Senateri Safari Yakatiwe Burundu |
|
|
|
Senateri
Safari Stanley Yakatiwe Burundu y’Umwihariko. Senateri Safari yahamwe n’uruhare
yagize muri jenoside, harimo gutegura no gushishikariza jenoside mu cyahoze ari
Perefegitura ya Butare. Urukiko Gacaca rwamukatiye igifungo cya burundu
cy’umwihariko. Urubanza rwe rwaburanishijwe adahari.
Senateri
Safari ni uwa kabiri mu bagize inteko ishinga amategeko wari mu mirimo ye,
uhamwe n’ibyaha bya jenoside. Nyuma ya depite Nirere Beatrice nawe wakatiwe
burundu y’umwihariko mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2009.
N’ubwo
urubanza rwe rwabereye mu ntara y’amajyepfo, rwaburanishijwe n’urukiko Gacaca
rw’umurenge wa Kimironko mu mujyi wa Kigali. Senateri Safari niwe ubwe wari
wasabye ko yahindurirwa urukiko, dore ko mu mabaruwa atandukanye yandikiye
urwego rw’igihugu rw’inkiko Gacaca agaragaza ko nta kizere na gito yari afitiye
urukiko rw’umurenge wa Cyarwa aho akomoka.
Senateri
Safari Stanley yari umunyepolitiki wayitangiye mu Rwanda mu gihe cy’inkundura
y’amashyaka menshi mu mwaka w’1991.
Urubanza
rwa Senateri Safari Stanley rwaciwe, kuri iyi ya 6 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka wa
2009. N’ubwo yakatiwe adahari, itegeko rya Gacaca riteganya ko
afite uburenganzira bwo kujurira mu gihe cyitarenze iminsi 15.