PADIRI AGARUKIRA HE MURI POLITIKI? Soeur Marie Marceline Uzamukunda

http://www.leprophete.fr

 Fernando
Fernando Lugo Perezida wa Repubulika ya Paragway guhera muri 2008.
Ni umwepiskopi gatolika wahoze ari umushumba wa Diyosezi ya Santo Pedro

Hashize iminsi mbona abantu bamwe bibaza kuri site www.leprophete.fr  ndetse bakibasira abapadiri babiri bashinze urwo rubuga rwa Internet. Abarushinze bo bavuga ko bagamije guha Abanyarwanda baniganwe ijambo inzira bajya banyuzamo ibitekerezo byabo. Nyamara hari abatabyumva neza bakaba bemeza ko gushinga urubuga nk'uru ari uburyo bwo kwivanga muri politiki kandi atari inshingano y'abapadiri. Ibi byatumye nibaza niba padiri adashobora kugira ijambo yavuga rirebana na politiki.

1. Abapadiri batanze umuganda muri politiki.

Haba mu mateka ya kera ndetse no mu bihe bya bugufi yacu, tuzi abapadri bagize uruhare rugaragarra muri politiki. Muri Kongo Brazzaville, uwagejeje igihugu ku bwigenge ndetse akakibera President wa mbere ari we Fulbert Youlou yari padiri. Muri Kongo Kinshasa, turibuka Cardinal Monsengo Laurent Passinya, wayoboye inama rukokoma (Conférence Nationale Souveraine (CNS), hanyuma guhera 1992 kugeza 1996 akajya mu Nama Nkuru y’Igihugu. Hari kandi na Padiri Apollinaire Malu Malu, president wa Komisiyo y'amatora muri icyo gihugu. Muri Senegal ho, Padri Augustin Diamacoune Senghor yayoboye intara ya Casamance yashakaga kwigobotora kuri Senegal, ayobora n'umutwe waho w'inyeshyamba (MFDC: mouvement des Forces Démocratiques de Casamance).

Umwaka ushize, muri Kenya na Burkinafaso, Kiliziya yagize uruhare rugaragara muri politiki kugira ngo ifashe mu gushyiraho umurongo wagenderwaho mu mitegekere y'igihugu.

Hirya y'Afrika, mu gihugu cya Paraguay muri Amerika y'amajyepfo, Mgr Lugo Fernando, wari umushumba wa diyosezi ya Santo Pedro, yaje kwiyemeza kwinjira mu rugaga rwavugiraga abakene  rwari ruhanganye na Leta.

Mgr Bernardo

Mgr Bernando Lugo akiri umushumba wa Santo Pedro

Yageze aho yitoreza kuba president wa republika kandi atsinda amatora, ubu hashize imyaka itatu ayobora icyo gihugu. Ubwo yafataga icyemezo cyo  kwiyamamaza, Vaticani yamusabye gusezera ku mirimo ye ya gishumba ndetse imuha uburenganzira bwo gusubira kuba umulayiki.

Muri Canada, abanya Québéc bazi padiri Raymond Gravel wari député muri 2008. Benshi baranibuka Bertrand Aristide wabaye president wa Haïti ndetse na Abbé Pierre wabaye député mu Bufaransa igihe cy'imyaka 6 ari mu ishyaka rya MRP.

Uruhare rw’abapadiri muri politiki si urwo gushakirwa mu bihe bya kera gusa. Padiri Isa Metro Repo ni député w'igihugu cya Finlande mu Nteko Ishinga Amategeko y’Uburayi. Vuba aha mu gihugu cy’Ubufaransa, ministiri ushinzwe amacumbi  n’imigi yashinze padiri Jean Marie Petitclerc kuba umujyanama we ushinzwe mission. Ubu mu Bufaransa nanone haravugwa ko padiri Laurent Lenne ashobora kuzaba umukandida ku mwanya wa president mu matora ataha yo muri 2012.

Ikindi kizwi ni uko Nyiributungane umushumba wa diyosezi ya Roma ari Umukuru w’igihugu cya Vaticani ndetse akaba afite abamuhagarariye mu bihugu hafi ya byose n’u Rwanda rurimo.

 
2. Iwacu mu Rwanda

Ku ngoma ya cyami, turibuka muri 1958, abapadiri b’Abatutsi bari mu Nama Nkuru y’igihugu (Conseil supérieur du Pays) :

Alexis Kagame

Mgr Alexis Kagame, umwiru mukuru w'i bwami.

DeogratiasMbandiwimfura,Yohani Kagiraneza, Alexandre Ruterandongozi, Boniface Musoni, Stanislas Bushayija, ...Uw’imena muri bo yabaye Alexis Kagame wari umwiru mukuru akaba Umujyanama wihariye w’Umwami rudahigwa akaba yari anashinzwe kurera Kigeli wa V Ndahindurwa kandi akaba yaramamaje ingoma ya cyami mu nyandiko ze.

Abari bagimbutse mbere ya 1994, muribuka Mgr Nsengiyumva Vincent, uyu  wivuganywe na FPR-Inkotanyi muri kamena 1994. Yari muri Comité central ya MRND.

Mgr Nsengiyumva
Mgr Vincent Nsengiyumva, wabaye muri Comité Central ya MRND

Aho FPR igereye ku butegetsi, na yo yagerageje kwiyegereza abapadiri bamwe inabashinga imirimo ya politiki. Nyakwigendera padiri Kayumba Emmanuel yari Komiseri muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge. Mu bayigize ubu, harimo na padiri Consolateur Inosenti. Abandi twavuga bamenyekanye ni nka padiri Muzungu Bernardin wabaye muri Komisiyo yo guhitamo intwari no guhindura amateka y’igihugu. Ubu Padiri Rutaganda Alphonse ni we ukuriye Komisiyo y’Igihugu y’ibizami. Izo komisiyo zose, zishinzwe gushyira mu bikorwa gahunda zinyuranye zijyanye na politiki ya Leta. Ntimukeke kandi ko abo bose baba boherejwe mu butumwa n’abashumba babo. Bashyirwaho n'ubutegetsi kubera umurava wabo cyangwa se ubundi bumanzi bwihariye babaziho. Ni yo mpamvu Leta ibavanaho igihe cyose ishakiye cyangwa se se itakibakeneye. Ababakuriye na bo (Abepiskopi) birinda kugira icyo babivugaho kuko akenshi aba bapadiri ubutegetsi bwiyegereza baba babufitemo incuti n’ingufu buri wese atakwigerera, kabone n’aho yaba ari umwepiskopi.

Padiri Rutaganda

Padiri Alfonse RUTANGANDA, ayobora Conseil National des Examens

Hari ikindi gice cy’abapadiri batagira imirimo izwi bashinzwe muri politiki ariko baba ibyamamare kubera umurava wabo mu icengezamatwara y’ubutegetsi buriho. Abanyakabgayi muzi uwo bahimbye “Aumonier national wa gacaca” kubera ukuntu ayijyamo atagamije kugaragaza ukuri ahubwo ajyanywe no kubeshyera abandi! Muribuka na Padiri Aloys Munyensanga wagiye mu rukiko kuvuga ko abasenyeri biciwe i Kabgayi ngo bagombaga kwicwa, ndetse ko ngo iyo abishobora aba yarabiyiciye we ubwe. Ibi yabitangaje ubwo yajyaga gushinjura abasirikari bakuru ba FPR bashinjwaga ayo mahano.    

2. Kurengera abakene no kuvugira abashikamiwe ni impamvu ikomeye yemerera umupadiri kujya muri politiki.

 
Ubusanzwe, si padiri ubonetse wese ujya muri politiki. Ni na ko byari bikwiye kumera ku banyapolitiki bandi. Si umuntu ubonetse wese ujya muri politiki. Keretse ibyateye muri iki gihe, aho buri wese yihindura umunyapolitiki, kuva kuri nyumbakumi kugeza ku mudepite wakandagiye muri politiki umunsi yicaye kuri iyo ntebe y’ubutegetsi.

Aristide 

Padiri Bertrand Aristidi wabaye Président wa Haïti

Impamvu ahari ni uko muri iki gihe usanga nta banyapolitiki bakibaho. Ahenshi, cyane cyane mu bihugu byacu by’Afurika, politiki ubu yahindutse nk'amacambwa yogwamo n’ubonetse wese. Politiki ubundi ni umwuga mwiza, kandi uwo mwuga umuntu ntawihangishaho, bigomba guturuka ku mpano(charisme) imurimo yo kumenya kwita ku bibazo bishishikaje abaturage, n’ubushobozi bwo kwegeranya abaturage (rassembler) ngo bashakire hamwe ibisubizo bikwiye, bibafasha kubana mu mahoro.

N’abapadiri rero bagaragara muri politiki, bakagombye kuba ari abantu bashishikajwe n’imibereho ya rubanda, bakunzwe n'abaturage, cyane cyane abarengana. Padiri ntiyemerewe kujya muri politiki akurikiranye imyanya y’ubuyobozi, ku nyungu ze bwite. Iyo bibaye aba ari akaga. Impamvu yonyine yemerera padiri guhaguruka akajya muri politiki ni ukurengera abatagira kivurira.

Iyo ibintu  byageze iwa Ndabaga, iyo akarengane kuvuza ubuhuha, iyo ubukene bwica abantu buri munsi, iyo amategeko yahinduwe inzira yo kurenganya abaturage, iyo ubuyobozi buhindutse isibaniro ry’inyungu bwite z’abategetsi, iyo igihugu cyaguye mu maboko y’abajura barushanwa gusahura... Iyo ibintu ari uku byifashe, birakwiye ko buri muturage ahaguruka agatabara. Ubwo bwitange na padiri bushobora kumureba. Kujya muri politiki kw’abapadiri rero ni ubwitange mu kunamura igihugu kiba kigeze aharindimuka. Abapadiri bari mu bantu bashobora kumva akarengane k’abaturage, kandi muri bo hari abajijutse ku rwego ruhanitse kandi nyamara bagakomeza gutura hirya no hino mu giturage. Akarengane k’abaturage abapadiri barushaho kukumva kuko na bo kabageraho.  Ushaka kumva akarengane, yishyira mu mwanya w’abarengana. 

3. Kiliziya ibivugaho iki

 
Muri Konsili Vaticani ya Kabiri, Kiliziya yahamije ibi bikurikira: “Politiki ni imibereho y’abantu muri rusange. Ibereyeho gufasha abantu, imiryango cyangwa amatsinda kubaho mu bwisanzure" (GS, nº 73, 1). "Ni yo mpamvu politiki nziza ari iharanira ko igihugu kiyoborwa mu mucyo" (cf. Christifideles laici, nº 42).

 Mgr Monsengo

Mgr Laurent Monsengo Pasinya wayoboye inama Rukokoma muri Zaïre(RDC).

Ku birebana n'amategeko ya Kiliziya, ndibanda ku ngingo 2 z’igitabo cy’Amategeko ya Kiliziya cyo muri 1983 ( Code de Droit canonique) . Ingingo ya 285 mu gika cyayo cya gatatu iragira iti, «Abasaserdoti  ntibemerewe kugira imyanya mu butegetsi busanzwe bwa leta”. Nyamara iya 287 mu gika cyayo cya mbere igaruka kuri ya nshingano yo guharanira ubutabera igira iti «Abasaserdoti bagomba kwihatira kubumbatira amahoro mu bantu cyane cyane baharanira ubutabera”. ("Les clercs s'appliqueront toujours et le plus possible à maintenir entre les hommes la paix et la concorde fondée sur la justice"). Biragaragara rero ko icyo abapadiri babujijwe ari ukujya mu mashyaka ya politiki. Naho kugira ijambo kuri politiki y’igihugu cyabo, ntiwabibabuza keretse ubakuye mu buzima. Ni cyo Kiliziya yigishije ivuga ko politiki ari ubuzima bwa buri munsi. Kandi ni ko biri.

4.Kiliziya gatolika iri mu Rwanda ibivugaho iki ?

 
Abepiskopi bo mu Rwanda, mu mabwiriza baherutse gushyiraho baragira bati: “umusaserdoti wemeye kujya mu ishyaka cyangwa gukora imirimo ya politiki atabiherewe uruhusa n’umwepiskopi ashobora gusezererwa cyangwa guhagarikwa mu butumwa bwe”. (un membre du clergé qui, sans la permission de son évêque, prend une part active dans un parti politique ou accepte d’assumer des fonctions politiques, encourt la peine d’interdiction ou de suspense selon la gravité du délit. S’il persiste dans son choix, il sera renvoyé de l’état clérical).

 Monsengo

S.E Laurent Monsengo aherutse kugirwa Cardinal, ashinzwe Arkidiyosezi ya Kinshasa

Ikigaragara ni uko uruhushya rushobora gutangwa. Niba rushobora gutangwa ni uko kujya muri politiki cyangwa “gukora imirimo ya politiki” atari icyaha akaba ari nayo mpamvu bitabujijwe( ce n’est pas interdit) ku mupadiri. Ahari ni nayo mpamvu ba Padiri Rutaganda Alfonse cyangwa Consolateur Inosenti bari mu mirimo ya politiki. Twizeye ko Abapiskopi babo babibahereye urushya ! Nyamara ntitwakwirengagiza n’ibyo tubona : uko bigenda akenshi, biterwa n’imbaraga umupadiri wagiye mu mirimo ya politiki afite. Iyo nta maboko ahagije, abamukuriye bagasanga ntacyo yatwara, bihutira kumuhana. Ariko iyo uwo mupadiri ari ku ruhande rw'ubutegetsi butinyitse nk'ubw'ubu mu  Rwanda, Abepiskopi baricecekera ngo badakoma rutenderi, mbese bigasa nk’aho ari mu butumwa bwa Kiliziya. Muri rusange Kiliziya irihangana ikareba aho umupadri wayo yerekera. Akenshi iyo ibyo arimo birangiye neza irabishima. Iyo bigenze nabi, igerageza kugaragaza ko yari mu makosa kuva kera!

Umwanzuro

 

Ubutumwa bw’ibanze bw’umupadiri ni uguhanura. Ibi bivuga mbere na mbere kuba ijwi ry’abapfukiranwa n’abatagira kirengera. Iyi nshingano irakomeye ku buryo bibaye ngombwa padiri akwiye kuyipfira aho kuyitatira. Mu isengesho babavugiraho mu kubaha ubusaserdoti (préface de la messe d’ordination), hari aho bagera bakagira bati: “Bene abo rero Nyagasani, ni bo bashinzwe mbere y’abandi guhara amagara yabo kubera wowe, ni bo bashinzwe kubimburira abandi mu nzira y’urukundo”. Aya magambo babatongera arakomeye cyane. Padiri rero ntashobora guceceka mu gihe hari abarengana.

Naho abavuga ko abapadri bagomba kuguma mu by'Imana ntibivange muri politiki, baba  biyibagiza ko abantu iyo politiki igiraho ingaruka mbi cyangwa nziza ari ab’Imana. Kubitaho rero ni byo kwita ku by’Imana. Ndetse ni na bwo buryo bunoze.Umupadiri utitaye ku bantu yaba se yaratorewe iki? Kuba umuzamu w’urugi rwa kiliziya? Ikindi nk’uko Kiliziya yabyigishije, politiki ni ubuzima bwa buri munsi.

Mu Rwanda hari abapadri benshi basize umurage mwiza utazibagirana mu kwamagana ikibi. Hari nka padiri Andereya Sibomana na Sindambiwe Silvio bayoboye Kinyamateka. Hari n'abandi nka Ananie Rugasira bahitanywe n'Interahamwe mu gihe bamaganaga ibikorwa byazo bibisha byo kurimbura Abatutsi. Aha umuntu yakwibaza isomo basigiye bagenzi babo bo muri ki gihe turimo. Ubu se tuvuge ko abapadiri batabona akarengane kari mu Rwanda? Baba se ari impumyi? Abapadiri Sibomana na Sindambiwe bashoboraga kwicecekera kuko bari Abahutu ntibiteranye n’abandi Bahutu bari ku ngoma, ariko si ko byagenze. Ntibyaba gukabya twibajije impamvu ubu tutumva umupadiri w’umututsi ucyamura bene wabo bari ku ngoma. Tuvuge se ko babona ko Abanyarwanda bayobowe mu mahoro? Ku rundi ruhande, abapadiri b’Abahutu na bo bararuca bakarumira ngo batitwa Interahamwe! Uhawe akanya keza we ahita yihutura akayoboka. Baba Abahutu cyangwa Abatutsi, nta we ngamije kunenga. Ndi ijwi rihamagarira abashumba kwita ku zo baragijwe. Basaserdoti b’Imana,  ntimuri Abahutu cyangwa Abatutsi, muri ubwoko bwatoranyijwe ngo bwite ku ntama. Kwamagana politike mbi ni inshingano yanyu, mutabikoze ahubwo mwaba mubaye inkorabusa. Ndetse mwaba mubariwe mu bagiranabi kuko mwaba mutiza umurindi(complicité) abakomeje kwica rubanda urubozo. Mwikangwa rero n’ababakoma ku munwa kabone niyo baba ari abashumba babashinzwe. Umushumba mukuru musabwa kwigana ni Yezu Kristu, we witanze kugira ngo intama  ze zigire ubugingo, kandi zibugire busesuye.

  
Sr. Marie Marceline Uzamukunda