UBWOBA.
Mu mwaka wa 2007, nagiranye ikiganiro n’uwahoze
ari umudepite w’ishyaka rya PSD, Aeron Makuba, ku bibazo bitandukanye by’igihugu.
Mu byo twaganiriye, harimo n’impamvu Makuba, n’umwe mu banyarwanda jenoside
yagizeho ingaruka, yemera kuyoborwa mu nteko n’umuntu ushinjwa Jenoside. Uwo
yari Alfred Mukezamfura, kugeza ubu wakatiwe burundu y’umwihariko mu rukiko rwa
Gacaca, adahari.
Mu kunsubiza, Makuba yambwiye ko we na bagenzi be bakeya batekereje
kwegura mu nteko, ariko bagatinya ko FPR yababonamo nk’abayinaniza.
Mu gihe gishize, umunyamakuru wa The New York Times, kimwe mu
binyamakuru bikomeye byo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, yaje mu Rwanda,
agirana ibiganiro n’abantu batandukanye, ku bibazo by’u Rwanda.
Umwe mu baganiriye nawe, ni umuntu wahoze akomeye muri FPR, wanamusabye
ko amazina ye yayagira ibanga.
Uwo munyamakuru n’iyo nararibonye ya FPR, bahuriye kuri Hotel Laico (Ex
Meridien). Mu biganiro byabo, uko umuseriveri yabacaga iruhande, uwo
munyapolitiki yararucaga akarumira. Uwo munyamakuru arabyitegereza, bimwanga mu
nda, amubaza impumvu aruca akarumira buri uko umuseriveri abaciyeho.
Yamushubije ko uwo museriveri ashobora kuba ari maneko.
Umwanditsi Stephen Kinzer, mu gitabo yise: “A Thousand Hills:
Kuri uru rupapuro, mu nimero y’ikinyamakuru Umuseso gishize (No 373),
nabasezeranyije ko nzabagezaho ikiganiro kirambuye na Ex-Depite Elie
Ngirabakunzi, umunyapolitiki wahoze mu ishyaka rya PL.
Nyuma, naje kugirwa inama na bamwe mu nshuti ze magara ko nagoragoza mu
myandikire y’icyo kiganiro, simwongerere ibibazo yatejwe na FPR, nubwo we yumva
ntacyo bimutwaye. Nk’umunyamakuru, sinabyumvaga, ariko kuko nzi iyi Leta, hari
icyo nahisemo.
Bimwe mu birego dukunda gushinjwa n’abaturwanya, barimo n’abakabaye
baturengera nk’inama nkuru y’itangazamakuru mu
Ibi bintu byose mvuze haruguru, bifite icyo bihuriyeho. Bihuriye ku
iterabwoba rya bucece ryiganje mu
Abantu nka Makuba na bagenzi be batinye gukora igikwiye, kubera ubwoba
Uwo munyapolitiki twavugaga haruguru waganiriye n’umunyamakuru wa The
New York Times, nawe afite ubwoba muri we, ko yakumvwa na maneko, bikamugiraho
ingaruka, kabone niyo ibyo yavugaga ari ukuri, kandi ari n’uburenganzira bwe ku
bitekerezo bye.
Abo bantu b’inshuti za Elie Ngirabakunzi, bazi aho politiki y’urusyo
igejeje Bizimungu nabandi nkawe, bigatuma birarikira uko bizagendera inshuti
yabo.
Maneko y’u
Abaduha amakuru bakadusaba ko tutagaragaza amazina yabo, ni ubwoba-
kandi bufite ishingiro- bafitiye Leta ya FPR. Yewe, hari n’abatinya gukoza
ikirenge ku biro byacu.
Icyo izi ngero zose zitwereka, ni uko u Rwanda, ku butegetsi bwa FPR,
ari igihome kitagira urukuta, kitagira inzugi, aho abategetsi bakomeye, inzego
z’umutekano na serivise z’iperereza zatumye abanyarwanda babayeho mu bwoba
karande budashira, babayeho mu rwikekwe, bagatinya gukora ibyo amategeko
abemerera, nk’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’ibindi.
FPR ishingwa mu mwaka wa 1987, FPR ishoza intambara mu 1990, FPR ifata
ubutegetsi mu 1994, FPR itsinda amatora mu mwaka wa 2003, hose yijeje
abanyarwanda ko igamije ubutegetsi bwubahiriza uburenganzira bw’abanyarwanda-
imwe mu ndangagaciro fatizo ikaba n’ishingiro rya demokarasi.
Izo ngero natanze haruguru ariko, n’izindi umuntu atarondora, ni
ikimenyetso ko FPR yatengushye abanyarwanda.
Ku butegetsi bwa FPR, amagambo y’umwanzi w’igihugu n’igipinga ku muntu
wese ugerageje guharanira uburenganzira bwe, cyangwa se ugerageje gukora
cyangwa se kuvuga icyo yumva gikwiye, yahahamuye abantu ku buryo abenshi babaye
imbohe mu mutwe.
Abagerageje guhangana n’iterabwoba, bagatera intambwe mu gukora ibyo
amategeko abemerera, nka Bizimungu Pasteur na Joseph Sebarenzi Kabuye, bamwe
bisanze muri gereza, abandi bisanga ishyanga. Guca ubuhunzi no kurenganya,
nabyo ni bimwe mu byo FPR yizezaga abanyarwanda.
Guhimbira abantu ibyaha hagamijwe inyungu za politiki, kubuza amahwemo
ugerageje kwigenga no kunenga, kubuza abantu gukora ibyo bemererwa n’amategeko,
byabaye kimwe mu ntwaro za FPR zo kuzaramba ku ngoma, ariko amateka atwigisha
ko nta butegetsi bwarambye, nta gihugu cyateye imbere, bishingiye ku kuniga
abenegihugu, no kubatera ubwoba. Iri somo riramutse ricengeye FPR, byaba byiza
cyane. Igihugu cyatera imbere, ariko na none, iri somo riramutse ricengeye mu
mitwe y’abanyarwanda bo babuzwa uburenganzira bwabo, byaba byiza kurushaho,
kuko babuharanira.
Didas M.
Cellphone: 0788691253
E-mail: diga_mbi@yahoo.fr