Hamaze
gutangazwa umwami mushya w’u Rwanda usimbura
Kigeli, azitwa Yuhi VI Bushayija
9-01-2017 | By
Chief Editor
Kigeli
Ndahindurwa
Emmanuel
Bushayija wavutse mu
1960, akaba umwuzukuru w’umwami Yuhi V Musinga ndetse akaba
n’umuhungu wa
Kigeli V Ndahindurwa uherutse gutanga, ni we wamaze gutangazwa
nk’umwami mushya
w’u Rwanda, uzahabwa izina rya Yuhi VI.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rusanzwe rushyirwaho amakuru n’ibindi byerekeye umwami Kigeli V Ndahindurwa, abajyanama b’ubwami bw’u Rwanda bemeje ko uzakurikira Umwami Kigeli V Ndahindurwa wemejwe n’Abiru ari igikomangoma Emmanuel Bushayija, wari nk’umwana wa Kigeli V Ndahindurwa wari umubereye se wabo.
Imihango
n’imigenzo yo kwimika umwami mushya w’u
Rwanda, bavuga ko izatangazwa mu gihe cya vuba, Emmanuel Bushayija
agafata
izina rya Yuhi VI.
Ibi kandi byemejwe na Boniface Benzinge wari umujyanama wa
Kigeli V Ndahindurwa, wabwiye Ijwi rya Amerika ko Bushayija asanzwe aba
mu
Bwongereza, akaba ari mwene Bushayija umuhungu wa Yuhi V Musinga.
Aho umwami mushya w’u Rwanda azakorera n’uko azakora, kugeza ubu, Boniface Benzinge avuga ko bizamenyekana mu minsi ya vuba, icya ngombwa kikaba cyari ukwimika umusimbura.
SOMA
ITANGAZO