UBWOBA.

Umuseso

Mu mwaka wa 2007, nagiranye ikiganiro n’uwahoze ari umudepite w’ishyaka rya PSD, Aeron Makuba, ku bibazo bitandukanye by’igihugu. Mu byo twaganiriye, harimo n’impamvu Makuba, n’umwe mu banyarwanda jenoside yagizeho ingaruka, yemera kuyoborwa mu nteko n’umuntu ushinjwa Jenoside. Uwo yari Alfred Mukezamfura, kugeza ubu wakatiwe burundu y’umwihariko mu rukiko rwa Gacaca, adahari.

Mu kunsubiza, Makuba yambwiye ko we na bagenzi be bakeya batekereje kwegura mu nteko, ariko bagatinya ko FPR yababonamo nk’abayinaniza.

Mu gihe gishize, umunyamakuru wa The New York Times, kimwe mu binyamakuru bikomeye byo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, yaje mu Rwanda, agirana ibiganiro n’abantu batandukanye, ku bibazo by’u Rwanda.

Umwe mu baganiriye nawe, ni umuntu wahoze akomeye muri FPR, wanamusabye ko amazina ye yayagira ibanga.

Uwo munyamakuru n’iyo nararibonye ya FPR, bahuriye kuri Hotel Laico (Ex Meridien). Mu biganiro byabo, uko umuseriveri yabacaga iruhande, uwo munyapolitiki yararucaga akarumira. Uwo munyamakuru arabyitegereza, bimwanga mu nda, amubaza impumvu aruca akarumira buri uko umuseriveri abaciyeho. Yamushubije ko uwo museriveri ashobora kuba ari maneko.

Umwanditsi Stephen Kinzer, mu gitabo yise: “A Thousand Hills: Rwanda’s Rebirth And The Man Who Dreamed it”, avuga ko iyo abanyarwanda barenze batatu bari hamwe, umwe muri bo aba ari maneko.

Kuri uru rupapuro, mu nimero y’ikinyamakuru Umuseso gishize (No 373), nabasezeranyije ko nzabagezaho ikiganiro kirambuye na Ex-Depite Elie Ngirabakunzi, umunyapolitiki wahoze mu ishyaka rya PL.

Nyuma, naje kugirwa inama na bamwe mu nshuti ze magara ko nagoragoza mu myandikire y’icyo kiganiro, simwongerere ibibazo yatejwe na FPR, nubwo we yumva ntacyo bimutwaye. Nk’umunyamakuru, sinabyumvaga, ariko kuko nzi iyi Leta, hari icyo nahisemo.

Bimwe mu birego dukunda gushinjwa n’abaturwanya, barimo n’abakabaye baturengera nk’inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda, harimo kuba dukunda guhishira abaduha amakuru.

Ibi bintu byose mvuze haruguru, bifite icyo bihuriyeho. Bihuriye ku iterabwoba rya bucece ryiganje mu Rwanda, ryagize abantu ibikange, n’imfungwa mu mitwe yabo.

Abantu nka Makuba na bagenzi be batinye gukora igikwiye, kubera ubwoba bari bafitiye FPR, kandi ubwo bwoba bufite aho buva- buva ku iterabwoba ryayo, kutubahiriza uburenbganzira bw’abanyarwanda na politiki yayo y’urusyo.

Uwo munyapolitiki twavugaga haruguru waganiriye n’umunyamakuru wa The New York Times, nawe afite ubwoba muri we, ko yakumvwa na maneko, bikamugiraho ingaruka, kabone niyo ibyo yavugaga ari ukuri, kandi ari n’uburenganzira bwe ku bitekerezo bye.

Abo bantu b’inshuti za Elie Ngirabakunzi, bazi aho politiki y’urusyo igejeje Bizimungu nabandi nkawe, bigatuma birarikira uko bizagendera inshuti yabo.

Maneko y’u Rwanda yabaye nk’igikoresho cy’iterabwoba- instrument of terror- aho kurinda umutekano w’igihugu, barinda umutekano w’akazi ka ba shebuja, kandi nabwo ntibagakore neza.

Abaduha amakuru bakadusaba ko tutagaragaza amazina yabo, ni ubwoba- kandi bufite ishingiro- bafitiye Leta ya FPR. Yewe, hari n’abatinya gukoza ikirenge ku biro byacu.

Icyo izi ngero zose zitwereka, ni uko u Rwanda, ku butegetsi bwa FPR, ari igihome kitagira urukuta, kitagira inzugi, aho abategetsi bakomeye, inzego z’umutekano na serivise z’iperereza zatumye abanyarwanda babayeho mu bwoba karande budashira, babayeho mu rwikekwe, bagatinya gukora ibyo amategeko abemerera, nk’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’ibindi.

FPR ishingwa mu mwaka wa 1987, FPR ishoza intambara mu 1990, FPR ifata ubutegetsi mu 1994, FPR itsinda amatora mu mwaka wa 2003, hose yijeje abanyarwanda ko igamije ubutegetsi bwubahiriza uburenganzira bw’abanyarwanda- imwe mu ndangagaciro fatizo ikaba n’ishingiro rya demokarasi.

Izo ngero natanze haruguru ariko, n’izindi umuntu atarondora, ni ikimenyetso ko FPR yatengushye abanyarwanda.

Ku butegetsi bwa FPR, amagambo y’umwanzi w’igihugu n’igipinga ku muntu wese ugerageje guharanira uburenganzira bwe, cyangwa se ugerageje gukora cyangwa se kuvuga icyo yumva gikwiye, yahahamuye abantu ku buryo abenshi babaye imbohe mu mutwe.

Abagerageje guhangana n’iterabwoba, bagatera intambwe mu gukora ibyo amategeko abemerera, nka Bizimungu Pasteur na Joseph Sebarenzi Kabuye, bamwe bisanze muri gereza, abandi bisanga ishyanga. Guca ubuhunzi no kurenganya, nabyo ni bimwe mu byo FPR yizezaga abanyarwanda.

Guhimbira abantu ibyaha hagamijwe inyungu za politiki, kubuza amahwemo ugerageje kwigenga no kunenga, kubuza abantu gukora ibyo bemererwa n’amategeko, byabaye kimwe mu ntwaro za FPR zo kuzaramba ku ngoma, ariko amateka atwigisha ko nta butegetsi bwarambye, nta gihugu cyateye imbere, bishingiye ku kuniga abenegihugu, no kubatera ubwoba. Iri somo riramutse ricengeye FPR, byaba byiza cyane. Igihugu cyatera imbere, ariko na none, iri somo riramutse ricengeye mu mitwe y’abanyarwanda bo babuzwa uburenganzira bwabo, byaba byiza kurushaho, kuko babuharanira.

Didas M.

Cellphone: 0788691253

E-mail: diga_mbi@yahoo.fr