Raporo
y’ibanga iri muri
Loni irerekana ko Karenzi Karake ariwe «bwonko
n’umutima» bya Paul Kagame !
Publié
le 8 juillet 2015 par veritas
Ifatwa
n’ifungwa rya Emmanuel Karenzi Karake n’igipolisi
cy’Ubwongereza,
rikomeje kuvugisha amangambure ubutegetsi bwa Paul Kagame. Ibisobanuro
bitangwa
n’abayobozi b’u Rwanda ku kibazo cya Karenzi Karake
bimeze nka cya gitekerezo
cy «umugabo w’umunyamerwe wagiye kwa
sebukwe agasanga babaze
isekurume» ! Mu nteruro imwe gusa usanga ibyo
umuyobozi avuze ku kibazo
cya karake biba bifite ibisobanuro bivuguruzanya, ugashaka ukuri
ukakubura !
Madame Mushikiwabo yavuze ko ifungwa rya karake ari igitero ku Rwanda,
Paul
Kagame we akavuga ko ntazindi mbaraga asigaranye uretse umujinya gusa,
naho
ministre w’Ubutabera
akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yatunguwe n’uko
Lt Gen
Karenzi Karake yari muri gereza mu Bwongereza, ahantu hateye ubwoba
hafungirwa
Osam Bin Laden abaye akiriho ! Abakurikirira hafi ifatwa rya
Karake bakaba
basanga bimeze nko gufunga ubwonko bwa Paul Kagame ; hari
abavuga ko
Karake ameze nk’akuma kabika amakuru yose kaba muri mudasobwa
kitwa «disque
dur» kuburyo Kagame nta banga agishoboye guhisha abazungu,
ndetse abari hafi y’iyo
dossier bakaba bemeza ko Karake ashobora kuzemera ibyo aregwa byose
maze
agashinja kagame kumugaragaro !
«Veritasinfo»
yiyemeje kubahindurira mu kinyarwanda inkuru yose
y’umunyamakuru witwa «JUDI
REVER» wo kumugabane w’Amerika wasohoye iyo
nkuru mu kinyamakuru «Foreign Policy» aho yerekana
ibikubiye muri raporo
y’ibanga ibitswe n’umuryango w’abibumbye
ONU ivuga kubikorwa bibi bya Karake!
Abafite umutima woroshye ntimusome ibikubiye mu bika byose
by’iyi nkuru kuko
bishobora kubatera ihahamuka, abashobora kubisoma kandi twabasaba ko
musesengura niba koko dosiye ya Karake yoroshye nk’uko bamwe
bashobora
kubyibwira! ikigaragara cyo ni uko gufata Karake ari ugufata igifi
kinini !
Karake
ni ubwonko akaba n'umutima wa
Kagame, none se niba Kagame bamufunze ubwonko arakora ate?
Rwanda :
Ni ibihe bikorwa bibi umuryango w’abibumbye ONU ushinja
Karenzi Karake ?
Ubuyobozi
bwa Emmanuel Karenzi Karake nk’umukuru w’ishami
rishinzwe
iperereza mu Rwanda, bwaranzwe n’ibikorwa
by’iterabwoba birenze ukwemera!
Mu myaka 20 ishize Emmanuel Karenzi Karake
yakoze akazi ko mu
rwego rwo hejuru mu biro bishinzwe ubutasi mu Rwanda; ibyo bikaba
byaramuhaye ububasha
bwo kujagajaga inzego zose z’ubuyobozi bw’igihugu
nta nkomyi, kandi ibikorwa
bye akabikorana ubuhanga buhanitse! Bamwe
mubakoranye na Emmanuel
Karenzi Karake kuva kera bamufata nk’umuntu ufite ubuhanga
bugoye kujora
(kunenga), akaba ari umuhanga mugutega abanzi imitego maze akabahamya
mu cyico
ntaguhusha! Karenzi Karake yashyize mu bikorwa
imigambi yose Paul Kagame
yifuzaga kugeraho harimo n’umugambi wo gutega umwanzi umutego
wo gukora
jenoside yo mu mwaka w’1994, ibyo byose
Karenzi Karake akaba
yarabiteguye akabigeraho akoresheje ubuhanga bwo mu rwego rwo hejuru!
Umwe
mubakoranye na Karake wahunze u Rwanda yagize ati : « Muri
make, Karenzi niwe umusilikare wo mu rwego rwo hejuru (officier)
w’umuhanga
cyane Paul Kagame afite! Mubyo akora byose agaragaza ubushishozi no
kwihangana.
Inshuro nyinshi Paul Kagame yagiye amugirira icyizere mu bintu byinshi,
uretseko rimwe Kagame yigeze gukeka ko Karake ashaka kwiha ububasha
bukomeye
kumurenza». Undi musilikare wa koranye
imyaka myinshi na Karake nawe
ufite ipeti rya officier, yavuzeko Karake wari patron we yigaragaje mu
bikorwa
bikurikira : kunyereza abantu, kwica abantu
muburyo bugambiriwe
(ciblés) no kwica abantu ikivunge (massacres).
Uwo musilikare wakoranye
na Karenzi yabwiye abashakashatsi ba TPIR uburyo azi Karake muri aya
magambo : «ni umuhanga mu gupanga
gahunda z’ibikorwa no kwica,
akenshi agera ku ntego, bigora umwanzi gusimbuka umutego yamuteze,
kandi
ntahusha! ».
Ababyeyi
ba Karake ni abatutsi bahungiye mu gihugu cya Congo (Zaïre)
ari
naho Karake yakuriye, ariko nyuma Karake yaje kujya mu gihugu cya
Uganda ari
naho yize amashuri ye ; Karake yahawe amasomo ya gisilikare mu
gihugu cya
Tanzaniya mbere y’uko aba umukozi ushinzwe
ubutasi bwa gisivile mu biro
bya perezida Yoweli Museveni wa Uganda wari umaze
guhirika kubutegetsi
bw'umunyagitugu Idi Amin mu
mwaka w’1980. Mu mwaka w’1990 nyuma
y’aho APR (ingabo za FPR / Armée Patriotique
rwandaise) yari iyobowe na Paul
Kagame itangiriye kugaba ibitero bya gisilikare ku gihugu
cy’u Rwanda, Karake
yabaye umwe mubasilikare bari bagize itsinda ry’umutwe wa
gisilikare
b’umuryango w’ubumwe bw’Afurika UA wari
ushinzwe kugenzura ihagarikwa
ry’imirwano ku mpande zombi zari zihanganye kurugamba,
uwo mutwe wakoranaga
n’ingabo za ONU zizwi ku izina rya MINUAR.
Gushyirwa
muri uwo mutwe w’abagenzuzi, byahaye
ububasha Karenzi
Karake bwo gutembera u Rwanda rwose ntankomyi,
bimuha n’uburyo bwo
kubona amakuru yose y’ingenzi mu bice binyuranye
by’igihugu yagombaga gufasha
inkotanyi kugaba ibitero bya gisilikare mu buryo bworoshye. Kugenda
hirya no
hino mu gihugu byahaye Karake uburyo bwo kubona amakuru yo gutegura
ibitero
byagombaga gufata umujyi wa Kigali mu buryo bwihuse. Igihe abayobozi ba
FPR
bazanwaga mu mujyi wa Kigali (CND) muri gahunda yo gushyiraho
guverinema
ihuriweho n’impande zose na FPR irimo, byahaye umwanya
ukomeye Karenzi Karake
wo gutegura gahunda yo gusenya u Rwanda rugahinduka umuyonga rwose.
Karenzi
Karake afite impano yo kwiyegereza abantu akaba kandi ari umuhanga
mu kwifashisha abagore mu bikorwa by’ubutasi,
Karake akaba atandukanye cyane na Paul
Kagame urangwa buri gihe n’umushiha. Gusabana cyane
n’abantu bituma Karenzi
Karake akundwa cyane n’abasilikare bakuru bo kurwego rwa
officiers ba FPR kugera
kubasilikare bato. Umwe mubasilikare bakuru ufite ipeti rya officier
akaba
n’inshuti magara ya Karake, yavuze ko umuntu
umwe gusa Karake yishishaga
wari mu nkotanyi yari Gen. Faustin Kayumba Nyamwasa,
ari nawe
wamubanjirije mubuyobozi bwa DMI
haba mbere na nyuma ya jenoside.
Ese
urwego rwa DMI Karenzi Karake
yayoboye mu gihe cy’imyaka
3 mbere na nyuma ya jenoside rushinzwe iki ? Abanyarwanda
bafata DMI
nk’ikigereranyo cy’urwego rurangwa
n’ibikorwa bibi cyane ndetse akaba ari
urwego rukora ibikorwa bibabaza abantu mu buryo bukomeye.
Abashakashatsi b’urukiko mpuzamahanga rwa TPIR ruri Arusha
bakoze
ubushakashatsi bwo kumenya ibikorwa DMI yakoze mu gihe jenoside yabaga
na nyuma
yayo. Ibyo abo bagenzacyaha ba TPIR bagezeho babishyize
muri raporo
yagizwe ibanga rikomeye ikaba yarashyikirijwe umushinjacyaha mukuru
Hassan
Bubacar Jallow ariko iyo raporo ikaba yarashoboye
gusomwa
n’umunyamakuru w’ikinyamakuru cya « Foreing
Policy Journal ».
Ubuyobozi
bushinzwe ubutasi bwa gisilikare buzwi ku izina rya DMI bwashyizweho
mu mpera z’umwaka w’1990 mu rwego rwo kuvugurura
igisilikare cy’inkotanyi
(APR). Kuva urwo rwego rwashingwa kugeza mu mpera
z’umwaka w’1994,
Colonel Kayumba Nyamwasa niwe wari ushinzwe ubuyozi bw’uwo
mutwe w’ubutasi wa
DMI. Umutwe wa DMI
abanyarwanda abari imbere mu gihugu
n’ababa hanze y’igihugu barawanga kandi bakawutinya
bitewe n’ibikorwa
byuzuye ubugome uwo mutwe ukora harimo n’ibikorwa byo kwica
abantu.
Ibikorwa byinshi by’ubwicanyi bishinjwa abasilikare ba FPR
Inkotanyi byagiye
bikorwa n’umutwe wa DMI nk’uko byemezwa
n’ibimenyetso biri muri raporo
abashakashatsi ba TPIR bakoze ikaba ibitswe mu ibanga muri ONU.
Muri
iyo raporo y’abagenzacyaha ba TPIR, hagaragaramo ko Kayumba
Nyamwasa
ariwe wari umuyobozi wa DMI kugeza igihe FPR yashyiragaho guverinema ya
mbere
(1994) kandi akaba nta kintu na kimwe cyakorwaga
atabizi. Abo
bashakashatsi ba TPIR muri iyo raporo yabo, bemeza ko Kayumba
Nyamwasa
yasimbuwe kubuyobozi bwa DMI na Lieutenant-Colonel Karenzi Karake.
Iyo
raporo yakozwe n’umutwe w’impuguke
z’abagenzacyaha ba TPIR igaragaramo ibyaha
byakozwe n’abagize umutwe wa DMI, buri mutwe
w’abarwanyi b’inkotanyi za FPR
wabaga waracengejwemo abarwanyi badasanzwe bakorera DMI, abo barwanyi
bacengejwe mu bandi bagenzurwaga n’urwego rukuru rwa DMI, abo
barwanyi
badasanzwe ba DMI
bitwaga « abatekinisiye »
bagombaga
gukora ibikorwa bategetswe na DMI.
Iyo
raporo y’abashakashatsi ba TPIR ivuga ko abo «
batekinisiye » ba DMI bigishijwe
uburyo bwo gukoresha imiti
y’uburozi (produits pharmaceutique) mu kwica abantu no kuroga
amazi abantu
banywa; abo batekinisiye bahawe amasomo yo kwica
abantu
bakoresheje akagozi n’agafuni; bigishijwe
uburyo bwo kwica abantu
bakoresheje amasashi (sacs en
plastiques), no kwica abantu
bakoresheje urushinge bakabatera umuti w’uburozi mu
matwi. Abo
batekinisiye ba DMI bigishijwe uburyo bwo kuzirikira mu mugongo amaboko
y’umuntu bashaka kwica inkokora zigahura bakamuzirika
n’amaguru bakayahuza
n’ayo maboko umuntu akamera
nk’akanyamasyo ! Abo
batekinisiye ba DMI bigishijwe n’uburyo bwo kwica
abantu bakoresheje
ibyuma (baïonnettes), imbunda, grenade no gutega ibisasu bya
mine.
Ibikorwa
by’iterabwoba byakozwe na Karenzi Karake mu gihe yari
umuyobozi wa DMI
Kuva
inkotanyi zari ziyobowe na Paul Kagame zafata umujyi wa Kigali (1994)
no mu byumweru bike byakurikiyeho byagiye bigaragaramo akajagari, Karenzi
Karake yari ayoboye ibikorwa byaberaga mu Rwanda hose byo gufata
abasore
b’abahutu bari hirya no hino mu gihugu bababwira
ko bagiye
kwinjizwa mungabo za FPR, nyuma abo
basore bose bakusangirijwe
ahantu hanyuranye baricwa ! Abo basore
bose b’abahutu bagiye
bicirwa ahantu hihishe nko muri pariki
y’Akagera kugira ngo
ingabo za ONU zari mu Rwanda kimwe n’imiryango mpuzamahanga
ONG batabimenya,
ibyo bikaba bivugwa muri raporo ya TPIR. Ibyo bikorwa
by’ubwicanyi Karake yabikoze
mbere gato y’uko agirwa umuyobozi wa DMI
kandi akaba yarabifatanyije na
Patrick Nyamvumba wari ushinzwe
ibikorwa byo guhugura abarwanyi
b’inkotanyi bagombaga kuzakora imirimo ijyanye
n’ubuyobozi mu gisilikare.
Ibikorwa
byo gutoranya abahutu no kubajyana ahantu bagomba kwicirwa
byatangiye mu gihe cya jenoside ariko bikaba byararushijeho gukaza
umurego
nyuma ya jenoside ; iyo politiki yo kwica abantu yarushijeho
gushinga
imizi mu gihugu hose kandi ikajya igenda ifata isura itandukanye no
kugira
ubukana bunyuranye uko imyaka yagendaga ishira. Nk’uko
ubuhamya
bw’ababihagazeho bwakiriwe n’abashakashatsi
b’abagenzacyaha ba TPIR bubyemeza,
nyuma y’intambara ya FPR muri 1994,
« abatekinisiye » ba DMI bafashe
abaturage bo mu bwoko bw’abahutu mu bice binyuranye
by’igihugu bajya kubica. Imirambo
y’abo bahutu yagiye itwikwa ivu ryayo bakarihamba mu byobo
rusange
byabaga byaracukuwe mu bibuga by’imikino cyangwa mu bigo bya
gisilikare
binyuranye.
Muri
raporo ya TPIR harimo amazina y’ahantu hanyuranye mu gihugu
abatekinisiye ba DMI biciraga abahutu bafashijwe rimwe na rimwe
n’abandi
barwanyi ba FPR Inkotanyi ; amazina y’aho abahutu
biciwe hazwi cyane ni
aha hakurikira : Gabiro, Kami, Masaka, Giti,
Nyamirambo, Kidaho,
Kirambo, mu mujyi wa Ruhengeri, Kinihira, mu ishyamba rya Nyungwe,
Kabutare, mu
ishyamba rya Arboretum i Butare, Gikomero, Ndera, Runda, muri centre
y’ubucuruzi ya Musambira, Rambura, Muhura no mu mujyi wa
Byumba nk’uko
byanditswe n’abo bashakashatsi. Ubushakashatsi bwagaragaje ko
abayobozi ba DMI
bagize uruhare mu kwica ubwabo abahutu cyangwa se abo bahutu bakicwa
kubera
amabwiriza yatanzwe n’abayobozi ba DMI. Abashakashatsi ba
TPIR bagaragaje ko
amabwiriza yo kwica abahutu yaturukaga mubayobozi bakuru ba DMI
akagenda
yubahirizwa kugera ku nzego zo hasi.
Ikigo
cya Kami cyahindutse ibagiro
Hamwe
mu hantu hakomeye abayobozi ba DMI bahisemo kwicira
abahutu ni
mu kigo cya gisilikare cya KAMI kuko icyo kigo kiri mu nkengero
z’umujyi wa
Kigali, akaba ari kinini kandi kikaba cyari
gikikijwe n’ibihuru byinshi
(ishyamba). Abashakashatsi ba TPIR bavumbuye ko abasivili benshi
b’abahutu bari
barahungiye intambara muri icyo kigo bose bishwe.
Mu kwezi kwa Gicurasi 1994
imfungwa z’abasilikare ba FPR zirirwaga ku manywa zicukura
ibyobo, ijoro
ryamara kugwa, bya byobo rusange bikuzuzwamo abahutu bari bamaze kwicwa.
Hashize imyaka myinshi abayobozi ba DMI barahinduye
ikigo cya
Kami ibagiro ryo kwiciramo abahutu.
Umwe
mubafasha ba hafi ba Karenzi Karake yabwiye abashakashatsi ba TPIR ko
n’ubwo Kayumba Nyamwasa yayoboye ikigo cya Kami imyaka ibiri
yose, ko mubyukuri
Karenzi Karake ariwe wahinduye ikigo cya gisilikare cya Kami ibagiro
ry’abahutu. Umusilikare ufite ipeti rya officier
akaba n’umufasha wa hafi wa
Karake yabwiye abashakashatsi ba TPIR aya magambo aho yagize
ati : «nta
muntu numwe uzi umubare w’abahutu biciwe mu kigo
cy’i Kami. Abahutu bose
batahukaga bava muri Zaïre ndetse n’ahandi hirya no
hino mu gihugu niho
bicirwaga. Yewe n’abatutsi biciwe i Kami, ariko abatutsi
bahiciwe babaga bafite
ibyaha bikomeye bakoze». Uwo musilikare
mukuru yabwiye abo
bashakashatsi ba TPIR ko umunsi umwe mu kwezi kwa munani 1994 ku isaha
ya 17H30
yarimo atembera hafi y’ikigo cya Kami, ahura
n’umusilikare wamubwiye ko afite
umunaniro mwinshi cyane bitewe ni uko yari amaze amasaha 11 ari kwica
abahutu
ataruhuka, yongereyeho ati : «haracyari
benshi bagomba kwicwa
kandi Afandi KK (Karenzi Karake) yatanze amabwiriza ko bagomba kurara
bishwe
bose muri iri joro » !
Uwo
musilikare mukuru yageze aho bari kwicira abo bahutu, abona abantu
barenga ijana baboheye amaboko mu mugongo n’amaguru bari
gutaka cyane, yagize
ati: «byari biteye ubwoba »
yongeraho ko byageze ubwo
abasilikare b’inkotanyi bagiye gushaka amasuka kugira ngo
bahambe abo bahutu
ari bazima! Karake yabwiye uwo musilikare mukuru ko
avuye gusura ikigo
cya Kami kuri uwo mugoroba akaba yashimiye akazi ka kozwe bityo akaba
agiye ku
biro bikuru bya DMI byari aho bita ku Kabindi. Inenge
ikomeye cyane
Karenzi Karake afite kandi asangiye
n’abandi basilikare bakuru benshi
ba FPR ni urwango rwinshi afitiye abahutu
nk’uko uwo musilikare
mukuru wa FPR bakoranye yabibwiye abashakashatsi ba TPIR muri aya
magambo agira
ati: «yangaga abahutu urunuka,
yicaga umuntu nta kindi cyaha amuhoye
uretse kuba ari umuhutu gusa ! ».
Politiki
ya FPR yo kurimbura abahutu yageze ku ntera yo mu rwego rwo hejuru
ku buyobozi bwa Karenzi Karake ndetse ubwo bwicanyi bufata
isura ya
kirimbuzi mu gihe DMI ya Karenzi Karake yari ihawe inshingano zo
kugenzura no
gukurikiranira hafi intambara ya gabwe ku gihugu cya Zaïre mu
mwaka w’1996,
muri iyo ntambara niho hatangiye ibikorwa byo gukora jenoside
y’impunzi
z’abahutu zari mu makambi yari mu gihugu cya Congo
(Zaïre) ndetse
n’abaturage b’abakongomani basa nabo bahutu nabo
bakaba barishwe. Umutwe
kabuhariwe wicaga impunzi z’abahutu muri Congo
(Zaïre) wagenzurwaga na DMI
kumategeko ya Karenzi Karake nk’uko aba
officiers ba FPR bakoranye nawe
babibwiye abashakashatsi ba TPIR.
Nta
musilikare mukuru wo mu rwego rwa officier w’intasi wagombaga
kugira
icyo akora kugiti cye adahawe amabwiriza na KK (Karenzi Karake),
intasi zose zabaga mu mitwe inyuranye ya
gisilikare cya FPR zashyirwagaho na DMI akaba ari nayo izibwira icyo
zigomba
gukora. Umusilikare mukuru wakoranye na Karake yabwiye abashakashatsi
ba TPIR
ko abayobozi b’urwego rwa DMI bakoranaga bya hafi
n’inzego z’igipolisi cya
gisilikare ndetse n’urwego rw’iperereza rwo hanze
y’igihugu.
Mu
kiganiro yagiranye n’abashakashatsi ba TPIR, uwahoze ari
umusilikare
w’intasi ya DMI wabaga mu mutwe wagendaga wica
(unité mobile) yavuze uburyo
yishe impunzi z’abahutu muri Congo mu
kwezi k’Ugushyingo 1996. Iyo ntasi yatanze ubwo
buhamya muri aya magambo :
[«Batujyanye
ahitwa Kasindi muri Zaïre kugira ngo
dukore ibikorwa
byo guhumbahumba impunzi z'abahutu zari zihari. Muri ako gace
kose ka
Kasindi twishe umuntu wese twakekaga ko ari umwanzi aribyo bisobanura
umuhutu
wese. Twagiye guhiga impunzi mu mashyamba ya Congo, dusanga
ayo mashyamba
yuzuyemo impunzi zifite inzara ndetse inyinshi zinarwaye. Izo mpunzi
nta mazi
zari zifite ndetse nta n’ibiribwa zari zifite byagombaga
kuzitunga ; ariko
nubwo izo mpunzi zari zibabaye bwose, abayobozi bacu baduhaye
amabwiriza yo
kuzica zose. Ubwo twahise tuzica ntitwasiga numwe. Twishe
n’impunzi nazo zari
zirimo ziri gupfa zishigaje iminota mike ngo akuka kazishiremo kuko
ariko bari
badutegetse. Ku mpunzi zari zirembye ntabwo twazicishije amasasu, twakoresheje
intwaro za gakondo zirimo udufuni.
Impunzi
nyinshi twaziciye mu mashyamba ya Congo; iyo hagiraga impunzi
zigerageza kwihisha mu mijyi, twakoraga iperereza tukamenya aho ziri
nazo
tukazica. Mu gihe twicaga izo mpunzi nta musilikare wo mu ngabo za kera
z’u
Rwanda (Ex-FAR) wabaga uri muri ako karere; twicaga abasivili
gusa.
Igihe ingabo z’inkotanyi zari zigeze hafi y’ i
Kisangani mugace kitwa «Bafwasende»
mu kwezi kwa Mutarama 1997 impunzi z'abahutu nyinshi zirenga ibihumbi
10 twari
tumaze kuzica. Nari mu ikipe y’abasilikare bari bashinzwe
gutaburura imirambo
yashyizwe mu byobo rusange. Twamaze igihe kirekire dukora igikorwa cyo
gutaburura iyo mirambo ijoro n’amanywa, ndetse
tukajya no gushakisha indi
mirambo muturere tunyuranye tukajya kuyitwika. Higeze kubaho
abantu
basakuje basaba ko hagomba kuba iperereza rigomba kugaragaza niba koko
impunzi
z’abahutu zariciwe mu mashyamba ya Congo, leta y’u
Rwanda yahakanye ibyo birego
kuko yari izi neza ko ibimenyetso byose byari kuyishinja ubwo bwicanyi
twabirigishije.
Mu
mwaka w’2010 (ndlr: raporo mapping yo kuwa 01/10/2010),
hasohotse
raporo ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke z’ishami
rya Loni ryita
kuburenganzira bw’ikiremwamuntu, iyo
raporo yemeje ko ingabo za
FPR Inkotanyi zakoze ibikorwa bihohotera uburenganzira bwamuntu,
iryo
hohotera rikaba rigomba kuzitwa jenoside nirigezwa
imbere y’inkiko nk’uko
umwanzuro w’izo mpuguke za loni ubyemeza,
iyo jenoside ikaba yarakorewe
impunzi z’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu
zari mu gihugu cya Zaïre
ubu yahindutse Congo. Impuguke yari iyoboye izindi muri ubwo
bushakashatsi
(mapping) ni umugenzacyaha w’ibyaha
bikorerwa mu ntambara ukomoka
mu mujyi wa Montréal (canada) witwa Luc
Côté, akaba yaravuze ko
ingabo z’abatutsi b’abanyarwanda zifatanyije
n’inyeshyamba bari bafitanye
ubushuti, zakoze ibikorwa byo guhiga no kwica impunzi
z’abahutu b’abanyarwanda
zari mu gihugu cya Congo nta gutoranya : abana, abagore,
abasaza, abasore
n’inkumi bafashwe n’ingabo z’inkotanyi zibica
bose zirangije zitwika
imirambo yabo. Umushinjacyaha Luc
Côté wayoboye ubushakashatsi bwa
raporo mapping akaba yari umukozi mu biro
by’umushinjacyaha wa TPIR
Arusha aho yashinjaga Colonel Théoneste
Bagosora umugambi wo gutegura
jenoside kuko yafatwaga nka
nyirabayazana wa jenoside yo mu
Rwanda yibasiye abatutsi yo mu mwaka w’1994.
Mu
byumweru bya mbere by’ibitero by’inkotanyi ku
gihugu cya Zaïre (Congo),
ibihumbi byinshi by’impunzi zari mu makambi yari mu
burasirazuba bwa Zaïre
byambutse umupaka bisubira mu Rwanda, mu gihe ibindi bihumbi byinshi
by’impunzi
z’abanyarwanda byafashe inzira byerekeza mu mashyamba
z’inzitane yo mugihugu
cya Zaïre, inkotanyi nazo zakurikiye izo mpunzi muri ayo
mashyamba zijya
kuzicirayo. Ibinyamakuru mpuzamahanga byari bishyigikiwe kandi bifashwa
na leta
y’inkotanyi byakwije amakuru ku isi yose ko
impunzi z’abahutu zasubiye mu
Rwanda zatashye kubushake bwazo ntagahato, bityo
inkotanyi zikaba
zaratsinze abejenosideri bari barafashe abaturage ho ingwate mu makambi
yo muri
Zaïre.
Nyamara
ibyo binyamakuru mpuzamahanga ntabwo byavuze ibikorwa bibi
inkotanyi zakoreye izo mpunzi z’abahutu byo gutandukanya
imiryango yazo
kubushake mu igihe izo mpunzi zabaga zimaze kwambuka umupaka zisubiye
mu Rwanda
mu mwaka w’1996; abo bose bakaba baragiye
bashyirwa mu makamyo
atandukanye yabajyanaga ahantu bagombaga kwicirwa nko mu
ishyamba rya
Nyungwe, Pariki y’Akagera, Ikigo cya gisilikare cya Kami
n’ahandi hantu
hanyuranye inkotanyi ziciraga impunzi z’abahutu babaga
batahutse. Aya
makuru y’ubu bwicanyi bw’impunzi akaba yaratanzwe
n’abasilikare bakuru ba FPR
Inkotanyi bafite ipeti rya officier babaga bari muri ibyo bikorwa byo
kwica
impunzi z’abahutu zigizwe ahanini n’abagabo babaga
batandukanyijwe n’imiryango
yabo.
Ubwicanyi bwateguwe bwo kurimbura impunzi z’abahutu mu gihugu
cya Zaïre no
kwica impunzi yose y’umugabo w’umuhutu yabaga
itahutse, bwafatanyijwe
n’ibikorwa by’ubwicanyi bwakozwe n’ingabo
za FPR (APR) bwo kuburizamo
imyivumbagatanyo y’abahutu bo mu majyaruguru
y’igihugu cyane cyane Ruhengeri na
Gisenyi bakekwagaho kudashyigikira leta y’inkotanyi. Ingabo
za FPR zishinjwa ibyaha
byo kwinjira mu mazu y’abaturage zikica abasivili bayatuyemo,
zamara kubica
zigatwika ayo mazu, izo ngabo kandi zishinjwa
ibikorwa byo kwica
umuntu wese ugerageje kunenga ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Amakuru
yizewe yatanzwe n’abantu bazi neza uko ubwo bwicanyi
bw’aba
espagnole na padiri Guy Pinard bwakozwe yemeza ko ubwo bwicanyi
bwakozwe mu
byumweru bibi bikurikiranye; ubwo bwicanyi bwateguwe na DMI ifatanyije
na
gendarmerie (icyo gihe yari ikiriho). DMI yohereje intasi ziyobowe na Charles
Karamba, izo ntasi zagombaga kwemeza amakuru
yatanzwe n’izindi ntasi za
mbere (contre- espionage), kuzimanganya ibimenyetso
by’ubwicanyi nyuma y’urwo
rupfu, ibyo bikorwa byari biyobowe na Joseph
Nzabamwita. Paridi
Guy Pinard yarashwe mu mugongo ku italiki ya
02/02/1997 ari imbere
y’abakristu yarimo ari guhaza (mu misa hagati). Padiri
Guy Pinard akaba
yararashwe n’umututsi
wari woherejwe n’inzego za FPR, akimara kumurasa yahise
asohoka arigendera akaba
atarigeze agezwa imbere y’ubutabera. Bitandukanye
n’igihugu cya Espagne, igihugu cya Canada ntikigeze gikora
iperereza kuri uwo
mupadiri wacyo wishwe cyangwa ngo gisabe ko habaho ubutabera!
Abashakashatsi
ba TIPR bafite amakuru yemeza ko ingabo za FPR zafashe agace Kiliziya
ya Ruhengeri yubatsemo zikagenzura igihe gito, Padiri Guy Pinard akaba
yari amaze imyaka igera kuri 20 ari padiri mukuru wa paruwasi ya
Ruhengeri. Mu
gihe inkotanyi zafataga iyo Kiliziya zishe abasivili
20 zibajugunya mu
cyobo rusange zacukuye hafi ya kiliziya ya Ruhengeri;
ubwo inkotanyi
zamaraga kuva kuri iyo kiliziya, padiri Guy Pinard yabonye icyo cyobo
rusange
cyajugunywemo abantu, nibwo yafataga gahunda yo gukura imibiri yabo
muri icyo
cyobo kugira ngo ishyingurwe mucyubahiro, Inkotanyi
zikimenya uwo mugambi
we zahise zimwica atarawushyira mubikorwa kuko padiri
Guy Pinard
yari agiye gutuma ubwicanyi bw’inkotanyi bujya
ahagaragara !
Nubwo
bitari mu birego ubucamanza bwa Espagne bumukurikiranyeho,
amaperereza yerekanye ko DMI yari iyobowe na Karenzi
Karake
yagize uruhare rukomeye mu rupfu rw’undi mupadiri wo mu
gihugu cya Canada witwa
Claude Simart wishwe ku italiki
ya 17/10/1994. Padiri Claude
Simart yishwe n’abasilikare ba FPR bamuhondaguye inyundo ari
mu nzu i Butare
kugeza avuyemo umwuka! Padiri
Claude Simart yari yarafashe
ibimenyetso birimo amajwi byagaragazaga uburyo inkotanyi zakoze
ubwicanyi
burenze kamere ; Padiri Claude Simart akaba
yari yiteguye
kugeza ibyo bimenyetso birimo amajwi yafashe bishinja inkotanyi
ubwicanyi
kumuryango mpuzamahanga. Raporo yakozwe
n’abapolisi ba gisivile
b’umuryango w’abibumbye yemeza ntagushidikanya ko Padiri
Claude Simart
yishwe n’ingabo za FPR Inkotanyi bitewe ni uko Padiri Simart
yari yiteguye
kugeza muri Loni amajwi yafashe kuri casette yerekanaga ubwicanyi
inkotanyi
zakoze !
Igihugu
cya Espagne kirasaba ko habaho ubutabera
Muri
iki gihe Karenzi Karake niwe
muyobozi mukuru w’urwego
rushinzwe ubutasi n’iperereza ry’imbere mu gihugu
no hanze y’igihugu mu rwego
rwa gisivile n’urwa gisilikare (NISS)
mu gihugu cy’u Rwanda. Urwo
rwego rukaba rufite ububasha buhanitse cyane mu gisivili no mu
gisilikare.
Ariko kuburyo butangaje, Karenzi Karake ushinjwa ibyaha bikomeye
by’ubwicanyi
no guhohotera uburenganzira bwa kiremwa-muntu nyuma ya jenoside,
hakiyongeraho n’ibyaha byo kwica abespagnole
batatu, yatawe muri
yombi ari Londres mu murwa mukuru w’igihugu
cy’Ubwongereza ku italiki ya
20/06/2015 bitewe n’impapuro zo kumuta muri yombi
yashyiriweho n’ubucamanza
bw’igihugu cya Espagne. Ibyo koherezwa mu
gihugu cya Espagne akaba
azabiburana mu kwezi kwa cumi 2015.
Mu
mwaka w’2008, umucamanza Fernando Andreu
Merelles yakoze
impapuro zo gushinja Karenzi Karake
kimwe n’abandi basilikare
bakuru 39
ba FPR Inkotanyi ibyaha birimo : gukora
jenoside, gukora
ibyaha byibasira inyokomuntu n’ibindi byaha bikomeye birimo
iterabwoba rihanwa
n’amategeko mpuzamahanga. Kuva izo
mpapuro zo guta muri yombi abo
basilikare bakuru zashyirwaho, ntabwo ubucamanza bwa Espagne bwicaye,
bwakomeje
gukusanya ibindi bimenyetso bihamya ibyaha Karenzi Karake na bagenzi be
bagera
kuri 39 bo mungabo za FPR bakurikiranyweho nk’uko byemezwa
n’avocat w’igihugu
cya Espagne ukurikiranira hafi iyo dosiye.
Nubwo
jenoside yibasiye abatutsi mu mwaka w’1994
ifatwa nk’igihe
cy’umwijima n’amakuba akomeye ku Rwanda,
ibyago yakururiye abanyarwanda
byarushijeho kuzonga abahutu mu myaka itatu yakurikiyeho ; amakuba
atagira izina yagiye acengezwa buhoro buhoro ntarusaku na FPR, ubugome
butagira
urugero bwakorewe abasivili b’abahutu bari
mu gihugu imbere mu Rwanda no
muri Congo kugeza ubwo ayo mahano yaje kumenywa n’amahanga
yose muburyo buteye
isoni. Niba Emmanuel Karenzi Karake ashoboye koherezwa mugihugu cya
Espagne, ubuhamya
buzatangwa murubanza rwe buzaba ariryo pfundo ry’amahano
n’ubugome byaranze
ubutegetsi bwa Paul Kagame muri iki gihe kirenga
imyaka 21 ari
kubutegetsi kuko bigaragara neza ko Karenzi Karake
ariwe mwicanyi mukuru
ruharwa wabukoze kubushake kugirango asohoze
imigambi ya Paul Kagame.
Nyamara,
inshuti za Karenzi Karake zivuga ko ibyaha ashinjwa bihishe andi
mayobera, izo nshiti ze zigira ziti : «Nibyo
koko Karenzi
Karake yamaze igihe kirekire ariwe wayoboraga ibikorwa
by’ubwicanyi bwose
bwabaye mu Rwanda ; ariko nawe byageze ubwo asuzugurwa
bikabije (humilié)
bitewe ni uko nawe yabonaga ko ibyo bikorwa by’ubwicanyi
atari byiza. Hari
ibyemezo bihutiweho bigaragaza ubushishozi bucye byagiye bifatwa, ariko
mumenye
ko ibyo Kagame ashaka aribyo bikorwa ».
Niba
Karenzi Karake ari umunyabwenge nk’uko tubyemera,
bigaragara ko muri iyi dosiye
atazashobora kurengera Kagame, azavuga ukuri kose
kw’ibyabaye mu Rwanda.
Inkuru ya « Foreign
Policy
Journal » yashyizwe mu kinyarwanda na
Veritasinfo