

Bye,
Bye Kagame! Abatagushaka babaye
benshi...kandi uzize ubugome bwawe:
urica Abenegihugu, ukagira n'akaboko
karekare. Ntitugishoboye kukwihanganira !
Ijambo Perezida Kagame
yavugiye mu ruhame i Kigali,
taliki ya 15/12/2011, ubwo yatangizaga Inama
ya 9
y’Umushyikirano, ntirizibagirana mu mateka. Ni
ijambo rirerire
ryamaze iminota 33 n’amasegonda 10. Iryo
jambo yarivuze mu
Kinyarwanda kugera ku munota wa 11 n’amasegonda 11 , hanyuma
akomeza avuga mu
rurimi rw’icyongereza, bigaragara ko yashakaga kubwira ba
Banyamerika
bamushyize ku butegetsi none ubu bakaba bamuhatira kubuvaho bwangu !
Yarabaneguye karahava, yifata ku gahanga arabatukagura, arabagaya
biratinda,
muri make abahindura zero! Twibuke ko abanyacyubahiro 2
b’Abanyamerika aribo
Jonnie Carson na Suzan Rice bari baherutse gusura u Rwanda
ndetse
bakahavugira amagambo akomeye agaya imikorere mibisha
y’ubutegetsi bwa Kagame
n’Agatsiko ke k’Abasajya.
I. Kagame
ubwe arivugira ibyo Abanyamerika bamushinja
Ijambo
ryakorogoshoye Paul Kagame cyane rikaba risa n’iryamubujije
amahwemo ngo ni
iryavuzwe na Suzan Rice taliki ya 23/11/2011 .
Uwo mutegarugori uhagarariye Leta zunze ubumwe za Amerika muri Loni
akaba
n’inshuti bwite ya Kagame yashimye ibikorwa
by’amajyambere u Rwanda rwagezeho ,
hanyuma yongeraho ati “ARIKO”
….nta demokarasi , abanyarwanda
bakomeje kwamburwa uburenganzira bwabo bwo kuvuga icyo batekereza, nta
majyambere arambye ashoboka muri iki gihugu!
Hari
n’ibindi bikomeye Suzan Rice na Jonnie Carson babwiriye
Kagame mu ibanga,
bikaba rero ari nabyo byabaye nk’ibimusaza, none dore
yiyemeje kubishyira ku
kabonabose.
1. Dore
uko Kagame ubwe avuga icyamusajije :
“Buri
munsi imvugo wumva hanze cyane kurusha mu gihugu,
cyangwa wumva no
mu batari Abanyarwanda baba mu gihugu, interuro ikabanza ikaba ibyizaaa
byose
Abanyarwanda bakora, u Rwanda rukora, byinshi, bakabishyira ku murongo,
barangiza bakongeraho ngo “ARIKO…ariko! Iyo ariko niyo nshaka ko
dusuzuma, tukareba niba ifite
agaciro, niba ifite ishingiro…”
Hanyuma
Kagame akarondora ibirego abo banyamahanga bamurega :
(1) Abanyarwanda
ntibagira uburenganzira, ntibavuga
(2)
Nta demokarasi
(3) Nta
Press freedom: Nta bwisanzure bw’itangazamakuru
(4) No
political space : Urubuga rwa politiki rurafunze (Ingoma
y’igitugu)
Hanyuma
Kagame akigiza nkana ngo “harya ibindi bakunze
kuvuga ni ibihe ?” ari
ukugira ngo akwepe ibindi birego bibiri nabyo Abamanyamahanga
n’Abanyarwanda
bamushinja:
(5)
Kuba ari umujura kabuhariwe usahura umutungo w’u Rwanda
n’uwa Kongo mu nyungu
ze bwite n’umuryango we gusa.
(6)
Kuba ari umwicanyi kabombo wishe Abanyarwanda batagira ingano ndetse
akica
n’abanyamahanga benshi, ariko akaba yarogeye uburimiro ku
banyekongo, ndetse
raporo Mapping ya Loni yasohotse taliki ya 1/10/2010 yo ikaba
inamushinja
jenoside yakoreye Abahutu muri Kongo!
2.
ICYITONDERWA:
a. ITURUFU
rya Kagame ni ugushaka gushuka Abanyarwanda: agamije kumvikanisha ko
ibi birego
bikaze bimuri ku gatwe atabishinjwa n’Abanyarwanda ubwabo ko
ahubwo abinshinjwa
n’ABANYAMAHANGA b’injiji gusa, ziharanira inyungu
zitari iz’Abanyarwanda! Gusa
nta we utabona ko iri turufu ari ikigarasha ndetse gicitse!
Abanyarwanda
bateraniye imbere ye bari kumuhema, akagira ngo baramushyigikiye!
Kagame
arababaje.
b. Kagame
ari kubeshya izuba riva ngo ikibazo gihari ni
uko turi
“Integamaboko, mendiants, “beggers”, kuko
ibihugu byacu bitunzwe no gusabiriza
, ibyo bikaba bituma ibihugu by’abazungu byadusuzugura!
N’ubwo
ubukene bw’igihugu cyacu ari ikibazo kitoroshye, ariko sibyo
Kagame azira!
Arazira ibyaha bikomeye yakoze, nareke kubeshya, yishyira aheza!!!
Arashaka
gufata ikibazo cye ku giti cye ngo akigire ikibazo cy’igihugu
cyose kandi siko
biri, nakenyere zimurye wenyine !!
II.
Ingingo Kagame ashingiraho yiregura
!
Mu
by’ukuri Kagame ageze aho umwana arira nyina ntiyumve! Na we
arabyiyumvamo
neza ko amaherezo ye mabi atagishoboye kuyasubiza inyuma.
Ntazi aho ari ,
aho agana ho arahabona neza!
Igitangaje
ariko ni iki : aho kugira ngo acishe make arebe uko yakosora ibyo
bamunenga,
ahisemo kunangira umutima, yiyemeje kwifata ku gahanga atuka abamubwiza
ukuri:
akabannyega ngo abo bigize ABARIMU
b’ubwigenge(Teachers
of freedon), abatoza ba press freedon , Intangarugero za political
space…ngo
bazajye kubyigisha IWABO.
Kagame
arasa n’ugerageza guca abo Banyamahanga intege ababwira ngo
ntibibeshye ngo
Abanyarwanda ( ni
ukuvuga Kagame n’ Agatsiko ke
k’Abasajya gusa !!!)
bameze nk’abandi Banyafurika
!! Ngo bateye ukwabo, bagira ijabo, ntibavugirwamo ! Kwa KWISHONGORA
kwakoreye
ishyano ingoma ya cyami , dore ng’uku ntaho kwagiye !!!!!
Kagame yibwira ko
arusha iki Mubaraki, Benali cyangwa Kadhafi?
Kagame
yibwira ko Iterabwoba ashyira ku Banyarwanda yarishyira no ku
Banyamerika
bigashoboka? Niba atarasaze, arajijwe cyane! Gusa umuntu yamwumva, nta
we upfa
adapfunda imitwe!
1.
Uko Kagame
asubiza ibirego ashinjwa birababaje
(1) Ikirego
cy’uko Abanyarwanda batakigira uburengazira bakaba batavuga.
Kagame
agisesengura neza. Ku bwe Abanyarwanda bari mu byiciro bitatu kandi
koko ni ko
biri ! Hari abatavuga kubera ko :
*Ari
ibiragi
*Bashaka
kuvuga hakagira ubafata ku munwa ngo batavuga
*Ntacyo
bafite cyo kuvuga
Igiteye isoni
mu mvugo ya
Kagame ni uko yigiza nkana nk’umwana
w’igitambambuga kugeza ubwo abo abwira
bamunnyega akagira ngo bari kumushima ! Kuba Abanyarwanda
batavuga ni we
ubwe ubitera, n’ubwo yigira nk’aho
atabibona :
a.
Hari abo
yahinduye IBIRAGI kandi bari basanzwe bazi kuvuga!
Abo ni abitwa INTUMWA
ZA RUBANDA : Abadepite n’Abasenateri
bo mu Rwanda, rubanda yari
ibaziho ubushobozi bwo kuvuga ibibazo bihangayikishije
abaturage ! Kagame
yabahaye ruswa y’umushahara w’akataraboneka, abaha
amazu n’amamodoka …ahasigaye
bararuca bararurimira. Bibuka kuzagira icyo bavuga ari ko bagiye
gutangaza ngo
nibahindure Itegeko nshinga kugira ngo Kagame yiyamamaze izindi Manda
nyinshi,
kuko ari we wenyine wayobora u Rwanda, ngo igihe cyose ataruyoboraga, u
Rwanda
ntirwariho ! Ngibyo
ibiragi biteye agahinda !
b.
Hari abatavuga
kubera ko igihe cyose bashatse kuvuga Kagame abapfuka umunwa !
c. Hari
abatavuga kuko ntacyo bafite cyo kuvuga
Abo ni Abanyarwanda bose muri rusange. Ntacyo
babona bavuga kubera ko BUMIWE! Kandi
ikinyarwanda kiravuga ngo uwumiwe ntaha umwana ibere! Ibyo Kagame
n’Agatsiko ke
bakora ni AGAHOMAMUNWA: barica, barafunga, barakubita, barakomeretsa
,barasahura….BARENGANYA abaturage, imyaka igashira indi
igataha! Bakora nk’aho
ari imashini zagenewe kwica gusa! Hari ibyo bakora ukabona atari abantu
bafite
umutima! Ni yo mpamvu benshi mu banyarwanda bumiwe bagahitamo
kwicecekera!
Umwanzuro
kuri iki kirego :
Iturufu
yo kuvuga ko Kagame yarwaniye freedom,
bityo akaba ntacyo
agikeneye kwigishwa n’abazungu, ahubwo kuba yararwanye bikaba
bimuha
uburenganzira bwo kwambura abandi Banyarwanda ubwigenge n'uburenganzira
bwabo,
iyo turufu ni iyo kubikwa mu kabati k’ibigarasha bicitse!!!
Ahari Kagame na we
nibwo agiye yabimenya!
(2)
Ku kirego cy’uko political space ifunze,
Kagame
aremeza ko nta space isumba iyo afite imbere ye, ni ukuvuga INAMA
y’UMUSHYIKIRANO: aha hantu harakomeye! Demokarasi Kagame
yemera , urubuga
yiteguye gukiniramo ni urugizwe n’ INKOMAMASHYI
gusa ,
zimuvuga ibigwi atagira! Birumvikana ko muri urwo rubaga
rw’Umushyikirano ,
abatavuga rumwe na we nta mwanya bahafite! Ibi bihuje n’ukuri
!
(3) Ku
kirego cy’uko asahura amabuye y’agaciro ya Congo:
Mu
minsi ishize Kagame yagize ubwoba maze yirukankana twa toni
80 gusa
tw’amabuye y’agaciro yasahuye, ayasubiza
Abanyakongo ! Kiriya gikorwa cyo
gusubiza iby’abandi cyabaye ikimenyetso cy’uko
Pression internationale itangiye
kumuvana ku izima!
(4)
Ku kirego cy’uko ari umwicanyi kabuhariwe ,
wagize
uruhare muri jenoside y’Abatutsi ,agakora
n’iy’Abahutu, Kagame akomeje wa
mukino wo kujijisha,
akegeka ibyaha bye ku bandi kugira ngo yibagize ibye ! Dore kugira ngo
yikure
mu isoni, abuze kuvuga uruhare rwe muri ubwo bwicanyi ndengakamere
ahitamo
kurega Abazungu ngo baha ubwigenge BAGOSORA Théonste ngo
wapanze jenoside (le
cerveau du génocide)! Nyamara Urukiko Mpanabyaha
rwashyiriweho u Rwanda
rukorera Arusha rwarangije kwerekana ko abo Kagame yabeshyeraga ko
bapanze
jenoside, atari bo babikoze! Ndetse rwose bamwe urukiko rwabagize
abere,
rurabarekura! Ibi bishatse kuvuga ko niba jenoside yaratekerejwe
igapangwa, nta
wundi wayitekereje uretse nde ? PAUL KAGAME. Amahanga yamaze
gusobonakukirwa ko
NYIRABAYAZANA nta wundi utari Paul Kagame, we wari ukeneye jenoside
yarimbuye
Abatutsi kugira ngo abone uko yifatira ubutegetsi. Hanyuma kandi aho
amariye
kubufata yagombaga no gutsemba Abahutu ahereye ku bajijutse
kugira ngo
abone uko akomeza kuyobora igihugu, akoresheje igitugu
n’ubugome nk’ibyo
yagaragaje kugeza ubu, nta we umuvuguruza ! None disi dore ibyo byose
biramugarutse !
III.
Igihe kirageze:
n’Abanyamerika bashyize Kagame ku butegetsi barambiwe
AKARENGANE ingoma y’igitugu cya Minorité
y’Abasajya ikomeje gukorera
Abanyarwanda!
Nk’uko
Kagame abyivugira muri iri jambo, ngo Abanyamahanga bari kumuhatira kwegura ku
mirimo y’umukuru w’igihugu atagombye
ko manda ye irangira muri 2017! Gusa
yirengagiza ko abo Banyamerika bazi neza ko iyo manda yitwaza ari
nyirarureshwa
kuko mu by’ukuri Kagame
atigeze atorwa n’abaturage. Abanyarwanda bavuze
ko
batamushaka ubwo muri 2003 bitoreraga Faustin TWAGIRAMUNGU ariko Kagame
abifashijwemo na Karangwa Chrysologue ushinzwe Komisiyo
y’Igihugu y’Amatora
bakiba amajwi mu buryo bw’igitugu giteye ishozi! Ikinamico
y’amatora ya
perezida yabaye mu 2010 yo nta wakwirirwa ayigarukaho ! Umuntu wemeza
ko
akundwa n’abaturage avuga ko yazaniye iterambere ritangaje
yatinya ate
guhangana mu matora n’umutegarugori udaheruka mu Rwanda?
Nyamara se na none
byamubujije kwiba amajwi ku ngufu ?
Ikibabaje
kurushaho ni uko aho kugira ngo Kagame abone ko abaturage batamukunda
maze
acishe make abakorere ibyiza bashaka yarushijeho kubakanda,
kubiyenzaho,
kubasenyera amazu, kubatwarira amasambu, kubambura imirima
y’imiceri,
kubirukana mu mugi wa Kigali, kubatera za gerenade,kubafungira ubusa no
guhimbira ibyaha Abalideri abaturage bakundira!
Igihe
kirageze ngo Kagame agende, yabishaka, atabishaka, aka wa mugani Kagame
yihimbiye, ngo “urusaku
rw’igikeri( Kagame) , ntirubuza
inzovu kunywa amazi (Abanyamerika+Abanyarwanda).
IV.
Kuririra Abanyarwanda (amarira y’ingona!) sibyo
bizakiza Kagame.
Muri iyi disikuru, hari
aho Kagame yageze , asa
n’uwongorera abamwumva, ngo “mbese ubwo muzi ko aba bantu
bashobora
kumpitana? Niba
mutabizi muzasobanuze neza uko Mutara Rudahigwa yagiye
”!
Ibi birerekana ko Kagame azi neza urumutegereje! Niba Abanyamerika
bamuhaye
ubutegetsi bararangije kumukuraho amaboko, na we azi neza ko
batazamureka ngo
yidegembye kuko azi byinshi! Amaze guhinduka un
allié génant,
kandi bene abo ntibagira amahirwe yo kubaho igihe kirekire! Azicwa byanze
bikunze, na we arabizi. Sinzi impamvu akomeje gupfunda
imitwe kandi azi neza
igisubizo ! Ndi nka we natangira gusenga nsaba inema yo gupfa neza:
ngasaba
Abanyarwanda imbabazi, ngafungura abafunze, ngasubiza ibyo
nasahuye….nkarekura
ubutegetsi bw’abandi ….ubundi nkipfira nk’imfura!
Nta wamenya, yenda hari
n’ubwo nagirirwa impuhwe cyangwa se abana banjye
bakazazigirirwa!
UMWANZURO
Iri jambo ni irya nyuma
Kagame avuze. Rirashyira
ahagaragara ukuntu ageze ahakomeye. Rirerekana ko Intare barangije
kuyikura
amenyo kera, icyo itegereje ni ijoro rya simusiga, ubwo
izaryama, igasinzira
ubudakanguka. Abazi kumva, barumve. Abanyarwanda bashaka ko ibintu
bihinduka mu
Rwanda, muzasinzira kugera ryari ?
Zelote
Mahoro