Aho Ikinyarwanda ntikigiye gucika?
Iyi nyandiko ni iya
Serviliani M. Sebasoni, umusomyi w'Imvaho Nshya
Ku itariki ya 21 Gashyantare,
hari umunsi UNESCO yashyizeho wo kwibuka
mu mahanga yose, akamaro n'agaciro k'ururimi rw'Ababyeyi n'Abakurambere (mother tongue, langue maternelle). UNESCO ikaba
ari ishami rya ONU ryita ku
burere, ubuhanga n'umuco. Ibi bikaba biterwa n'uko ururimi
rugira akamaro kanini nk'uko tugiye kubibona.Kera
mu Bugereki habaye umugabo, abyara umwana amwita Epimete
(ubanza kuvuga akabona gutekereza). Zeus, Imana y'Abagereki, ashinga Epimete guha ibikoresho byose bya ngombwa
inyamaswa n'umuntu yari amaze kurema.
Epimete ageze ku muntu asanga
byashize. Zeus ati muhe ururimi ahasigaye
azirwaneho
Ikindi kandi, ururimi ni ikintu gifite akamaro kanini mu mibereho, mu mibanire no mu majyambere y'abantu. Ibyo umuntu
yagezeho byose abikesha ururimi rutuma ashobora kuvugana n'abandi no kujya inama. Ururimi
kandi ni umugozi w'ubumwe bw'Abanyarwanda. Iyo tutagira ururimi
rumwe biba byaratugoye kwumvikana twongeye guhurira twese mu Rwanda.Ururimi ni nk'ikindi gihugu tubamo, igihugu kiri mu mutima wacu, tujyana aho
tugiye hose, twiganirizamo iyo turi twenyine. Naho twaba ikantarange,
iyo dutekereje mu mutima wacu, dutekereza
mu rurimi rwacu, tukumva turi kumwe
n'abo turusangiye (une petrie intérieure)
Kugira ururimi rumwe bihira bake
muri Afrika yo munsi ya Sahara. I Dakar (Senegal)
mu kwezi k`Ukwakira 2004, hahuriye « Abacurabwenge » b'Afrika ikintu cy'ingenzi kibababaje ni uko Afrika idafite
ururimi rumwe. Abanyarwanda bo basa na wawundi wambaye ikirezi ntamenye ko cyera. Uko abandi
bababazwa no kutagira ururimi rumwe rubahuza,
niko Abanyarwanda basa n'abarambiwe ururimi rwabo. Basigaye bahura, bamwe bakavuga
icyongereza, abandi bakavuga igifaransa, umuzungu akabajya hagati akabasemurira. Kandi bose bazi ikinyarwanda!
Uko Ikinyarwanda kimeze ubu n'aho
bituruka
Iyo ufunguye radiyo, usanga Abongereza n'Abanyamerika (BBC,
VOA) bavuga Icyongereza, Abafaransa (RFI) bavuga Igifaransa, Abadage (DW) bavuga Ikidage, Abarundi (BBC, VOA) bavuga Ikirundi, naho Abanyarwanda usanga bavuga nabi ikivange cy'izo ndimi zose.
Kuvuga nabi ururimi rutari urwawe ariko
ukwumvikana birihanganirwa.
Ariko kuvuga nabi ururimi rwawe biragayitse.
Mu Rwanda hemewe Ikinyarwanda,
Igifaransa n'Icyongereza, ariko hari Abanyarwanda
benshi bavuga nabi izo ndimi uko
ari eshatu. Hari n'abandi benshi bazivanga
bigatera urujijo. Kuvanga Ikinyarwanda n'izindi ndimi bituruka
henshi, hari ubuhunzi, ubuyoboke, agahararo, ubumenyi buke n'ibindi.
Ubuhunzi
Ikinyarwanda cyakolonijwe
n'indimi nyinshi zo mu buhungiro cyane cyane Ikirundi.
Gutinda i Burundi byatumye Ikirundi gicengera mu
Kinyarwanda, imwe mu mpamvu
ni uko Ikirundi gisa n'Ikinyarwanda, kubyitiranya bikoroha.
Hariho ingero nyinshi. Benshi muri twe bibagiwe ibyo
bita insimbura-zina
(pronoms) mu Kinyarwanda bazisimbuza iz`Ikirundi. Basigaye
bavuga ngo « Ni we yabivuze », « ni jye Nabikoze » aho kuvuga kuvuga
« ni we wabikoze », « ni jye wabikoze ». N'ibindi nk'ibyo. .
Aha rero ukubitaraho na za radiyo VOA ( Ijwi
ry'Amerika) na BBC ( Bibisi),
zazanywe n'Abazungu batazi Ikinyarwanda, ntibamenye Ikirundi, ariko bakiha uburenganzira
bwo kugira bati „Ikinyarwanda n'ikirundi ni ururimi rumwe", kandi atari byo.
Umunyamakuru w'umurundi iyo avuze ko « Perezida Kagame yibukije abakenyezi (abagore) uruhara ( uruhare) rwabo
mu buyobozi », Umunyarwanda
ubyumvise arikanga, agasetswa n'urwo « ruhara » rw'abagore. Nigeze kujya gusura
umurwayi i Burundi, barambwira
bati « yarijajaye » ( yarapfuye mu Kirundi), ndishima kuko mu Kinyarwanda « kwijajara » ari ukoroherwa. Ingero ni nyinshi, zerekana ko ibyo Umurundi avuga,
Umunyarwanda ashobora kubyumva ukundi cyangwa ntabyumve na busa.
Byongeye kandi, muri BBC na
VOA, Ikinyarwanda cyaganjwe
n'Ikirundi. Hari bake mu banyamakuru b'izo radiyo bagihanyanyaza bakavuga ikinyarwanda; muri BBC
ho bareruye, Abanyarwanda hafi ya bose bivugira
Ikirundi, baba ababa i
Londres n`ababa mu Rwanda. Abanyarwanda
bo muri ayo maradiyo bigana Abarundi bo ntibakunde
kwigana abanyarwanda
Imivugire ya Kirundi mu kinyarwanda iyobya Umunyarwanda. « Umugore w'iwanjye » si « umugore wanjye», ashobora kuba ari umushyitsi cyangwa umukozi mu rugo; kubitiranya byatera ibibazo. Iyo « ugira ngo » (mu Kinyarwanda) , ntuba « wibaza
» (nko mu Kirundi). Kubyitiranya
bishobora kujijisha. Iyo ubajije umuntu
icyo atekereza, akakubwira ati « ndibaza », ugira uti reka mbe
ntegereje, namara kwibaza aransubiza. « Gusezera ku muntu
» byabaye « gusezera umuntu», nk'usezera amasunzu (anonosora imyogoshere) cyangwa usezera ingabo (
uzijya inyuma kugira ngo umwanzi
atazitungura) . Ariko hari Abanyarwanda bavuye i Burundi batavugaga Ikinyarwanda na busa, ubu bakaba basigaye bavuga Ikinyarwanda nta mvange. Byose biterwa n'umwete
Hari n'ibindi ngo twaba twarakuye
i
Ubuyoboke
Ku ngoma ya Habyarimana, umunyanduga yavugaga Ikinyarwanda induru ikavuga ngo « wumvishe uko aga machinya
g'aganyanduga gavuga ? » Ngo kwee ! None byaramenyereye.
« Ndimo ndavuga » yakuye « ndavuga », « ndi gukora » yakuye
« ndakora », « nanyweye » yakuye « nanyoye », « numvishe » yakuye « numvise ». Saverio Nayigiziki, umwanditsi
w'Umunyarwanda, yagize ati « Abanyarwanda bayoboka nka byera
» (bière). Undi yise ubwo buyoboke
« irivuz'umwami" .
Agahararo na
ko kica ururimi
Hari abagira ngo kuminjira Icyongereza
n'Igifaransa mu mvugo bibahesha agaciro n'icyubahiro. Amashuri y'Abazungu yambuye abana ababyeyi, abatesha umuco, abatesha ururimi, atesha Abanyarwanda n'ubundi bumenyi abakurambere
Ikindi cyonona ururimi ni ubumenyi
buke
Kutamenya amategeko agenga indimi ni
byo bitera kuvuga « ubumuntu ». Iyo uvuze « ubumuntu » wabuzwa n'iki kuvuga
« ubumugabo, ubumugore » n'ibindi ?
« Umutima wa kimuntu » wo
ni ikosa riteye ubwoba. Ibyo biterwa no kutamenya
imyanya y'amagambo (classses et classificateurs) mu ndimi
« bantu ».
Kutamenya cyangwa kwibagirwa ko ijambo rimwe rishobora kuvuga byinshi (
acceptions) bitewe n'aho
riri, n'ibirikikije
(contexte), bituma dushaka guhimba
amagambo atari ngombwa; urugero ni ijambo « ubuntu » rikuru kandi dusanga
mu ndimi bantu zose. Kutamenya ko „ubuntu" ari bwo buranga
„umuntu" ni byo byazanye cya cyaduka
giteye ubwoba cyitwa „ubumuntu" gifitanye isano na „kimuntu".
Ubuntu (humanité) ni bwo buranga umuntu; ubuntu (gratuité, générosité) bukaranga
utanga atitangiriye itama, ariko ntibibe
« ubuntu » butiza n'urugi. Ubuntu kandi
ni ubwitange butiziganya. Hambere mu ntambara Inkotanyi zaririmbaga „Gira ubuntu nyakugira ubuntu".
Abakurambere bacu bari abahanga mu bumenyi bw'ururimi. Bafashe „ ntu" dusangiye n'Abanyafurika benshi, bahimba andi magambo ageze
kuri atanu ( umuntu, ikintu,
ahantu, ukuntu, ubuntu, ndetse n'urunturuntu) , bakavuga ibyo bashatse byose
bigira isano na „ntu". Ibyo ni ubuhanga bita „kuziganya" ( principe d'économie) mu bumenyi bwose, kudakoresha ibidakenewe, ibitari ngombwa, ugahitamo bike bihagije ( washaka umurwi w'inyama ntugure ikimasa cyose, umugani wa Mbonabaryi). Ukagira uti « tuzavuga
iki » aho kugira uti « tuzavuga
kuri iki ». Kutamenya kuziganya amagambo ni byo bizana za « barimo
barakora », « barigukora » kandi « barakora » ihagije.
Ubu ni bake mu Banyarwanda bacyibuka
cyangwa bazi ko utugambo « te » na « tyo » dusobanura uburyo, dukurikira ijambo ritubanjirije. « Twabigenza dute, mwabigenza mute; twabigenza dutya, mwabigenza mutyo ». « Gute » na « gutyo », byasimbuye ibyo byose, ni amakosa mu Kinyarwanda kiboneye.
Hari ibindi biterwa no kutamenya icyo ijambo rivuga. « Gucyura » impunzi si kimwe no « gutahura » impunzi. Gucyura umugore si ukumutahura. Abashumba bacyura inka ntibazitahura; n'ubwo inka zo
zitaha. Mu kinyarwanda batahura
icyabuze, icyihishe. Aba
FDLR u Rwanda rwabatahuye kera;
ariko kubacyura bose biracyagoye. Muri BBC ho « gucyura » ntibizwi, bivugira « gutahura » impunzi!
Ntawakwiyibagiza na none ko hariho
amakosa aryohera amatwi tukayihorera. « Rwanda nziza » (= rwiza), « iwabo wa twese
» ( = iwacu ) n'ibindi nk'ibyo. Hari n'amakosa ahinduka akamenyero, bakayihorera. Indimi zigira ubwigenge
busanzuye, ikibi ni ukubukabya cyangwa kubukoresha nabi. Nka wa mukobwa w'umupfu
babwira bati « icara neza » agatambikiza.
Ubutaha tuzavuga ingaruka zo kutita
ku Kinyarwanda n'uko twabigenza.
( Biracyaza)