KUKI POLISI Y’URWANDA IKORA NK’UMUTWE W’ITERABWOBA ? BITEYE IMPUNGENGE.


http://www.leprophete.fr 

 Gasana Emmanuel

Emmanuel Gasana, umuyobozi wa Polisi y'Urwanda. Akwiye gufatwa vuba, agashyikirizwa inkiko
maze agasobanura neza amahano akorwa n'umutwe ayobora guhera muri werurwe 2010.

Muri iyi minsi mu Rwanda haravugwa abantu benshi bazimira bakaburirwa irengero. Umuntu asohoka mu rugo agiye ku kazi ntagaruke. Abo mu muryango we bakabura uko babigenza. Abashirutse ubwoba biruka imisozi bagashakisha , bagatanga amatangazo mu nsengero no ku maradiyo,bakanakomanga ku nzugi zose z’abategetsi kugera no kwa Perezida wa Repubulika ! Birumvikana ko abatinya ubutegetsi bo, iyo babuze uwabo, bararuca bakarumira, bikarangirira aho, uwazimiye akabura burundu !

Ibi bintu bimaze gufata indi ntera mu Rwanda kandi bitera kwibaza ibibazo byinshi . Ubu bimaze kugaragara ko benshi mu babura muri ubwo buryo baba bafashwe na polisi y’igihugu, hagira abayotsa igitutu ikabagaragaza.Iyo hafashwe umukene cyangwa uwo mu muryango w’abadashobora kotsa igitutu ubutegetsi uwanyerejwe afumbira umunaba , bigashirira aho. Birababaje. Ikibazo tutabura kwibaza ni iki : Kuki polisi y’igihugu cy’u Rwanda ihitamo gukoresha uburyo bukoreshwa n’imitwe y’iterabwoba ?

1. Kunyereza abantu ni icyaha gihanwa n’amategeko

Gufata abantu mu buryo bwo kubahiriza ubutabera bifite inzira binyuramo ziteganywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga. Iyo umuntu afashwe n’inzego zibifitiye ububasha nka polisi y’igihugu, umuryango urabimenyeshwa kandi ukekwaho icyaha akagira uburenganzira bwo guhitamo umwunganira mu mategeko bita Avocat.

Mu gihe anketi zigikorwa umuntu ashobora kutemererwa gusurwa n’abo hanze ariko nta tegeko na rimwe rimwima uburenganzrira bwo kubonana n’abo mu muryango we ! Polisi y’igihugu ifite mu nshingano zayo kureba ko amategeko yubahirizwa si yo ikwiye guca inyuma ngo iyice nkana. Polisi y’igihugu ishinzwe kubumbatira umutekano wa buri muturage, biba agahomamunwa iyo polisi ariyo igarutse igahungabanya umutekano w’abo ishinzwe kurinda : ubwo se yakongera kugirirwa icyizere ite ?

Twari tumenyereye ko ibyo kurigisa abantu , ni ukuvuga kubafata mpiri , bagahishwa kure, bikorwa n’imitwe y’iterabwoba nk’iyi y’abo bita Islamistes yayogoje ibintu mu majyaruguru ya Afurika n'ibihugu bya Aziya nka Pakistani na Afuganistani. Iyo mitwe ifata abantu ho ingwate igamije kuzabarekura ari uko ibihugu byabo cyangwa imiryango yabo itanze umubare uyu n’uyu w’amafaranga y’incungu(rançon). Mu minsi ishize twumvise Abafaransa bafatirwaga mu bihigu nka Niger na Afuganistani maze igihugu cyabo kikababohoza ari uko gihaye abo bateroriste akayabo k’amayero(Euros). Muri rusange iyo ayo mafaranga atanzwe, imitwe y’iterabwoba irekura izo ngwate. Iyo ayo mafaranga adatanzwe haba ubwo abafashwe bugwate bicwa, bikarangira bityo.

 Gufata abantu bugwate muri ubwo buryo ni icyaha gikomeye (crime) gihanwa n’amategeko. Icyo cyaha cyitwa Rapt, kidnaping. Urugero, nko mu gitabo cy’amategeko ahana cy’Ubufaransa, ingingo ya 224-1 icyo cyaha cyitwa « enlevement et séquestration ». Gihanishwa gufungwa kuva ku myaka 20 kugera ku gifungo cya burundu. Iyo uwanyereje umuntu amurekuye ku bwende bwe mbere y’umunsi wa 7, ahanishwa gufungwa imyaka 5.

 Muri iyi myaka ishize ibihugu by’i Bulayi na Leta zunze ubumwe z’Amerika zashyizeho amategeko akarishye agamije guhashya ibyaha by’iterabwoba (terrorisme), bityo gushimuta cyangwa kurigisa abantu bikaba bisigaye bifatwa nka kimwe muri ibyo byaha.

 Musa

Bwana Musa Fazili Harerimana, minisitiri ufite polisi y'igihugu n'umutekano mu nshingano ze,
akwiye gufatwa agashyikirizwa inkiko maze agasobanura ibya buriya bwicanyi bukomeje guhekura ababyeyi !

Ubushishozi bwa Polisi y’Urwanda, bisa naho ari ukwica abantu rwihishwa, ubwo abayobozi b’igihugu bo bakaba batabifata nk’icyaha, ahubwo bakabifata nk’ubwenge buhanitse bwo kwica ntawe ubimenye ! Ubuhanga bw’ubugome barabwize koko : gukubita agafuni, akandoya, gukubita umusumari muremure cyane mu rutwariro n’ibindi….

2. Ingero 4 z’abantu polisi y’u Rwanda yashimuse , ikabarigisa.

  
Urugero rwa 1 : Muri 1996 Umusenyeri wa kiliziya Gatolika witwa Phocas Nikwigize wayoboraga Diyosezi ya Ruhengeri yatahutse ava mu buhungiro muri RDC. Ageze kuri Gasutamo yo ku Gisenyi inzego zishinzwe umutekano zo mu Rwanda ziramwakira. Kuva ubwo yaburiwe irengero, nta wongeye kumuca iryera. Abo mu muryango we bararuciye bararumira, Kiliziya gatolika na yo igomba kuba itaririwe ibaza byinshi. Twese dusa n’abazi ko yishwe. Uwabikoze aramutse akurikiranywe n’amategeko yahabwa igihano cyo gufungwa burundu kuko yanyereje umuntu akagerekaho no kumuvutsa ubuzima . Ariko se azigera amenyekana ?

Ntabwo Umunsenyeri nka Phocas Nikwigize yari umuntu utazwi, bivuga ko Leta y’Urwanda ariyo yamurigishije ikamwica. Kubera ko iyo Leta itigeze imukoraho iperereza ryo kumenya irengero rye, niyo yagombye guhanwa. Perezida Kagame watanze amategeko ko abantu bicirwa mu nkambi za Kongo abandi bagacyurwa ku ngufu niwe wakagombye gusobanura ibya Musenyeri Phocas Nikwigize, agasobanura n'ibyerekeye ubwicanyi abakuru ba polisi yashyize mu myanya bakomeje kwijandikamo. Natabyitaho, igihe kizagera abiryozwe.

 Urugero rwa 2 : Muri 2003 koloneli Cyiza Augustin yafashwe n’inzego za polisi y’igihugu yiviriye ku kazi ke ko kwigisha mu ishuri rikuru rya ULK. Umuryango we , inshuti ze n’imiryango idaharanira inyungu ntako batagize basakuza ngo Cyiza aboneke, byabaye iby’ubusa. Turahamya ko yishwe. Ibyo babanje kumukorera mbere yo kumwica bizwi n’ababikoze. Agahinda katumye abo mu muryango we bafata iy’ishyanga ! Nyamara umusore w’umunyamurenge wari warigishijwe hamwe na Cyiza we yaje kuboneka, benewabo bariruhutsa. Ni nacyo cyatumye bimenyekana ko Cyiza Augustin yanyerejwe n’inzego za polisi, ya yindi ifite inshingano zo guha buri Munyarwanda umutekano!

Ariko reka twibutse ko Colonel akimara kubura abashinyaguzi ba FPR iyo bamaraga guhaga « warage », akayoga gakundwa n’Abassajya bavugaga ko ngo yasanze benewabo b’Abahutu mu mashyamba ya Kongo : ntawamenya ariko niba baravuga abaguyeyo cyangwa aba FDLR !

Urugero rwa 3 : Umwaka ushize, nyuma y’uko Jenerali Kayumba Nyamwasa ahunze igihugu, murumuna we koloneli Rugigana Ngabo yararigishijwe abe bayoberwa irengero. Barasakuje, babaza inzego z’ubutegetsi ariko zo zivunira agati mu ryinyo ! Bagiye ku maradiyo barasakuza yewe banavuga ko ikibazo bazagishyikiriza urukiko rwa Afurika y’Uburengerazuba ! Nyuma twaje kumirwa polisi yemeye ko ariyo imufite. Umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango yabajije umuvugizi wo ku ruhande rwa Leta y’ Urwanda ko yabwira abantu amategeko inzego z’ubugenzacyaha zaba zigenderaho ngo zifate abantu rwihishwa kandi zibafungire ahantu hihishe ku buryo nta wabo ufite uburenganzira bwo kumugeraho. Mu gusubiza icyo kibazo Jill Rutaremera, umuvugizi w’ingabo z’Urwanda yemeje ko atari ngombwa gukurikiza amategeko ko « hakoreshwa ubushishozi » mu gusuzuma ibibazo bikomeye nk’icya Kolonili Rugigana ! Nyamara ibyo Jill Rutaremara yita « ubushishozi » mu gushimuta abenegihugu batagira kirengera no kubarigisa ni byo amategeko mpuzamahanga asigaye yita icyaha cya terrorisme !

 Général Ibingira

Jenerali Fred Ibingira, inkandagirabitabo yuzuye amapeti ku ntugu : agaciro ke ni ukuba ari umwicanyi kabuhariwe!
Aho guhanirwa ko akomeje gusogota umubare munini w'Abanyarwanda ahubwo arushaho kuzamurwa mu ntera!

Reka tugaruke ku basore bacu. Amahirwe ya bamwe yaje kuba aya: muri 2010 Bralirwa yakeneye kongera gukorera i Kigali maze isaba Leta kuyisubiza amazu yayo kugira ngo asanwe. Ubwo rero inzego za polisi na gisirikari zishizwe icyo kigo zafashe icyemezo cyo kwica bwangu benshi muri abo basore, bake muri bo bararekurwa, abandi yigira inama yo kubajyana ku KIRWA cy’IWAWA! Ng’uko uko iryo “SHURI “ryavutse muri 2010!

  
Abana bafungiye muri ikiriya kigo si Abanyeshuri nk ‘abandi nk’uko igihe .com giherutse kubitubeshya ! Ni abana bari mu kaga gakomeye kuko bari muri « Camp de concentration nazi ». Bicishwa inzara, barakubitwa, baratotezwa, bakicwa nk’amatungo. Muri iki gihe, abarigishijwe bose ni ho bajya kwicirwa, kure y’amaso y’abanyamakuru, abanyagihugu n’amahanga ! Buri munsi abana bakubitwa udufuni. Abo mubona berekanwa n’abo gukinga amahanga mu maso ariko ibibera ku IWAWA bigiye ahagaragara, isi yose yatangazwa n’ukuntu Urwanda ruyobowe n’ibikoko bitazi icyo ijambo impuhwe rivuga!

 Hakorwe anketi

Nihakorwe anketi, aho bataba imirambo y'abo bica buri munsi hazagaragara.
Kereka nibayitaburura bakayitwika nk'uko babigenzaga mu ntambara !

Ababyeyi babuze abana nimurire, muyahore, nta cyizere cyo kongera kubabona ari bazima…. !

Urugero rwa 4 : Umwarimu wo muri Kaminuza ya Butare witwa HAVUGINTWARI Lambert yarigishijwe taliki ya 9 Gashyantare 2011 muri ubwo buryo. Abe barashakishije bigera n’ubwo umufasha we witwa Ingabire Christina yandikira Perezida wa Repubulika amwitabaza.

Dore uko ibarwa y’uwo mutegarugori yari iteye :

Ibarwa ya Mme Ingabire Christiana

3. Twibaze impamvu zituma polisi ikoresha inzira ya « terrorisme ».

  Hari impamvu 5 zishobora gutuma polisi y’igihugu ihitamo kujya irigisa abantu mu buryo butemewe n’amategeko :

(1) Ni uko iba izi neza ko ibarenganya bityo ikaba itashobora gusobanura impamvu ibafashe ikabafunga.

(2) Iba ishaka kubamarana igihe rwihishwa irimo kubatoza imigambi mibisha nko gushinja ibinyoma mu nkiko abo Leta idashaka.

 (3) Iba igamije kubanza kubakorera ibikorwa by’iyicarubuzo noneho igategereza ko ibimenyetso by’ubwo bugome bibanza gusibanganaho gato kugira ngo ibone uko ibahingutsa imbere y’urukiko.

  (4) Iba ishaka kubica ibanje kubacunaguza noneho igahisha n’imirambo kugira ngo abo mu muryango wa banyakugorwa bazabure uko bakurikirana icyo kibazo.

  (5) Polisi ishobora kuba iri gushyira mu bikorwa gahunda ndende yo kurimbura ubwoko, mu ibanga.

  Uko wabigoragoza kose, Polisi y’igihugu ikoresha nkana uburyo bwica amategeko igamije kugirira abanegihugu nabi.

  Nk’uko twabigaragaje haruguru, iyo umuturage usanzwe akoze icyo cyaha cyo kurigisa umuntu akagerekaho no kumukorera ibyaha by’iyicarubozo ahabwa igihano kiri hagati y’imyaka 20 n’igifungo cya burundu ! Birumvikana ko iyo ibyo bikorwa bigayitse bikozwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe gucunga umutekano w’umuturage , akaba ari narwo ruca inyuma rukamugirira nabi, icyaha kirushaho kugira uburemere, muri make biteye agahinda . Nyamara ni byo bikorwa gusa mu Rwanda !

  4. Ikirwa cya IWAWA si ishuri ni « Camp de concentration nazi».

  
 Mu minsi ishize ku rubuga rwa internet  www.leprophete.fr hanyuze inyandiko itunga agatoki ibikorerwa kuri icyo Kirwa. Mu gusubiza abihaye akazi ko guhishira amafuti ya Leta banyujije inyandiko ku rubuga Igihe.com bemeza nta soni ko ku kirwa cya IWAWA hari ishuri ryigisha abana b’inzererezi ngo barimo n’abarangije Kaminuza ! Reka mbabwire neza isura nyayo ya kiriya kigo.

Hashize igihe kitari gito ibibera muri kiriya kirwa cyitwa IWAWA kiri mu ntara y’Uburengerazuba, ho muri district ya Rutsiro, bivumbuwe n’umunyamakuru w’ikinyamakuru cyo muri Amerika kizwi cyane ku izina rya « The New York Times ». Iki kinyamakuru kuva cyanditse inyadiko ivuga ngo « Rwanda pursues dissenters and the homeless », ngo « Urwanda rukomeje kumerera nabi abatacyemera amatwara y’ubutegetsi (les dissedents) n’abatagira aho babarizwa (homeless) », hari ku itariki ya 1 Gicurasi 2010. Hagaragajwe kandi videos ebyiri zerekana uko byifashe muri icyo kirwa. Imwe yitwa ngo "Rwanda’s Island Prison", (« Ikirwa cyo mu Rwanda cyagizwe gereza »), indi yitwa ngo « An Island of the Unwanted » (« Ikirwa cyagenewe abo ubutegetsi butagishaka »), zombi zerekana uburyo abana bari mu kirwa cy’IWAWA bafashwe nabi. Kuva icyo kinyamakuru gitangaje iyo nkuru, abategetsi bararakaye cyane kuburyo umunyamakuru watangeje iyo nyandiko yafaswe nk’umwanzi w'Urwanda. Ikindi ubutegetsi muri y’amayeri busanganywe bwakoze uko bushoboye bujyana ibikoresho bya nyirarureshwa, icyari uburoko kiba ako kanya gihindutdse ISHURI kugira ngo bigaragare neza ko umunyamakuru watangaje iriya nkuru yabeshye.

Abavugizi ba polisi 

Abavugizi ba Polisi ngaho nimutubwire: Abaturage bazizera bate Polisi ishimuta ikarigisa abenegihugu,

igashyira imbere guhora ishinja ibinyoma inzirakarengane?

Mu by'ukuri urubyiruko rufungiye muri kiriya kigo rugizwe n’abasore bafashwe mu buryo bwo gushimutwa no kurigiswa, ababyeyi babo batabizi. N’ubwo bivugwa ko ku kirwa hari abarenga 1800, ubu dufite amakuru yemeza ko guhera mu kwezi kwa Gashyantare 2010, ari bwo abasore ngo badafite akazi kagaragara mu mujyi wa Kigali batangiye guhigwa bukware no kurigiswa ku bwinshi. Mu by’ukuri kugeza ubu haba harafashwe abasore basaga ibihumbi icumi (10 000). Amakuru y’ukuri ni uko polisi yitwaje cya kibazo cy’iterwa ry’ibisasu muri Kigali maze yiroha mu rubyiruko rw’abakene irayoragura. Kuko bari benshi cyane, bafungiwe hirya no hino mu buroko bwihishe muri Kigali ariko abenshi barundanyirizwa mu kigo cyahoze ari icya Bralirwa.

  Dore uko abo bana bari bafashwe :

 (1) Babicishiga inzara bakamara iminsi isaga 8 ntacyo bahawe cyo kurya, nta n’utuzi two kunywa.

(2) Bakubitwaga nk’inzoka ijoro n’amanywa.

(3) Kubakuramo inzara hakoreshejwe pensi cyangwa gukubita intoki n’amano kugera inzara ziturumbutse.

 (4) Kubotsa umubiri hakoreshejwe ipasi ishyushye.

 (5) Kubashishimura umubiri mu buryo bwose, hakoreshejwe inzara , ibiti n’ibyuma…

(6) Gukubitwa indembo ku bugabo burambitse ku meza.

  (7) Kukumenaho indobo yuzuye amabyi n’inkari ukamara ibyumweru bibiri utabonye utuzi two kwiyuhagira,ukinukira ukitera ishozi, ukifuza kuvanwa mu bugingo.

(8) N’ibindi byinshi bitesha agaciro.

(9) Kuri benshi byasozwaga no gukubitwa agafuni bagahita barohwa mu cyobo kiri ahitwa kwa Gacinya.

 Icyo cyobo ngo ubu cyuruzuye: polisi yakirunzemo imirambo y’abo basore!

Ndabamenyesha ko mu bayobozi b’imena bagaragaye muri iyo gahunda yo kwica abana urubozo, Jenerali Fred Ibingira ubwe, yazaga kenshi nijoro muri kiriya kigo, agatanga amategeko y’abagomba kwicwa hakaba n’ubwo agira abo akiza. Nta rundi rubanza rubayeho! Ntawe ushyikirijwe urukiko ngo yenda rumuhamye icyaha! Harya Leta ya Paul Kagame ngo yakuyeho igihano cyo kwicwa ? Impamvu si ukubaha ubuzima bw’umuntu ahubwo ni uko iyi Leta idakeneye kunyura mu nkiko kugira ngo ngo yice abo ishaka!

Abapolisi b'u Rwanda 

Aba bapolisi bose bashinzwe guhungabanya umutekano w'Abanyarwanda ?
Bakwiye kwivangura n'abicanyi babihishemo kugira ngo bafatwe bashyikirizwe inkiko .

Nyamara ibyo ntibibuza Polisi y’igihugu cy’u Rwanda kwikorera ibyo yishakiye, nk’aho nta mategeko abaho. Nuko ikanyereza abantu uko yishakiye, mbese nk’uko FPR yakoraga ikiri mu ishyamba .Ingero ni nyinshi reka dufatemo nke.

    
5. Igikwiye gukorwa

Mbere yo kureba ikigomba gukorwa dukwiye gushimira tubikuye ku mutima  uriya munyamakuru w’umunyamerika w’ikinyamakuru The New York Times watumye buriya buroko bw’urukozasoni, ubugome, n’ubwicanyi bw’ubutegetsi bwa Pahulo Kagame n’Abassajya bamufasha, bumenyekana kw’isi. Kubera iyo mpamvu rero :

(1) Abafite ijambo mu gihugu bakwiye guhaguruka bakabwira abategetsi b’Urwanda ko ibikorwa nka biriya bidakwiye. Bitesha agaciro Polisi y’igihugu, bigatuma abaturage batayibonamo, ntibayizere bityo ntibanafatanye nayo mu gucunga umutekano.

(2) FPR ikwiye kureka gukoresha inzego z’igihugu mu bugizi bwa nabi, kuko biriya byaha bishobora gutuma polisi y’igihugu ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba, zahindura imirishyo ababikoze bakazabihanirwa by’intangarugero.

(3) Abaturage bakwiye guhaguruka bagakora imyigaragambyo bakamagana irigiswa ry’abenegihugu rikomeje guhabwa intebe n’ubwicanyi buriho bukorwa n’urwego rwa Leta.

 (4) Buriya bwicanyi nibukomeza, abaturage bagiriwe nabi bafite uburenganzira bwo kwisuganya bakarega Leta y’Urwanda mu nkiko mpuzamahanga.

Umwanzuro

  
1. Turasaba imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu ko yakwihutira kujya kureba icyo cyobo cy’ahitwa kwa Gacinya maze ikareba ko kituzuye imirambo y’abana bacu.

2.Turasaba ko bwana Musa Fazili Harerimana, minisitiri ufite polisi y'igihugu n'umutekano mu nshingano ze, yafatwa agashyikirizwa inkiko agasobanura neza ibya buriya bwicanyi bukomeje guhekura Urwanda.

3.Turasaba Loni , imiryango yita ku burenganzira bwa muntu n’abanyamakuru bigenga kwihutira gukora anketi ku bibera ku kirwa cya IWAWA maze murebe niba FPR itarimo gukora itsembabwoko, buke buke, nta rusaku, mbese nk’uko Paul Kagame ubwe yabyivugiye kenshi ngo ushobora kuvoma ingunguru y’amazi ukayirangiza ukoresheje akayiko !

  Ibibera ku kirwa cya IWAWA biteye agahinda, Abanyarwanda bose bari bakwiye guhaguruka bakabirwanya FPR itaramara abaturage !

ZIKAMABAHARI Charles

Kigali, Rwanda.

N.B : Iyi nkuru noherereje Lepophete.fr si inkuru mbarirano, ibyo mvuga ni ibyo niboneye n’amaso yanjye !