General Rwarakabije Paul mu Rukiko Gacaca.
      
Jeanne D'Arc Umwana
      Kigali
      21/06/2009


General Rwarakabije Paul akurikiranyweho ibyaha bya jenoside yitabye urukiko
Gacaca. Rwarakabije Paul ni umusirikare mukuru wo mu gisirikare cy'u Rwanda,
RDF, ufite ipeti rya jenerali. Muri iki gihe ni umwe mu bakomiseri bagize
komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo. Ubwo yitabaga
bwa mbere urukiko Gacaca rw'umurenge wa Kacyiru mu mujyi wa Kigali ku wa
gatandatu, italiki ya 20, ukwezi kwa gatandatu, umwaka wa 2009, yari yambaye
imyenda isanzwe ya gisivile. Yatangiye kuburanishwa n'urwo rukiko Gacaca
kubera ibyaha akurikiranweho bya jenoside. Ibyaha byose aregwa
yarabihakanye.

Mu byo Gen. Rwarakabije ashinjwa harimo urupfu rw'umuryango wa Dr.
Kayijamahe n'abandi bantu 8 bo muri uwo muryango. Abo bantu bari bahungiye
kwa Gen. Rwarakabije mu rugo, ku Kacyiru mu gihe cya jenoside.
Anakurikiranweho kandi ubwicanyi bwibasiye abajandarume bahigwaga.


Ku bijyanye n'umuryango wa Dr. Kayijamahe wari wahungiye kwa Rwarakabije
ukaza kwicwa, yavuze ko bahamaze iminsi, nyuma aza kubaha ikamyoneti n'abajandarume
batatu ngo bababajyane kuri hotel des Milles Collines mu mujyi wa Kigali.

Abo bantu cyakora nti bageze kuri iyo Hotel. Bageze ku Kimicanga interahamwe
zahagaritse iyo modoka barimo zibarasiramo zirabica. Gen. Rwarakabije yavuze
ko interahamwe zabicanye abo bajandarume yari yabahaye kubera ko zari zifite
ubushobozi burenze ubwabo mu gihe cya jenoside.


Byabaye ngombwa ko urukiko rwumva ubuhamya kugira ngo ukuri k'urupfu rw'abo
bantu kurusheho kumenyekana. Mu batangabuhamya batatu bumviswe bavuze ko nta
ruhare Gen. Rwarakabije afite mu rupfu rw'abo bantu. Cyakora haracyari
urutonde rw'abandi batangabuhamya urukiko rugomba gutumiza. Muri bo harimo
umujandarume nawe winjijwe mu gisirikare cya RDF, wari muri iyo kamyoneti
aherekeje abo bantu igihe babarasaga bakabica.


Mu gihe cya jenoside General Rwarakabije yabarizwaga muri jandarumeri y'igihugu.
Aho yari ashinzwe ishami rya G3 muri jandarumeri. Inkotanyi zimaze gufata u
Rwanda kimwe n'izindi ngabo zatsinzwe yahungiye muri Kongo.

Aho imitwe y'abanyarwanda yitwaje intwaro mu buryo bunyuranyije n'amategeko
ivukiye muri Congo, yagiye yifatanya nayo mu bitero yagabaga k'ubutaka bw'u
Rwanda. Izwi cyane ni Abacunguzi, ARIR, n'umutwe wa FDLR yari abereye
umuyobozi. Mu mwaka w'i 2004 nibwo yasesekaye mu Rwanda, aho yakiriwe ku
kibuga cy'indege mpuzamahanga cy'i Kanombe, n'umugaba mukuru w'ingabo z'u
Rwanda, General Kabarebe James. Yahise ashyirwa mu gisirikare cy'u Rwanda,
RDF. Kuri ubu ni umwe mu bakomiseri ba komisiyo ishinzwe gucyura no gusubiza
mu buzima busanzwe ingabo. Aho akangurira abarwanyi b'umutwe wa FDLR
gushyira intwaro hasi bakagaruka mu Rwanda.

General Rwarakabije Paul, ni umusirikare wo mu rwego rwo hejuru wa gatatu
ukurikiranweho  ibyaha bya jenoside mu Rwanda. Babiri mu bamubanjirije
byarabahamye ndetse bamaze gukatirwa burundu. Abo ni General Major Laurent
Munyakazi wakatiwe burundu n'inkiko zisanzwe za gisirikare. Urubanza rwe
rugeze mu rwego rwa nyuma aho ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabye ko
rwakoherezwa muri Gacaca, aho kuburanishwa n'urukiko rw'ikirenga. Undi ni
Gen. Seraphin Bizimungu, alias Mahoro, wakatiwe burundu y'umwihariko n'urukiko
Gacaca rwo muri Nyagatare mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka.

Urubanza rwa Gen. Rwarakabije Paul ruzakomeza kuburanishwa n'urukiko Gacaca
rw'umurenge wa Kacyiru, kuwa gatandatu tariki ya 27 z'ukwezi kwa 6 mu mwaka
wa 2009. Aho urukiko ruzakomeza kumva abatangabuhamya batumvijwe.

Ibyaha nk'ibi Gen. Rwarakabije akurikiranweho mu gihe bizaramuka bimuhamye
kandi atarigeze yirega ngo anabyemera, ashobora kuzakatirwa igihano gisumba
ibindi mu mategeko y'u Rwanda, aricyo cya burundu y'umwihariko.