Umwongerezakazi
Uwamahoro Violette
yafatiwe mu Rwanda akekwaho ubugizi bwa nabi
Yanditswe na: Admin | Kuya: 3/03/2017
Uwamahoro Violette
Umunyarwandakazi ufite Ubwenegihugu bw’Ubwongereza, yafashwe
na Polisi
y’igihugu, akekwaho uruhare mu bugizi bwa nabi bivugwa ko
afatanyijemo
n’agatsiko k’abandi bantu batuye mu Bwongereza.
Uyu
munyarwandakazi ngo yari yaje mu
Rwanda, aje mu muhango wo gushyingura Umubyeyi we.
Polisi
y’igihugu yatangaje ko Uwamahoro
akurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa bikomeye by’ubugizi
bwa nabi, ndetse
no gukangurira abantu kwitabira umutwe w’abagizi ba nabi.
Yanatangaje
kandi ko ibicishije muri
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, yamaze kumenyesha
abahagarariye igihugu
cy’ubwongereza mu Rwanda, ibijyanye n’iperereza iri
gukora ku byaha Uwamahoro
akekwaho.
Polisi
yanatangaje kandi ko izasaba
ubufatanye n’inzego z’ubutabera mu Bwongereza,
hagakurikiranwa abafatanyije na
Uwamahoro muri ubu bugizi bwa nabi bari mu bwongereza, bashingiye ku
bimenyetso
bifatika Polisi y’u Rwanda ivuga ko izabashyikiriza.
Umuvugizi
wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos
Badege yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko, nk’uko
biteganywa mu
mategeko, guhera uyu munsi tariki ya 3 Werurwe 2017, Uwamahoro yemerewe
gusurwa
n’umuryango we.
Uwamahoro
Violette yashakanye na Rukundo
Faustin, umuhuzabikorwa mukuru w’umutwe wa RNC mu Bwongereza,
bombi bakaba ari
Abanyarwanda bafite Ubwenegihugu bw’Ubwongereza.
Source : KT
JK : Uyu
Uwamahoro Violette yali amaze ibyumweru
2 yaraligishijwe n’inzego z’umutekano mu Rwanda
kandi zali zaratangaje ko
zitigeze zimufata.
Ni
ukubera igitutu cy’Ubwongereza
ko noneho bemeye ko bamufite ko ngo noneho ashobora gusurwa
n’umulyango we.
Ikindi
icyo Leta y’u
Rwanda yita « Agatsiko k’inkozi
z’ibibi » ni iki ? Kuba muli RNC
ni ubugizi bwa nabi bwoko ki ?
Umwa
uko umugabo wa
Uwamahoro asobanulira BBC uko yanyerejwe.