Urwicyekwe rudasanzwe mu basirikare barinda Kagame

http://inyenyerinews.org/

“…ubwoba bwatumye telephone zose z’umusirikare uba mu mutwe urinda Kagame zigomba kumvirizwa”

Gén Kayonga

Amakuru ikinyamakuru Inyenyerinews.org kimaze iminsi gitangaza y’amabanga y’igisirikare cy’umutwe urinda Kagame yatumye abasirikare bose barinda Kagame  bashyirwaho ingeza kuburyo budasanzwe.

Nk’uko tubicyesha kandi bamwe twajyaga duhana amakuru bakora muri uwo mutwe urinda perezida Kagame, batubwiye ko amakuru tumaze iminsi dutangaza y’amanyanga  abasirikare bagiye bakoreshwa, yatumye bashyirwaho ingeza kuburyo bukabije hashakishwa uburyo uyaduha yazamenyekana.

Mu itumanaho rigoye cyane twagiranye n’abasanzwe baduha ayamakuru, batubwiye ko  ubu abasirikare bose bo mu mutwe urinda perezida, batewe ubwoba  bwatumye terefone zabo zose zitangira kumvirizwa na zimwe mu ntasi zizewe cyane kuruta abandi. Amakuru kandi avuga ko kugeza ubu hatangiye gushyirwa abasirikare bagenda bakurikirana ibikorwa bya buri mu sirikare aho ajya, abo aganira nabo, ibiganiro bye n’abandi basirikare n’abasivili,  telephone yakira cyangwa aterefona zivuye  cyane izivuye hanze, imiryango asura, ingo yinjiramo n’ibindi.
Abo basirikare basanzwe bazwi ku izina rya I/O (intasi za gisirikare) ubu bamaze kwiyongera ari beshi mu basirikare bose bari muri uwo mutwe,   uwatubwiraga iyi nkuru yatubwiraga  ko ubu bose basa n’aho bamaze guhinduka ibiragi, kuko nta muntu ukizera undi, bahitamo kugenda ntawuvuga cyangwa ngo avugishe mu genzi we, ndetse n’abantu bo mu miryango yabo ngo nabo ntibakibizera kuko batangiye gukoreshwa bashakwamo amakuru.

Ibi ngo bikaba bibaye nyuma y’aho perezida Kagame atangiye kubona ko abamurinda barimo kugenda batangaza amwe mu makuru yitaga ay’ibanga yakozwe n’udutsiko tw’abasikare cyane bakunze gukoreshwa mu bwica, ikinyamakuru cyacu kimaze iminsi gitangaza ndetse no kutizera abandi basikare bitewe n’imiterere y’igisirikare cye muri iki gihe.
Ubu bwoba ariko ngo si ubwanone Kagame afitiye abasirikare bamurinda, kuko ngo kuva Gen Kayumba yahunga, abo basiriakare bahise bahabwa imishahara y’ikirenga  ugeraranyije n’abandi basirikare, uwa tubwiraga iyi nkuru yatubwiye ko ako gashahara bakita “ Afande Kayumba” kuko ngo bazi ko ariwe bagacyesha kuko bagahawe  kubera ku mutinya.  
 Ikindi kandi kutizerwa kw’abasirikare ubibonera ku basirikare basa n’abasivile babazanwe muri uwo mutwe bagahabwa ishingano zisanzwe zihabwa abasirikare bamaze igihe, kugira ngo bakomeze babaneke, yaduhaye urugero  rwa muramu wa Gen Kayonga Charles witwa   Lt Rwivanga  wagizwe umukuru w’iperereza muri uwo mutwe avuye kwiga  i Butare, nyuma y’igihe gito akiva kubyo bita Cadet course ( kwiga igisirikare) agirwa umusirikare ahita ahabwa izo shingano byihuse.

Kuko ngo yaje ahasanga abandi basirikare beshi  bari bamenyereye akazi kandi bamuruta kure, ngo ntibabibonye nk’umuntu uzanywe kubera ubushobozi, ahubwo bamubonye nkuje kubera ikizere afitiwe bitewe n’aho akomoka.  Iki kimenyane  cya kunzwe kugaragara mu gisirkare cya Kagame ngo kikaba kimaze igihe kitari gito, kandi beshi bemeza ko nubwo bibwira ko aricyo gituma bakomeza ingufu z’ubutegetsi, ahubwo aricyo kibasenya, ngo kuko buri musiriakare udakomoka ibukuru, azi neza ko nubwo akora akazi ariko aba atizewe afatwa nk’igikoresho, uwatubwiraga  aya amakuru yatubwiye ko ngo “nta kintu kibi mu buzima nko gukora ahantu uzi neza ko utizewe”.

Nubwo bimeze gutyo ariko, aka wamugani  “ umurinzi  ajya yigira inama inyoni nazo zijya iyindi”, uru rwicyekwe rwabaye  muri aba basirikare, ntiruzatubuza gukomeza kubagezaho amakuru yari  yaragizwe amabanga, kuko twamaze kwiga ubundi buryo twajya duhana aya makuru natwe tukayageza kubasomyi bacu uwayaduhaye agasigarana umutekano we,  atahasize ubuzima.

Charles I.