« Gahunda
y’ubwuzuzanye iratangiye hagati ya
société civile
n’abanyapolitiki »
Posted By: umunyamakuru
28 mars 2017
28/03/2017, Ubwanditsi
Uva
ibumoso
ujya iburyo: Amb. JMV Ndagijimana, Aloys Simpunga, Aloys Musomesha (ni
bamwe mu
bayobozi ba "Société civile".
11/03/2017. Ifoto (c) LECP
Barashaka
kuzuzanya ntawivanze mu bikorwa
by’undi. Abo ni abagize amashyirahamwe atagamije kugera ku
myanya y’ubutegetsi
« Société
civile » n’amashyaka anyuranye.
Ni
muri urwo rwego, kuwa gatandatu taliki ya 25
Werurwe 2017, i Buruseli mu Bubiligi hateraniye inama yahuje
abanyapolitiki bari
mu mashyaka atavuga rumwe n’ishyaka rya FPR riri ku butegetsi
mu Rwanda ndetse
n’abayobozi b’imiryango nyarwanda idakora politiki,
Société Civile.
Itangazo
rigenewe abanyamakuru rivuga ko inama
yarimo:
Mu ijambo
rya Bwana SIMPUNGA Aloys, umuyobozi w’umuryango INITITIATIVE
HUMURA ari nawo
wari watumije iyo nama, yerekanye ko gushyirahamwe ibibahuza
no kuvugira
hamwe kw’abanyarwanda bali hanze y’u
Rwanda ari ngombwa. Ubwo bufatanye
buzabafasha kwumvikanisha akababaro n’akarengane abanyarwanda
bakomeje gukorerwa
na FPR, byagiye byongera intera uko imyaka yagiye ihita. Ikibabaje
kurusha
ibindi kikaba ari uko FPR na Prezida Kagame bashaka kwiyimika
ubuziraherezo
babinyujije mu ihonyorwa ry’Itegeko-nshinga
n’amatora ya “Nyirarureshwa”. Muri
iryo jambo ry’ikaze kandi, Bwana Simpunga Aloys yashimangiye
ko uko guhuza
imbaraga aribyo bizatuma bashobora gukora impinduka za politiki vuba
kandi ku
buryo bworoshye. Yarangije avuga ko impinduka zihuliweho mu bufatanye
arizo buri wese azibonamo bityo zikazamara impungenge
abanyarwanda
n’abanyamahanga kuko benshi bakeneye guhabwa ikizere ko
ubutegetsi buzasimbura
FPR butazaba bubi nk’ubwayo:
Mu itangazo
rigenewe abanyamakuru, basobanura ko impaka zakozwe mu mutuzo no mu
bwubahane,
zirangira hemejwe ibi bikulikira:
Abahagarariye
« INITITATIVE HUMURA »:
SIMPUNGA
Aloys, Umuyobozi
Padiri
Mutarambirwa Athanase, Umujyanama