Birashoboka? Ngo Mwarimu arasambanya abo ashinzwe kurera, na ruswa y’inoti rugeretse muri Kaminuza no mu mashuri yisumbuye mu Rwanda?
Nkusi Joseph.


http://www.leprophete.fr

Mperutse gusoma inyandiko zinyuranye zasotse ku rubuga rwa Kagame, Igihe.com zerekeranye na ruswa mu mashuri y’u Rwanda. Iya mbere ni iyanditswe na Habimana James yo kuwa 17/7/2012 aho avuga ko abakobwa batoroka ishuri i Nyagatare kubera ikibazo cy’amikoro bakajya gucuruza urukundo muri Uganda. Indi ni iyasotse kuri 17/12/2012 ya Umurerwa Emma-Marie wemeza komuri za kaminuza n’amashuri yisumbuye havuga ruswa ishingiye ku gitsina. Nk’umwarimu w’umwuga, izo nyandiko mvuze hejuru zarambabaje cyane. Niyo mpamvu ngirango turebere hamwe uko byifashe muri rusange muri za kaminuza zacu, tumenye n’imvo n’imvano cy’icyo gikorwa kigayitse ku murezi niba koko kiriho.

 1. Mwarimu wa Kaminuza ahagaze ate mu bukungu?

Iyo uhuye na mwarimu wa kaminuza akakubwira umushahara ahembwa n’ibibazo biba bimutegereje gukemura iwe mu rugo cyangwa se mu muryango aturukamo, utibagiwe n’imisanzu ya buri munsi ya FPR, usanga ari uwo gusabirwa.Umushahara wa mwarimu muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ni 300,000F k’ufite impamyabushobozi y’ikirenga, Ph.D; 240,000F Masters na 230,000F ku bafite imyaka ine ya Kaminuza , Bachelor degree. Nta kuzamurwa mu ntera bibaho, ayo utangiriyeho niyo ugomba gusaziraho. Ntabwo wemerewe no kwigisha muri za kaminuza zigenga kuko abayobozi ba kaminuza ukoramo bagushyiraho amananiza. Tekereza rero, uwo mushahara ugomba kuwutungamo umuryango wawe, ukajyana abana kw’ishuri ukanasaguraho ayo gukodesha inzu iTumba byibura 150,000F, ku barimu ba kaminuza y’i Butare, i Kigali ho n’ibindi bindi! Ntimubiseke nimbabwira ko iyo wikorejeho ukagura imodoka utayigendamo inshuro zirenze 5 mu kwezi kubera kubura essence, ibi ndi umwe mubo byabayeho.

Abarimu bo mu bigo byigenga nabo ntaho bataniye na bagenzi babo navuze hejuru. Usibye ko bo agashahara kabo hiyongeraho uduhumbi duke, ariko ninako FPR ihita itunyonga. Iyo wicaranye n’abarimu bo muri ULK, usanga bijujuta bibaza impamvu batanga umusanzu abandi barimu badatanga mu bindi bigo. Bamwe mu barimu bafite Master degree bampishuriye ko bahembwa 300.000F bakabakata 40,000F y’umusanzu wa FPR buri kwezi, ariko akitwa irindi zina ku rupapuro uhemberwaho!

2. Abanyeshuri se bo byifashe bite?

Hafi y’abana bose biga muri za Kaminuza za Leta ni bene Ngofero, abana bose b’abategetsi uhereye kuri Kagame biga muri USA, Ubwongereza, Canada, Ubuhinde, Ubushinwa, muri Afrika nko muri Afrika y’Epfo na Senegal. Aba bose rero biga kuri Buruse ya Leta mu gihe abiga muri Kaminuza z’u Rwanda nka UNR i Butare na KIE, bagomba kwirwariza mu kubona ibyo kurya, aho kurara no kugura ibitabo. Gutsindwa rero murumva ko ari ibintu byoroshye mu gihe ujya kwiga utariye, niba wariye ukiga wibaza uko uri bwifate ugeze mu rugo, utibagiwe n’umukodesha w’inzu ubamo. Niyo mpamvu rero mwagiye mwumva abana bagiye biyahura muri KIE cyangwa muri rya shuri ry’Icungamutungo ry’i Mburabuturo.

Bamwe usanga bakora akazi ko gukora mu maresitora, cyangwa bakirirwa bashakisha hirya no hino mu mijyi uwabafasaha kubona ikiraka icyo aricyo cyose kugirango basunike iminsi. Byagiye bivugwa kenshi ko bamwe mu bakobwa ba za kaminuza zacu bajya i Kampala ku wa gatanu nimugoroba bakagaruka ku cyumeru. Ibi rero bikemezwa n’abantu b’i Kampala usanga baryongora bavuga ko week-end Rwandan experts bahenda! Iriya nyandiko ya Habimana James ivuga ubu buraya bw’abakobwa b’i Nyagatare iranyereka rero ko n’ahandi byavugwaga bishobora kuba aribyo.

3. Abakozi, abasoda na za maneko batanga urugero rubi

Iyo umaze kwigisha isomo, ugaha abanyeshuri iminota mike yo kuganira nawe mu minota 15 bafite y’akaruhuko nyuma ya buri saha, bakubwira akari i Murori. Icyambere nuko usanga bose barihebye batazi impamvu bicaye imbere yawe kuko abababanjirije bose baba babuyera nta kazi. Nanone kandi ukumva undi ararikocoye ati “ Ese mwarimu ko uduhata cyane ngo twige uzi ko umuyobozi runaka afite impamyabushobozi yakoreye ijoro rimwe! Uzabaze Mitari ko adafite Bachelor Degree ya ULK atazi aho iherereye!” Ubwo nyine ubyita iby’abana ukikomereza isomo!

Ntawabura kuvuga ko abayobozi, abasoda , abapolisi, na za maneko batanga ingero mbi kugirango babone amanota batayakoreye: natanga urugero ruzwi muri Kaminuza ya Butare. Ni urugero rw’umunyeshuri wagiye agafata mémoire mw’isomero y’undi wari umaze imyaka 6 arangije akandukura inyuguti ku yindi, yarangiza akandika ku gifuniko izina rye. Ibyago bye rero, mémoire ye yahawe gusuzumwa, umwarimu wari warayoboye iyo yandukuwe. Umwarimu Gisaro yazanye muri départment izo mémoires zombi mpita nandikira, nk’umukuru w’agashami, Doyen na vice Recteur académique, nsaba ko uwo munyeshuri ahita yirukanwa. Ahubwo iyo ndeba nabi ninjye wagombaga kugenda, kuko abo bagabo bombi banyumvishaga ko ari ubwa mbere yiba, kuva yakwiga atigeze yiba agomba kubabarirwa akandika indi! Amaze kubona ko ahagaze bwuma yansanze mu biro ati “Mwari, washatse akazi. Uziko burya nkora muri Minaffet nkaba mpembwa umushahara nk’uwawe ntashyizemo za missions kandi ntararangiza Bachelor Degree!” Abarimu bagenda bahura n’ingero nk’izo ni benshi; messages nagiye nandikirwa n’abasirikare, abapolisi cyangwa se za maneko zakora igitabo!

Umwanzuro

Burya koko ngo umugani ugana akariho, iyi migani hari isomo yaduha mu bintu biriho bibera mu burezi bw’u Rwanda:

1. Iyo amagara atewe hejuru, buri wese asama aye;

2. Umuntu atungwa n’izo aragiye;

3. Umuntu yitabaza intwaro afite.

Nkaba mbona rero ibintu bigeze iwa Ndabaga. Niba abarimu biyemeje kwaka abanyeshuri amafranga n’igitsina, nzi ukuntu bari Inyangamugayo mu myaka 3 ishize mpavuye; ni ukuvuga ko bamaze kwiheba burundu, bakabona ko Leta yabakuyeho amaboko nta kindi, bikaganisha rero kuri uriya mugani wa mbere n’uwa kabiri iri hejuru! Ibi bikaba biteye agahinda ku babyeyi no ku banyarwanda bose muri rusange ! Aba bana nabo bemera kugura ibyo bagombye kubonera ubuntu, ni uko nta mwanya bafite wo guta biga wa mugani wabo ibintu bazi ko bitazabagirira akamaro.

Kubera rero ko mu Rwanda hari imvugo ya Diplomu kuri buri wese ( a degree for all”, bagomba gutanga ibyo bafite ngo babone icyo gipapuro gishakwa mu muryango nyarwanda kugirango werekane ko ukurikiza gahunda ya Leta.

Ibi rero bikaba byerekana ko Leta y’agatsiko ifite umugambi wo gukomeza kwikanyiza yiharira ibyiza by’igihugu mu gihe ihonyora rubanda rwa giseseka iruvutsa kubona uburezi bukwiye ngo ejo rutazahangana kw’isoko ry’akazi n’abana b’abasangirabyose bo mu kazu. Ntawashidikanya ko bariya bana b’agatsiko bariho bahabwa uburezi nyabwo aribo ejo bazaza bagasimbura ababyeyi babo mu myanya barimo igihe bazaba bagiye mu zabukuru cyangwa se bamwe bigiriye burundu mu bucuruzi. Mwarimu nawe kugirango ashobore kubaho, azakoresha inzira zishoboka zose ngo ashake icyatuma umuryango we uramuka aka wa mugani ngo umuntu atungwa n’izo aragiye! Aba rero bazaba babonye impapuro batakoreye, bazakomeza bifashishe intwaro bakoresheje bazibona kugirango babone akazi. Nguko uko ruswa izakura igasagamba, ejo n’ejobundi ugasanga igihugu kirayoborwa na za njiji zize!

Ndabona rero aho kwandagaza mwarimu bamuha urwamenyo mu binyamakuru, bareka kwica Gitera bagashaka ikibimutera! Abadepite n’Abasenateri, bashinzwe gukoma amashyi gusa, bahawe imishahara igereranyije, mwarimu kuva mu mashuri mato kugeza muri kaminuza yarya akaryama, agakora akazi ke neza. Erega burya ngo uvoma yanga avoma ibirohwa! Rwose gushyira abarimu mw’itangazamakuru uvuga ko ari abaryi ba ruswa ni ukunogora uwariho asamba, aho wamuhaye utuzi two kumuramira. Cyangwa se wasanga Leta y’agatsiko iriho itegura mu cyayenge umugambi wo kwikiza bamwe nk'uko bimenyerewe dore noneho ko yifitiye n’ikibazo cy’amafranga, maze bikitwa ko iriho irwanya ruswa mu burezi naho byahe byo kajya!

Imana ibarinde kandi mukomeze kuyisaba mushikamye igoboke u Rwanda.

NKUSI Joseph