bakaba bakiri muri ayo! Nonese ko ari yo yashyiragaho abayobozi none ubu bakaba bashyirwaho n'amatora, tekinike, cg ruswa! Ubundi se ko yaziranaga n'ikinyoma, ubugambanyi n'ubwicanyi none bikaba byuzuye no mu nsengero! Ko naherutse ari yo itanga kubaho, inka n'umutekano none bikaba bitangwa na Kagame!

Burya kwishimira ko Abanyarwanda benshi bemera Imana ntibitandukanye no gushimagiza ubuhinzi ngo ni bwo butunze benshi mu gihugu. N'ubwo icyo uba ushaka kuvuga kiba ari cyiza, icyo uba uvuze kiba ari kibi cyane.

Ubwo mperutse i Nayirobi, nagiranye akaganiro gato na Bwana Atali Sha (Atal Shah), nyiri Nakumatt. Namubajije ibanga yakoresheje ngo yubake bizinesi igizwe n'ibiduka (malls) birenga 50, mu bihugu bitanu kugeza ubwo. Yabanje kumbwira ko byose abikesha Imana, ariko asoreza ku muhate, kwihangana n'ibindi biranga abateye imbere.

Mu baherwe cumi na bangahe twaganiriye, ni we wenyine wibanze ku Mana nk'isoko y'ubukire bwabo.

Ngiri ipfundo ry'ubukene i Rwanda rero. Uri hasi, uwishoboye n'umuherwe bose basangira amaganya n'amanyanga, byose mu izina ry'Imana. Uwaminuje, uwize abiri n'utazi gusoma no kwandika bose basangira ibihuha, byose mu izina rya FPR. Umusivili, umusirikari n'uwihayimana bose basangira ubwoba, byose mu izina rya Kagame. Nonese abato bazarebera kuri ba nde, bazitabwaho na nde?

Yohana Kayoga Yozefu Magufuli aherutse gutungura abantu ashyiraho guverinoma nto, idahubukiwe, kandi mu bipengeri. Sinshidikanya ko ari agashya muri Afurika. Ariko ibi ni nk'icya gatatu gusa cy'ibikwiye gukorwa! Buri muminisitiri akwiye kubanza akigwaho na sena mbere y'uko perezida anatangaza izina rye. Ibi bisaba ko itora rya perezida ryajya riba nibura amezi abiri mbere y'uko manda irangira, kandi perezida mushya agashyiraho guverinoma ye indi igihari, niba ari ngombwa ko agira abo ahindura.

Birumvikana ko ibi bisaba abasenateri bakamiritse, barikanuye kandi batayegayezwa. Si abahabwa manda ebyiri gusa, hanyuma bakajya gusimbiza abana ba perezida cg minisitiri w'intebe ngo bakunde bahabwe umugati!

Nonese ni he wumvise binuba ngo umusenateri amazeho imyaka myinshi? Uzi ko hari n'ibihugu bageza ku myaka mirongo itanu muri sena kubera ubushobozi bwabo? Abasenateri n'abacamanza ntibagombye gucunaguzwa cg gushyirwa mu gatebo kamwe n'ak'abaminisitiri, cg abandi bakozi n'abanyapolitiki. Ni bo biru b'ingoma!

Ako nasorezaho ni akantu gahora kantera akantu. Ngo ntagoheka, yaragowe, ntashyira uturaso ku mubiri!

Ndemeranya nawe uvuga ko kuyobora bitoroshye, cyane cyane ko no kudoda inkweto cg kwigisha na byo bitoroshye. Ariko harimo amakabyankuru n'amaburankuru menshi.

Amakabyankuru ni nko kuvuga ko ibyabaye byose umuyobozi aba abizi. Amaburankuru ni nko kuba abantu bibwira ko iyo umuyobozi agize aho ajya buri gihe aba ari mu kazi, ku neza ya rubanda.

Aha ni ho tugarutse kuri kwa kutagira gahunda n'igenamigambi twavuze haruguru.

Ngo iyo perezida w'Amerika amaze gutorwa bwa mbere, hatangira byinshi mu guhindura imibereho ye. Telefoni na mudasobwa yakoreshaga bisimbuzwa ibindi bikoze ku buryo bumurinda guhangayika (stress) no kwinjirirwa (hackers).

Ariko icyanyumije ni ukumva ko bamusigira nimero za telefoni bashobora guhamagarana zitarenze eshanu! Ngo umuryango we wose uhabwa nimero imwe gusa, ubariyemo n'abana be bose! Ngo nta muminisitiri bahamagarana kuri telefoni ye uretse uw'ububanyi n'amahanga. Birumvikana ko atakifata ngo agire umuperezida cg undi muntu uwo ari we wese bavugana adaciye mu nzira yagenewe. Kandi nta muntu n'umwe babonana atari kuri gahunda y'umunsi, harimo n'umuryango we. Ngibi ibituma bo batora agatotsi; ari na yo mpamvu bakunze kudahubuka mu byemezo bafata n'ibyo bavuga.

N'ubwo hatabuzemo amakabyankuru, burya abavuga ko Papa atajya yibeshya baba bafite icyo bashingiyeho kitari ubutatu butagatifu. Ibyemezo byabo bituruka kure, bigatekwa igihe, kugira ngo bizarambe. Iyo ubasabye ikintu cg ubanenze, barabanza bakakwifuriza amahoro ya Kirisitu; bagasoma Bibiliya; bakajya mu mategeko; bakitegereza politiki; bagateranya; bakagabanya; bagakuramo; bagakuba; bakaguha igisigaye. Iyo nta gisigaye [kandi akenshi iyo mibare iguha zeru cg rimwe gusa], barakwihorera; bakinumira; mugacengana; bakagutega ikirago cg inkoramutima yawe ikagushugurikira.

 

Mbere yo gusubiza Umunyamerika ngo Ruzuveliti (Roosevelt) na we yarambye ku butegetsi, ukwiye kubanza kumenya uko byagenze n'icyabiteye. Ntiyigeze atanga umukoro wo gukemura ikibazo cya manda cg ngo amamiliyoni bikorere uduseke bajye mu nteko gucinya akadiho. N'ubwo bari bari mu ntambara ya kabiri y'isi yose ku buryo bitashobokeye benshi guhangana na we, itegekonshinga ryarabimwemereraga 100%. Kandi ntiyari yarasezeranije abantu ko nta yindi manda azafata.

Ariko dukomye n'ingasire, hari ubwo mbona ntarenganya Kagame, Museveni cg Mugabe!

Ubutegetsi wabugezeho uburuhiye, ubwambuye abashoboraga kuguhitana. Amahanga aragushyigikira, abahanga baragutaka, uduhanga turagushimira, n'abamalayika barakuririmbira. Bati "Ni wowe nta wundi iteka ryose!" Ngo ni wowe wabitekinitse? Uramaze rwose. Bose iyo babikora! Ngo babaye inyangamugayo, banga kumena amaraso, banga gutekinika? Ibyo se ni byo bibatera kwigira abagaragu n'abaja bawe?Nibemere rero ibyo ushaka bibagirirweho; Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n'Imana, ... Amina!

Izo ni ingaruka zo kutagira inzego zikomeye (strong institutions); kandi ibyo si ikosa rya perezida gusa. Twese dufitemo uruhare, uhereye kuri nyarucari ukageza kuri dogiteri usingiza Kagame ngo ni we wenyine uzi uko ayobora "sosiyete" ye. Ye?

Igihugu se cyabaye bizinesi y'umuntu umwe ryari? Biciye mu zihe nzira? Abantu bareba he?

Ubwo tuvuze ibya bizinesi, reka ngere ku ngaruka z'imiyoborere mibi. Uzi ko wagira ngo i Kigali abarengeje ubwangavu n'ubugimbi (adolescence) ni mbarwa! Ni gute ba nyir'amahoteli ijana birirwa baririra Leta ngo bagiye kubatereza cyamunara? Ngo amabanki arabishyuza kandi nta bakiriya bagira da!

Nonese wumvaga bizagenda bite? Ngo Leta yarabashutse mwubaka amahoteli? Aka ni akumiro nka ba bandi bireguzaga muri Gacaca ko bashutswe ngo barimbagure abaturanyi babo, babarire inka, banatekeshe amakumbo yari yubatse inzu zabo! Koko? Umuntu urengeje imyaka 18 ntiyari akwiye kwatura ngo narashutswe. Ubanza ahari ari ikibazo cy'ururimi muba mushaka kuvuga ko mwashyutswe; kandi ntimuyobewe uko byagendekeye imbwa yabigeregeje!

Si mwe mwirirwa mwigisha ko Leta ari buri wese? Nonese ko ari mwe mwishutse nyine ubwo muraririra nde? Mugume hamwe rero mwumve ingaruka z'ikinyoma. Icyakora simbasetse, kuko igihombo cyanyu nanjye kimfiteho ingaruka nyinshi cyane.

Amahoteli ijana afite ibibazo, bivuze abakozi nibura 3,000 bafite ibibazo, bivuze nibura abantu 10,000 bafite ibibazo. Kandi aho ni mu mahoteli gusa. Bite mu bindi bikorwa bidindira se?

Abandi ngo erega si urw'umwe, ku isi hose byarayoberanye. Gesa ubw'iwawe, ubw'abandi ubwihorere niba batagusabye umuganda! Ibyinshi ubwirwa si ko biba bimeze burya. Kandi n'iyo byaba byarayoberanye koko, jya wibuka ko Nakumatt itari mu bihombo; Simba Supermarket ntibyayiyobeye; Radio 1 ntimeze nka Contact FM; Volcano Express irahinda! Itegereze neza hafi yawe, mbere yo kwitera ijeki.

Igihe kirageze ngo abantu bamenye ko igipindi kigenda gicyura igihe; haba muri Leta, mu miryango nterankunga, no mu bikorera. Cyane cyane mu bikorera. Muri Leta n'imiryango, nta gihombo kibaho ku muntu. Barandika, bakaripotinga, bikarangira bityo. N'iyo bikoze ku muntu, ahanini arishyura, akabura akazi, cg agasimbuka. Bikarangirana n'igihe. Rimwe na rimwe aragororerwa ahubwo; wakopfora bakaguta ku munigo cg bakaguhindura umusazi--ugasaba imbabazi; Imana igahabwa icyubahiro. Aleluya!

Uwikorera we si uko bigenda. Uhomba igishoro, ugasigarana imyenda igenda yiyongera uko bukeye, ugashegeshwa n'ishavu ryo kubona ibyo waruhiye bihomboka ubireba. N'inshuti zawe zikakugendera kure ngo umwaku wawe utazikukiramo ga!

Ntitukitiranye ibintu. Ikibazo cy'ubukungu giherutse kuvugwa ku isi ntabwo cyaturutse kuri Leta zashutse abantu bazo cg abikorera bishinze Leta ngo zizabashakira abakiriya. Ahubwo nka Leta y'Amerika ikivumbura ko amabanki yari atangiye kugirana ibibazo n'abikorera, yahise yinjira muri icyo kibazo ntaho ibogamiye. Byarangiye inganda z'iwabo zivudukana iz'abanyamahanga, ku buryo nka Toyota yo mu Buyapani itakiri hejuru General Motors.

Nta gipindi kandi. Wari uzi ko Leta ya Obama yemeye ikajya kuguza iy'u Bushinwa tiriyari eshatu z'amadolari (U$3,000,000,000,000) ngo ihangane n'icyo kibazo? Abo bahanganye bamushinjaga kwandagaza ishema ry'igihugu, ariko yaberetse ko iyo imibare yavuze politiki yegama.

Icyo ariko si cyo kibazo kiri i Kigali! Leta n'abikorera baritana bamwana, kuko usanga byose babivangavanga. Wamugani, ugomba gutunga Leta kuko ari wowe, kandi ntiwayitunga urutoki kuko ari wowe waba urwitunze. Bene amatwi, nimwumve icyo umwigisha abwira amatorero. Amina!

 Gusenya ukubaka ibijyanye na viziyo si bibi. Ariko menya ibyo ugiye gukora, impamvu zabyo, inyungu zabyo, n'ingaruka zabyo. Ese ubundi viziyo ni amazu asa neza n'imihanda ikubuye gusa? Ngo wishinga iy'undi, iyawe ikarangara!

Ugomba guhindura imiyoborere ya bizinesi yawe ukimara kumva iri tangazo. Sigaho gukangisha abakozi bawe kubirukana, kuko bituma bakorana igihunga, abakiriya bawe bakaba ari bo babihomberamo. Gabanya inama zihoraho kandi zitarangira wirirwa wivovoteramo, uharanga buri wese, ukangata. Gabanya ibyemezo ucisha mu matangazo, ahubwo wongere uruhare abakozi bawe bagira mu gufata ibyemezo. Reka kurobanura ku butoni, ngo bamwe ubongere imiheha yo kuvuna, naho abandi ubaryoze n'uwo bavunnye batabishaka. Gira gahunda mu mikorere yawe kandi ushishikarize buri wese kugira igenamigambi ku kazi no mu ngo zabo. Tangira kubiba umuco wo gutozanya (mentoring & coaching) ku kazi, kugira ngo umwanya ubonetse ubone uwujyamo vuba kandi abikwiriye. Shima uwabaye indashyikirwa uwo ari we wese, ariko wirinde biriya byo kubasaba ngo bitoremo ababaruta. Irukana uwananiranye, ukurikije amategeko agenga umurimo.

Ngo urumva ibyo utabivamo? Si yo mpamvu se nyine bagomba kugutereza cyamunara cg ugahora mu maganya? Cyono va muri bizinesi rero inzira zikigendwa. Aho wenda Leta izakugirira impuhwe nubasha kurira neza mama shenge! Ak'ijisho!

Kubaka sisiteme (system) si ugukina; si amahirwe; si agahato; si huti huti. Inkono se ko ihira ikibariro, ihira ikibatsi?

Harya ngo ni ubudasa (made in Rwanda) ra? Ni byo koko buri tsinda ry'abantu rigira umwihariko waryo, kandi n'abo babigeze ntibabivukanye. Ariko se ibyo bivuze ko tugiye gukatira amapine y'uruziga [reinventing the wheel] ngo ni ukwihesha agaciro?

Ntukitiranye amategeko y'abantu n'aya kimeza (natural laws). Ay'abantu uzayahangare ndetse nawe wihangire ayawe; nakubwira iki! Ariko aya kimeza ntuzahirahire kuyirengagiza. Ntakuka. Icyo abahanga bakora, ni ugushakashakisha irindi tegeko kimeza bakabihuza. N'ubwo irya kabiri ridakuraho irya mbere, kubihuza havamo ka gashya nyako. Hakavuka indege n'ibindi bigendajuru biganza rukuruzi y'isi, bisunitswe n'umwotsi uturuka muri moteri yabyo. Kandi ubwo ubonye kimwe mu byo ukwiye gusobanurira turya twana duhorana amatsiko, aho kubabindikiranya ngo nyabugenge n'ubugenge bwayo cg ngo ni amayobera matagatifu! Ngo hahirwa abemera batabonye!

Ubwose wazatera imbere ute utekereza utyo Mana yanjye? Kandi ubwo ngo turi nyambere mu burezi, dushishikariye ikoranabuhanga, dukangurira buri wese kwigira! Mbere yo gutekereza kwigira, banza wemere ko uri umuntu; nturi imashini dore ko na yo hari ibyo ikenera. Umuntu afite amategeko kimeza agomba gukurikiza kugira ngo abeho, kandi abeho neza.

Narumiwe numvise ko na gitifu w'akagali (cell leader) mu Rwanda ashobora guhamagara minisitiri. Hari n'umuntu  woroheje rwose wampaye nimero ambwira ko ari iza Kagame bwite. Noherejeho mesaje (SMS), iranasubizwa inshuro zirenze eshatu. Gusa simpamya ko ari we ubwe twaganiriye.

Simvuze ko perezida adakwiye gushyikirana na buri wese ariko. Icyo nshaka gushimangira, ni impamvu imibereho n'imikorere y'abayobozi ikwiye kwitonderwa kugira ngo umutekano n'ubuzima bwabo bibungabungwe. Ni gute umuntu yatekereza neza igihe aba bakurikira bashobora kumuhamagara igihe icyo ari cyo cyose kandi bakavugana icyo ari cyo cyose?

       Abanyarwanda basanzwe nk'ibihumbi 5000;

       Abayobozi nk'ibihumbi 3000;

       Abanyamahanga nka 500;

       Abashinzwe umutekano nka 300

       Abakuru b'ibihugu nka 200;

       Abandi ntazi nka 500.

 

Watora agatotsi ute koko uzi ko abantu 10,000 bashobora kuguhamagara iryo joro kandi wowe ahubwo ushobora guhamagara uwo ushatse kuri iyi si?

Ariko ntugire ngo ibyo bigarukira ku bitotsi no kuruhuka gusa. Buri wese mu bajijutse aba arota ngo perezida yamugeneye akantu! Amakosa yabura ate igihe umuyobozi ashobora gushyiraho umuntu mu gitondo, akamuhindurira inshingano saa sita, yashaka nimugoroba akamukuraho? Nta muntu n'umwe ugira icyo amubaza!

Ibibazo nk'ibyo ni byo byari bikwiye kwigwaho mu nama y'umushyikirano. Aho kwirirwa tuvuga imivugo cg dutanga imibare itekinitse tugaragaza uburyo Kigali igiye kuba nka Shikago (Chicago) iteretse muri Singapore (Singapour). Iyaba twari tubanje tugahashya n'iyi malariya!

Mvuze malariya binyibutsa ubundi bujiji bwantangaje i Rwanda. Iyo umuntu avuye kwivuza akenshi uwo bahuye amubaza niba bayibonye cg bayibuze. Malariya. Nonese nta yindi ndwara iba yo ra?

Kandi sinanabarenganya kuko n'ababavura usanga ari yo myumvire. Ngo uyu munsi turi bake kuko abaganga babiri barwaye malariya. Uretse no kuba umuganga urwaye malariya atafasha abaturage kuyirwanya, hari n'ubwo usanga ari umunaniro gusa yitiranya na malariya; kandi ngo ni umuganga--n'ubwo abenshi bitwa abaganga mu Rwanda ari abaforomo!

Iyo uvuze ibyo kwirinda malariya cg ibindi, bakuzimiriza muri ya migani yacyuye igihe ukamwara ari wowe.

Muvandimwe rero, reka nongere ngushimire kuba wakomeje kwihangana kugeza ubu. Iyaba twashoboraga kuvugana aka kanya, nari kukubaza icyo uri gutekereza. Ariko ndakeka uri kwibaza umwanzuro ku byo nagucishijemo byose.

Ni wowe ubwawe ukwiye kwifatira umwanzuro. Gusa kubeshya Abahinde burya bisobanura kwibeshya!

Sinari ngamije kugira uwo mbeshya cg ngo mubeshyere. Ariko niba wumva hari aho nabikoze, umbabarire kwibeshya. Ngusabye imbabazi rwose. Ntutangire kumpigahiga. Jye nemera ko ubishatse wanca ukuboko cg umutwe mu izina ushaka (harimo n'irya Patiri na Mwana na Roho Mutagatifu!). Icyo waba ugezeho ni uguhemukira abana banjye nawe utiretse n'ubwo utabizi. Gusa jye mu bakwifuriza ikibi sindimo. Icyo nkwifuriza ni ukugaruka ibuzima nk'uko wari umeze mbere y'uko abazimu bakokama!

Ahubwo ushobora kuba uri no kwibaza uwo ndi we n'icyo ngamije.

Na byo reka mbiguharire. Unshyire aho ushaka!

Gusa nagukangurira gusoma izindi nyandiko zanjye, harimo iyitwa "UGIZE NGO IKI?" benshi bakuramo ibintu bifatika bibafasha mu buzima busanzwe.

Gira icyo ushaka.

Umunsi cg ijoro ryiza.

NYIRAMIRUHO Liberata

Tweet

Partager