Rusizi:
Abanyeshuri babuze uko bataha kubera ko imodoka zafashwe
Yanditswe na Euphrem Musabwa
29-03-2017
Abanyeshuri
biga mu bigo byo mu karere ka Rusizi bataha mu bindi bice
by’igihugu babuze uko
bataha kubera ko Police yafashe imodoka zidafite icyuma kigabanya
umuvuduko.
Abanyeshuri ba Rusizi babuze imodoka
zibatahana
Iki
kibazo cyatumye imodoka zicyura abanyeshuri
ziba nkeya bituma abanyeshuri benshi babura uko bataha, abenshi bicaye
muri
Gare ya Rusizi kuva saa mbiri za mugitondo.
Ibi
byanatumye imodoka nkeya zifite icyuma
kigabanya umuvuduko (Speed Governor) zizamura ibiciro bituma bamwe
babura
amatiki.
Umutoni
Esther yagize ati” kuva saa mbiri ndi
muri gare nayobewe uko biri bugende, ubwo baraducungira umutekano
turare hano
burije.
Kubera
imodoka nkeya ibiciro badutwariraga kuva
hano kugera Bugarama byazamutse biva ku gihumbi none bigera ku bihumbi
bibiri,
kandi ntayo dufite.”
Mugisha
Pascal yunzemo ati” kuva saa mbiri
turaha inzara yatwishe kandi kugeza ubu ntacyizere cyo gutaha
dufite.”
Twagerageje
kubaza urwego rwa Police rushinzwe
umutekano wo mu muhanda batubwira ko icyo kibazo kitabareba ko tugomba
kukibaza
RURA, nayo tuyibajije ivuga ko ari Police yafunze ibinyabiziga.
Ababura
uko bataha Akarere karabacumbikira
Umuyobozi
w’akarere ka Rusizi Harerimana Frederic yavuze ko Police
yababwiye ko hari
gahunda yo gusuzuma imodoka zose zitwara abagenzi ko zujuje ibijyanye
n’amabwiriza agenga ibinyabiziga cyane ibijyanye (Speed
Governor).
Akomeza
avuga ko byahuye n’uko abanyeshuri bari gutaha gusa ngo
babijeje ko bose bari
butahe hagira ababura uko bataha bagacumbikirwa n’akarere.
Ati”
muri
iki gitondo twamenyeshejwe na Police ko hari gahunda yo gusuzuma
imodoka zose
zitwara abagenzi, byahuye n’uko abanyeshuri bari gutaha ariko
batwijeje ko
abanyeshuri bose baza gutaha.”
Akomez agira
ati” nihagira abana babura uburyo bwo gutaha ku masaha akuze
ni inshingano zacu
nk’ubuyobozi turareba uburyo tubacumbikira bazatahe ejo ariko
bagende mu modoka
zujuje ibyangombwa hato hatagira umwana wahura
n’impanuka.”