Février 22nd, 2013 by
rwanda-in-liberation
By Jb
Gasasira on Thursday,
February 21, 2013
Amakuru
Umuvugizi
ukura mu nzego z’ubutasi za perezida Kagame yemeza ko
abasirikare b’aba
commando, babarizwa mu cyitwa «Special Brigade»,
iyi «Special Brigade» ikaba
ari na yo ifite «battallion» irinda umujyi wa
Kigali, ku bw’umwihariko bakaba
binubira uburyo bahembwa intica ntikize, mu gihe abasirikare barinda
perezida
Kagame, ari bo «Presidential Protection Brigade»,
bagenerwa agahimbazamuskyi
k’akayabo karenga ibihumbi magana
abiri
kuri buri musirikare buri kwezi.
Mu gihe aba basirikare b’abakomando bafite inshingano zo
kurinda umujyi wa
Kigali ku bw’umwihariko, ariko amarira yabo akaba ari yose,
umwe muri bo
wavuganye n’Umuvugizi yabidutangarije muri aya magambo :
“Biratangaje kubona
tudahembwa kimwe n’abasirikare bagenzi bacu bashinzwe kurinda
perezida Kagame
kandi tunganya amapeti ya gisirikare, tukaba tunafite inshingano
zirusha iz’abo
basirikare bashinzwe kurinda perezida Kagame, bakaba baturusha
umushahara ugera
ku bihumbi birenga magana abiri
buri
kwezi”.
Ukudahembwa
neza
kw’aba bakomando bashinzwe kurinda umujyi wa Kigali ni byo
byatumye hiyongera
ubugizi bwa nabi mu mujyi wa Kigali, dore ko abo basirikare usanga
bakoreshwa
mu gihe batanafite uburyo bari bugere mu mujyi wa Kigali baturutse mu
birindiro
byabo byitaruye gato n’umujyi wa Kigali, ku buryo bamwe aho
kurinda umutekano
bahitamo kwigabiza iby’abaturage
kugirango babone uko babaho mu buzima
buhenze bwa buri munsi bwo mu mujyi wa Kigali.
Undi mu basirikare babarizwa muri «Special
Brigade», utarashatse ko dushyira
ahagaragara amazina ye, yabidutangarije muri aya magambo:
«Biratangaje kubona
Lt Gen Kayonga, mu minsi ishize, yaradutwaye mu masomo yo gukunda
igihugu kimwe
na bagenzi be bashinzwe kutuyobora, ariko bakiyibagiza ko baba baduhaye
inshingano zikomeye zo kurinda umujyi wa Kigali nta
n’amafaranga batugeneye
nibura yo kunywa no kurya ya buri munsi, dore ko turya ari uko tumaze
kugera mu
birindiro byacu, tukaba tugera n’aho tubwirirwa,
mu gihe ari twe dufite
inshingano zikomeye zo kurinda umujyi wa Kigali”.
Aba
bakomando bakaba
baribajije impamvu y’ikinyuranyo gikabije ku mushahara wabo,
n’impamvu bagenzi
babo bashinzwe kurinda perezida Kagame ari bo bahembwa umushahara
utubutse
kurusha abandi kandi abahembwa make banabarusha gukora akazi kagoranye,
ku buryo
rushati wo mu basirikare barinda Kagame arusha umushahara
major ubarizwa
muri RDF, bakaba baribajije udashinzwe kurinda perezida
Kagame uwo ari we
cyangwa ubusugire bw’igihugu ku buryo habaho iri toneshwa
n’ivangura rikabije
mu bijyanye n’umushahara mu gisirikare cya RDF.
Amakuru agera ku Umuvugizi akaba yemeza ko
«battallion» ya «Special Forces»
yayoborwaga na Col Nkangura ubu yasimbuwe
n’iya Lt Col Kasiyusi nyuma
y’aho Umuvugizi usohoreye amakuru afite za gihamya zerekanaga
ko izi ngabo za
«Special Forces» ari zo zari muri Kongo ziyogoza
abaturage b’icyo bihugu,
zitwikiriye inyeshyamba za M23, byabaye ngombwa ko zivayo, umuyobozi
wazo ari
we Col Nkangura akaba yarahawe
akaruhuko k’akazi, agasimburwa na Col Karegire.
Gasasira, Sweden.
Rwanda in Liberation Process
Ubwanditsi