Urubanza rwa Ingabire na Kagame :
Ukuli ku Rwanda kulimo kujya ahagaragara
Mu rubanza rukomeje kubera mu rukiko rukuru rwa Kigali ago
mu gihe kigera ku kwezi n'igice rumaze rutangiye, Ingabire aburana na Kagame
uhagarariwe na Ruberwa Bonaventure, Mukuralinda Alain na Hitiyaremye Alphonse
(abashinjabinyoma aribo bashinjabyaha) ndetse rugasifurwa n'umusifuzi mukuru
(umucamanza) Ngendakuriyo Rulisa Alice yunganiwe n'abasifuzi bungirije Rutazana
Angeline na Nzabonimana Celestin, ukuri ku buryo ruzacibwa kumaze kwigaragaza
ariko n'ukuri kw'ingoma mpotozi ya Kagame nako kumaze kujya ahagaragara n'ubwo
kugikomeza kwigaragaza uko bwije n'uko bukeye.
Mu ntangiriro z'iyi kinamico, abapolisi batangiye ku munsi
wa mbere batesha agaciro abunganira Ingabire ku buryo babitangiye ikirego ariko
umusifuzi mukuru Rulisa akabirenza amaso. Uwo munsi kandi umushinjabinyoma
mukuru yavugiye mu kibuga (mu rukiko) ko ibyo abapolisi bakoreye abunganira
Ingabire ntacyo bitwaye kuko bunganira umu terroriste bakaba aribyo bakwiye
gukorerwa. Urubanza rwarakomeje abashinjabinyoma uko ari batatu bakomeza
kwitakuma bavuga ibinyoma bapfundikanije iminsi irashira indi irataha, abantu
bararambirwa ndetse n'umusifuzi mukuru atangira guhondobera kugeza n'aho afashe
icyemezo ko umukino (iburanisha) uzajya uhagarara saa saba z'amanywa.
Umukino umaze ibyumweru bitatu abashinjabinyoma bigereza
umupira bakajya mu izamu rimwe bakagaruka mu rindi, bamaze kwisararanga
bihagije nibwo umusifuzi akora gusa umurimo wo gusifura ko isaha yo guhagarika
umukino igeze nibwo Ingabire yahawe igihe cyo kwiregura maze abamwunganira
bageza ku musifuzi iyandiko igizwe n'impapuro zigera ku 10 zikubiyemo
impungenge zijyanye n'ibyo ubushinjabinyoma butubahirije ndetse n'amategeko
atarakurikijwe maze umusifuzi mukuru Rulisa umujinya uramurenga atuka
abunganira Ingabire ngo bakora nk'aba barbares! Nimunyumvire namwe ngo umuntu
uzararama agaca urubanza imyifatire ye uwiregura ataranatangira kugira icyo
avuga!
Ntibyatinze abashinjabinyoma bamaze kumvikana n'umusifuzi
mukuru n'abamwungirije urubanza bararusubika mu gihe kingana n'iminsi munani
kugirango bajye kwiga ku bindi byemezo bagomba gufata. Bwarakeye bagaruka
umusifuzi atangaza ko urubanza rukomeza ko ngo inzitizi n'impungenge
z'abunganira Ingabire ndetse na we ubwe nta shingiro zifite. Nguko uko
umusifuzi azararama ngo agaca urubanza rutabera! Abantu bose n'ubwo bari
batashye bumva neza ibyo Ingabire n'abamwunganira basabaga ariko bari banazi
neza ko batazabihabwa kabone n'ubwo byumvikanaga neza ko amategeko hahonyowe
kandi niko byagenze umusifuzi afata icyemezo cyo kudahindura umukino ndetse
agakomeza akanawusifura.
Mu gihe rero Ingabire atangiye kwiregura uyu musifuzi Rulisa
ntiyigeze amworohera na busa. Igihe yamaze acecetse abashinjabinyoma
bisararanga ndetse na we ubwe agatura ibishyito aho gukurikira umukino byaje
guhinduka maze si ukwibasira Ingabire avayo! Nta mwanya nyakuri Ingabire yigeze
agira wo kwisobanura n'ubwo umusifuzi yari yaremereye mu ruhame ko ariko
bizagenda ariko byaranze biramunanira maze aho kureka Ingabire ngo yisobanure
ku byo yarezwe ahubwo akamuhata ibibazo bitanafite n'aho bihuriye n'ibyo
bamureze. Iyo Ingabire amaze kungikanya ibitekerezo bikubiyemo ubwiregure bwe
ndetse bunashingiye no ku bimenyetso bifatika byambika ubusa FPR n'umuyobozi
wayo mukuru, umusifuzi Rulisa ahita abicamo maze akajya mu bibazo bidahuye
n'ibyo uregwa avuga ndetse bitanajyanye n'ibyo yarezwe.
Aha rero niho urubanza (nako ikinamico) rugeze ariko bikaba
bigaragara ko nta butabera na busa buzarubonekamo nyamara bikaba binagaragara
ko ruzarangira FRR na Kagame bagiye ku karubanda kuko uko biboneka Ingabire
ariregura atanga ibimenyetso bifatika bigaragaza ko ibyo yavuze bo bita
ingengabitekerezo no kwangisha abaturage ubutegetsi bishingiye ku bikorwa
bakoze haba mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuko mu
bimenyetso yifashisha harimo na za raporo zitandukanye zakozwe n'inzobere za
Loni n'ubwo muri uru rubanza umusifuzi Rulisa asobanura ko bataburana na Loni
ahubwo baburana na Ingabire. Yirengagiza ariko ko ibyo bamureze bishingiye ku byo
yagiye avuga n'ibyo yagiye yandika bityo na we akaba agomba kwiregura yerekana
ko ibyo yavuze n'ibyo yanditse bifite aho byaturutse ndetse ko n'inzobere
zabikozeho ubushakashatsi mu gihe byabagaho (igihe byarimo kuba) zemeje ko
byabaye bikagaragarira muri izi raporo zagiye zikorwa.
Igituma rero uru rubanza rutazacibwa nta marangautima ni uko
ibyo umusifuzi Rulisa yemereye mu rukiko mu ntangiriro byamunaniye
kubyubahiriza we ubwe bikaba biboneka ko no kurarama atazabishobora. Kuzakora
ibijyanye n'amarangamutima ye cg ibyo yatumwe nicyo kigaragara muri uru rubanza
ariko kuba ruzasiga rwambitse ubusa Kagame na FPR nabyo biragaragarira buri
wese!