MU RUBANZA INGABIRE ABURANA NA KAGAME, ABAMUHAGARARIYE BAKOMEJE GUHANGANA N'UBUSHINJACYAHA

Uyu munsi taliki 7 Ukwakira 2011, ku munsi wa 18 w'iburanisha, nyuma y'ukwezi kurengaho iminsi 2 urubanza rwa Madame Victoire Ingabire, Umuyobozi w'ishyaka FDU-Inkingi, ishyaka ritavugarumwe n'ubutegetsi bwa Kagame, urubanza rwakomeje kuburanishirizwa mu rukiko rukuru rwa Kigali, hakomeje kumvwa Ingabire n'abamwunganira ari nako basimburanwa n'abashinjabinyoma (abacurabinyoma cg abacurabyaha) aribo bashinjabyaha twakomeje kuvuga ko bahagarariye Kagame muri uru rubanza nk'uko Ingabire ubwe yabyerekanye mu buryo butaziguye ejo ubwo yavugaga ko Kagame yabwiye The Monitor muri Gicurasi 2010 ko Ingabire azamusekuza urukuta rw'amategeko.

Kuberako urubanza nyirizina rutaratangira, ubu haraburanwa ubushobozi bw'urukiko rwahawe gukurikirana uru rubanza ndetse n'ibyaha abashinjabinyoma bareze Ingabire kandi batarabimubajijeho. Ingabire n'abamwunganira aribo Me Ian Edward na Me Gatera Gashabana  bakomeje kwerekana uburyo abashinjabinyoma mu ibaza (cg se iperereza) bakoze batubahirije amategeko cyane cyane itegeko rya 64 na 164 mu gitabo cy'amategeko ahana. Aya mategeko akaba asobanura neza uburyo iperereza rikorwa mu gihe ukekwaho icyaha agomba kubazwa. Bikavugwa ko umubaza agomba kubanza agasobanura umwirondoro we (identité) hanyuma akamumenyesha icyaha aregwa akamusobanurira n'amategeko agiteganya. Ibi rero nk'uko nza kubigarukaho si ko ubushinjabinyoma bwabikoze.

Ubushinjabinyoma buhagarariwe n'abashinja batatu aribo Bonaventure Ruberwa, Alain Mukurarinda na Alphonse Hitiyaremye (aha mbiseguyeho kuko uyu wa nyuma ubushize nababwiye Nsengiyumva) bagerageje kwihagararaho ngo berekane ko byakozwe mu buryo bwubahirije amategeko birabananira kuko burya itegeko riba ari itegeko koko n'ubwo mu Rwanda nta tegeko rihaba nk'uko umushinja mukuru Martin Ngoga yigeze kwivugira ko amategeko aribo bayashyiraho ko ari nabo bazi uburyo bayakoresha.

Bimaze kugaragarira buri wese ko iri tegeko ritubahirijwe (n'abakurikiraniraga urubanza mu cyumba cy'iburanisha no hanze yacyo batari abanyamategeko bari bamaze kubyumva neza) umushinjabinyoma Bonaventure Ruberwa (aha abakurikirana urubanza bakaba bamaze kumuhimba akazina gashya ka Bonne aventure) yabwiye umusifuzi (umucamanza) ko n'iyo iryo tegeko ryaba ritarubahirijwe umucamanza akwiye gusaba ko ibyaha yarezwe byagumaho noneho umucamanza agasaba ko yabimenyeshwa bundi bushya. NGAHA RERO HA HANDI INGABIRE YAVUZE KO UBUCAMANZA MU RWANDA BUKWIYE KUVUGURURWA. Tukaba dutegereje kureba icyo umusifuzi azabivugaho.

 Ku byerekeranye n'amategeko yakoreshejwe nabi n'ubushinjabinyoma (aha mujye mwumva ubushinjacyaha) mu icura ry'iyi dossier ya Ingabire kandi havuzwe aho umushinjabinyoma yakoresheje itegeko rya 2008 aho kuba yarakoresheje irya 2003 mu ngingo yaryo ya 4, aho yashinjwaga gupfobya jenoside ari cyo cyaha giteganywa n'ingingo ya 4 ya ririya tegeko rya 2003 nyamara bo bagakoresha itegeko rya 2008 ryo rihana ingengabitekerezo ya jenoside, ibyaha bibiri bitandukanye bihanwa n'amategeko atandukanye.

Aha umushinjabinyoma Ruberwa mu ijwi rye bwite yavuze ko niba baranibeshye byaba ari agakosa gato (erreur de forme we yise erreur de vice) kuko ngo atari ikosa rinini ryahindura ibyaha umuntu yakoze (erreur de fond) akaba yasabye umucamanza kuzishakira we ubwe itegeko rikwiye gukoreshwa mu guhana uwakoze icyaha abivuga muri aya magambo: Le juge a une competence au saisi des faits et non de droit. NGAHA RERO AHO UBUSWA BW'UBUSHINJACYAHA (niba ari ubuswa cg kwigiza nkana) BWAMARIYE INZIRAKARENGANE MU BUROKO KUKO MU RWANDA UBURANA N'UBUSHINJABYAHA ABA ABURANA NA LETA KANDI TUZIKO MU RWANDA KIMWE N'IBINDI BIHUGU BITEGEKWA N'ABANYAGITUGU LETA ITAJYA ITSINDWA.

Umucamanza yabajije Ingabire n'abamwunganira icyo byaba bibatwaye kuba umushinjabinyoma mu ibazwa yaba atarubahirije amategeko, bamusubiza ko itegeko nicyo ribereyeho kandi rigomba kubahirizwa kuko iyo ubazwa yamenye neza icyaha aregwa n'ingingo z'amategeko agiteganya icyo gihe ibisubizo atanga n'ibimenyetso byabyo biratandukana. Aha bikaba byumvikana neza ko ubushinjacyaha burimo gusaba umucamanza kuburanisha Ingabire ibyaha atigeze amenyeshwa kuko igihe yabazwaga umwunganira ariwe Me Gatera yabajije umushinja Ruberwa ibyaha uwo yunganira aregwa, Ruberwa amusubiza ko bazakora isesengura bakavana ibirego muri ibyo bibazo bamubajije bakazamumenyesha nyuma ibyo aregwa. Aha niho abari mu rukiko bose bashoboye kumva neza ko ingingo yo kumenyesha ubazwa ibyaha akurikiranweho n'ingingo z'amategeko abiteganya itigeze yubahirizwa na gato ahubwo uregwa n'abamwunganira bakaba baratunguwe no kubona ibyaha bishya mu nyandiko imenyesha ibirego (acte d'accusation) yatanzwe n'ubushinjacyaha.

Aha rero bikaba byagaragaye ko ibyo Ingabire yasabye bifite ishingiro kandi ko biramutse byubahirijwe hakurikijwe koko ingingo z'amategeko bashingiyeho babisaba, hanakurikijwe ko abashinjabyaha 3 bose batashoboye kubona ibisobanuro bishingiye ku mategeko, Ingabire yakagombye gukurikiranwa ku byaha bitatu aho kuba bitandatu nk'uko babimureze. Ikigoye kumvikana ni uburyo umucamanza azararama agakurikiza itegeko maze agafata icyemezo akurikije imiburanire y'ababuranyi uko ari babiri. Ibi kubivuga ni uko bisanzwe bizwi ko bene izi manza zidaciribwa mu nkiko ariko uru rubanza nk'uko banshi bakomeje kubivuga rukaba koko rugiye kuba igipimo cy'ubutabera bw'u Rwanda kandi rukazarangira hari amasomo ruhaye abacamanza bo mu Rwanda dore ko n'abashyigikiye Kagame ku buryo budakuka uyu munsi batashye bihebye ko bashobora kuzatsindwa ndetse bakanandagazwa n'ibizabera muri uru rubanza. Kereka umusifuzi Alice Rulisa nakomeza tekiniki ye yo gutuka no kwima ijambo Ingabire n'abamwunganira bityo akababuza kuvuga akari imurori.

 Impaka n'ubwo zabaye ndende ariko byatumye abakomeje gukurikirana uru rubanza noneho babasha kumva neza icyo abunganira Ingabire ndetse na we ubwe bashakaga kuvuga igihe basabaga ko hari ibyo barezwe bitubahirije amategeko bagasaba ko bikwiye no kuvanwa mubyo agomba gukurikiranwaho kuko Ruberwa amaze kubuzwa epfo na ruguru n'ingingo z'amategeko yahaswe na Ingabire n'abamwunganira yashoje asaba ko niba hari ibyo bacuze nabi umucamanza adakwiye kubivanamo ahubwo yabirekeramo bakongera kubicura bundi bushya cyangwa na we (umucamanza) akabafasha ashakisha amategeko yabafasha guhana Ingabire. Ibyo mvuga si amakabyankuru ni ibyabereye mu rukiko ahubwo wenda ni uko mbivuga nkoresha amagambo atamenyerewe cyane gukoreshwa ariko nibwira ko ari amagambo asanzwe akoreshwa mu gusobanura ibintu kandi adatukana cg adasebanya. BANYARWANDA UBU BUSWA MURUMVA BUZATUMA MU RWANDA HABA UBUTABERA KOKO?

Dutegereje rero ko kuwa mbere taliki 10 Ukwakira, aho hazavuga Me Gatera wunganira Ingabire hanyuma urukiko rukiherera rugafata imyanzuro ku mikomereze y'uru rubanza n'urukiko ruzakomeza kuruburanisha nk'uko byavuzwe n'umucamanza Alice Rulisa aho yavuze ko impaka zagombaga kurangira uyu munsi ariko kubera igihe kitabyemeye ko impaka zizasozwa kuwa mbere hamaze kumvwa nyine Me Gatera. Ikindi twavuga ni uko mu gihe izi mpaka zabaga mu rukiko rukuru rwa Kigali, imbere yarwo mu nzu inteko nshingamategeko ikoreramo haberaga irahira rya ministre w'intebe na gouvernement ye (ari nayo gouvernement ya nyuma ibayeho ku butegetsi bwa Kagame ikazasimburwa n'iy'inzibacyuho izaba yiganjemo abatavugarumwe na Kagame), aho aba GP bari bakwiriye imishwaro kugeza ndetse n'aho urubanza rwa Ingabire rwaberaga.