Ingabo z’ u Rwanda RDF nta baturage zigeze zica muri Congo
 Gen. Rwarakabije Paul

 

http://www.imirasire.com

 

Ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi w’ Intwari ku nshuro ya 20 kuwa Gatandatu taliki ya 1 Gashyantare 2014, Gen. Rwarakabije Paul yatangaje ko igihe ingabo z’ u Rwanda zarwanaga na Ex-FAR muri Congo (FDLR ubu) ngo nta baturage ingabo za RDF zigeze zicira mu nkambi zo muri Congo nk’ uko benshi bagenda babiziharabikaho.

Gen.Rwarakabije nk’ umuntu wari wibereye muri Congo ubwo ingabo z’ u Rwanda zarwanaga na Ex-FAR, dore ko ari we wari uyoboye bimwe muri ibyo bitero byarwanaga n’ izo ngabo za RDF, yemeza ko izo ngabo z’ u Rwanda nta baturage zicaga kuko sibo zari zaje zigambiriye.

 Gén Rwarakabije

Gen. Rwarakabije Paul wa 2014 n’ uw’ 1996 akiri muri FDLR

Gen. Rwarakabije yagize ati: “kuva mu mwaka w’ 1994 -1996 indwanyi za Ex-FAR zabanaga
n’ abaturage b’ impunzi mu nkambi ya Katare na Mugunga, ariko ubwo RDF yahageraga ije kuturwanya nta baturage yigeze yica ibigambiriye cyereka uwabaga ahuye n’ isasu dore ko ritarobanura”.

Yakomeje agira ati: ”ibi simbivuze kubera ko mfite umwanya ukomeye mu buyobozi bw’ u Rwanda nka Comiseri mukuru w’ amagereza, ahubwo mbivuze nyomoza ibyo abantu birirwa bavuga ko RDF yishe abasiviri mu nkambi zo muri Congo. Sibyo! Mbivuze nk’ umuntu wari uhibereye”.

Yakomeje avuga ko yavuye mu Rwanda afite ipeti rya Lieutonent Colonel akora muri jandarumuri, ariko ubwo yahungaga yahise akambika mu nkambi ya Rutchuru ho muri Congo nyuma agenda agaruka mu Rwanda, aje ayoboye ibitero by’ interahamwe ariko bigatsindwa.

Kuva muri Gashyantare 1997 kugera mu Kwakira 1998 nibwo yongeye kuva mu Rwanda asubira muri Congo nyuma y’ uko ibitero interahamwe zari zagabye mu Rwanda byari bimaze kuneshwa burundu, dore ko n’ interahamwe yabo nkuru Nkundiye yari amaze kwicwa.

 Rwarakabije

Gen. Paul Rwarakabije akiri muri FDLR

Ubwo ingabo za Ex-FAR zamaraga guhungira muri Congo zagiye zigaruka mu Rwanda zikora ibikorwa by’ ubwicanyi, iyo ikaba ariyo mpamvu RDF yazigabyeho ibitero muri Congo byari bigamije kubambura intwaro, ariko nyuma ziharabikwa ko zishe abasiviri nk’ uko Gen. Rwarakabije abinyomoza.

Gen. Rwarakabije Paul wavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhangeri, 1994 yahunganye na Ex-FAR, ariko nyuma agaruka mu Rwanda amaze kwitandukanya na FDLR .

Ubwo yageraga mu Rwanda n’ abo bari bazanye yakiriwe neza anagirwa umuyobozi muri Comisiyo ishinzwe gusubiza ingabo mu buzima busanzwe ariko magingo aya ni Comiseri mukuru w’ amagereza mu Rwanda.

Itangishatse Théoneste - Imirasire.com

 

JK  : Rwarakabije ntabwo avuguruza abavuga ko ingabo za FPR zishe impunzi z’abahutu
       muli Congo, ahubwo aravuguruza Kagame wavugiye imbere y’inteko ishinga amategeko
       ko ingabo ze zagiye muli Congo zikulikiye impunzi zamucitse zikambuka ko
       abagombaga kuraswa ko babareshe, Rwarakabije bamwogeje ubwonko kubulyo
       atumva n’ibyo shebuja avuga ?

-       Ko Rwarakabije yivugira ko isasu litarobanura, amabombe yaterwaga mumpunzi, cyangwa munkambi yabaga agenewe nde niba atali ayo kwica impunzi ?

    -   General Rwarakabije yaba yarogejwe ubwonko kubulyo yibagirwa umugorewe n’abana be balimo imfura ye yitwaga Bienvenue bazize amasasu
        y’ingabo za Kagame  munkambi muli Congo none agatinyuka akavuga ko izo ngabo ntamuntu zishe muli Congo ?
        Niba ali ubwoba, ububwa cyangwa gukunda imyanya ! ibi birenze ukwemera.

-       Aho Rwarakabije ntakeka ko gutera icyuhagiro FPR kubwicanyi yakoze bizatuma ababalirwa ibyo yakoze igihe yali mubacengezi ko mbona nawe abyiyemerera ?
Ko ntarumva FPR ivuga ko amasasu y’abacengezi yicaga abasilikare ba APR aticaga abaturage ?

Kanda aha usome uko iyi nkuru yanditswe na umuseke.com