Ya
nyubako ya Kagame yarahiriye ko azica uwayitunga
agatoki, igalitse ingogo
31
Décembre 2016,
Rédigé par INGOBOKA
Aramwivuganye da!
KCC, ya nyubako ya Kagame
yarahiriye imbere y'urubyiruko ko yakwica uwayitunga agatoki, yakiriye
umubatizo wayo w'amaraso!
Yari
yaburiye buri wese! Yari yabisezeranyije urubyiruko! Yari yigambiye
urubyiruko
ko kwica we nta soni bimuteye! Paul Kagame, mu by'ubwicanyi, umuntu
yamugaya
ikindi, ntiyamugaya ko atabihisha kandi akomera ku ijambo. Twari twamaganye iyo mvugo yuzuye
ingengabitekerezo
y'ubwicanyi mu nyandiko mwasoma hano.
Tony
Nzamwita
Muri iyi
mpera y'umwaka, Tony Nzamwita
umusore wunganira abashinjwa ibyaha mu nkiko (Umunyamategeko), abaye
igitambo
Kagame yasezeranyije urubyiruko, kugirango abahe urugero, abereke ko
koko
nk'uko yabibabwiye, kwica nta soni bimuteye!
Biratangaje!
Birarabaje kandi biteye umujinya. Uyu
Tony siwe wa mbere wishwe n'ibisumizi
nkoramaraso bya Kagame! Ariko ibi birarambiranye, kubona abantu
bakomeza
kwicirwa mu gihugu cyabo, mu gihe cy'amahoro, kuraswa nk'udukwavu
twiruka mu
mikenke. Icyaha cyose uyu Tony Nzamwita yaba yarakoze, nta mpamvu
n'imwe yo
kumurasa, kimwe n'uko nta mpamvu n'imwe yasobanuraga kwica
abamubanjirije bose.
Ibisobanuro
abicanyi ba Kagame ntibihwitse. Iyo
imidoka yihuta cyane, n'uwashaka kurasa ntarasa mu mutwe - keretse
nyine iyo
agambiriye kwica - arasa mu mapine kugirango imodoka ihagarare.
Ahasigaye,
umuntu udafite intwaro, afatwa mpiri n'abashinzwe umutekano!
Ariko
kwa Kagame ikinywamaraso siko bigenda! Ni
rasa, urasira kwica! Abanyarwanda turanze tubaye ibikinisho by'umuntu
umwe wica
agakiza peee!