Sankara ati; “Ninde wababwiye ko Kabera Assiel ari mukuru wanjye…?”

 

Ese ninde wababwiye ko Kabera Assiel yari mukuru wanjye?
Ni uko mumukindura amanywa ava, ngo bizace iyo byagaciye…”
Ayo ni amwe mu magambo akubiye mu ndirimo,
umunyarwanda wahoze ari umusirikare wa RDF,
Thomas Sankara yise; “Nzababaza ubwoko bwanjye mwishe.

 

Nyuma yo kumva iyo ndirimbo ya Sankara, biragoye kwiyumvisha ko hari ingoma y’u

Rwanda itazasiga (mu mateka yayo) indirimbo z’agahinda, indirimbo zivuga ubugome,

urwango n’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu bikorwa n’abategetsi.

 

Thomas Sankara, umusirikare w’inkotanyi wari ufite ipeti rya ‘Staff Sergent’, ubu akaba

ari mu buhungiro, yasohoye indirimbo, ituma umuntu yibaza byinshi ku Rwanda, inatuma

abanyarwanda barushaho kwiheba. Muri iyo ndirimbo, Sankara, aributsa impfu zikomeye

z’abantu (harimo abanyapolitiki n’abasirikare) bishwe mu buryo budasobanutse cyane cyane

nyuma y’intambara ku butegetsi bwa Kagame harimo uwahoze ari umujyanama wa Perezida,
Assiel Kabera ndetse na Majoro Alex Ruzindana,umusirikare wishwe mu mwaka wa 2002.

 

...ese ni iki cyababwiye yuko Ruzindana, nawe ari inshuti yanjye? Twasangiraga

akabisi n’agahiye...none munsize iheruheru,none nanjye murashaka no kunyica.”

 

Aho Sankara aravuga kuri nyakwigendera Majoro Alex Ruzindana, umusirikare

urupfu rwe rwavugishije abanyarwanda byinshi ku bwicanyi mu Rwanda.

Thomas Sankara, mbere yo guhunga, yarafunzwe, ahanini azira umuvugo yahimbye

avuga ibitagenda mu gihugu, aza gucika umunyururu, arahunga. Sankara, mu ndirimbo

ye avuga kuri Rwigema Gisa, amwita ‘umutabazi udasimburwa’,ubundi akagira ati;

 

“Nzababaza ubwoko bwanjye mwishe…

 Nzababuza kububera umushumba…
 Nzahora urwango mwabikoranye…
 Nzabaziza n’ubugome mwabicishije”.

 

Uwo muhanzi w’umusirikare,akomeza avuga uburyo mu Rwanda, intwari

ari abahekuye igihugu, intwari nyazo zikaba zararubuzemo ijambo, igitekerezo

usangana n’abandi banyarwanda iyo bavuga ku kibazo cyo gushyira abantu bakekwaho

jenoside mu butegetsi n’imyanya ya politiki.

 

Indirimbo ya Sankara igaragaza ibitekerezo biri mu mitwe y’abanyarwanda bakwifuje kuvuga,

bikagibwaho impaka, ariko bidashoboka mu Rwanda, kuko nta bwisanzure buhari. Hano,

simvuga ibijyanye na jenoside, ahubwo ndavuga cyane cyane iyicwa ry’abantu nka

Assiel Kabera, Alex Ruzindana, n’ibindi.

Mbere yo gufungwa no guhunga, Sankara ari mu bantu bagerageje kuvugira mu gihugu
kuvuga ibitagenda, ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ku mugaragaro, mu mivugo,
indirimbo n’ibindi, ariko nyine ku mpamvu z’uko ubutegetsi bwa FPR butari bwiteguye
kwihanganira ibitekerezo bitandukanye n’ibyabo,
Sankara yisanze mu gihome, ubu akaba ari mu buhungiro.

 

Ikimenyetso cy’uko uburyo abantu nka Sankara, Ben Rutabana, n’abandi bafashwemo ari

intandaro y’ubwoba abanyarwanda bahorana, ni uko imfu z’abantu nka Kabera, Ruzindana

n’abandi benshi, ntawe ukizivugaho, uretse nyine mu ndirimbo z’abo, nabo bamaze guhunga.

Mu gihe gishize Umuseso wanditse inkuru ku iyicwa rya Kabera n’uburyo iperereza

Perezida Kagame yari yarasezeranyije ritakozwe. Imaze gusohoka, abanyamakuru

bayanditse; Charles Kabonero na MugishaFuraha, baterwa ubwoba bikomeye,

n’izindi ngorane ntiriwe mvuga zibageraho.

Mu Rwanda, iyo ubutegetsi buhakana ko abantu batatewe ubwoba, ibikorwa nk’ibyo

byakorewe abantu nka Sankara, Rutabana, barabyibuka?
Ingaruka zabyo bazitekerezaho?

Ngarutse ku nteruro yanjye ya mbere se, mu by’ukuri,hari ingoma mu Rwanda itazasiga

indirimbo z’agahinda nk’izo za Sankara?
Indirimbo zo mu gihe cy’icyunamo zibutsa ububi bw’ingoma ya Habyarimana,
none ku ya Kagame, ba Sankara batangiye FPR ikigera ku butegetsi.
Birababaje!

Source: Umuseso n°305 du 19-25 nyakanga 2008.

Umva indilimbo ya Sankara.