UBUHANUZI
BWA MAHESHI
Abantu
bakomeje kutwandikira ari benshi cyane basaba ko twabasubirizaho
ubuhanuzi
bw'Umuhanuzi Majeshi Léon kuko bamwe bashobora kuba
batarashoboye kubusoma
cyangwa ngo babubone . Ikinyamakuru Inyenyerinews cyaganiriye
n'Umuhanuzi
MAJESHI Léon, akigezaho ibyerekeye ubuhanuzi bwe, ari nabwo
tugiye kubagezaho
muri uyu mwanya. Ubwo buhanuzi buri mu bice bitatu, tukaba duhereye ku
gice cya
mbere, ubutaha tuzabagezaho ibice bibiri bisigaye. Tuzabagezaho ibyo
uwo
muhanuzi yavuze ku ivanwaho rya Pasteur BIZIMUNGU wahoze ari Prezida wa
Republika, kujya ku butegetsi kwa Paul KAGAME, ivanwaho n'ihunga rya
Petero
Celestini RWIGEMA, ihunga rya Joseph SEBARENZI KABUYE, amatora ya FPR,
ihunga
rya General KAYUMBA na Col. Patric KAREGEYA, iyicwa rya Paul KAGAME,
intambara
izakurikiraho, itahuka ry'Umwami w'u Rwanda KIGELI V NDAHINDURWA, no
kugaruka
kw'Umwami YESU.
1.
MAJESHI LEON NI
MUNTU KI ?
Umuhanuzi
MAJESHI Léon yavukiye muri Tanzania mu Ntara ya KAGERA akaba
ariho yigiye amashuri ye abanza. Amashuri yisumbuye yayakomereje mu
Rwanda,
ndetse n'aya Kaminuza. Yabaye mu gisikari cya APR/FPR. Icyo
gisirikari
yacyinjiyemo muri 1992 aho yahise ashyirwa mu bantu bashinzwe kurinda
abategetsi ariyo High Command ya RPF/ APR kugeza intambara irangiye;
nyuma
y'intambara yakomeje
gukora
umurimo we wa gisirikare muri Presidential
Protect Unit PPU ariyo
yaje kwitwa Republican Guard R/G abenshi
bakunze kwita abajepe.
2. NO
MURI GEREZA MAJESHI LEON YAHANURIRAGA ABANDI
BANYURURU
Muri
Gereza yo ku Mulindi, hari hafungiyemo
abasirikari bagera ku 2.000. MAJESHI yatubwiye ko babaga bafashwe nabi,
nta byo
kurya, nta n'amazi yo kunywa yari ahari, usibye ikinogo cyahoze ari
W.C. cyari
inyuma ya Gereza, ari nacyo bajyaga gushakamo amazi
yaretsemo. Icyo kinogo
ariko nacyo cyaje gukama. Uyu
MAJESHI Léon niwe wari
umuyobozi w’Itorero ry’aho muri Gereza. Yateguye
amasengesho y’iminsi irindwi
kugirango basenge Imana ibashe kubaha amazi yo kunywa,
nibwo ku
munsi wa gatanu saa sita na 45 Imana yakoze igitangaza amazi
apfumuka mu
kibambasi cy'inzu abafungwa bose baravoma batangira guhimbaza Imana yo
mu
Ijuru. Umuyobozi wa Gereza ntibyamushimishije, yashatse guhagarika ayo
mazi yo
mu rukuta, ariko Imana ihita itanga andi mazi hanze ya Gereza, aba
ariyo bajya kuvoma.
Barabaretse bakajya bajya kuvoma ayo mazi yo hanze kugirango hataba
ikidendezi.
Icyo
gitangaza kimaze kuba, bamwe barabyemeye abandi
ntibabyemera. Hari umugabo w’umuyisilamu witwaga
Sheh CYAKABARE wahise
avuga ko atari Imana yatanze ayo mazi, maze atega n’Umuhanuzi
MAJESHI, amubwira
ko niba ari Imana yabahaye amazi, nyuma y’iminsi
itatu azapfa, niba kandi
atari yo nyuma y’iminsi itatu ntapfe, ko nawe azaba
Umuyisilamu. Ku munsi
wa kabiri, nk’uko MAJESHI yabitubwiye, uwo CYAKABARE yahise
abyimba hagati
y'urutugu n'ijosi. Amusaba ko amusengera undi arabyanga. Yajyanywe mu
bitaro
bya gisirikari i Kanombe, ku munsiwa gatatu yitaba Imana.
3. GUHIRIMA
KW’INGOMA YA PEREZIDA PASTEUR
BIZIMUNGU
MAJESHI
yahanuye kandi ikurwa ku butegetsi rya Pasteur
BIZIMUNGU: “ Imana yanyeretse igiti kinini
cyane gifite amashami atatu,
ishami ry’ibumoso ryari rito ugereranyije n’ishami
ry’iburyo hanyuma hagasigara
ishami ryo hagati rirerire cyane, maze mbona haje umuntu atemye ya
mashami
yombi uko ari abiri hasigara ishami ryo hagati “ Daniel
4:1. Ubwo Imana
yambwiye ko ishami ry’ibumoso ari Ministiri
w’Intebe Peter Celestini RWIGEMA
ugiye gukurwa ku butegetsi agahita ahunga igihugu, naho ishami
ry’iburyo akaba
yari Perezida Pasteur BIZIMUNGU ugiye gukurwa ku mwanya wa Perezida
agahita
ajyanwa mu nzu y’imbohe akazakurwamo ntacyo ashobora
kwimarira, hakazasigara
uwahoze ari Vice-Perezida akaba ari nawe uzaba Perezida kandi akazahura
n'ibibazo byinshi cyane kuruta iby'abaperezida bandi bamubanjirije.
Azaba afite
ibyo yifuza byose ariko n'ubwo aziringira amagare
n’amafarashi ifeza n'izahabu
ntacyo bizamumarira. Imama yavuze ko izamwanga ndetse n'abana b'abantu
nabo
bakamwanga”.
MAJESHI
yahanuriye kandi SEBARENZI KABUYE wari Prezida
w'Inteko ishinga amategeko: ”Imana yantumye kuri SEBARENZI
KABUYE ngo mubwire
ko nategura kumwanya ariho bagiye kumwica. Nagiye aho yakoreraga
ntamuteguje,
aranyakira mu Biro bye, mubwira ubutumwa bw'Imana arangije arapfukama
ndamusengera. Nisubiriye mu byanjye, nyuma y'ukwezi kumwe yahise
atoroka igihugu”.
UKO
INGOMA YA PEREZIDA KAGAME PAUL IZAHIRIMA:
Ibyo
Imana yambwiye mu mwaka w’Ibihumbi
2000-2001: Nyuma yo kuvaho kwa perezida Pasteur Bizimungu
uwari
Vice-perezida yahise yima Ingoma,dore ibyo Uwiteka yanyeretse nabonye
urumuri
ruturutse mu ijuru rw'umuhondo maze rukwira igihugu cyose. Maze
uwanyerekaga
arambwira ati" uru rumuri ni idarapo rigiye gusimbura irya
MRND kandi
iryo darapo rizaba rigizwe n’Izuba,iryo zuba rizaba
ikimenyetso cy’Umucyo ku
gihugu cy’Urwanda".Uwiteka arambwira ati dore nyuma yiryo
darapo rigiye
gusimbura irya MRND hazakurikiraho guhunga kwa abadayimoni bakoranaga
na leta
ya perezida Habyarimana.Aba badayimoni yabakuye mu gihugu cya kongo
abahawe na
perezida Mobutu kandi n’Ubundi niho bazasubira
kandi icyo gihe igice kimwe
cya Goma kizashya icyo kizakubere ikimenyetso kibyo nkubwiye".
Irongera
irambwira iti" dore mu gihugu cyanyu
hagiye kubaho ubusambanyi bwinshi cyane kandi butagira umubare kandi
dore
n’Abakozi banjye bankorera nabo bagiye kwivanga muri politiki
ya FPR ,nyuma y’Ibyo
hazakurikiraho kugura intwaro zikomeye cyane kandi izo ntwaro zizica
abaziguze
kuko ntawundi uzatera igihugu cyanyu ahubwo mwebwe ubwanyu muzacikamo ibice
bine (4) kandi ni mwebwe ubwanyu muziyanga mu gahindukamo
abanzi b’igihugu
cyanyu".Uwiteka Imana arambwira ati" dore umukuru
w’Igihugu
cyanyu akoze
uburiganya agiye ku ngoma nyamara igihe cyari kitaragera
akaba
ariyo mpamvu ibyo yibwira ko azageraho ntabwo azabigereho kuko uko
iminsi
izajya yicuma niko ibibazo bizarushaho kwiyongera.
Imana
yongera kumbwira aya magambo ngo "dore
umukuru w’Igihugu ariwe nyakubahwa perezida Paul Kagame
yavushije amaraso
y’Abantu benshi cyane none dore amaraso ararira, niyompamvu
ndakajwe cyane no
guhorera abatagira kivurira".Imana irambwira iti" dore
General
Kayumba Nyamwasa azahunga
igihugu ndetse namara guhunga James Kabarebe azahita
aba Ministiri w’ingabo icyo gihe guhora kwanjye
kuzaba kwegereje kuko
abakoze ibyaha bose naho bahunga bakajya mu mahanga umuvumo
w’ibyo bakoze
uzabasangayo kandi icyo gihe mu gihugu cyanyu muzaba muririmba amahoro
ariko
ntamahoro muzaba mufite ndi Uwiteka ubivuze,gusa icyafasha nkagirira
imbabazi
igihugu cyanyu ni uko mwashyiraho umunsi wo kunshima ko nabahaye
igihugu abandi
nabo nkaba narabarinze bityo mu gashyiraho umunsi umwe ndetse uwo munsi
mwese
mu kawuhuriraho mu kajya kuri stade amahoro mu kihana ibyaha mwakoze
hagati
y’Abahutu n’Abatutsi niho nzabona kubabarira".Iirambwira
iti" ujyende
urebe pastor Rene
Masasu mujyane kwa perezida wa repubulika mu mu bwire ko
jyewe Uwiteka ariko mvuze.Ni mutabigenza gutyo igihugu cyanyu
sinzakibabarira".
Ubwo
Imana ikimara kumbwira ayo magambo nahise mfata
imodoka igana iKigali kuko icyo gihe nabaga ku Gisenyi; ndaza njya
kureba
Masasu musanga kunzu ya KABUGA niho Restauration church yari ifite
ibiro
by’Ubuyobozi bukuru bwa represantation mu bwira ibyo Imana
yambwiye byose nawe
ansubiza ko nawe Imana yabimubwiye duhana Gahunda ko tuzajya kureba
perezida
ariko icyo gihe ntiyacyubahirije maze Imana irambwira ngo" Masasu
nimureke ngo kuko ari indyarya".Ubwo nashatse perezida,
bakajya
bamunyima bigeraho
ndananirwa mbivaho.
Mu
itora ry’ibihumbi 2003 kuwa 25/08 Imana yarambwiye
iti" ntujye gutora kuko perezida aziba amajwi ntampamvu yo kwiyanduza,
maze uwiteka Imana irambwira iti" ahubwo jya kuri round point
urebe
amagambo yanditse ku kibaho ndakubwira amagambo akurikira"
ndazamuka
icyo gihe nari ntuye mu kiyovu cyo hepfo ngeze kuri round point Imana
irambwira
iti" ubonye iki?" nti "mbonye amagambo
yanditse ku
kibaho: Kagame
Inkingi y’Amahoro, Kagame inkingi ya Demokarasi, Kagame
inkingi y’Umutekano".
Maze
Imana irambaza iti" ni iki cy’Ukuri muri
biriya byose usomye?" nti nta nakimwe Uwiteka Imana irambwira
iti" rero umukuru w’Igihugu cyanyu nzamuzamura
amere nk’igiti kingaza
marumbo Isi yose izamwubaha azagera ahantu hose,azabona abantu bose
bakomeye
nzamuha ubutunzi ku buryo abamubanjirije n’abazamuheruka
ntawuzanganya nawe
ariko nzamumanura
nk’Umurwa w’Ibaburooni,kandi ubwami bwe nzabusenya
nta n'umwe
wabubayemo uzongera kwibukwa ukundi!".
Maze
Imana irambwira iti" n'Ubwo bizagenda
gutyo nta mahoro azabiboneramo ndetse nta n’Umunezero azigera
agira kuko
yiringiye Imana z’Abanyamahanga niyo mpamvu nzamuha ibintu
byose kugirango
mwereke ko ndi Imana ifuha.Kandi dore mbere yuko intambara iba
mu gihugu cyawe
dore ibimenyetso bizabaho mbere yuko iba:
-Icya
mbere umuhanda ugana CHUK umunsi bawukoze
uzamenye ko ibyo nakubwiye bigiye gusohora.
-Icya
kabiri umunsi wabonye abavunjayi birukanywe mu
mihanda uzamenye ko ibyo na kubwiye bigiye gusohora.
-Icya
gatatu umunsi wabonye ahakorera karitasi
hasenywe hakubakwa etage uzamenye ko ibyo na kubwiye byegereje.
-Ikimenyetso
cya kane n’Ubona isoko rya nyarugenge
risenywe uzamenye ko ibyo nakubwiye byegereje.
-Icya
gatanu n’ubona gare isenywe uzamenye ko ibyo na
kubwiye byegereje.
-Icya
gatandatu n’ubona inzu ya Rubangura
ivuguruwe uzamenye ko ibyo na kubwiye byegereje.
-Icya
karindwi n’Ubona iposita isenywe uzamenye ko
ibyo na kubwiye byegereje".
irambwira
ngo" Bank National du
Nagiye
kuri BNR mbibwira umugabo witwa Vedaste utuye i
Gikondo akaba directeur wa echange mubwira ibyo Imana yambwiye arambaza
ati" ikimenyetso n'ikihe? nti umunsi wabonye General Kayumba Nyamwasa
na
col Patrick Karegeya bahunze igihugu uzamenye ko igihe kibyo Imana
yavuze kiri
hafi.
-Ikimenyetso
cya munani Imana irambwira iti"
umunsi wabonye gacaca zitangiye uzamenye ko ibyo na kubwiye biri hafi
gusohora".
-Ikimenyetso
cya cyenda umunsi wabonye ikiyovu cyo
hepfo bagishenye uzamenye ko ibyo nakubwiye bigiye gusohora.
-Ikimenyetso
cya cumi umunsi wabonye Kagugu bayishenye
hakurya ya kacyiru uzamenye ko ibyo na kubwiye bigiye gusohora.
-Ikimenyetso
cya cumi na kimwe n’Ubona hadutse
umupadiri ukora ibitangaza n’Ibimenyetso uzamenye ko ibyo
nakubwiye biri hafi
gusohora.
-Ikimenyetso
cya cumi na kabiri umunsi wabonye
amayero( Euros) atangiye gukora mu gihugu cyanyu uzamenye ko ibyo
navuze biri
hafi.
-Icya
cumi na gatatu n’ubona inzara itangiye mu gihugu
cyanyu uzamenye ko biri bugufi cyane.
-Ikimenyetso
cya cumi na kane Imana yantumye kuri
perezida wa repubulika Paul Kagame kuwa 25/09/2005 icyo gihe nigaga
kuri KIST
maze ndamwandikira mubwira ko nabishaka yazaza nkamuha ubutumwa bwe
Imana
yampaye,urwandiko ararubona maze atuma ba maneko be bari bayobowe na
CPT Aloys
Mpenzi bansanga kuri KIST uwo munsi hari kuwa gatandatu saa ine n'igice
maze
basanga mfite isomo mbasaba kuntegereza nkarangiza isomo kuko
twarangizaga
saa sita ndetse banambwira ko batasubirayo batanjyanye ngo kuko bari
bamaze
igihe banshaka ngo akaba yabanje kubakubita mbere yuko baza kundeba.
Ubwo
narangije amasomo tujya murugo
Ubwo
bahise bankatana banjyana mu GP kujya kumfunga
maze Imana irambwira iti" humura witinya nabateje kutumvikana ntacyo
uri
bube kandi barakurekura". Mbona bakoze inama yihiturwa bananirwa
kumvikana
nkuko Imana yavuze baraza banshyira mu modoka bansubiza mu rugo ku
kivugiza
bajyenda bambwira ko bari bagiye kumfunga ngo kuko ubuhanuzi bwanjye
bwari
burimo ko Umwami w’Urwanda KIGELI V Ndahindurwa azataha akima
ingoma. Bakomeje
kungenzura cyane basanga ibyo bantekerezagaho ntabirimo bansaba ko
nabemerera
bakampa akazi ndabahakanira kuko akazi ko kuneka ntagashobora kandi
Imana
itabinyemerera.
Bongera
kumpamagara bansaba kongera kubandikira ubwo
buhanuzi bitwaje ko ubwo na bahaye mbere computer babubitsemo
yapfuye,ubwo
nafashe computer mbandikira ibyo nibuka ariko mbamenyesha ko General
Nyamwasa
na hunga kazaba kabaye.
Ikindi
kimenyetso cya cumi nagatanu Imana yambwiye ko
Pasteur Antoine Rutayisire umunsi yabaye Pasteur ibyo Imana yavuze
bizaba
bigiye gusohora.
Ubwo
nafashe urugendo njya kubwira Rutayisire ko azaba
Pasteur arambwira ati koko birashoboka ko byabaho nubwo njya mvuga ko
ntazaba
Pasteur ati ubwo Imana yaba impaye promotion mu mwuka ariko mu mubiri
nkaba
demoted kuko amafaranga mpembwa muri AEER ntashobora kuyahembwa ndi
pasteur.
Taliki
ya 10/10/ 2008 Imana yarambwiye, turimo dusenga
iti imika Umwami w’Urwanda kuko niwe uzasimbura Paul Kagame
irambwira iti ngiye
gusenya imfatiro z'isi zose ibyo abantu biringiraga mbikureho, imbwira
ko igiye
guteza ikibazo mu bukungu bw'Isi ubwo na bwiye abo twarimo dusengana
nti Imana
imbwiye ko twimika Umwami w’Urwanda KIGELI V Ndahindurwa
kandi ko ubukungu
bugiye kugwa mw'Isi yose ba byumvise bose bagira ubwoba bwinshi ahubwo
bananirwa gusenga ubwo nahise n'Imika Umwami w’uRwanda
nkuraho KAGAME PAUL maze
Imana imbwira amagambo akurikira.
Irambwira
iti "dore mu bihe bizaza mu gihugu
cyanyu hazaba
intambara ikomeye cyane ku buryo umuntu umwe azajya kugura
buji
mu kayanza mu gihugu cy’Uburundi undi ajye kugura buji i Goma
mu gihugu cya
kongo avuye ikigali",irambwira iti" icyo gihe hazarokoka
abantu
bacye cyane kuko hazapfa abantu benshi cyane ngereranyije ni hagati ya
miliyoni
enye 4,000,000 na miliyoni zirindwi 7,000,000 z'Abanyarwanda irambwira
iti icyo
gihe igihugu kizabamo abanyamahanga, kandi hazabaho amahoro menshi
cyane kuko
isi yose izaza gushaka amahoro mu gihugu cyanyu, irambwira
iti Umwami w’urwanda
KIGELI V Ndahindurwa nzamushyira kungoma niko uwiteka avuga kandi icyo
gihe
azanshima kandi azanyubaha kuko atazagenza nkuko basekuru
bagenjeje. Maze
Imana inyereka Perezida
Paul Kagame akurwa kungoma yicwa n’Abantu batanu harimo
umwe w’inshuti yiringiraga yinshwe yambaye ishati ifite
amabara havanzemo
amabara y’umweru.
Yayikuweho
kuwa 14/12/2009 niho
mu ijuru bakoze inama bemeza ko KIGELI V Ndahindurwa ariwe uzasimbura
Paul
Kagame agasubizwa Ingoma yahoranye. mbona indege nyinshi cyane zuzuye
mukirere
cy’uRwanda muri iyo ntambara mbona Ingabo ziturutse
mu burengerazuba y’Igihugu
zirwana intambara ikomeye cyane ariko ntizafata igihugu,mbona izindi
ziturutse
mu bice bya CYANGUGU ziganjamo ingabo ngufi nazo ntizafata igihugu,maze
mbona
izindi ziturutse iburasirazuba bw’Igihugu ziganjemo abasore
barebare ariko bari
bake cyane kandi umupaka bambukiyeho nta burinzi bwari buhari kuko
abari
baharinze ntibari bashyigikiye ingoma ya FPR.
Ariko
barasaga ibiti n’Amabuye mbona baraje bafashe
igihugu,maze mbona Umwami KIGELI Ndahindurwa ageze k’Ubutaka
bw’Urwanda
arunamye arabusomye maze igihugu agikuraho umuvumo cyari gifite amazi
ahita
adudubiza aturuka mu misozi y’Igihugu kuburyo umuntu
warutunze inka imwe
yaramutungaga we n’Umuryango we wose.
Amaze
kwima Ingoma mbona intara ya KARAGWE mbona
igarujwe k’Urwanda maze intara zose z’Urwanda
zigaruzwa n’Umwami Kigeli V
ndahindurwa, kandi ataha mu
Imana
yambwiye n’Amazina yuzamusimbura ku ngoma amaze
gutanga ariko sinshobora kuyavuga kuko igihe kitaragera kugeza igihe
cyategetswe. Maze mbona Umwami w’uRwanda yimika
abandi bami bagomba
kumukorera maze mbona nyuma yo kwimika abo bami mbona aratanze maze
asimburwa
n’Umusore ukiri muto kandi uwo musore azaba yarize
cyane ariko ku ngoma
ye azahura n’intambara z'abazungu azahura n'intambara ya
ndetse niya
Anti-christu.
Nyuma
yaho hazamuka imbaraga z’Umwuka wera mu Rwanda
hazakorwa ibitangaza bikomeye isi yose igire ishyari ndetse bitere
ishyari
ubwoko bwa Israel, kuburyo umwuka wera azakwira isi yose ndetse agakiza
kazahita
gasubira muri Israel kuburyo abazaba batarakijijwe bizabagora kuzabona
ijambo
ry’Imana.
NB:Abafite
amasezerano bose basezeranyijwe n'Imana bakaba
baririnze kwiyanduza n’iby'iy'isi nibo bazakorera Imana icyo
gihe,Abazungu
bazifuza kuba inshuti z’Abanyarwanda ariko kubera umubabaro
bazaba baraciyemo
cyangwa bazaba bafite ntabwo bazabitaho kuko icyo gihe ubutunzi Imana
yahishe
FPR icyo gihe Imana izabugaragaza kandi abantu bazakira cyane ariko
kuko buri
muryango uzaba warapfushije ubwo butunzi ntabwo buzabashimisha,ariko
hazagaragara kugwa cyane kuko ntacyo bazitaho ndetse no gusenga Imana
bazaba
batagisenga kuko ntacyo bazifuza byose bizaba bihari.muri ayo mahoro
Umwami
yesu niho azazira,kandi hazapfa aba Pasteur benshi cyane k'uburyo nta
w'uzongera gukinisha ijambo ry’Imana.
Ndr:
Abifuza gusoma ubuhanuzi bwa SGT.NSABAGASANI
Dominiko babusanga aha:
- Igice
cya mbere:
-
Igice cya Kabiri:
Byaruhanga
I(Inyenyerinews)
BIRACYAZA