Umuhanda Karongi-Ruhango-Nyanza warangiritse bikabije

 Yashyizwe ku rubuga na Ange Eric Hatangimana   Kuwa 23/05/2016 

 https://umuseke.rw

 

Nyirabayazana yo kwangirika k'uyu muhanda, ngo ni ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bukorwa mu kajagari n'ibiza byibasiye umugezi wa Mashyiga.

 bis              Iyo bisi kugenda byari byanze kubera gushaya hiyambazwa ingufu z'abaturage

Umuhanda Karongi -Ruhango- Nyanza ni umwe mu y'ibitaka minini (route d'alimentation) ukoreshwa n'abatari bake cyane cyane abatega imodoka mu gace gatuwe ka Birambo na Kirinda ho mu karere ka Karongi.

Ubu, imodoka zikoresha uwo muhanda mu buryo bugoranye cyane, bitewe n'ibidendezi biba byatewe n'uko umugezi wa Mashyiga wacukuye inkengero z'umuhanda ukagenda uwusanga.

Inzira y'amazi y'uwo mugezi na yo igenda yangizwa bikomeye n'ibikorwa by'ubucukuzi bukorwa mu buryo butemewe n'amategeko, n'abashakira amaronko mu kwambutsa abantu babahetse.

Insoresore zigabiza ibice bitandukanye by'umugezi zigashorogotora kugeza aho bigera no ku nkengero z'umuhanda, ubu ukaba uteye inkeke ku buryo nta gikozwe vuba na bwangu ubuhahirane bwa zamba hagati y'utu turere umuhanda ucamo.

Pahulini Kabirikangwe uturiye uyu muhanda yabwiye Umuseke ko bakora umuganda bagatera urubingo n'imigano ku nkombe za Mushyiga ngo idatwara umuhanda, ariko insoresore ngo zitwaza intwaro gakondo zikajya gucukura zivuga ko harimo zahabu bityo bakangiza bya bikorwa birinda umugezi gusatira umuhanda.

Si ibyo gusa, uyu muhanda ku gice cy'umurenge wa Murambi mu minsi ishize ubwo Nyabarongo iheruka kuzura abafite ibigango babonaga umubyizi bitewe no guheka abanyantege nke nyuma yaho haje igihe cy'imicyo abo babyungukiragamo babuze akazi bigira inama yo gucukura ibinogo bahuza n'uruzi rwa Nyabarongo kugira ngo bakomeze kubona uko bambutsa abantu.

Ibi na byo bikaba byarahagaritse ubuhahirane kuko ubwo Umuseke uheruka kuhasura wasanze hari imodoka yari ivuye mu karere ka Ruhango yaguyemo.

Hanyurwimana Damascene umukozi w'akarere ka Karongi ushinzwe imihanda n'ibiraro, yadutangarije ko ikibazo cy'uyu muhanda bakigejeje mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe kwita ku bikorwa remezo (RTDA).

Ubu ngo bategereje ko igihe cy'imicyo kigera ngo imirmo yo kuwusana itangire. Avuga ko bateganya kuzubaka ikiraro kirekire ku mugezi wa Nyabarongo.

Ku bijyanye n'imirimo y'ubucukuzi bukorerwa mu mugezi wa Mashyiga mu kajagari bukangiza uyu muhanda, umukozi w'akarere ka Karongi ushinzwe ibidukikije KAMAYIRESE Innocent avuga ko bakorana n'inzego z'umutekano mu kugikurikirana.

Yavuze ko hari abatangiye kujya bafatwa bakabihanirwa, yongeraho ko bari gukorana n'Ikigo gishinzwe kwita ku mutungo kamere (Autorité des ressources naturelles du Rwanda) ishami rishinzwe amazi kugira ngo aya mabuye ajye acukurwa mu buryo nyabyo bitangije ibindi bikorwa remezo.

 Umuhanda

                     Umuhanda uri gutwarwa na Mashyiga kubera ibikorwa bitandukanye by'abantu

 

Tweet