RURAGERETSE:  ABAMBARI BA GEN. NKUNDA NA KAGAME

 

Itohoza :  Ntaganda yemerewe $250.000 n’umwanya ngo agambanire Nkunda

- Ibaruwa :  Ingingo 10 aba CNDP bagejeje ku butegetsi bwa Obama n’icyo basaba

 

Amakuru afite gihamya agera ku Kinyamakuru Umuseso arerekana ko kugeza uyu munsi hari intambara ya bucece hagati y’abagikomeye (abambari) ba Jenerali Laurent Nkunda n’ubutegetsi bwa Paul Kagame, bwafunze uwo muyobozi wa CNDP (baracyemeza ko ari we muyobozi wa CNDP).  Iyo ntambara ya politiki irimo kugenda ijya ahagarara buhoro buhoro, iraterwa ahanini n’icyemezo cya Perezida Kagame n’aba ofisiye be cyo gufunga Gen. Nkunda nk’ikiguzi cyo kwemererwa kujya muri Kongo ndetse no kugarura isura nziza mu mahanga.

 

Amakuru Umuseso ukesha impande zizewe muri Kongo arerekana ko bamwe mu basirikare bakuru bahoze muri CNDP n’abandi banyapolitiki ba CNDP bababajwe n’ibyakorewe Nkunda (bita ubuhemu), banze kwinjira muri gahunda u Rwanda ruhuriyeho na Kongo, ahubwo bamwe bakaba barahisemo guhunga bajya za Uganda n’ahandi, abandi bigumira mu mashyamba aho bagikomereje politiki bucece, bakurikirana aho ibintu bigana.

 

Abo ariko ubu ngo umwanzi wabo wa mbere ni Kagame n’ubutegetsi bwe bwagambaniye Jenerali Nkunda, umusirikare wabakoreye byinshi hariya muri Kongo, bakamwitura kumufunga kubera inyungu zabo.  N’ubwo bitarasakuza, amakuru amaze kugera ku Kinyamakuru Umuseso arerekana ko bamwe muri abo bafashe icyemezo cyo kwandikira ubuyobozi bwa Obama, by’umwihariko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Hilary Clinton na Susan Rice, uhagarariye Amerika muri Loni, bagaragaza ingaruka z’ibitero by’u Rwanda na Kongo kuri FDRL.

 

Muri iyo baruwa baje gushyira ahagaragara, barashyigikira ibiherutse gutangazwa na Human Rights Watch y’uko ibyo bitero bimaze gutuma abanyekongo batabarika bapfa bazira akarengane.  Muri abo haravugwamo abagera ku 100, ingabo za FDRL ziherutse kubaga aho muri Kongo mu rwego rwo kwihimura.  Ibyo ni ibyagaragajwe na Human Rights Watch.  Muri iyo baruwa yabo imeze nk’impuruza, abiyita abarwanashyaka ba CNDP baragira bati :

 

« Nshuti Munyamabanga wa Leta, Hilary Clinton na Ambasaderi muri Loni, Susan Rice, ikiremwamuntu muri Kongo kirarushaho guhohoterwa nk’uko bikomeje no kugaragazwa na raporo zitandukanye za Human Rights Watch, kandi MONUC nta bushobozi ifite bwo gutabara abapfa.  Kugeza ubu abamaze kwicwa bararuta abaguye mu Rwanda muri Jenoside y’abatutsi ya 1994 ».

 

Abo bayobozi ba CNDP bakaba basaba ko bakwemererwa guhura na Hilary Clinton na Susan Rice, bakavugana ku bijyanye n’ifungwa rya Jenerali Nkunda kw’italiki ya 22 Mutarama 2009 ndetse n’ibimaze kubera muri Kongo kuva yafatwa  kuri iyo taliki.  Muri iyo baruwa igaragaza isura y’intambara ya bucece ariko igenda ijya ku mugaragaro habati y’abambari ba Nkunda na Kagame, abo bagabo bakomeje bagira bati :

 

« CNDP ni Ishyaka rya Politiki rito rikunzwe muri Kongo, ryashinzwe muri 2006 mbere gato y’amatora yabaye muri Kongo.  Ni Ishyaka ryemera amahame ya demokarasi.  Umuyobozi wayo, Jenerali Nkunda kenshi yagiye agaragaza ko intambara ye igamije kurengera abantu bicwaga ndetse no kurwanya ruswa by’ubutegetsi bwa Perezida Kabila.  Abanyamakuru bigenga nka Georgianne Nienaber n’undi witwa Helen Thomas, basuye CNDP bakanavugana na Nkunda babitangaho ubuhamya ».

 

Uko iyo ntambara igenda ikomera bucece ni nako amabanga y’uburyo Nkunda yakoranye na Kagame n’uko yaje gufatwa bigenda birushaho kwigaragaza.  Mu kugerageza kureshya abo bayobozi b’Amerika kubumva, hari ingingo 10 babagaragarije.

 

« Kagame akwiye kurekura nkunda vuba » CNDP

 

Ingingo ya mbere ni uko basaba ko Kagame yarekura Jenerali Nkunda kuko afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.

 

Nta byaha Nkunda akurikiranyweho

 

Ingingo ya Kabiri bagaragaza ni uko Inteko ya Kongo itemeranya n’Ubutegetsi bwa Kabila ku birebana na Nkunda, kandi ko ibirego Jenerali Nkunda yaregwaga byavuyeho..  Ibyo bakaba bavuga ko bitaravugwa mu bitangazamakuru mpuzamahanga.

 

« Nkunda yazize kutemerera u Rwanda kuyobora CNDP »

 

Indi ngingo bagaragarije abo bategetsi b’Amerika, ni uko Jenerali Nkunda yafunzwe azira kuba yari yubatse Ishyaka rikunzwe rinashaka kurengera umutungo wa Kongo, mu gihe u Rwanda rwo rwashakaga ko CNDP igendera ku mategeko ya Kagame n’ubutegetsi bwe, ikabafasha gukomeza gucukura amabuye ya Kongo, nk’uko byagaragajwe na raporo ya Loni.

 

Gufungwa kwa Nkunda kuburizamo amasezerano ya Nairobi

 

Muri ubwo butumwa, bakomeje bavuga ko ifatwa rya Nkunda rifite ingaruka mbi ku masezerano y’amahoro ya Nairobi.  Bavuga ko byari bigeze hafi yuko impunzi z’abanyekongo ziri mu Rwanda zakwemererwa gutaha mu gihugu cyazo, ibyo bibaye bikaba byari gutuma CNDP idakomeza kuba igikoresho cy’u Rwanda.

 

Hari abamaneko b’u Rwanda bashakaga ko yicwa

 

Nk’uko bakomeza babivuga, ngo hari abayobozi b’inzego z’iperereza mu Rwanda babiziranyeho na Kagame cyangwa se atabizi, bifuzaga ko Nkunda yakurwaho yishwe, ariko baza gusanga ibyo byaba ari intsinzi kuri Kinshasa yari imaze kuneshwa n’umutwe wa CNDP.

 

Igitutu ku Rwanda

 

Abo bayobozi ba CNDP bagikomeye kuri Nkunda baremeza ko u Rwanda rwahuye n’igitutu gikomeye cyane cyane kuva u Bwongereza n’Amerika kubera uruhare rwabo mu guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo, cyane cyane i Goma, ibyo bihugu bikaba byarateye u Rwanda ubwoba bivuga ko bigiye guhagarika inkunga, akaba ari imwe mu mpamvu yatumye bafata Jenerali Nkunda.

 

Kabarebe yagiye gupanga «deal » na Kabila

 

Bakomeje bavuga ko bitewe n’icyo gitutu, umugaba w’ingabo z’u Rwanda James Kabarebe yagiye i Kinshasa mu byamujyanyeyo harimo n’ihirikwa rya Nkunda.  Bakaba baragararije abo bategarugori bo mu butegetsi bw’Amerika ko Kabarebe ari ku rutonde rw’abantu 54 bashinjwa gusahura umutungo wa Kongo.

 

Nkunda yasimbutse urupfu

 

Gahunda yo kwica Nkunda yari yapanzwe neza, bashaka gukoresha ingabo z’u Rwanda zambaye imyenda (uniform) y’ingabo za FARDC, noneho bikitwa ko yishwe agerageza kubangamira FARDC mu gikorwa cyo guhiga interahamwe.

 

Ntaganda yemerewe $250.000 n’umwanya mu ngabo za Kongo

 

Ku bijyanye n’ibibazo bya Nkunda, abo banyapolitiki ba CNDP bavuga ko umusirikare wakoreshejwe mu guhirika Nkunda, yahoze ari mu ngabo z’u Rwanda.  Mu butumwa batangaje bavuga ko maneko z’u Rwanda zinjiye mur i CNDP guha ruswa abasirikari n’abasivili bamwe ngo bemere guhemukira Nkunda.  Ntaganda ubwe yemerewe akayabo k’ibihumbi magana abiri mirongo itanu by’amadolari ($250.000) n’umwanya mwiza muri Kongo.  Ikindi ni uko yijejwe ko manda afite ya Hague izavanwaho.  Ubundi ku italiki ya 22 Kanama 2006, Urukiko rwa ICC rwasanze ari ngombwa ko afatwa kubera ibyaha yakoze hagati ya Nyakanga 2002 n’Ukwakira 2003, ruza kumutangaho manda.

 

Ntaganda rero kugeza Gicurasi 2008, ni umuntu uhigwa na ICC

 

Kuva muri Gicurasi 2008, nk’uko abo bambari ba Nkunda bakomeza babivuga, Ntaganda arahigwa n’Urukiko rwa ICC kubera ibyaha yakoze birimo kwinjiza abana mu gisilikare n’ibindi byinshi.  N’ubusanzwe bavuga ko Ntaganda azwi nk’umwicanyi (Exterminator) .  Uwo ngo niwe musilikare Leta ya Kagame yafashije guhirika umuyobozi wa CNDP, Jenrali Laurent Nkunda, ariko bikamunanira kuko abasirikari ba CNDP bagera ku bihumbi birindwi (7.000) bose bari inyuma ya Jenerali Nkunda.

 

Ngizo ingingo 10, abo ba CNDP ubu bahanganye n’ubutegetsi bwa Kagame bagejeje kuri ba Madamu Hilary Clinton na Susan Rice mu butumwa banagejeje ku itangazamakuru ryigenga harimo n’Ikinyamakuru Umuseso..

 

Kugeza ubu, nk’uko Umuseso washoboye kubitohoza, abo banyapolitiki n’abasirikari ba CNDP bari ahantu hatandukanye ariko bo ngo baba biteguye kuzakomeza imirwano u Rwanda rumaze kuva muri Kongo.  Gufunga Nkunda, n’ubwo mu rwego rwa « diplomacy » bumvikanye nk’ibiha u Rwanda agahenge mu mahanga yari arimo kurwotsa igitutu, byasigiye ubutegetsi bwa Kagame ikindi kibazo cyo kutizerwa n’abantu n’ubu bakomeje kwemeza ko ukurikije uko bakoranye na Nkunda, kumufatira Kabila ari ubuhemu bukomeye.

 

Operation « Umoja Wetu »

 

Intambara ikomeje yo kurwanya interahamwe nayo n’ubwo MONUC, u Rwanda na Kongo bose bemeza ko irimo kugenda neza, benshi bakomeje kuyigiraho ibibazo byinshi.  Icyambere ni uko kurangiza interahamwe mu byumweru bitatu cyangwa ukwezi bidashoboka ukurikije imiterere y’amashyamba ya Kongo.  Icya kabiri ni uburyo, nk’uko byakomeje gutangazwa n’imiryango itandukanye, hari abasivili benshi bakomeje kuyigwamo, u Rwanda rwo ariko rukaba rubihakana.

 

Icya gatatu, ni ukuba bitagaragaramo kurangiza ikibazo cya Kongo, cyatuma CNDP irwana kijyanye n’umutekano w’abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda ariko no ku ruhande rw’u Rwanda akaba ari umutego Kagame yishyizemo, kuko atazabona uko yongera kwitwaza FDRL ku mutekano muke mu Karere.

 

Charles Kabonero