Maneko za Kagame hamwe na Inyumba mu gusesagura akayabo k’umutungo w’igihugu mu gutegura urunzinduko rwa Kagame mu Bufaransa

http://www.umuvugizi.com

Inyumba na ba Maneko

Maneko za Kagame hamwe na Inyumba

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi, yemeza ko akayabo k’igihugu karimo mu gushorwa gasesagurwa mu gutegura uruzinduko rwa perezida Kagame mu Bufaransa. Aho ba maneko bamuhagarariye mu bihugu by’u Bulayi nka Olivier Kayumba ushinzwe u Bufaransa, Joseph Uwamungu ushinzwe U Bubiligi, Jimmy Uwizeye ushinzwe u Bwongereza  hamwe na Evode Mudaheranwa ushinzwe ibihugu byo muri Scaninavia, bahawe amabwiriza yo gufatanya na Inyumba Aloysia mu gutegura uruzinduko rwa Kagame bakoresheje akayabo katabarika  .

Inyumba yitwaje Ntawukuriryayo kugirango yumvishe bamwe mu bahoze k’ ubutegetsi bwa Habyarimana, ko bagomba kuyoboka. Kugeza ubu bakaba bakomeje gufashwa n’izo za maneko za Kagame kumenya aho abatavuga rumwe na Kagame batuye mu bihugu by’I Bulayi, bakanabafasha n’uburyo babageraho. Babemerera ikiguzi gitandukanye kijyanye n’amafaranga hamwe n’imyanya mu butegetsi bwa Kagame. Bakurikiza icyo izo mpunzi z’Abanyarwanda ziba zishaka ari nako bahatirwa kuyoboka ubutegetsi bwa FPR .
Kugeza ubu akayabo k’igihugu gaturuka mu misoro y’abaturage hamwe n’amafaranga y’abaterankunga kashowe mu bikorwa twakwita iby’”umurengwe”. Bijyanye na politiki y’igipindi cya FPR igamije kwerekana ko Perezida Kagame akunzwe n’Abanyarwanda benshi. Binatuma bagura abantu bakabaha akayabo k’amafaranga, nk’ikiguzi cyo kuzajya kumwakira no kumucyeza mu Bufaransa. Ibyo byose abo banyamurengwe babikora basesagura umutungo w’igihugu, mu gihe nyamara inzara irimo kunuma mu biturage by’u Rwanda.

Amakuru Umuvugizi ufitiye za gihamya, yerekana uburyo ambasade zitandukanye zo mu bihugu by’I Bulayi hamwe na rwa rwego rwa Diaspora, bategetswe gutumira Abanyarwanda batandukanye bahungiye mu bihugu by’u Bulayi. Aho babakangurira kugana mu Bufaransa bababwira ko bazabarihira amatike ,aho bazarara hamwe n’ibindi biguzi bitandukanye bituruka mu misoro y’Abanyarwanda, nk’ikiguzi cyo kujya gushagara perezida Kagame .

Maneko za Kagame zibifashijwemo na Maurice Rwambonera, wahoze ari umushoferi muri Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa,  ubu akaba afite akabari mu Bufaransa, niwe ubafasha kumenya aho abanyarwanda batandukanye bagiye bahunga ubutegetsi bwa Kagame baherereye hirya no hino mu Bufaransa. Bituma babatumaho bazi aho babashakira. Afatanya n’ uwitwa Nsabimana Joseph Alias Musenyeri, nawe ukoreshwa n’Ambasade mu rwego rwo gutangatanga impunzi z’Abanyarwanda aho ziherereye mu Bufaransa bazereka ingaruka yo kutayoboka ubutegetsi bwa Kagame. Abandi nabo bakabaha za ruswa z’amafaranga yagafashije imfubyi hamwe n’abatindi nyakujya bari mu gihugu bakomeje kwicwa n’inzara.

Andi makuru atugeraho na none, yemeza ko undi mudamu witwa Specioza Mukashaka, ufite itorero ry’ababyinnyi rifashwa n’ambasade, nawe yahawe inshingano zo kugenda akangurira Abanyarwanda batandukanye babarizwa hiryo no hino mu burayi abahamagarira kuyoboka ingoma ya Kagame. Anababaza icyo yabafasha kugirango bazitabire iyo mihango iteganyijwe muri uku kwezi mu Bufaransa.

Ibi byose bikaba ari ibikorwa bya maneko za Kagame n’intumwa ye idasanzwe Inyumba Aloysia, birirwa bakoresha amanama hirya no hino bahamagarira impunzi zitandukanye z’Abanyarwanda zagiye zihungira mu bihugu bitandukanye kuyoboka bakazajya gucyeza Kagame. Abanga kwitabira igikorwa nk’iki babonwa nk’abanzi b’igihugu.

Inyumba na maneko za Kagame zimaze iminsi zimugenda inyuma, bakaba bamaze iminsi bamaganwa n’abatavuga rumwe na Kagame mu Bufaransa, babibutsa ibigwi bya leta barimo gushigikira: ko ari leta yiyemeje kumena amaraso hamwe no kumarira Abanyarwanda banenga ubutegetsi ku ngoyi . Kugeza ubu 95% y’abarimo gukorana na meneko za Kagame muri ibi bihugu by’u Bulayi, barebera hamwe uburyo bahatira impunzi z’Abanyarwanda kuyoboka, n’impunzi zitwa ko zahunze ubutegetsi bwa Kagame na FPR .

Abandi nabo batinye kujya muri ibyo bikorwa kubera gutinya gutahurwa n’ibihugu bibacumbikiye babeshye ko bahunze leta ya Kagame na FPR, banyuramo  gutanga abana babo mu cyimbo cyabo kugirango aribo bazabahagarira. Nk’uko twabibasezeranyije tukaba tuzakomeza kubagezaho iby’uru rugendo mu minsi itaha hamwe n’urutonde rw’abaza kwisonga mu kurutegura.

Kagabo , London