FPR-INKOTANYI NA LUNARI NI MAHWI
AHO BUKERA TURASUBIRA
MURI 1959.
Nyuma y’inyandiko ya padiri Fortunatus
Rudakemwa (Priorité n°1 : Régler leurs comptes aux
Bahutu?) yasohotse
kuri izi mbuga ku wa 09/12/2007, nsanze ari ngombwa kugira
icyo mvuga kuri bimwe mu bibazo
bikomeye yakomojeho byugarije igihugu cyacu n’ubwo abategetsi
bacyo bakomeje kubyirengagiza nkana.
Ntibyoroshye na none kuko muri iki gihe
hakiri abantu benshi batiteguye kubona umututsi atinyuka kuvugira ahagaragara ibyo benshi mu banyarwanda bavugira mu matamatama, cyane cyane iyo
atoboye akavuga amateka ajyanye na 1959 kandi akagaragaza impungenge z’uko dukomeje kurangara FPR izayadusubizamo.
Nyuma yo gushishoza
rero, mpisemo kuba mbere na mbere umuntu (un être humain/human being), umunyarwanda, yenda iby’ubututsi bibe binagiye ku
ruhande, noneho ngatinyuka kugaragaza uko ibintu byifashe
muri iki gihe kabone n’iyo
naba ndanduye inzuzi. Niziranduke nibirimba zishire mu mayogi ariko mwene
Kanyarwanda atangire ubuzima bufite icyizere kitikanga inkongi, ntigitinye umuhoro, ntigihore ku nkeke y’ingoyi
n’agafuni cyangwa ngo gihore mu bwoba
bw’intambara z’urudaca. Ese ubundi abo
bashorwa mu bwicanyi bo si abanyarwanda bene wacu ? Nanze kuba muri ba bandi bahora
babwira abashowe mu bwicanyi ngo « baragapfa urwo bapfuye », none mpisemo gukubitira ikinyoma ahashashe.
Kuki 1959 ?
Kuko nta munyarwanda
n’umwe ugeze mu kigero cyo gusobanukirwa
utari yumva ibigwi by’uwo mwaka
n’ubwo bivugwa mu buryo butandukanye. Ukuntu u Rwanda ruyobowe muri iki gihe
bifite inkomoko muri 1959. Abafashe ubutegetsi muri 1994, bari bamaze imyaka 4 yose
baburwanira n’ababwegukanye muri 1959 benshi mu batutsi bamaze kwicwa,
gutwikirwa no gucibwa mu gihugu. Uretse kuba injiji no gukunda byacitse, ubundi
uwifuza ko ibi byasubira yaba ari umugome n’umugizi wa nabi. Kuko ibyabanjirije
1959 n’ibyayikurikiye ari byo byibarutse intambara ya 1990 yaje gusozwa
n’itsembabwoko n’itsembatsemba muri 1994 ndetse ingaruka zabyo zikarenga
imipaka y’u Rwanda zigasakara mu bihugu byinshi cyane cyane muri Repubulika
iharanira demokarasi ya Congo yahoze yitwa Zaïre.
IKIBAZO HUTU-TUTSI
Kuri iyi ngingo, ndagaruka ku
buryo iki kibazo cyari giteye muri 1959, umuti cyahawe, n’ingaruka zabyo.
Ndanagaruka kandi ku buryo icyo kibazo giteye muri iki gihe, umuti gihabwa,
n’ingaruka ntinya ko byazatera.
Ikibazo Hutu-Tutsi muri
za 1959
Aha ntekereza ko twakwifashisha
igitabo cya padiri Kalibwami Justin w’umututsi yandikiye mu Bufaransa aho
yabaye igihe kirekire. Icyo gitabo yise Le Catholicisme et la Société
rwandaise 1900-1962 cyasohokeye muri Editions Présence Africaine
muri 1991.
Kuva ku rupapuro rwa 447 kugeza
ku rwa 455 rw’uwo mutumba w’amapaji akabakaba 600, Kalibwami avuga uburyo
ikibazo Hutu-Tutsi cyigiwe mu Nteko nkuru y’igihugu muri Kamena 1958. Kalibwami
avuga ko iyo Nteko yabanjirijwe n’akanama k’impuguke kari kashyizweho n’Umwami
Mutara Rudahigwa ngo gasesengure imiterere y’icyo kibazo mbere yo gutanga
raporo mu Nteko nkuru y’igihugu.
Mu bari bagize ako kanama
k’impuguke ku ruhande rw’abahutu, harimo 4 mu bari banditse Manifetse y’abahutu
ari bo Niyonzima Maximilien, Mulindahabi Calliope, Ndahayo Claver, Habyarimana
Gitera Emmanuel n’abandi bahutu 2 ari bo Bicamumpaka Balthazar na Bendantunguka
J.M.V. Naho ku ruhande rw’abatutsi harimo bamwe mu bari bagize Inteko nkuru
y’igihugu nka Mungarurire Pierre watwaraga Bwanacyambwe, padiri Kagiraneza Jean
n’abandi.
Ako kanama kamaze iminsi 15 yose
kiga ikibazo Hutu-Tutsi gashingiye ahanini kuri Manifeste y’Abahutu(25/
03/1957) no ku zindi nyandiko zinyuranye zirimo amabaruwa menshi yagaragazaga
akarengane k’abahutu n’ibyifuzo byabo.
Inteko nkuru y’igihugu
yabivuzeho iki?
Nk’uko Kalibwami abisobanura,
habanje kwibazwa niba hariho ikibazo Hutu-tutsi koko. Yewe ndetse hajemo no
kwibaza niba abahutu n’abatutsi babaho. Iyo nama yari iyobowe n’Umwami ubwe,
ikurikiranywe n’imbaga y’abaturage benshi ngo bari bazinduwe no kumva ko
ibibazo nyabyo bibugarije byigwa, ngo yaje gusanga nta muhutu nta mututsi
babaho. Ngo habaho abanyarwanda naho ubuhutu n’ubututsi bikaba ibyitiriro.
«Il fut également affirmé
qu’il était difficile sinon impossible de dire qui au Rwanda était tutsi, hutu
ou twa. La qualité importante pour chacun, disait-on, c’était le fait d’être
rwandais. Tutsi, Hutu ou Twa, c’étaient des espèces de surnoms auxquels il ne
convenait pas d’attacher de l’importance. Il fut dit que le pouvoir rwandais,
de tout temps, n’avait jamais favorisé une ethnie plus qu’une autre, que, par
conséquent, pour la promotion aux charges publiques, le même pouvoir
s’intéressait toujours de la même façon à toutes les candidatures qui se
présentaient». p451.
Mu gushimangira ibyo, Umwami
yasomesheje amabaruwa ngo yari yandikiwe n’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu
ngo bitandukanya na bene wabo biha gushora igihugu mu “matiku n’ubutiriganya”
bazana ibibazo by’amoko kandi nta byariho mu Rwanda. ”Ils affirmaient faire
confiance totalement au Mwami et à ses chefs, et être heureux de la façon dont
était dirigé le pays. Un tel parla spécialement de Joseph Habyarimana Gitera,
en demandant qu’il soit mis en prison”. p452..
Mu myanzuro y’iyo nama, Umwami
ubwe yagize ati : «Ndahamya ntibeshya ko bibaye ubwa mbere kuva u Rwanda
rwitwa u Rwanda ko humvikana iki kibazo kimaze iminsi cyigirwa muri iyi Nteko,
kandi ihangana hagati y’abatuye igihugu ni cyo kintu cya mbere kibi
kibangamira amajyambere yabo. Nta muntu n’umwe wambuza gucira urw’abagome
abantu batinyuka kubiba no gukwiza ibyifuzo nk’ibyo bibisha kandi biteye
isoni». Kandi ubwo mbere yo kujya mu ruzinduko mu Bubiligi nyuma y’iyo
nama, Umwami ntiyabuze kugira ati : «Mbasabye nkomeje mwese, mbere y’uko
ngenda, ko mwafatana mu nda, kugira ngo muzibire kandi murwanye icyo ari cyo
cyose cyahungabanya cyangwa kikamunga “imbaga y’inyabutatu ijya
mbere”. Abateje ubu bwumlvikane buke bose bakwiye kugawa n’igihugu cyose ku
mugaragaro, kandi bagahanwa nk’abagome bose».
Nta bapfira
gushira
Padiri Bushayija Stanislas, umwe
mu bari bagize Inteko nkuru y’igihugu, yabwiye abari aho ko badakwiye
kwirengagiza iki kibazo, abumvisha ko ku isi hose ari ko bigenda, ko iyo abantu
batangiye kugaragaza akarengane bagirirwa abategetsi bakabyirengagiza
bakabareba babarenza ingohe, uburi kera birangizwa n’imyivumbagatanyo (Revue
Nouvelle, tome 28 n°12, Déc 1958 pp 594-597). Banze kumwumva kugeza ubwo
iryavuzwe ritaha kandi ritaha nabi.
Ikibazo Hutu-Tutsi nyuma
ya 1994
Intambara yo muri 1990
n’itsembabwoko ryayirangije muri 1994 byatumye ibibazo by’amoko birushaho
kuvugirwa ahagaragara, ariko na none ugasanga biri mu rwego rwo kwibasira
ubwoko ubu n’ubu aho gushaka ibisubizo nyabyo kandi birambye ku kibazo gikomeje
kuzinzikwa. FPR imaze gufata leta, yahanaguye ubwoko mu ndangamuntu. Icyakora,
itsembabwoko ryari ryarabwanditse mu bwonko bw’umunyarwanda uwo ari we wese
ndetse n’Umuryango w’abibumbye wari wabihaye umugisha mu gihe wemezaga ko mu
Rwanda habaye itsembabwoko. Bamwe mu banyarwanda bibwiraga ko tugiye twese kuba
umwe, ndetse Leta ya FPR ihitamo kwitwa iy’ubumwe n’ubwiyunge. Ariko kandi
hariho ikibazo cy’itsembabwoko rigomba kubazwa abarikoze kandi biganje mu
bahutu, tutaretse n’ibindi byaha biremereye ariko bidakurikiranwa kugeza ubu
kandi byibasiye abahutu. Inama z’ubwiyunge ziteranira buri mwaka i Kigali
zibwira abanyarwanda ko bose ari bamwe. Itegeko nshinga rya Repubulika na ryo
risa n’iryemeza ko nta bwoko bubaho mu Rwanda, yewe ndetse n’abavugizi ba FPR
nka Sebasoni bakunze kwandika kenshi basa n’abemeza ko nta bwoko bukibaho mu
Rwanda.
Kimwe no muri 1957, inyandiko ya
padiri Fortunatus Rudakemwa, utari mu Rwanda muri 1994 ngo abe yaregwa
itsembabwoko mu buryo ubwo ari bwo bwose, iragaruka ku karengane k’abahutu mu
Rwanda rw’ubu ngo rutarangwamo amoko. Ngoroye gato ibyo avuga, sinemeranya na
we ko akarengane yavuze kihariwe n’abahutu. Abatutsi na bo kabageraho cyane
cyane abarokotse itsembabwoko. Gusa rero, singendereye gusaba Padiri Rudakemwa
kuvugira abatutsi ku gahato. Yahisemo kuvugira abahutu kandi uburyo yerekana
agahinda bafite si ibyo kwirengagizwa.
Ntagombye kujya gusesengura
ibitabo, ibisubizo leta ya FPR yahita iha Padiri Rudakemwe n’ababona ibintu nka
we biroroshye. Ni uko afite “ingengabitekerezo ya jenoside”, ko abiba
amacakubiri mu gihugu kitabamo amoko, ko nta kibazo abahutu bafite kuko
batanabaho. Icyakurikira ibyo birego bimuhama nta kindi kitari uguhanwa
nk’umugome wese!
Gusa rero hari icyo dukwiye
kwibazwaho. Mfite ingero zirenze ijana z’abatutsi bagaragarije mu buryo
bunyuranye ko batumvikana na FPR mu mitegekere yayo, ndetse bamwe bakanayinenga
ku mugaragaro. Abo ngabo akenshi FPR ibanza kubita abahutu mbere yo kubakanira
urubakwiye. Yewe n’iyo iketse ko ushobora kuba utumvikana na yo n’ubwo waba
utarabigaragaza, yihutira gukwirakwiza hose ko uri umuhutu. Ibyo kandi
bigakorerwa mu bunyamabanga bukuru bwa FPR nyiri izina, bikozwe n’abakada nka Aimable
Bayingana bihagurutsa akabizana n’i Bulayi mu manama asenya ishyirahamwe IBUKA
yo mu Bubiligi, ubundi akabikorera kuri izi mbuga. Ibyo bikaba bigaragaza neza
ko imikorere nk’iyo iri mu nshingano yahawe. Iby’uko FPR yiyemeje kwikiza
abanze kuyiyoboka mu batutsi ibahindura abahutu, ni na byo biri ku isonga mu
nzangano n’imanza zadutse muri IBUKA yo mu Bubiligi.
Mu rwego rwo kwerekana ubututsi
bwabo “butavangiye”, bamwe mu batutsi bakoreshwa na FPR baherutse kwadukana
kuri izi mbuga ubushakashatsi bushya bwiswe “gastronomie tutsi”. Byongeye
kandi, bamwe muri abo batutsi ubu n’ubunyarwanda baraburenze bahinduka
abayahudi(Kushiites ) bibumbiye muri Havila. Abatutsi b’abanyarwanda bayirimo
hafi ya bose ni “abayoboke” ba FPR.
Aho rero ibyo padiri Fortunatus
Rudakemwa avuga bigirira ishingiro, ni uko umututsi FPR imaze guhindura
umuhutu, bashobora kumwica, kumufunga se, kumwambura utwe,... maze abandi
batutsi bagasa n’abumva ko bisanzwe; ko umuhutu yahura n’izo ngorane umusonga
we ntubabuze gusinzira. Niba kwica, kwambura, gukenesha no kurenganya umuhutu
bigaragara nk’ibyemewe imbere y’abatutsi bamwe n’imbere y’ubutegetsi bwa FPR
ndetse n’imbere y’abahutu bahindutse “bucye kabiri”, ni ukuvuga ko hari ikibazo
cy’akarengane tutagomba kurenzaho uruho rw’amazi. Aha ni ho nsanga inyandiko ya
Rudakemwa ifite ireme ikaba ikwiye kwitabwaho.
Lunari na FPR bihurira he
ku kibazo cy’amoko?
N’ubwo LUNARI nta gisubizo yahaye
kiriya kibazo nk’uko twabibonye, nibura yo yagize ubutwari bwo kugitega amatwi
iracyumva. Yemwe ndetse Umwami yanashyizeho impuguke zo kucyiga. FPR yo
ntigikozwa. Ku bwayo ntikibaho, nta mwanya yagiha kuko ngo nta moko akibaho.
Yagiye he?
Lunari kimwe na FPR, bavuze ko
nta bwoko bubaho. Nyamara intego y’ingoma ya cyami iguma kuba “Imbaga y’inyabutatu
ijya mbere”. Mu gihe abahutu binubiraga kuvutswa
uburenganzira bumwe na bumwe, nta mushefu w’umuhutu wariho, hariho abasushefu
na bo bake. Muri icyo gihe i bwami bemezaga ko nta muhutu warenganaga, ko ari
umwuka mubi wazanwaga n’abantu bagombaga guhanwa nk’abagome kubera umwiryane
w’amoko atanabaho bakururaga muri rubanda rw’Umwami! Mu gihe ikibazo
cy’amasambu cyavugwaga, bigaragara ko abahutu bari muri benshi bayavukijwe
(dore ko n’ubundi ari na bo benshi mu gihugu), i bwami bo bavugaga ko ibyo nta
shingiro bifite, ndetse ko ari ubwa mbere babyumvise. Mu gihe abahutu
binubiraga kutajya mu mashuri no mu butegetsi, i bwami bavugaga ko bakwiye
kugena abakandida boherezamo, kuko ngo nta wigeze abaheza. Uko byagenze ibara
umupfu. Mu ikubitiro, abakoloni b’icyo gihe bashyigikiye umurongo umwe na leta
yariho y’Umwami. Maze barayishora na yo irushaho kwihuta yayobye igeze mu rwobo
bayivanaho amaboko. Uko byaje kurangira ni agahinda.
FPR na yo rero, mu gihe idahwema
kwemeza ko nta moko ariho, ntibura kuvuga ko habayeho itsembabwoko, kandi ni
koko. Ariko iyo muri gacaca abahutu biciwe na FPR bavuze ibyabo, ubutegetsi
bwihutira kubabwira ngo “vuga uvuye aho”. Abatutsi biciwe na FPR bo
ntibanatinyuka kubihingutsa kuko bahita babita abahutu bikaba bihwaniyemo. Mu gihe
bavuga ko nta moko ariho, ntibibuza ko havugwa “ingengabitekerezo ya jenoside”,
kandi na yo ngo ni indwara yihariwe n’abahutu kandi batakibaho! Kuko ngo nta
bwoko bukirangwa mu Rwanda.
Bamwe bakunze kwikoma ikigega
cy’abacitse ku icumu. Iki ubundi cyari mu bintu bitagoye gusobanura, iyo
kidahurirana n’ivanwaho ry’ikigega cyari gisanzweho cyo gufasha abanyeshuri
batishoboye muri rusange. Kubera ko itsembabwoko ryakozwe na leta yariho muri
1994, nta wajyaga kurakazwa no kubona iyayisimbuye igerageza kugoboka imfubyi
n’abapfakazi ndetse n’ibimuga byasizwe iheruheru na leta yayibanjirije kuko
burya leta irakomeza. Iyo ikigega nk’iki kibayeho, ariko leta ntiyite ku bibazo
by’abandi bana b’abakene nk’abavuye i Burundi, i Bugande, muri Tanzaniya, Congo
n’ahandi ndetse n’abana b’abahutu bari basanzwe mu gihugu ubu batishoboye,
kubuza Rudakemwa kwamagana akarengane k’abahutu byaba ari ukwigiza nkana.
Abahutu ni abenegihugu nk’abandi. Na none sinabura kubaza Rudakemwa impamvu
avuga abahutu gusa. Ariko kandi ni uburenganzira bwe. Ashobora kuba ari bo azi
kandi abana na bo. Mu by’ukuri igikwiye kuzirikanwa si Padiri Rudakemwa ku giti
cye, aho avuka, uko atekereza, n’ibindi. Ni ngombwa kureba niba ibyo avuga, uko
yabivuga kose, ari ukuri. Kubizimanganya, kuvuga ko abantu bareshya kandi atari
byo, ni ukugwa mu mutego w’Inteko nkuru y’igihugu yo muri 1958. «Le conseil
supérieur recommanda une fois de plus que l’on pose davantage de candidatures
(de hutu sic) soit pour accéder à des charges politiques et administratives,
soit pour que des étudiants puissent bénéficier de bourses d’étude». (Kalibwami
J. Op. Cit, p454).
Na none gusiba ubwoko mu
ndangamuntu, ariko agakomye kose uti “ni ba bandi bo kwa Habyarimana”, “ni
ab’ino”, “kwanza wowe ibyawe ntibisobanutse” (bashaka kuvuga ko burya
ushobora kuba uri n’umuhutu), ni ikimenyetso cy’uko ubwoko ari bwo
bushingirwaho mu kubona uburenganzira buri munyarwanda wese ubundi agenerwa
n’amategeko. Ndetse nshobora kwemeza ndashidikanya ko abahutu mu Rwanda, n’ubwo
bagira imyanya bate, bari ku murongo wo hasi mu busumbane buranga u Rwanda muri
iki gihe. Ndetse, n’abahawe imyanya tubona mu nzego zinyuranye, ni kimwe na ba
bahutu bari abagaragu b’i bwami, bashingwaga imirimo nzamura gihugu, ariko
bagahishwa amabanga. Ibyo na none babisangiye n’abatutsi barokotse
itsembabwoko. Icyakora aba icyo barusha abahutu, ni uko bamwe muri bo beruye
bakivovota, bakicwamo bamwe kimwe n’abahutu bicwa nk’intama. Abo bacikacumu iyo
imbaraga zo guhangana zibashiranye, akenshi ababishoboye bahunga igihugu. Na
none ariko kuko mu barutashye harimo abo bafitanye amasano, habaho ubwo bamenye
amabanga y’igihugu ndetse n’abategetsi hakaba ubwo biniguye batabikanga cyane.
Ibyo ariko ntibibahindura abagenerwamurage b’ingoma. Baravundaguzwa kimwe
n’abahutu, bakicwa ntibabazwe. Impfu z’abarokotse itsembabwoko ziri muri urwo
rwego, kandi ntizibabaza leta kuko nta cyo ibikoraho. Ahubwo irazitwaza kugira
ngo irangize imanza zimwe ifitanye n’abahutu. Ibi byarabaye aho mvuka i
Rukumberi ndumva nta watinyuka kumpakanya.
Mbese abahutu bose ni
abicanyi?
Sinemeranya n’abahamya ko
abatutsi bishwe n’interahamwe gusa, kuko atari byo. Ibi byaba ari ukwirengagiza
uruhare rw’abaturage benshi bbakoreshejwe n’ubutegetsi mu kwica cyangwa
kwicisha abaturanyi babo ku misozi. Nyamara ariko kwemeza ko abo baturage bose
bijanditse mu bwicanyi kwaba ari ukwirengagiza ko abarokotse hafi ya bose
babikesha ahanini guhishwa no gutabarwa n’abaturanyi babo bari bitandukanije
n’ubwicanyi. Ibi ni byo Rudakemwa avuga, agira ati : «Iyo abahutu bose
bahaguruka nk’umuntu umwe, mu batutsi bari mu Rwanda nta n’iyonka yajyaga
kurokoka».
Ndakomeza ariko nibutsa ubishaka
wese, ko hashize imyaka 14 itsembabwoko ribaye. Umwana w’umuhutu wavutse muri
1994, ubu akaba akiri muri Kongo n’umuryango we, FPR imwita umwicanyi.
Gihamya y’ibyo ni disikuru yo ku wa 07 Mata 2007 Perezida Kagame yavugiye i
Murambi ku Gikongoro. Nta wuribagirwa amagambo yavuzwe na Sezibera Richard ku
itariki ya 27/11/2007 kuri BBC ubwo yasubizaga Mme Alison Desforges wari umaze
kwemeza ko interahamwe zisigaye muri Congo zibarirwa ku ntoki, ko hasigayeyo
urubyiruko n’abarwanya leta batakoze génocide. Sezibera ati : «Ntabwo kuba
uwashinze Kiliziya gatolika yarapfuye bisobanuye ko abamukomokaho batakiri
abagatorika». Aya magambo yanyibukije aya CDR igira iti «Inyezi ntibyara
ikinyugugunyugu» cyangwa aya RTLM hagati mu itsembabwoko ngo «Ukubita
imbeba ntababarira n’izihaka». Yananyibukije ayo Kagame Pawulo yabwiye
Jeune Afrique ngo “umwana w’umujenosideri na we aba ari umujenosideri”.
Ibi ni ngombwa kubigarukaho kuko
byerekana ukuntu FPR ifata abaturage bo mu bwoko bw’abahutu. Kuri yo, abahutu
bose n’abazabakomokaho bose ni abicanyi. Niba rero umuhutu agomba kwicuza
ibyaha bye, akicuza iby’abasekuruza be ataretse n’iby’abazamukomokaho , biragoye
kwirengagiza ibikubiye mu nyandiko ya Rudakemwa. Ariko cyane cyane biragoye
kwirengagiza urwango umuhutu uboheye muri iyo nzoberanyo yagirira ubutegetsi
bwa FPR n’abatutsi bwitirirwa. Ikintera impungenge kurushaho ni uko kuva
nabaho, nacyurirwaga ubuhake bwakozwe n’ingoma ya cyami ntigeze menya, nkurira
muri iyo “frustration” ari na yo yanteye kuyoboka FPR ubwo yavugaga ko irwanya
ubutegetsi bwimakazaga izo ncyuro ntigeze nemera. Ibi byambayeho ni nde
mututsi bitabayeho? Yibwira se ko uko yari ameze icyo gihe, abandi bari mu
bibazo nk’ibyo yarimo icyo gihe batamera nka we? Mu gifaransa baravuga ngo “les
mêmes causes produisent les mêmes effets”(Impamvu zisa zitera ingaruka zimwe).
Imvururu zo muri 1959, intambara
yo muri 1990 n’itsembabwoko ryo muri 1994, byose bifite inkomoko mu
gupfukiranwa (frustrations) kwagiye gukomoka mu myumvire y’ubutegetsi bwa cyami
n’ubwa Republika nk’uko bwagiye bukurikirana ariko bukaba bukomeje gusa kandi
ntacyo bupfana kuko ubundi repubulika n’ubwami byakabaye bitandukanye. Igihuza
ubu butegetsi bwombi ariko ni uko buri gihe bwagiye bwiharirwa n’ubwoko bumwe.
Lunari yari intutsi mbere ya byose, na FPR ikaba ari uko. MDR-Parmehutu yari
imputu mbere ya byose na MRND-Muvoma yari uko. Uvuze umututsi rero,
ntiyibagirwa n’umuhutu, nta bundi buryo bwo kubivuga kuko ni ukuri guca mu ziko
ntigushye. Muri bene ubwo butegetsi bushingiye ku moko, abantu bo mu bundi
bwoko binjijwemo baba bahawe ubuhake. Si abagenerwamurage ahubwo ni nka ya
nyana y’intsindirano yonka ariko ikazira gutsimba. Nzi ko hano hari abazambwira
ngo muri FPR harimo abahutu kandi bakaba mu nzego zinyuranye z’ubutegetsi.
Nyamara si bo ba nyir’ubutegetsi kuko nyir’ubutegetsi ari ubashyiraho. Uwo se
ni umuhutu cyangwa ni umututsi? Mu Rwanda rwacu nta saranganyabutegetsi
riharangwa ngo ubutegetsi nyubahirizategeko bugenzurwe n’ubutegetsi
nshingategeko kandi bwose bwubahe ubutegetsi bw’ubucamanza. Usanga leta ari
umuntu umwe n’agatsiko ke. Lunari y’Umwami nyir’inka n’ingoma ntaho
itandukaniye na FPR na nyirayo wahindutse nyir’urupfu n’ubuzima. Bose kimwe,
uwo bemereye kubaho abaho, ibindi ni ukubizirikana ukazunguza umutwe.
Mpakanye ubugome!
Nanze gushyigikira ko mu Rwanda
habaho ba nyamupfa ntibarire. Nanze kogagiza ikibi ngo nkunde nserukane na
“bene wacu” duhimbarwa mu mafuti. Ni byo, ku itariki ya 6 Mata 2005 nifatanije
n’abanyarwanda bibukaga ababo bishwe kuri iyo tariki muri 1994. FPR yitwikiriye
bamwe mu batutsi yarabinjijije n’ubu yabigize incyuro. Icyo bibeshyaho ariko ni
uko bibwira ko nabikoze mu rwego rwa politiki. Nsanga mu gihe cyose abantu
bazahumiriza bakemeza ko ku itariki ya 6 Mata 1994 nta cyabaye nta n’ikigomba
kwibukwa, hazaba hasigaye gato ngo inkongi yongere igurumane. Na kuriya FPR
itoteza ababyibutse burya ni ukwibuka. Mbese harya umwana wa Habyarimana
aririye se si uburenganzira bwe? Kuki se ahubwo igihugu kitakwibuka umuntu
wakibereye perezida? Ubwo se Kagame washyizeho Komisiyo yo gucukumbura
iby’urupfu rwa Habyarimana ni we wamwibagiwe? Ariko ubwo mubona niba perezida
asuzugurwa kugeza n’aho batibuka n’umunsi yapfiriyeho, umuturage nyarucari hari
uzamenya uko yaraye, uko yaramutse, uko yapfuye n’icyo yazize?
Aha ni ho mbona ibisobanuro
by’impfu zidasobanutse za hato na hato zibera mu Rwanda kuva FPR yafata
ubutegetsi. Kwica undi ntibikizira. Uwapfuye bamuhinga ku musibo ndetse nta
n’uba akibuka ko yabayeho. Aho bikabiriza ariko ni uko n’ugerageje kumwibuka
iyo badasangiye ubwoko bamuhindura iciro ry’imigani.
None se niba jyewe uri hanze
y’igihugu banyamagana ngo nibukanye n’abibuka Habyarimana ndetse bwacya ku
itariki ya 7 Mata bikanabazindura kunyirukana mu cyunamo cy’abatutsi bene wacu,
ubwo umuturage wo mu Rwanda watinyuka kuganira ku kibazo cy’abahutu n’abatutsi
yarara akaramuka? Jye rero aho umunyarwanda wese azibuka uwe wishwe cyangwa se
wanazize indwara nkabimenya, nzajyayo. Abanyarwanda barakubititse bihagije ku
buryo uwabona uko afasha undi akanamuba hafi yabuze uwe adakwiye kuzuyaza.
Aha ni ho ngayira by’umwihariko
amagambo ya Dr Murigande Charles utinyuka gushinyagura ngo Col Cyiza Augustin
yasanze bene wabo muri Congo kandi azi neza ukuntu Cyiza yiciwe i Kami
n’abasirikare bo mu ngabo za FPR. Biba bibi cyane iyo bivuzwe n’umuntu uvuga ko
ari umukristu nyamara akarenga agatandukanya “ukuri kw’impamo” n’ ”ukuri
kw’Imana”. Cyiza se ntiyasenganaga na Murigande mu itorero rimwe? Agashinyaguro
ka Murigande ariko karamenyerewe. Mu mezi ashize igihe abacitse ku icumu
bicwaga umusubizo, yarihanukiriye atangariza radiyo Okapi ya Monuc ikorera muri
Congo ngo mu Rwanda hari guverinoma y’abacitse ku icumu! Ibyo bikaba bisa no
kwemeza ko abacitse ku icumu bafite uruhare mu iyicwa ryabo kuko baba bafite
ubushobozi buhagije bwo kwirindira umutekano. Niba rero kuba umututsi ari
ugushyigikira imyitwarire nk’iyi yo kwimakaza urupfu n’akarengane no
kubisingiza iyo bigiriwe abandi, mpakanye ubugome nivuye inyuma, nanze kuba
umwe muri abo maze ubishaka azance mu bitwa “abacu” ariko kandi ntibazatinda
kubona ko bibeshye n’ubwo bitazabura kumbabaza.
Icyo nifuriza abana bose
b’u Rwanda
Aho bigeze, ndasanga abacitse ku
icumu nanjye ntikuyemo bakwiye kurekera aho kwemera kuba imbata za FPR kuko
igira uko igenda kandi nk’uko nabivuze bakaba atari abagenerwamurage. Nyuma
y’aho ubutegetsi bw’abahutu bwabateje bamwe mu bahutu bari baturanye
bakabatsembera imiryango, ubu icyo FPR ikora ni ukubateranya n’abahutu
babahishe cyangwa bakabatabara.
Nyamara ku rundi ruhande, nta cyo
FPR ibamarira uretse na none kubateranya hagati yabo ubwabo bagahora baryana
bapfa ubusa. Ubwo ni ko FPR yiruka isi yose ibasabisha imfashanyo, ibitwaza bo
n’amagufa y’ababo amenshi acyanitse ku gasozi kuko leta yanze ko yashyingurwa,
maze amafaranga aturutse muri izo nkunga bakayakoresha mu kubaka Kigali
y’abifatiye leta. Dore nk’ubu mu Rwanda harabarurwa imiryango 69.685 y’abacitse
ku icumu batagira aho bataha. Abo ntibiga kuko batariho. Aha ni na ho
ntumvikanira na Padiri Rudakemwa iyo agerageza kwerekana ko ikigega cyitiriwe
abacitse ku icumu kibagezaho imfashanyo koko. Ahubwo kukibitirira bishobora no
kuba ubundi buryo bwo kubateranya n’abahutu babanaga mbere ya 1994. Naho ubundi
Padiri Rudakemwa mubwije ukuri, ntayobewe aho amafaranga y’icyo kigega ajya. Mu
gihe yayoboraga Seminari y’i Cyangugu, yiboneye we ubwe ukuntu icyo kigega
n’abakozi bacyo cyahembaga ari bo bamamazaga FPR maze amafaranga akivuyemo
akaba ayo kugura abayoboke. Abacitse ku icumu rero nibasigeho kwiteranya
n’ababafashije kurokoka ejo batazaba nka wa wundi wabonye isha itamba agata
n’urwo yari yambaye.
Abahutu na bo, bakwiye kurekeraho
kwikoma umututsi cyane cyane uwacitse ku icumu, bakababazwa ahubwo n’uko bamwe
muri bo bashowe mu bwicanyi bwibasiye abatutsi kandi mu by’ukuri nta cyo
bungukiyemo. Bikijije abatutsi babanaga basangira akabisi n’agahiye none
hadutse ababanena. Ubwo se koko barungutse? Nibave ku giti dore umuntu. Umwanzi
wabo ni ingoma ya FPR si abatutsi. Ni ingoma ngome irimo abatutsi nanjye
ndabizi ariko burya iyo bayitiranya n’abatutsi muri rusange birambabaza.
Abatutsi muri rusange bakwiye
kumenya ko inkoni ikubise mukeba bayirenza urugo. Ubutegetsi bwa FPR busuzugura
abahutu naho abatutsi bukabahindura ibikoresho by’ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa
nabi, bakwiye guhumuka bakabwitarura amazi atararenga inkombe. Kuko ibyo
bakoreshwa none ejo bashobora kuzabikorerwa. Kagame Pawulo yarabyivugiye i
Rukumbeli ati “Iyi si ntigira imbabazi”.
Byaba kandi biteye agahinda niba
bamwe mu mpunzi zo hambere zasuzuguriwe i Bugande, zigasuzugurirwa i Burundi
zizira ivangura, zimakaje uyu munsi ivangura mu gihugu zikesha imivu y’amaraso
ya bene wabo. Nibahaguruke bamagane ivangura aho ryaturuka hose kuko ari ryo
ryica, rigatera ubupfubyi ritaretse n’ubuhunzi.
Leta ya FPR na yo ndayibwira. FPR
nayibayemo tuza gupfa nk’ibi byose narondoye. Iyo iza gushyira mu bikorwa
imigambi yavugaga, nta banyarwanda baba bakibarizwa mu buhungiro. Padiri
Rudakemwa Fortunatus ntiyajyaga kwandika nka biriya ahubwo yajyaga kugira ati :
“Rwanda : après la pluie le beau temps”. FPR rero ikwiye guha ihumure
abaturage bose, ikabaha uburenganzira bungana kandi bemererwa n’amategeko. Igatinyuka
igashyira mu kwemera kwayo ko n’abahutu ari abantu, ko abacitse ku icumu ari
abantu maze abanyarwanda muri rusange bakaba magirirane. Ibyo bizaha icyizere
FDLR bahora baterana amagambo kandi n’iyo leta izagira intege zo kwegera FDLR
baganire nk’abantu ndetse b’abanyarwanda. FDLR burya ni abantu. Ariko
nibakomeza kubambura ubumuntu babita “abajenosideri”, “negative
forces”, “abagatolika bakomoka ku bandi bagatolika”, “abana
b’abajenosideri”,... bazahinduka ikibazo kandi gishobora kuzarangira nabi.
Ibi kutabivuga ubu byaba ari ukugoma no guhemuka. Sinshaka kuzavuga ejo ngo “Quid
facerem?” (Qu’aurais-je pu faire?). Nyamara nkabivuga nta cyo nkiramiye.
Abwirwa benshi akumva bene yo.
Déogratias Mushayidi
i Buruseli, 11/12/2007