Igihugu
cy’Uburusiya kimaze gushinga ibirindiro bya gisilikare muri
RDC !
Publié
le 29 mai 2018 par veritas
Ingabo
zirwanira
mu
kirere z'Uburusiya mu myiyereko i Moscou
Igihugu
cy’Uburusiya kimaze gushinga
ibirindiro bya gisilikare muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo
(RDC) ; Uburusiya bukaba bumaze kandi gushinga ibindi
birindiro bya
gisilikare mu gihugu cya Centrafrique. Abasilikare
b’Uburusiya bitwaje intwaro
zikomeye bakaba batangiye gusesekara muri RD Congo nk’uko
amasezerano
y’ubufatanye mu bya gisilikare Uburusiya bwagiranye na RD
Congo abiteganya. Amakuru dukesha
radiyo mpuzamahanga y'abafaransa RFI,
aremeza ko hashize icyumweru, ubutegetsi
bwa Kinshasa bushyize ahagaragara amasezerano amaze imyaka irenga 20
ashyizweho
umukono mu byerekeranye ubufatanye bwa gisilikare hagati ya RD Congo
n’Uburusiya ; ariko ayo masezerano akaba atarigeze
ashyirwa mu bikorwa
kugeza ubu. Ikigamijwe muri ibi byose, akaba ari uko Uburusiya na RD
Congo
bigomba kugirana amasezerano asesuye mu byerekeranye n'ubukungu
bushingiye
k’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu
z’amashanyarazi n’ubuhinzi.
Mu
gihe cy’iminsi 2, abadepite ba RD Congo
bagize itsinda ryo kurinda ubusugire bw’igihugu mu nteko
ishingamategeko ya
Congo, bakoze igikorwa cyo gusesengura no kubyutsa
amasezerano ajyanye
n’ubufatanye mu bya gisilikare igihugu cy’Uburusiya
cyagiranye na RD Congo mu
mwaka w’1999 ariko ayo masezerano akaba atarashoboye
gushyirwa mu bikorwa.
Abo badepite bakaba baribanze ku nyandiko iteganya ko igihugu
cy’Uburusiya
kigomba guha intwaro zigezweho igisilikare cya RD Congo kimwe
n’ibindi
bikoresho by’intambara bigezweho muri iki gihe. Uburusiya
buzaha kandi
igisilikare cya Congo ibikoresho by’intambara
byihariye bijyanye
n’akarere iherereyemo ndetse Uburusiya bwohereze muri Congo abalimu
ba
gisilikare bagomba kwigisha ingabo za RD Congo.
Igihugu cy’Uburusiya
kikaba kizatanga amahugurwa yo mu rwego rwo hejuru ku basilikare ba RD
Congo
bazoherezwa mu mashuri akomeye mu Burusiya. Mu minsi ya vuba cyane, ayo
masezerano akaba azemezwa burundu n’inteko ishingamategeko ya
RD Congo.
Kuki
amasezerano amaze imyaka 19
adashyirwa mu bikorwa, abyukijwe muri iki gihe?
Ubwo
Muzehe Laurent Désiré Kabila yari
amaze gushyirwa ku butegetsi bwa Zaïre n’ingabo za
Kagame na Museveni, Kabarebe
yamubereye umugaba mukuru w’ingabo.
Kagame na Kabarebe bakaba
baratangiye igikorwa cyo kwinjiza ingabo z’inkotanyi nyinshi
mu ngabo za Congo
kugirango babone uko bayigenzura neza ! Kagame
kandi yasabye Muzehe
Laurent Désiré Kabila gutangaza ku mugaragaro ko
intara za Kivu zombi azihaye u
Rwanda ! Muzehe Laurent
Désiré Kabila yanze ibyo byifuzo bya
Kagame, kubera iyo mpamvu haba hatangiye intambara ikomeye
hagati ya
Laurent Désiré Kabila na Kagame. Ibihugu
by’Afurika y’amajyepfo bigize
umuryango wa SADC byatabaye Kabila bihangana na ‘u Rwanda na
Uganda bifashijwe
na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika!
Kabila Laurent Désiré
Mu
mwaka w’1999, Muzehe
Laurent Désiré Kabila yagize igitekerezo cyo
kwegera igihugu cy’Uburusiya
kugirango bagirane amasezerano ya gisilikare, kuko yabonaga
amaherezo
ibihugu by’Afurika y’amajyepfo bishobora gucika
intege bigahagarika ubufasha
byamuhaga mu ntambara yarwanaga na Kagame na Museveni.
Mu gihe Laurent
Désiré Kabila yari amaze kugirana amasezerano ya
gisilikare n’igihugu
cy’Uburusiya, byabaye ngombwa ko igihugu
cy’Ubufaransa cyegera Muzehe
Laurent Désiré Kabila, kimugira inama yo
guhagarika amasezerano ya gisilikare
yari amaze kugirana n’Uburusiya,
abafaransa bakaba barijeje Laurent
Désiré Kabila ko bagiye kuvugana na Leta
y’Amerika kugirango intambara muri
Congo ihagarare. Nyuma y’ibiganiro by’abafaransa
n’abanyamerika, perezida
w’Amerika icyo gihe W. Bush yategetse ingabo za Kagame kuva
muri RD Congo nta
bindi bisobanuro bitanzwe. Iyo niyo mpamvu
inkotanyi zakubise imbunda
ku rutugu zisubira mu Rwanda igitaraganya.
Nubwo
Laurent Désiré Kabila yahagaritse
amasezerano ya gisilikare yagiranye n’Uburusiya, ntibyabujije
Amerika
gukomeza kumwikanga maze iha uburenganzira Paul Kagame bwo kwica
Laurent Désiré
Kabila. Ku itali 16 Mutarama 2001, nibwo Kadogo
witwa Rachidi
yarashe Laurent Désiré Kabila arapfa;
nk’uko Kagame abigenza burigihe,
uwo Kadogo nawe yahise yicwa mu rwego rwo kuburizamo anketi yo kumenya
abari
inyuma y'urwo rupfu! Nubwo byagenze gutyo ariko ntibyabujije
Joseph
Kabila, umuhungu wa Laurent Désiré Kabile wahise
ahabwa umwanya wo kuyobora RD
Congo n’abishe se kumenya urupfu yapfuye n'abamwishe.
Igihugu
cy’Ubufaransa cyahise cyegera Joseph Kabila
kimwizeza ko kizamucungira
umutekano agategeka mu mahoro. Kagame na Museveni
nabo bahise binjiza
ingabo zabo mu ntara ya Kivu mu izina rya RCD
ziyobowe na Laurent Nkunda,
maze intambara muri Congo irongera irarota ! Abafaransa
n’abanyamerika
bazanye ingabo za MONUSCO kugirango zirinde ibirombe
bicukurwamo amabuye
y’agaciro maze babwira
Joseph Kabila kumvikana na Kagame akemera
gushyira ingabo za Nkunda wayoboraga CNDP (Inkotanyi) mu ngabo za Congo
FARDC.
Joseph
Kabila yumviye ibyifuzo
by’abafaransa n’abanyamerika maze yinjiza inkotanyi
(abarwanyi ba RDC + CNDP)
mu ngabo za RD Congo, yemera kandi no kungirizwa n’aba vici
Perezida 4, ayo
masezerano akaba yarabaye taliki ya 17
Ukuboza 2002
nyuma y’umwaka umwe gusa ise umubyara Laurent
Désiré Kabila yishwe.
Kugirango akomeze kubona ubufasha bw’umutekano ahawe
n’abafaransa, Joseph
Kabila yagiranye amasezerano n’isosiyete
y’abafaransa yitwa AREVA yo gucukura
amabuye y’agaciro cyane cyane uranium muri Congo, ayo
masezerano yabaye ku
italiki 28 Mutarama 2011. Uko Joseph Kabila
yagendaga arushaho
kwiyegereza abafaransa, niko Paul Kagame nawe yarushagaho kwiyegereza
abanyamerika ! Nyamara ibigo
by’ubucuruzi by’abanyamerika
n’iby’abafaransa byavanze umutungo kuva kera,
kuburyo iyo ubangamiye inyungu
z’abafaransa n’iz’abanyamerika uba
uzibangamiye, cyangwa se waba uteje imbere
umutungo w’ibigo by’abanyamerika
n’abafaransa nabo bakabyungukiramo!
Iyo Kabila ahaye umutungo abafaransa, abanyamerika nabo ubageragaho,
Kagame
nawe yakoherereza amabuye y’agaciro menshi ibigo
by’abanyamerika, inyungu yayo
ikagera no kubafaransa !
Kagame
Kabila Museveni
Mu
mwaka w’2012, Kagame yarakajwe n’uko
Joseph Kabila atamweguriye ku mugaragaro intara za Kivu zombi,
niko kohereza inkotanyi muri Congo gufata izo ntara ku ngufu maze azita
M23. Bitewe n’uko abafaransa barimo
bakora ubushakashatsi bwo gushaka
peteroli muri Pariki ya Virunga (RDC), basabye abanyamerika kubwira
Kagame
guhagarika intambara ya M23 ! Obama ubwe yabwiye Kagame
guhagarika iyo
ntambara ariko ntiyabyumva, abafaransa bahise
bohereza ingabo za
Tanzaniya n’iz’Afurika y’epfo maze
zikosora M23! Kugeza ubu ntabwo
Kagame yasobanukiwe n'icyamukubise! Mu mwaka w’2016, Joseph
Kabila yarangije
manda ye ya kabiri, ariko abafaransa bamubwira ko
agomba gukomeza
gutegeka kugirango abanze ashyire umukono ku masezerano na sosiyete
y’abafaransa ya Total yo gucukura peterori i Kisangani.
Ayo masezerano na
TOTAL yashyizweho
umukono taliki ya 22/03/2018 akazageza taliki ya 26/01/2019.
Mbere
y’uko abafaransa bongeza Joseph
Kabila imyaka 2 ku buyobozi bwa Congo nyuma ya manda ye ya kabiri, abanyamerika
bari barahiye ko bagomba kumukuraho ku ngufu, ndetse bohereza ingabo mu
gihugu
cy’Angola zo kwirukana Kabila, ariko
bitewe n’uko abanyamerika
n’abafaransa babyumvikanaho mu gusahura Afurika, bategereje
ko Kabila asinyira
abafaransa mbere yo kumukuraho. Muri iyi minsi
Joseph Kabila akaba
akomeje gushyirwaho igitutu cyinshi cyane n’abanyamerika ko
uyu mwaka ugomba
kurangira yavuye ku butegetsi byanze bikunze! Nubwo
abafaransa
bamwijeje umutekano, Joseph Kabila yamaze kubona ko batazamurengera
kuko ibyo
bakora byose baba babyumvikanyeho n’abanyamerika.
Mu mwaka w’2015,
Abanyamerika ndetse n’abanyaburayi bashyize igitutu kuri
Perezida Nkurunziza, ndetse
Kagame ahabwa akazi n’abo bazungu ko gukuraho
Nkurunziza ! Byabaye
ngombwa ko Nkurunziza yitabaza abarusiya maze ahangana
n’intasi za Kagame
none ubu ibintu byagiye mu buryo, Kagame
n’abazungu bamuhaye
ikiraka cyo gukuraho Nkurunziza barumiwe!
Paul
Kagame yahinduye itegeko nshinga
yigundiriza ku butegetsi, ariko abanyamerika n’abanyaburayi
ntacyo bigeze
bamuvugaho
kuko ari umukozi wabo bakoresha mu gukuraho abandi ba perezida no
gusahura
Afurika! Museveni yahinduye ingingo
y’itegeko nshinga akuramo itegeko
rishyiraho imyaka ntarengwa yo kuyobora kugirango azagwe ku butegetsi
muri Uganda, abanyamerika n’abanyaburayi
ntacyo bavuze kuko Museveni ari
umugaragu wabo ! Joseph
Kabila bahora bamuvuzaho induru ko
adashobora guhindura itegeko nshinga ngo ashobore kwiyamamariza indi
manda
nk’uko abandi babikoze ! Kuki
Joseph Kabila bamuvuzaho indura ariko
bakaba baracecetse kuri Paul Kagame, Pierre Nkurunziza na Museveni?
Kugirango Joséph Kabila nawe ashobore kuguma ku butegetsi,
byabaye ngombwa ko
abyutsa amasezerano y’ubufatanye bwa gisilikare Muzehe
Laurent Désiré Kabila
yagiranye n’Uburusiya mu mwaka w’1999
bigatera ubwoba abanyamerika
n’abafaransa bigatuma basaba Kagame gukura ingabo muri Congo!
Ese
Joséph Kabila nawe agiye kwicwa ?
Kagame et Macron
Muri
iki gihe igihugu
cya Leta zunze ubumwe z’Amerika gihanganye n’ibibazo
by’intwaro za
kirimbuzi za Koreya ya ruguru, ikibazo cya Irani n’intambara
yo mu gihugu cya
Siriya; kubera iyo mpamvu ibibazo
by’igihugu cya RD Congo, Amerika
yabihariye Ubufaransa. Bitewe n’uko Joseph
Kabila yiyemeje
kwifatanya n’Uburusiya, ibyo byateye ubwoba leta y’
Ubufaransa kuko bubona
bushobora gutakaza amasezerano y’ubucukuzi
bw’amabuye y’agaciro na peteroli
bwagiranye na Congo, byose bigahabwa abarusiya ! Ubufaransa
bukaba bwarafashe
icyemezo cyo gukuraho Joseph Kabila nk’uko Amerika na Kagame
babyifuza.
Ubwo
Kagame yabonanaga na perezida
w’Ubufaransa Emmanuel Macron taliki ya 24/05/2018 ; Kagame
yabwiye
Macron ko yumvikanye n’igihugu cy’Angola ko bagomba
gukuraho Joseph Kabila bakamusimbuza
Moïse Katumbi.
Kugirango leta y’Ubufaransa ikomeze kurengera inyungu zayo
muri Congo
yemeye icyifuzo cya Kagame ndetse Macron asaba Kagame
kuzarwanya bikomeye
ingabo z’Uburusiya muri Congo ;
Macron akaba yariyemeje guhemba
Kagame umwanya wo kuyobora ibihugu bivuga ururimi
rw’igifaransa (OIF)
kandi agahagarika ibirego byarezwe Kagame ku ihanurwa
ry’indege ya Habyarimana
mu nkiko z’Ubufaransa! Kuwa mbere taliki
ya 28/05/2018 Perezida
w’Ubufaransa Emmanuel Macron
yakiriye perezida w’Angola i Paris Bwana
João Lourenço,
bombi bashimangira ko bahuje umugambi wo
gukura ku butegetsi bwa RD Congo Joseph Kabila !
Macron et Lourenço
Nubwo
Macron-Kagame na Lourenço biyemeje
kwirukana Joseph Kabila, ntabwo nawe yicaye ubusa kuko ntashaka
kurekura
ubutegetsi !
Nyuma yo kugirana amasezerano y’ubufatanye bwa gisilikare
n’abarusiya,
Joseph Kabila yavuze ko amatora y’umukuru
w’igihugu muri Congo uyu mwaka
azaba uko biteganyijwe ariko ishyaka rye ryaramuka riyatsinze
akaba ariwe
ukomeza kuyobora Congo kuko itsinda
ry’amashyaka ashyigikiye Joseph
Kabila ryumvikanye ko umukandida waryo natsinda
amatora, azaharira
umwanya Joseph Kabila akaba ariwe uyobora n’ubwo yarangije
manda ze ! Birumvikana
ko muri Congo umukandida w’amashyaka ashyikiye Kabila ko
ariwe uzatorwa maze
Joseph Kabila agakomeza ubuyobozi bwe !
kugira ngo ibyo bihagarare
ni uko Joseph Kabila ashobora kwicwa nka se, naho
niba bitabaye ibyo
kumukuraho bizagorana !
Aho
ibintu bigeze ni ugusabira Congo naho
ubundi amatora ashobora kuyibyara intambara ifite ubukana
nk’ubw’intambara ya
Siriya !
Veritasinfo