Perezida
Kagame
yahinduye bamwe
mu bayobozi bakuru bo mu ngabo:
Mw’itangazo
rimaze gushyirwa hanze na ministeri y’ingabo riravuga ko
perezida yahinduye
bamwe mu bayobozi bakuru bo mu ngabo:
Gen Charles
Karamba: umugaba
mushya w’ingabo zirwanira mu kirere, niwe wayoboraga ishuri
rya gisirikari rya
Nyakinama, akaba ari nawe wari maneko wa za ngabo za FPR zari muri CND
mu 1994.
Maj
Gen Richard Rutatina:
umuyobozi
mushya wa J2 (DMI). Yongeye guhabwa uyu mwanya nyuma y’igihe
kinini ari ku
gatebe. « DR
Poison » nkuko akunze kwitwa ubu
agiye
kubura intwaro ye kirimbuzi y’« UTUZI
TWA DAN MUNYUZA ».
Brig
Gen Innocent Kabandana:
umuyobozi
w’ingabo zidasanzwe (Special Forces). Kabandana yashimiwe
kuba yararinze neza
abana ba Kagame igihe bari mu mashuri muri Amerika. Yasimbuye kuri uyu
mwanya Gen
Vincent Gatama, urya warwanaga muri Congo
mw’izina rya M23, nyuma ikaza
kuyoberwa ikiyikubise!
Maj
Gen Jean Bosco Kazura: umuyobozi
w’ishuri rya Gisirikari rya Nyakinama. Yari asanzwe ayobora
irya Gako
Brig
Gen Demali na Lt Col Franco
Rutagengwa bo bagizwe abayobozi mu biro
by’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u
Rwanda. Bivuga ko bashyizwe ku gatebe. Gen Demali yari inshuti magara
ya Jack
Nziza naho Lt Col Franco Rutagengwa wayoboraga DMI yitwaga umuhungu wa
Jack
Nziza (Fils adoptif). Col Nyakarundi
we yagizwe
umuyobozi ushinzwe inyungu za gisirikari z’u Rwanda i
Washington. Uyu
Nyakarundi nyuma y’imyaka ine yose ari ku gatebe yari
yarashyizweho na Jack
Nziza, niwe ugiye gusimbura Gen Kabandana mu kurinda abana ba Kagame
muri
Amerika.
Gen Jack Nziza na
Gen Demali bari
inshuti magara. No muri siporo ntibasigana. Aha
bari i Gabiro mu mwiherero.
Ni
ngombwa kumenya ko igihe Col Nyakarundi yavanwaga muri Amerika, umugore
n’abana be basigayeyo, maze umugore we asaba ubuhungiro
abeshye leta ya Amerika
ko leta ya FPR imuhiga imuziza ko ari umurwanashyaka wa RNC. None ubu
umugabo
we arongeye aragabiwe, ejobundi muzababona bari gucinya umudiho muri
Rwanda
day.
Uwitwa Majoro
Bazatoha we akaba yazamuwe mu ntera agirwa
Lieutenant Colonnel ahita yoherezwa i New York (ONU) guhagararira
inyungu z’u
Rwanda mu bya gisirikari.
Aya
mahinduka aratubwira iki? Kuki Gen Innocent Kabandana ari we wagizwe
umukuru wa Special forces?
Uwahoze
ari ingabo mu ngabo za Amerika Bwana Jean Paul
Rugero Romeo;
arasanga impamvu bagize Brg Gen Kabandana
Innocent, wari umaze imyaka myinshi
ari Military Attaché muri
Leta Zunze ubumwe za Amerika, byaba ari ukubera ko amaze iminsi mu
myiteguro n’
impuguke z’ abanyamerika mu bikorwa by’ intamabara
idasanzwe (Unconventional
Warfare) , ariko kazi k’ ibanze k’ Ingabo za
Special Forces nyazo.
Gen Innocent Kabandana yagizwe
umugaba wa « special forces »
-
Harimo
gukora imitwe irwanya ubutegetsi mu bihugu bitavuga rumwe n’u
Rwanda. Kuba Uyu Gen Kabandana yari amaze imyaka hafi Icumi ari muri
Amerika,
atabona urugamba mu karere, akaba ahawe uyu mwanya, nuko Rwandan
Special Forces
imaze iminsi nta « Success » haba
muri Congo, Burundi, cyangwa
Tanzania.
-
Iri
vugururwa mu butegetsi bwa Special Forces, bikaba bivuga n’
ihinduka
muri Strategy y’ uko zari zisanzwe zikora. Twakwitegura
kubona, imitwe mishya irwanya ubutegetsi
mu Burundi na Tanzaniya, ndetse no muri Congo.
-
Twakwitegure
kubona ibikorwa by’ iterabwoba bidasanzwe, bigamije gutera
urujijo mu bihugu
bituriye u Rwanda.
-
Ikorana rya
Empire Hima Tutsi na ba mpatsibihugu b’ abanyamerika
rirakomeje, ariko mu isura
y’ ibanga rikomeye.
Ariko igikorwa
nk’iki nubwo ari icyo
kwitondera, ni icyerekana ko mu ngabo z’ u Rwanda cyane cyane
ziriya bahaye
izina rya “Special Forces”
harimo ibibazo by’ ubumenyi, n’
ubushobozi babeshya ko bafite, ariko bwananiranye. Kuva M23 yatsindwa,
mu
Burundi ntibigende neza, mission y’ izo ngabo yataye
umurongo. None Kigali
ikaba inateganya gufasha akaduruvayo muri Tanzaniya, bizwi ko nayo
ifite ingabo
ziteye neza.
Ariko Intambara
idasanzwe
(Unconventional Warfare) si amasasu gusa. Ingabo za “Special
Forces » intambara zazo nyinshi
ziraba zikazarangira zitagaragaye.
AHUBWO ABO ZIKORERA INYUMA ARIBO TUBONA!!Twakwibutsa
abasomyi b’IKAZE
IWACU ko Gen Innocent Kabandana ari we wivuganye
abasenyeri ba kiliziya
gatolika i Gakurazo mu cyahoze ari Gitarama. None nguyu nanone ahawe
umwanya wo
kuyobora ingabo zo gukora iterabwoba mu karere.
Uwimana Joseph
Ikazeiwacu.fr