MU RUBANZA INGABIRE ABURANA NA KAGAME,
ABAMUHAGARARIYE BAKOMEJE
GUHANGANA N'UBUSHINJACYAHA
Uyu
munsi taliki 7 Ukwakira
2011, ku munsi wa 18 w'iburanisha, nyuma y'ukwezi kurengaho iminsi 2
urubanza
rwa Madame Victoire Ingabire, Umuyobozi w'ishyaka
FDU-Inkingi, ishyaka
ritavugarumwe n'ubutegetsi bwa Kagame, urubanza
rwakomeje
kuburanishirizwa mu rukiko rukuru rwa Kigali, hakomeje kumvwa Ingabire
n'abamwunganira ari nako basimburanwa n'abashinjabinyoma
(abacurabinyoma cg
abacurabyaha) aribo bashinjabyaha twakomeje kuvuga ko bahagarariye
Kagame
muri uru rubanza nk'uko Ingabire ubwe yabyerekanye mu buryo butaziguye
ejo ubwo
yavugaga ko Kagame yabwiye The Monitor muri Gicurasi 2010 ko Ingabire
azamusekuza urukuta rw'amategeko.
Kuberako
urubanza nyirizina
rutaratangira, ubu haraburanwa ubushobozi bw'urukiko rwahawe
gukurikirana uru
rubanza ndetse n'ibyaha abashinjabinyoma bareze Ingabire kandi
batarabimubajijeho. Ingabire n'abamwunganira aribo Me Ian
Edward na Me
Gatera Gashabana bakomeje kwerekana uburyo
abashinjabinyoma mu ibaza
(cg se iperereza) bakoze batubahirije amategeko cyane cyane itegeko rya
64 na
164 mu gitabo cy'amategeko ahana. Aya mategeko akaba asobanura neza
uburyo
iperereza rikorwa mu gihe ukekwaho icyaha agomba kubazwa. Bikavugwa ko
umubaza
agomba kubanza agasobanura umwirondoro we (identité) hanyuma
akamumenyesha
icyaha aregwa akamusobanurira n'amategeko agiteganya. Ibi rero nk'uko
nza
kubigarukaho si ko ubushinjabinyoma bwabikoze.
Ubushinjabinyoma
buhagarariwe n'abashinja batatu aribo Bonaventure Ruberwa,
Alain Mukurarinda
na Alphonse Hitiyaremye (aha mbiseguyeho kuko uyu wa nyuma
ubushize
nababwiye Nsengiyumva) bagerageje kwihagararaho ngo berekane ko
byakozwe mu
buryo bwubahirije amategeko birabananira kuko burya itegeko riba ari
itegeko
koko n'ubwo mu Rwanda nta tegeko rihaba nk'uko umushinja mukuru Martin
Ngoga
yigeze kwivugira ko amategeko aribo bayashyiraho ko ari nabo bazi
uburyo
bayakoresha.
Bimaze
kugaragarira buri
wese ko iri tegeko ritubahirijwe (n'abakurikiraniraga urubanza mu
cyumba
cy'iburanisha no hanze yacyo batari abanyamategeko bari bamaze kubyumva
neza)
umushinjabinyoma Bonaventure Ruberwa (aha abakurikirana urubanza bakaba
bamaze
kumuhimba akazina gashya ka Bonne aventure) yabwiye umusifuzi
(umucamanza) ko
n'iyo iryo tegeko ryaba ritarubahirijwe umucamanza akwiye gusaba ko
ibyaha
yarezwe byagumaho noneho umucamanza agasaba ko yabimenyeshwa bundi
bushya.
NGAHA RERO HA HANDI INGABIRE YAVUZE KO UBUCAMANZA MU RWANDA BUKWIYE
KUVUGURURWA. Tukaba dutegereje kureba icyo umusifuzi azabivugaho.
Aha
umushinjabinyoma Ruberwa
mu ijwi rye bwite yavuze ko niba baranibeshye byaba ari agakosa gato
(erreur de
forme we yise erreur de vice) kuko ngo atari ikosa rinini ryahindura
ibyaha
umuntu yakoze (erreur de fond) akaba yasabye umucamanza kuzishakira we
ubwe
itegeko rikwiye gukoreshwa mu guhana uwakoze icyaha abivuga muri aya
magambo: Le
juge a une competence au saisi des faits et non de droit.
NGAHA RERO
AHO UBUSWA BW'UBUSHINJACYAHA (niba ari ubuswa cg kwigiza nkana)
BWAMARIYE
INZIRAKARENGANE MU BUROKO KUKO MU RWANDA UBURANA N'UBUSHINJABYAHA ABA
ABURANA
NA LETA KANDI TUZIKO MU RWANDA KIMWE N'IBINDI BIHUGU BITEGEKWA
N'ABANYAGITUGU
LETA ITAJYA ITSINDWA.
Umucamanza
yabajije Ingabire
n'abamwunganira icyo byaba bibatwaye kuba umushinjabinyoma mu ibazwa
yaba
atarubahirije amategeko, bamusubiza ko itegeko nicyo ribereyeho kandi
rigomba
kubahirizwa kuko iyo ubazwa yamenye neza icyaha aregwa n'ingingo
z'amategeko
agiteganya icyo gihe ibisubizo atanga n'ibimenyetso byabyo
biratandukana. Aha
bikaba byumvikana neza ko ubushinjacyaha burimo gusaba umucamanza
kuburanisha
Ingabire ibyaha atigeze amenyeshwa kuko igihe yabazwaga umwunganira
ariwe Me
Gatera yabajije umushinja Ruberwa ibyaha uwo yunganira aregwa, Ruberwa
amusubiza ko bazakora isesengura bakavana ibirego muri ibyo
bibazo
bamubajije bakazamumenyesha nyuma ibyo aregwa.
Aha niho abari mu
rukiko bose bashoboye kumva neza ko ingingo yo kumenyesha ubazwa ibyaha
akurikiranweho n'ingingo z'amategeko abiteganya itigeze yubahirizwa na
gato
ahubwo uregwa n'abamwunganira bakaba baratunguwe no kubona ibyaha
bishya mu
nyandiko imenyesha ibirego (acte d'accusation) yatanzwe
n'ubushinjacyaha.
Aha
rero bikaba byagaragaye
ko ibyo Ingabire yasabye bifite ishingiro kandi ko biramutse
byubahirijwe
hakurikijwe koko ingingo z'amategeko bashingiyeho babisaba,
hanakurikijwe ko
abashinjabyaha 3 bose batashoboye kubona ibisobanuro bishingiye ku
mategeko,
Ingabire yakagombye gukurikiranwa ku byaha bitatu aho kuba bitandatu
nk'uko
babimureze. Ikigoye kumvikana ni uburyo umucamanza azararama
agakurikiza
itegeko maze agafata icyemezo akurikije imiburanire y'ababuranyi uko
ari
babiri. Ibi kubivuga ni uko bisanzwe bizwi ko bene izi manza
zidaciribwa mu
nkiko ariko uru rubanza nk'uko banshi bakomeje kubivuga rukaba koko
rugiye kuba
igipimo cy'ubutabera bw'u Rwanda kandi rukazarangira hari amasomo
ruhaye
abacamanza bo mu Rwanda dore ko n'abashyigikiye Kagame ku buryo
budakuka uyu
munsi batashye bihebye ko bashobora kuzatsindwa ndetse bakanandagazwa
n'ibizabera muri uru rubanza. Kereka umusifuzi Alice Rulisa nakomeza
tekiniki
ye yo gutuka no kwima ijambo Ingabire n'abamwunganira bityo akababuza
kuvuga
akari imurori.