Ingabo
z’ u Rwanda RDF nta
baturage zigeze zica muri Congo
Gen. Rwarakabije Paul
Ubwo u
Rwanda rwizihizaga umunsi w’ Intwari ku nshuro ya 20 kuwa
Gatandatu taliki ya 1
Gashyantare 2014, Gen. Rwarakabije Paul yatangaje ko igihe ingabo
z’ u Rwanda
zarwanaga na Ex-FAR muri Congo (FDLR ubu) ngo nta baturage ingabo za
RDF zigeze
zicira mu nkambi zo muri Congo nk’ uko benshi
bagenda babiziharabikaho.
Gen.Rwarakabije
nk’ umuntu wari
wibereye muri Congo ubwo ingabo z’ u Rwanda zarwanaga na
Ex-FAR, dore ko ari we
wari uyoboye bimwe muri ibyo bitero byarwanaga n’ izo ngabo
za RDF, yemeza ko
izo ngabo z’ u Rwanda nta baturage zicaga kuko sibo zari zaje
zigambiriye.
Gen.
Rwarakabije Paul wa 2014 n’ uw’ 1996 akiri muri FDLR
Gen. Rwarakabije
yagize ati: “kuva
mu mwaka w’ 1994 -1996 indwanyi za Ex-FAR zabanaga
n’ abaturage b’ impunzi mu nkambi ya Katare na
Mugunga, ariko ubwo RDF
yahageraga ije kuturwanya nta baturage yigeze yica
ibigambiriye cyereka
uwabaga ahuye n’ isasu dore ko
ritarobanura”.
Yakomeje agira
ati: ”ibi simbivuze
kubera ko mfite umwanya ukomeye mu buyobozi bw’ u Rwanda nka
Comiseri mukuru w’
amagereza, ahubwo mbivuze nyomoza ibyo
abantu birirwa bavuga ko RDF yishe
abasiviri mu nkambi zo muri Congo. Sibyo! Mbivuze
nk’ umuntu wari
uhibereye”.
Yakomeje avuga ko
yavuye mu Rwanda
afite ipeti rya Lieutonent Colonel akora muri jandarumuri, ariko ubwo
yahungaga yahise
akambika mu nkambi ya Rutchuru ho muri Congo nyuma agenda agaruka mu
Rwanda, aje
ayoboye ibitero
by’ interahamwe ariko bigatsindwa.
Kuva muri
Gashyantare 1997 kugera mu
Kwakira 1998 nibwo yongeye kuva mu Rwanda asubira muri Congo nyuma
y’ uko
ibitero interahamwe zari zagabye mu Rwanda byari bimaze kuneshwa
burundu, dore
ko n’ interahamwe yabo nkuru Nkundiye yari amaze kwicwa.
Gen.
Paul
Rwarakabije akiri muri FDLR
Ubwo ingabo za
Ex-FAR zamaraga
guhungira muri Congo zagiye zigaruka mu Rwanda zikora ibikorwa
by’ ubwicanyi,
iyo ikaba ariyo mpamvu RDF yazigabyeho ibitero muri Congo byari
bigamije kubambura
intwaro,
ariko nyuma ziharabikwa ko zishe abasiviri nk’ uko Gen.
Rwarakabije abinyomoza.
Gen. Rwarakabije
Paul wavukiye mu
cyahoze ari Perefegitura ya Ruhangeri, 1994 yahunganye na Ex-FAR, ariko
nyuma
agaruka mu Rwanda amaze kwitandukanya na FDLR .
Ubwo yageraga mu
Rwanda n’ abo bari
bazanye yakiriwe
neza anagirwa umuyobozi muri Comisiyo ishinzwe
gusubiza ingabo mu
buzima busanzwe ariko magingo aya ni Comiseri mukuru w’
amagereza mu Rwanda.
Itangishatse
Théoneste - Imirasire.com
JK :
Rwarakabije ntabwo avuguruza abavuga ko ingabo za FPR zishe impunzi
z’abahutu
muli Congo, ahubwo aravuguruza
Kagame wavugiye imbere y’inteko ishinga amategeko
ko ingabo ze zagiye muli Congo
zikulikiye impunzi zamucitse zikambuka ko
abagombaga
kuraswa ko babareshe, Rwarakabije
bamwogeje ubwonko kubulyo
atumva n’ibyo shebuja avuga ?
- Ko Rwarakabije yivugira ko isasu litarobanura, amabombe yaterwaga mumpunzi, cyangwa munkambi yabaga agenewe nde niba atali ayo kwica impunzi ?
- General
Rwarakabije yaba yarogejwe ubwonko kubulyo yibagirwa umugorewe n’abana be balimo imfura ye yitwaga Bienvenue bazize amasasu
y’ingabo za Kagame munkambi muli Congo none
agatinyuka akavuga ko izo ngabo ntamuntu zishe muli Congo ?
Niba ali ubwoba, ububwa cyangwa gukunda imyanya ! ibi birenze ukwemera.
-
Aho
Rwarakabije ntakeka ko gutera icyuhagiro FPR
kubwicanyi yakoze bizatuma ababalirwa ibyo yakoze igihe yali
mubacengezi ko
mbona nawe abyiyemerera ?
Ko ntarumva FPR ivuga ko amasasu y’abacengezi yicaga
abasilikare ba APR aticaga
abaturage ?