Umuriro mw’Ishyamba ry’Ibirunga mu Rwanda |
|
|
|
Mu Rwanda, inkongi y’umuriro yibasiye
ishyamba ry’Ibirunga. Ishyamba ry’ibirunga riherereye mu majyaruguru y’u
Rwanda, rimaze iminsi itatu rigurumana. Bamwe mu baturage barituriye,
batangarije Ijwi ry’Amerika ko uwo muriro wanafashe igice cy’iryo shyamba kiri
mu gihugu cya Uganda. Cyakora uwo muriro ukaba wagabanije umuvuduko kubera
kuwuzimya.
Madamu Uwimana utuye i Musanze
yadutangarije kuri terefoni ko uwo muriro ntabwo wari wagera mu gice cy’iryo
shyamba kibarizwamo ingagi. Yatubwiye ko nibishoboka ku ya 21 z’ukwezi kwa 7 mu
mwaka wa 2009, bazaba barangije kuwuzimya.
Madamu Uwimana yatubwiye ko uwo muriro
waturutse k’umuntu wari wagiye guhakura ubuki. Ukaba waratangiye kugurumana
kuya 18 z’ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2009. Umuyaga niwo watumye uwo muriro ugira
umuvuduko.
Kugeza ubu, madamu Uwimana avuga ko uwo
muriro nta muntu wari wahitana.