Radiyo
nshya «VOP-Ijwi
ry’Amahoro» izigisha
kandi isesengure politiki zinyuranye zigezwa kuri rubanda.
Publié
le 6
avril 2017 par veritas
Guhera
kuri uyu wa gatanu taliki ya 07 Mata 2017, ku isaha ya saa cyenda
z’amanywa ku isaha y’i Kigali, abanyarwanda bari mu
Rwanda no mu karere
k’ibiyaga bigari, barashobora gukurikirana ibiganiro bya
radiyo nshya yitwa «
VOP-Ijwi ry’Amahoro ».
Radiyo
«VOP-Ijwi ry’Amahoro » izajya yumvikana
ku murongo mugufi wa
SW (Short wave) kuri metero 13, kiloheriti 21525 (21525 KHZ, 13 meter
band)
muri Afurika yose no kuri interineti.
Umuyobozi wa Radiyo «
VOP-Ijwi ry’Amahoro » ni Bwana
Mbonigaba Ismaël, akaba ari
umunyamakuru w’umwuga utuye mu gihugu cya Canada, akaba
yungirijwe muri ubwo
buyobozi bwa Radiyo na Bwana MASABO Nyangezi,
umuhanzi uba mu
gihugu cy’Ububiligi.
Radiyo
« VOP-Ijwi ry’Amahoro » izajya yumvikana
ku murongo mu gufi mu gihe
cy’isaha imwe gusa guhera ku isaha ya saa
cyenda z’amanywa mu Rwanda
kugeza saa kumi, kimwe no mu burasirazuba bwa Congo n’Uburundi.
Naho ku
bihugu ba Kenya,Tanzaniya na Uganda azaba ari ku
isaha ya saa kumi kugera
saa kumi n’imwe. Radiyo «
VOP-Ijwi ry’Amahoro » izajya yumvikana mu
mirongo migufi mu minsi 3 gusa mu cyumweru : kuwa gatanu,
kuwa gatandatu
no ku cyumweru ku isaha yavuzwe haruguru.
Mu
kiganiro kirambuye dukesha urubuga «umunyamakuru.com»,
Bwana Mulindahabi, umuyobozi w’urwo rubuga yagiranye na Bwana
Mbonigaba Ismaël
Umuyobozi wa Radiyo «VOP-Ijwi ry’Amahoro
», yasobanuye kuburyo burambuye intego
z’iyo radiyo. Mbonigaba yagize ati :
«Iyi
radiyo izajya itangwaho umusanzu n’abakorerabushake twakwita
urugaga, aribyo mu gifaransa bita « l’avant-garde
de la paix et la libre
expression », akaba ari abakorerabushake
b’amahoro n’ibitekerezo (...).
Ibiganiro binyura kuri SW tubanza kubitegura kuko tutaragira ubushobozi
bwo
gutambutsa ibiganiro en direct (ako kanya). Radiyo «VOP-Ijwi
ry’Amahoro» ni
radiyo ifite umwimerere wayo utandukanye na za radiyo
zisanzwe abantu
bakunda kwita za radiyo de propagande politique, cyangwa se ngo tube
dutangije
iradiyo izajya inyuzwaho imyidagaduro, n’umuziki gusa ! Oya !
Turi iradiyo
yigisha, une radio pédagogique.
Aha
byumvikane ko za radiyo za Propagande aba ari za radiyo ziba
zishamikiye ku mashyaka, ahanini zigatambutsa amahame y’ayo
mashyaka. Twe rero
mu nyigisho zacu, intumbero dufite ni iyo gukora isesengura
ryaza politiki,
zaba iza guverinema cyangwa se iz’ayo mashyaka, tukabikora
twifashishije abantu
b’impuguke cyangwa se b’inararibonye muri
domaine iyi niyi tuzaba turi mu
kuvugaho (…) ».
Ikiganiro cya mbere kizanyura kuri radiyo « VOP-Ijwi ry’Amahoro »
gisobanura cyane
imikorere y’iyo radiyo kikanasogongeza abayumva ku cyunamo
cya jenoside
gitangira kwibukwa mu Rwanda kuri iyi taliki ya 07 Mata 2017.
Hagati
aho abanyarwanda bari mu gihugu
cy’Ububiligi, bo bakaba bazindutse ari benshi ku
rwibutso rwa
jenoside y’abanyarwanda rwubatse mu gihugu
cy’Ububiligi. Jenoside mu
Rwanda ikaba yaratangiye ku italiki ya 06/04/1994 ubwo indege yari
itwaye
perezida w’u Rwanda Juvénal
Habyarimana ari kumwe na Cypriani Ntaryamira,
Perezida w’Uburundi yahanurwaga i Kigali saa mbiri
n’igice ku isaha ya
nimugoroba. Igihugu cy’Uburundi nacyo
kikaba kibuka urupfu rwa Perezida
Cypriani Ntaryamira kuri iyi taliki ya 06 Mata
buri mwaka.
Veritasinfo.
VOP
07 avril 2017