U Rwanda rwageze ku ntego yo guhanga imirimo mishya 200,000 ku mwaka - Mifotra

 Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 30 Gicurasi 2017

 

Uwizeye
                     Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye, imbere ya Sena y'u Rwanda

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye, yavuze ko ibipimo bigaragara ari uko u Rwanda rwageze ku ntego yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka, igisigaye ari ubusesenguzi bw’abahanga bazerekana imibare nyayo uko ihangaze.

Yabigarutseho mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabereye mu cyumba cy’Inteko Rusange cya Sena, gihuje inzego zose zifite aho zihurira no guteza imbere urwego rw’umurimo mu Rwanda.

Minisitiri Uwizeye ko ingamba guverinoma yihaye ari uko mu 2020 kimwe cya kabiri cy’abaturage baba bakora mu mirimo itari ubuhinzi; igihugu kikaba gihanga imirimo mishya 200,000 buri mwaka kandi kigafasha urubyiruko kwihangira imirimo no kubona akazi karufitiye inyungu.

Yashingiwe ku ntambwe yagiye iterwa, aho Ibarura rya Kane ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV), ryagiye rigaragaza izamuka ry’imirimo ihangwa.

Yagize ati “EICV ya mbere yabaye mu 2000 - 2001, hari imirimo ikomatanyije ibihumbi 442; mu ya kabiri igera ku 883; EICV 3 igera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 452; EICV ya 4 haboneka miliyoni imwe n’ibihumbi 700; icyo cyerekezo tukabona ko muri 2020 tuzaba tugeze kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi 200.”

Yavuze ko nk’uko Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) kibigaragaza, muri EICV 4 byagaragaye ko ubukungu bugeze ku mirimo mishya ibihumbi 146 buri mwaka.

Yakomeje agira ati “Dukurikije imibare twe tubona mu buyobozi twavuga ko igipimo cy’imirimo ibihumbi 200 buri mwaka twakigezeho, kuko iyo dufashe imirimo ibihumbi 146 yakorwaga mu 2014, tugateranyaho imirimo ibihumbi 86 gahunda y’igihugu yo gufasha ihanga ry’imirimo NEP Kora Wigire yari imaze gufasha guhanga mu myaka ibiri, iyo tubiteranyije tubona ibihumbi 232, tukavuga rero ko intego mu mibare yacu twamaze kuyigeraho.”

Ariko Minisitiri yakomeje avuga ko hategerejwe ko Ikigo cy’Ibarurishamibare gicukumbura neza, kigatanga imibare yizewe (scientific), ikererakana aho ubukungu bw’igihugu bugeze kuri icyo kigero cyo guhanga imirimo.

NISR ivuga ko iyo ubaze umuntu ufite akazi nk’umuntu wese ufite umurimo akora ahemberwa cyangwa agatanga umusaruro mwinshi ku buryo asagurira amasoko, abadafite akazi bari ku kigero cya 13.2%.

Minisitiri Uwizeye yakomeje agira ati “Icyo ntabizeza ni uko ubushomeri bwagabanuka ngo bugere kuri zeru mu gihe tukiri ku Isi, ariko icyo nabizeza ni uko dufatanyije twese bwabaganuka ngo n’ubuhari butagira ingaruka ku buzima bw’Abanyarwanda.”

Yavuze ko bikenewe ko isoko ry’umuririmo rikomeza kwagurwa bitewe n’uko umubare w’abarijyaho nawo wiyongera, byose bigamije kugabanya igipimo cy’abadafite akazi mu gihugu.

Umuyobozi wa NISR, Yusuf Murangwa, yijeje ko ibipimo by’uko isoko ry’umurimo rihagaze biri gupimwa kabiri mu mwaka, ariko guhera mu 2019 bizatangira gukorwa buri gihembwe, bikajyana n’ibipimo by’izamuka ry’umutungo mbumbe w’igihugu.

 

JK : Imana Tugira iwacu nuko abanyamakuru nkaba b’igihe.com ali bacye cyane, kandi hakaba hali n’ibindi binyamakuru bibwira abanyarwanda ukuli uko ibintu byifashe mu Rwanda. Ni mwibaze ko uyu munyamakuru Rabbi Malo Umucunguzi yanditse kunkuru imwe n’umunyamakuru wa VOA Eric Bagiruwubusa kunama imwe yabereye munteko ya Sena.
Ariko umunyamakuru wa igihe.com ararenga akemeza ko mumyaka itatu gusa isigaye ngo 2020 igere icya kabili cy’abanyarwanda ni ukuvuga hafi miliyoni 6 ziraba zabonye akazi katali ubuhinzi !!!

Umva uko Bagiruwubusa atubwira ibyiyi nama maze wibaze nawe !!!!

 

Tweet