UWAKORESHA «DIPLOMATIE»
YATSINDA AMERIKA!
I Yawunde ho muri Kameruni, Davidi
yaciye Goriyati umutwe ndeba.
–-------------------------------------------
Abatutsi bamaze
kugenzura igihe kirerkire, baranzuye bati burya «Abahutu ntibajya inama, bagira
Imana». Gusa. Nkubu Imana bafite ni uko SADC irangajwe imbere na Tanzaniye iri
kurengagiza Amerika kugirango ibe ihagaritse umugambi mu bisha wo gutsemba impunzi z'abatu ziri muri RDC, nkuko Mushikiwabo abyemeza aha. Mbese ABAZIVUGIRA bashobora kwicara hamwe bakajya
inama yo gushaka INSHUTI zabafasha kuyamagana? Burya ngo «igi ryahannye (=
ryagiriye inama) inyoni. Nubwo ntari mu kibuga, ndasaba rwose abazivugira kujya inama, bakiga, bagatekereza,
bagafata n'umwanzuro w'uko bakoresha diplomasi muri aya mezi
atatu asigaye, kugirango barebe uko
batesha Amerika uriya mugambi mubisha.
«2.Umaze kubona itangazo rya Union Europeenne kuri FDLR wahise wandika
ngo amashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta ya FPR Inkotanyi ntacyo amaze
ko ntacyo akora. Ese mbere yo kwemeza ibi, wabanje gusoma nibura memorandum
y'amashyaka ya opposition yahawe Union Eropeenne igihe habaga
imyigaragambyo contre Kagame yaje i Bruxelles ejobundi debut Avril
2014! Yishake uyisome. Ese waba warasomye ibaruwa ya Paul Rusesabagina
perezida w'ishyaka PDR yandikiye abayobozi ba ONU ababuza kugaba ibitero
kuri FDLR nkuko bateye M23.Ese wasomye amatangazo amashyaka hafi ya yose
yanditse ashyigikira Perezida Kikwete wa TZ aho yavuze ko leta ya Kagame ikwiye
kugirana imishyikirano na FDLR? Iyo uza gusoma ziriya ducuments kandi
zashyikirijwe Union Europeenne ntuba waranditse biriya wanditse, ahubwo
uba waribajije niba UE igira amatwi yo kumva n'amaso yo gusoma cyagwa se
niba leta ya Kagame itarasohoye amadolari ngo igure bamwe mu bakozi ba UE
bandika biriya. Ni aho wari ukwiye gukurikirana aho kuvuma amashyaka.»
Iki gisubizo cy' umuntu
wabaye ambasaberi w'u Rwanda muri
Amerika, kigashigikirwa na Padiri Nahimana uyoboye Ishyaka Ishema, ni cyo
cyanyeretse ko benshi mu baduhagarariye baba badasobanukiwe n'icyitwa
«diplomatie». Ni yo mpamvu, nubwo ntari umukinnyi cg se mwarimu, niyemeje
kugira icyo mvuga kuri «diplomatie»; bivuga UBUBANYI n'amahanga mu rurimi
rwacu. Ndizera ko buri wese yumva ko
«kubana», gushaka no gutsura umubano bitandukanye cyene no «kwandika».
Muri iri sesengura
ndasobanura diplomasi icyo ari cyo n'uko ikorwa (I), hanyuma turebe ko hari
icya korwa mu maguru mashya, kugirango turebe uko twabuza Amerika gukomeza
gufasha Pawulo Kagame kurangiza jenoside y'Abahutu yiyemeje ku mara ku isi
(II).
I. DIPLOMASI NI IKI, KANDI IKORWA ITE?
«Pas d'intérêt, pas d'action»: iyo nta nyungu, nta
gikorwa.
Nkuko maze kubivuga
haraguru, diplomasi ni «ububanyi n'amahanga» mu kinyarwanda. Gukora diplomasi ni ugushakira igihugu cyawe inshuti
za hino n'izakure zo kugifasha mu bukungu, mu ntambara kirimo kirwana
cyangwa se zizagitabara kiramutse gitewe. Gukora diplomasi ni no gusaba inshuti
zawe kugufasha kugera, kubona no gukundana n'izindi nshuti (= ibihugu
n'ababihagarariye) udashoboye kwigezaho. Aha urugero rwiza rwerekana uko
diplomasi ikinwa ni urwa leta ya Kagame:
. Gasana we ubwe arivugira
ati Samweli ntiyibajije «niba leta ya Kagame itarasohoye amadolari ngo igure
bamwe mu bakozi ba UE bandika biriya.» Igisubizo cyanjye ni yarayashoye nyine.
«Nta cyubu cy'ubusa». Ngiyo diplomasi ya nyayo. Inshuti zirashakwa, byaba
ngombwa zikagurwa. Kandi «Ukize baraza» ni umugani w'abanyarwanda ugana
akariho.
. Mu gihe gishize Kagame yarafite ibibazo
bikomeye. Obama yaramumereye nabi kubera intambara yo muri Kongo, kurwanisha
abana, gushyigikira M23, kwica Karegeya, kurigisa abantu mu Rwanda... ariko
cyane gusabwa gushyikirana n'abatavuga rumwe na we barangajwe imbere na FDLR
kugirango ibibazo byo mu karere bimaze imyaka irenga 20 birangire burundu.
Kagame yararebye.... bimuyobeye yahise yohereza
Mushikiwabo muri Isilayeri kuyisaba ko yamufasha kumvisha Obama na Fengolidi
kurasa impunzi z'abahutu, maze iyo mishyikirano ikaba itakibaye ukundi.
Ibyavuye mu butumwa bwa Mushikiwabo bibara umupfu. Ngaho aho amatangazo ya EU
na Fengolidi yaturutse. Mushikiwabo yakoze diplomasi, ATANDITSE,
iramuhira. Yanyarukiyeyo gusa, yenda yitwaje
ikiro cya zahabu!
Nkuko kiriya gisubizo cye
kibigaragaza, A.Gasana ashobora kuba atazi ko
ambasaderi ashinzwe mbere na mbere guhagararira igihugu cye, agishakira
inshuti zo kugifasha mu bukungu no kuzagitabara kiramutse gitewe «les alliés».
Muri make, aho kwereka Amerika inyungu ifite mu gushyigikira Kagame na FPR
ye, aho gutereta no gutanga igiturire, we yirirwaga mu biro ari kwandika
inzandiko. Birashoboka cyane ko ariyo mpamvu Kagame yamwirukanye. Gukora
diplomasi si ukwandika za memorandumu, inzandiko, ibitabo, kwigaragambya...
Muri diplomasi hakora gusa ubucuti n'inyungu zibuherekeza. «Pas
d'intérêt, pas d'action». Rukokoma, mukuvugira kuri Generali E. Habyarimana
ati: «izo za memorendum nta we uzisoma». Gukora diplomasi ni ugushaka inshuti
zo kugushyigikira mu kuri no MUMAFUTI. Burya «umugabo agirwa
n'abagabo». Kagame iyo atagira Klintoni, Toni Blere, ... aba yaragiye kera!!!! Kandi yabashatse
atanditse. None diplomasi ikorwa gute?
Burya gukina diplomasi ni
nko gutereta umukobwa wifuza. Uramutaka, ukamusekera, ukamutumira muri
resitora, ukamugurira icyo akunda... ugakubita amavi hasi. Byananirana ugashaka
uwo baziranye ngo amugufashe, amuguteretere. Icya ngombwa ni uko ubona icyo
wifuza. Kugirango tubyumve neza reka dufate ingero za diplomasi y'ingoma
nyiginya na diplomasi y' abazungu.
Iyi si ni iya Shitani,
impuhwe n'ukuri bigira Imana yituriye mu Ijuru!
II. NONE HAKORWA
IKI NGO DUTESHE AMERIKA
URIYA MUGAMBI MUBISHA?
Inkuru itari imbarirano. I
Yahunde, Dawidi yaciye Goriyati umutwe ndeba.
I Yawunde, abanyeshuri
hafi ijana b'abanyarwanda n'abarundi twahuye n'ikibazo cy'ingorabahizi mu 1997:
Regiteri wa iniverisite twigagaho witwa Mevingu yaje «gukunda» umukobwa
w'umunyarwanda twiganaga. Nuko, nkuko abahutukazi mubazi, uwo mukobwa
irayangira. Burya ngo «umukobwa aba umwe agatukisha bose», ingaruka z'ako
gasuzuguro, uko turi ijana twarazikoreye. Regiteri yahise afata icyemezo ko
tugomba kuriha 2.500. 000 FCFA nk'abanyamahanga batari impunzi yo
kwiyandikisha, kandi twari dusanzwe
turiha gusa amafaranga 50. 000 nk'abenegihugu. Mu yandi magambo yahise
atwirukana! Hagombaga rero kuboneka igisubizo vuba na bwangu.
Uko twari 100 twarateranye
tujya inama, hanyuma twiyemeza gukina diplomasi. Buri munyeshuri
yabajijwe umuntu wese yaba azi ushobora kuvugana cg kugera kwa konseye, kwa
burugumestiri, kwa depite, kwa minisiteri, ... no kwa Pawulo Biya. Tumaze
gukora lisite y'abo banyeshuri, twarabatumye tuti «mugende muririre abo
muzi, na bo bazaririre abo bazi, ... kandi bakore uko bashoboye ikibazo cyacu
kigere kwa Perezida Pawulo Biya.» Buri mugoroba twarahuraga, intumwa
zigatanga amaraporo, tukayasuzuma, ...
hanyuma hagateganywa ibizakorwa ejo. Nyuma y'ibyumweru bibiri gusa,
twabonye kopi y'ibarwa ivuye kwa Paul Biya itegeka regiteri Mevungu kureka
abana b'abarundi n'abanyarwanda bakiga, kandi bakishyura nk'abenegihugu,
abanyakameruni. Magingo aya ni ko bikimeze: impunzi z'abanyarwanda zishyura
nk'ababenegihugu. Uku ni ukuri si igiparu. Ngaha aho nasobanukiwe n'akamaro ka
«diplomasi», gushaka inshuti no kuzikoresha. Ndahamya ko abanyapolitiki bacu bakoze gutyo batsinda
Kagame na Fengolidi (USA) umushigikiye bitabagoye.
Nkuko Russ Fengold
aherutse kubishyira ahagaragara, Pierre Péan akaba yarabisobanuye neza aha, na Gahima washinze FPR akabyemeza, ntawe
ugishidikanya ko abanzi
bakomeye b'Abanyarwanda ari Amerika, Ubwongereza, Canada na
Isilayeri. Ibyo baziza Abanyarwanda,
igituma batifuza demokarasi mu Rwanda, ndetse bakanafasha Kagame gutsemba abatavuga rumwe na we ni
ibintu bibiri: inyungu Kagame na Museveni babasezeranije (= umutungo wose
n'isoko by'Akarere k'Ibiyaga Bigari) kandi bakibonamo n'ubufatanyacyaha
mu gutanga abatutsi ho igitambo kugirango babone izo nyungu,
wongeyeho jenoside z'Abahutu n'Abanyekongo bafashije Kagame gukora.
Birumvikana ko biriya bihugu uko ari bine bitegeka iyi si, bitorshye na mba
kubitandukanya na Kagame na Museveni, ngo demokarasi n'amahoro bisakare mu
Rwanda. Mu yandi magambo, kurega Kagame muri
LONI, kwandikira Obama... ni «ukurega umwana kuri nyina» ni «ugukora ubusa
nk'umwana wenda undi». Si mu Kwandika amabaruwa, za memorandumu,
ibitabo n'amatangazo nkiri ry'agahebuzo: http://ikazeiwacu.k.i.f.unblog.fr/files/2014/08/reaction-a-la-declaration-de-martin-kobler-19.08.2014.pdf bizabivana ku izima. Yego
kwandika, kuvugira ku maradiyo, ... no kwigaragambya bifite akamaro, ariko
byagira akamoro kisumbuyeho byunganiwe na diplomatsi ya «mobilisation». «Habinshuti»
na «Ntamugabumwe» ni amazina y'amanyarwanda.
Ndahamya ko Abanyarwanda
bari mu kaga bafite inshuti zabafasha kwamagana ba mpatse ibihugu b'abajura
n'abicanyi. IKIBAZO GIKOMEREYE CYANE OPOZISIYO NI UKWISUGANYA NO GUKORERA
HAMWE. Kugera kuri ziriya «nshuti», ukazisaba kugutabariza no kugushakira
izindi , gusesengura ibyo zakwemereye gukora ... no gufata ingamba nshya ntibyakorwa n'Ishyaka rimwe gusa ngo
ribishobore. OYA. Ni yo mpamvu mpora nsaba kwishyira hamwe, bishobotse
hagashyirwaho igisa na «guveriema ihuriwemo n'amashyaka menshi».
--------------------------
Dore urugero rwa lisiti
y'abagomba gushakwa ubungubu kugirango badufashe gutabaza.
1. SADC irangajwe imbere na Kikwete na
Zuma ariko hatibagiwe na Kinyata. Delegasiyo izajye
kubareba igomba kuba yitwaje igitabo cya Noheri Ndanyuzwe.
Bagomba kumvisha cyane cyane Kiwete na Kinyata ko nibadatabara vuba na bwangu
ari bo batahiwe. Twibuke ko nta nyungu, nta gikorwa. Muzee L D Kabila iyo adasobanura uyu mugambi wa
«empire hima-tutsi» ntaba yaratabawe!
2. Ubufaransa n'Ububirigi, cyane cyane
http://www.france-turquoise.fr/templates/nart/images/logo_turquoise.png n'uruhande rwa Mitterand . Ibyo bihugu bigomba
gusobanurirwa ko nibatabara, bazasubira mu Karere k'Ibiyaga Bigali by'Afurika.
Kagame ntiyongere no kubisebya ngo byakoze jenside. Kwitwaza igitabo cya Noheri
ni ngombwa.
3. Abari bateraniye muri
iyi nama: 6. Carla Del Ponte "Le drame rwandais mérite une
justice impartiale" - et réponse de Gerald Gahima Ndahamya ko abari bateraniye muri iyi nama,
uwabasaba kugera ku bantu bose bazi ngo batabarize impunzi Amerika igiye
gutsemba, kugira ngo uruhari rwayo muri jenoside yakorewe abatutsi rutamenyekana,
bagira icyo bakora.
4. Abakoze ubushakashatsi, bakandika
Raporo Maping isobanura jenoside yakorewe abahutu, «Haut Commisariat
des Nations Unies pour les Droits de l'Homme», na bo ni ngombwa gushakwa, kuko
ntacyo Amerika na Kagame batakoze ngo baceceke, ariko baranze.
5. Umukongomani Bonifasi
Musavuli n'ikipe ye! http://www.youtube.com/watch?v=vLV9szEu9Ag Uyu mukongomani n'ikipe
ye ni bo birukanye Kagame muri RDC. Uwabasaba gutabariza impunzi z'Abahutu,
babikorana umutima mwiza.
6. Nta wakwibagirwa
Amnistie Internationale na HRW. Uwabibutsa ko Kagame abasuzugura, na bo
bamufasha gutabaza. Banditse raporo nyinshi ku Rwanda, bazi ukuri.
7. Abanyamategeko
bunganira imfungwa za TPIR barangajwe imbere na PETER ERLINDER.
8. Abashakashatsi n'abanditsi b'ibitabo nka P.
Péan, B. Lugan, Pr Reyntjens, Onana,
Mbeko, R. Filipo, Edward S. Herman, David Peterson http://www.voltairenet.org/article167964.html
9. Steve Hege Coordinator Group of Experts on the DRC
http://www.therwandan.com/wp-content/uploads/2012/12/goe-letter-to-unsc-27-nov-2012-copy.pdf
10.
Fondasiyo Rusesabagina n'umudari yahawe na benewabo ba Russ Feingold b'abayahudi bikoreshejwe neza byatanga umusaruro mu
gutabariza impunzi Amerika igambiriye kwica.
11. (...)