Ya nyubako ya Kagame yarahiriye ko azica uwayitunga agatoki, igalitse ingogo

31 Décembre 2016, Rédigé par INGOBOKA

Aramwivuganye da! KCC, ya nyubako ya Kagame yarahiriye imbere y'urubyiruko ko yakwica uwayitunga agatoki, yakiriye umubatizo wayo w'amaraso!

Yari yaburiye buri wese! Yari yabisezeranyije urubyiruko! Yari yigambiye urubyiruko ko kwica we nta soni bimuteye! Paul Kagame, mu by'ubwicanyi, umuntu yamugaya ikindi, ntiyamugaya ko atabihisha kandi akomera ku ijambo. Twari twamaganye iyo mvugo yuzuye ingengabitekerezo y'ubwicanyi mu nyandiko mwasoma hano.

Nzamwita

                          Tony Nzamwita

Muri iyi mpera y'umwaka, Tony Nzamwita umusore wunganira abashinjwa ibyaha mu nkiko (Umunyamategeko), abaye igitambo Kagame yasezeranyije urubyiruko, kugirango abahe urugero, abereke ko koko nk'uko yabibabwiye, kwica nta soni bimuteye!

Biratangaje! Birarabaje kandi biteye umujinya. Uyu Tony siwe wa mbere wishwe n'ibisumizi nkoramaraso bya Kagame! Ariko ibi birarambiranye, kubona abantu bakomeza kwicirwa mu gihugu cyabo, mu gihe cy'amahoro, kuraswa nk'udukwavu twiruka mu mikenke. Icyaha cyose uyu Tony Nzamwita yaba yarakoze, nta mpamvu n'imwe yo kumurasa, kimwe n'uko nta mpamvu n'imwe yasobanuraga kwica abamubanjirije bose.

Ibisobanuro abicanyi ba Kagame ntibihwitse. Iyo imidoka yihuta cyane, n'uwashaka kurasa ntarasa mu mutwe - keretse nyine iyo agambiriye kwica - arasa mu mapine kugirango imodoka ihagarare. Ahasigaye, umuntu udafite intwaro, afatwa mpiri n'abashinzwe umutekano!

Ariko kwa Kagame ikinywamaraso siko bigenda! Ni rasa, urasira kwica! Abanyarwanda turanze tubaye ibikinisho by'umuntu umwe wica agakiza peee!

http://bit.ly/2iAbg7u

Tweet