Amakuru Adasanzwe:Padiri
Aloys Murwanashyaka muri mabuso
Byanditswe
Tariki ya: 27, Gicurasi, 2008 - 07:15:11 (-0400 GMT)
Inkuru
ya: Buhigiro
Amakuru
ashyushye hano i Kigali ni ifatwa n'ifungwa rya padiri Aloys Murwanashyaka wo
muri Diyosezi ya Kibungo.
uwo mupadiri uzwi ho kuba ari umwihanduzacumu mu butegetsi bwa Kagame, araregwa
ibintu bikomeye birimo: kuba afite ingabitekerezo ya génocide, kuba ari ingambanyi y'igihugu ngo kuko
akorana n'abaspanyoli banditse za mandats. Kuba apfobya
itsemba bwoko no kuvangura abanyarwanda agendeye ku moko. Umuntu nk'uwo mwese
murumva urumukwiye.
Ababikurikiranira hafi ariko bo bemeza
ko icyo Padiri
Aloys azira ari uko ari
umwe mu banyarwanda b'injijuke wemeye kuguma mu Rwanda nyuma y'aho imiryango yabo
imariwe n'inkotanyi. Ni umuhanya rero bagoma
kwikiza..
Ibyo kandi kubihisha nk'abandi benshi byaramunaniye ku buryo iyo
ukwezi ko kwibuka kugeze, ngo yagiraga umunsi
ajya gusoma missa yo kwibuka abe
yashyinguye mu cyubahiro bose babibona. Ngo haba hari
mugenzi we w'umupadiri wamugiriye inama yo kutabikora
agira ati "sha rwose ko n'abasenyeri
batibuka ababo baguye i Gakurazo wowe ibi wabiretse?"
Ngo yaramushubije ati "abasenyeri icyo bapfana ni intebe bicayeho. Jye abo nibuka
ni ababyeyi, abavandimwe, umuryango wanjye wose watigishijwe na bamwe mu nkotanyi. Nta muntu n'umwe
ushobora kumbuza uburenganzira bwo kwibuka abanjye".
Mugenzi
we yaramubwiye ati wa mwana we uzikoraho. Hari n'abandi bemeza
ko mu ifungwa rye haba harimo bene
wabo b'abapadiri batishimira kumubona muri bo mu gihe
bose baboneye hamwe ibyo inkotanyi
zakoze i Byumba na Kibungo ariko akaba
ari we wenyine
gitutsi muri bo. ( Niwe
wenyine ushobora kubyemeza). Ibi byo ariko kugeza
ubu nta gihamya
bifite uretse ko na byo bitabura.
Abamuzi turamusabira, turasaba kandi ko mu Rwanda havuka ba padiri Aloys
Murwanashyaka benshi. Babandi bahitamo kuryamira ubugi bw'intorezo aho kuryamira ukuri. Imana imukomeze.
Source:Iwacu1.com