TWABATORAGUYE NK’UTORAGURA ISENENE TUBAJYANA IMUDENDE.

Umwacu Julienne

                                             Ministre w’umuco Julienne Uwacu

Ni iki cyateye Ministre Uwacu Julienne kwita abaturage ba Gisenyi “Isenene”?




Mulibuka ubwo Kagame yatangaga urugero rw’isenene avuga ko bazishyira mw’isafuliya mbere yo kuzikaranga aho guhunga cyangwa gushaka ukundi zakiza amagara yazo ahubwo zigahugira kulyana hagati yazo kugeza amavuta ahiye bakazitereramo bakazikaranga.

Uyu mutegarugoli Julienne, yatewe n’iki kugereranya aba baturage n’isenene ? Ko abenshi ali bene wabo, aka karere niko yabyirukiyemo, ahiga amashuli abanza i Rubavu, ayisumbuye ayiga i Rambura, naho kaminuza igice kimwe akiga muli ULK ishami lya Gisenyi igice cya kabili yakize mw’ishami lya Kigali. Aka karere k’iwabo yanagakozemo, i Nyabihu no muli Gaseke, si umuvantara abo yabwiraga abakomokamo. Uwacu Julienne bamwe muramwibuka muli ya nkubili y’abahutu basabye imbabazi muli « Ndi umunyarwanda » ubwo biregaga icyaha cy’inkomoko cya jenoside, aho we yavuze ko akomoka kubabyeyi badahuje ubwoko ariko ko ntacyo yakoze ngo akize abatutsi bicwaga.

Uyu munsi ati abahutu bavuye muli Congo twabatoraguraga nkutoragura isenene tukabajyana i Mudende none bagarutse guturana natwe. Wagirango umuhutu wagiye muli Congo ntaba akili umuntu, ngo baragarutse tubashyira mubanyarwanda nkaho bo atalibo, kuba barahunze byabakuyeho ubunyarwanda, bataye umuco wa kinyarwanda kubulyo bajyanwa mungando kwigishwa n’abana bavuye m’urugano batigeze baba muli uwo muco nyarwanda.

Uwacu Julienne yiyibagije intumbi ingabo za Kagame ari kwamamaza zagalitse munkambi ya Mudende bakabeshyera abacengezi kandi arabizi neza. Uwacu Julienne ntayobewe ibihumbi ingabo za Kagame zahomeye m’ubuvumo muli kaliya Karere aho bali bagiye kwihisha.

Nibyo koko icyo ashaka arakizi nkuko abivuga ; ni ukurengera uliya mwanya afite, ariko baliya baturage nabo bashobora kuba icyo bashaka nabo bakizi. Wasanga Julienne na shebuja Kagame, batumva neza intambara baliya baturage bavuga ko itakibateye ubwoba iyaliyo.
Nshimye ko na Kagame yivugiye ko ingabo zingana nabaliya baturage, zifite umutima nk’uwabo, ntantambara yabananira. Ni ukuvugako abatinya. Yagize ati : Mbafite ntantambara natinya.

Ikibazo ni : « Ese arabafite » ?

Nizeye ko nabo balitaye m’ugutwi.

JK.

Tweet