MU
RUBANZA RWA INGABIRE UMUCAMANZA NGO IBIKORWA BYA VITAL NI BIZZARE
Date: Mardi 15 novembre 2011, 21h18
Kuri uyu munsi urubanza
Kagame yarezemo Ingabire rwakomeje aho Vital uwumuremyi yakomeje gusubiza
ibibazo yabazwaga. Me Gatera Gashabana wunganira Ingabire yerekanye uburyo uyu
mugabo ibyo yakoze byari bishingiye ku zindi mpamvu kuko yatashye muri Umoja
wetu kandi abatashye icyo gihe bakaba baragiye mu ngando bagasubizwa mu buzima
busanzwe kandi ko amasezerano ya leta ya Congo n'u Rwanda akaba yaravugaga ko
abazafatwa muri operation umoja wetu abadashunjwa ibyaha bya jenoside n'ibyaha
byibasiye inyoko muntu bose batazakurikiranwa ku kuba barabaye mu mitwe
y'ingabo itandukanye. Ibi bikaba ari nabyo byabaye kuri Vital Uwumuremyi kuko
yatashye agasubira mu buzima busanzwe nk'abandi ariko igihe kimwe aza kwemera
kwishinja ibyaha mu by'ukuri yababariwe. Umucamanza ati yababariwe ryari na
nde? Me Gashabana yamusubiriyemo iby'ayo masezerano kandi byaragaragaye kuko
Vital atigeze akurikiranwa amaze kuva mu ngando za Mutobo.
Me Gashabana mu
kwerekana ko uyu mugabo atari uwo kwizerwa mubyo avuga yerekanye uburyo yagiye
akoresha agafatisha mugenzi we, ndetse anerekana ko mu byo yakoraga byose
yabaga abiziranyeho n'abamukoreshaga, aha Me Gashabana akaba yabyise scenario
aribyo twakwita ikinamico. Umucamanza nawe ati NI ROMAN kuko urebye uko Me
Gashabana yakurikiranije ibikorwa ukurikije uko byagiye bikurikirana muri iyo
scenario usanga koko bimeze nka roman. Cyakora umucamanza mu gushaka gushyira
Me Gashabana mu mutego yamubajije uwari ayoboye iyo scenario, Me Gashabana yari
yatangiye yerekana uburyo ubushinjacyaha bwagiye muri ibi bikorwa maze amuha
urugero rw'ibaruwa umushinjacyaha mukuru w'u Rwanda yandikiye umushinjacyaha
mukuru wa Congo (commission rogatoire) amusaba kubashakira impapuru za western
union zakiriweho amafaranga muri banki zitandukanye za Congo i Goma. Aha yavuze
ko hari mu kwezi kwa Werurwe 2010, maze yibaza uburyo ubushinjacyaha bwaba
bwarabonye ayo makuru kandi buvuga ko Ingabire afatwa kuwa 14 Ukwakira 2010 ari
ukubera undi muntu wari wafashwe maze akamutangaho amakuru ndetse akaba hari
n'ibimenyetso yafatanwe. Ibi byose nibyo Me Gashabana yise scenario ndetse
anagaragaza atyo uwari uyiyoboye.
Umwe mu bacamanza
Rutazana Angeline yabonye ibintu bikomeye kandi birimo gufata ubushinjacyaha
kuko ibimenyetso byose biri mu mabazwa ya Vital Uwumuremyi byerekana neza
uburyo ubushinjacyaha bwakoze iyo scenario maze kugirango abukure mu isoni
abwira Me Gashabana ari:
MAITRE, URUMVA ARI IKI GITANGAJE MU BYO VITAL YAVUZE CG YAKOZE? URUMVA UMUNTU
WAKOZE IBINTU BIRI BIZZARE WATANGAZWA N'IBYO YAKOZE? Aha akaba yashakaga mu
by'ukuri kuvana uruhare ku bushinjacyaha akabushyira kuri Vital nk'umuntu ukora
ibintu bisekeje, bicurikiranye, bitagira umutwe n'ikibuno, mbese ibintu
by'abasazi. Yongeyeho ko n'ubwo ariko uyu Vital yakoze ibintu bizzare ibyo
yemeye bidakwiye guteshwa agaciro kuko ngo ari iby'umuntu wemeye kwihana
akavuga ibyo yakoze. Aha umuntu akaba yakwibaza uburyo umucamanza muzima witwa
ko yize amategeko yemeza ko umuntu akora ibintu byose biri bizzare ariko agakomeza
guta igihe yemeza ko ibyo umuntu nk'uwo avuga ari ukuri. Ahubwo ukurikije uko
uyu mugabo yerekanwe uyu munsi mu rukiko ndetse umucamanza akaza kubona ko ibyo
yakoraga byose ari bizzare yakagombye kunyura mu ivuriro ryita ku ndwara zo mu
mutwe akabanza gusuzumwa ndetse agakurikiranirwa hafi. Ese koko uyu muntu niwe
abacamanza bazashingiraho imvugo ze bakajya gukatira Mme Ingabire igifungo?
Tubitege amaso.
Muri rusange rero
icyagaragaye kuva aho aba bagabo batangiriye guhatwa ibibazo n'abunganira
Ingabire ni uko bose ari ababeshyi bakorana na leta ya Kigali kugirango bikize
Ingabire. Niba rero uru arirwo rukuta rw'amategeko koko rwaba rwubakishije
amashara ku buryo guhirima kwarwo bitagomba umunyembaraga.