Umwongerezakazi Uwamahoro Violette yafatiwe mu Rwanda akekwaho ubugizi bwa nabi

Yanditswe na: Admin | Kuya: 3/03/2017

 http://rushyashya.net/

Uwamahoro

Uwamahoro Violette Yafatiwe mu Rwanda akekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi afatanyijemo n’agatsiko k’abantu batuye mu Bwongereza

Uwamahoro Violette Umunyarwandakazi ufite Ubwenegihugu bw’Ubwongereza, yafashwe na Polisi y’igihugu, akekwaho uruhare mu bugizi bwa nabi bivugwa ko afatanyijemo n’agatsiko k’abandi bantu batuye mu Bwongereza.

Uyu munyarwandakazi ngo yari yaje mu Rwanda, aje mu muhango wo gushyingura Umubyeyi we.

Polisi y’igihugu yatangaje ko Uwamahoro akurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa bikomeye by’ubugizi bwa nabi, ndetse no gukangurira abantu kwitabira umutwe w’abagizi ba nabi.

Yanatangaje kandi ko ibicishije muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, yamaze kumenyesha abahagarariye igihugu cy’ubwongereza mu Rwanda, ibijyanye n’iperereza iri gukora ku byaha Uwamahoro akekwaho.

 Badege

Umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda ACP Theos Badege yatangaje ko Uwamahoro Yemerewe gusurwa n’umuryango we

Polisi yanatangaje kandi ko izasaba ubufatanye n’inzego z’ubutabera mu Bwongereza, hagakurikiranwa abafatanyije na Uwamahoro muri ubu bugizi bwa nabi bari mu bwongereza, bashingiye ku bimenyetso bifatika Polisi y’u Rwanda ivuga ko izabashyikiriza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko, nk’uko biteganywa mu mategeko, guhera uyu munsi tariki ya 3 Werurwe 2017, Uwamahoro yemerewe gusurwa n’umuryango we.

Uwamahoro Violette yashakanye na Rukundo Faustin, umuhuzabikorwa mukuru w’umutwe wa RNC mu Bwongereza, bombi bakaba ari Abanyarwanda bafite Ubwenegihugu bw’Ubwongereza.

 
Source : KT

JK : Uyu Uwamahoro Violette yali amaze ibyumweru 2 yaraligishijwe n’inzego z’umutekano mu Rwanda kandi zali zaratangaje ko zitigeze zimufata.

Ni ukubera igitutu cy’Ubwongereza ko noneho bemeye ko bamufite ko ngo noneho ashobora gusurwa n’umulyango we.

Ikindi icyo Leta y’u Rwanda yita « Agatsiko k’inkozi z’ibibi » ni iki ? Kuba muli RNC ni ubugizi bwa nabi bwoko ki ?

Umwa uko umugabo wa Uwamahoro asobanulira BBC uko yanyerejwe.

 



Tweet