Jeane
Nyirahabineza Kumurongora neza byatumye yiteza Imbere
Agera kuri Million 100
Nyirahabineza
Jane,
asobanura uko yarongowe neza n’umugabo we ararangiza
aranaryoherwa.
Mu
gihe bamwe mu banyarwandakazi batinya kugira byinshi bavuga ku gikorwa
kijyanye n’imibonano mpuzabitsina cyangwa ku buzima
bw’imyororokere, Jane
Nyirahabineza we avuga ko umunsi umugabo yamuteraga akabariro
akarangiza
byamufunguye mu mutwe.
Ati:
“Njyewe
nashakanye n’umugabo wanjye ntazi ibintu byo kurangiza ibyo
aribyo, namufataga
nk’umuntu usanzwe rwose, ibyo mvuga ni ukuri
nk’umuntu utanga ubuhamya,
twabanye nawe nta bintu by’imibonano mpuzabitsina nawe azi,
Uyu
mugore
akomeza avuga yaje kumva abantu baganira ku mibonano agira ibyo yumva
abita mu
gutwi araceceka, by’umwihariko ubu akaba arata uko yumvishe
amerewe nyuma yo
guterwa akabariro akarangiza, ati: “mu by’ukuri,
umunsi twabikoze nkarangiza
numvishe muri njye ari nk’igihu kivuye ku maso, nabonye ari
nk’imana
yanjye[araseka], numva uburyo namufataga birarenze”.
Ku
bwe avuga
ko kurongorwa ukarangiza biba bimeze nko kwitura umutwaro, ati:
“ubundi
kurangiza wumva!!! Ni nk’umutwaro uba wikuyeho, ni nka toni
(1000Kgs), numva
mbaye umuntu mushyashya, numva mfungutse mu
mutwe(…)”.
Nyuma
yabyo
ngo yatangiye kumva ahangayikishijwe n’uburyo umugabo we
akora wenyine,
atangira kumuhangayikira, yabona abandi bafite inzu n’imodoka
byiza akibaza
uburyo azabigeraho bikamuyobera.
Ati:
“nabonaga abafite imodoka nziza, inzu nziza,
nkibaza….nagize nti oya, ibi bintu
burya nari narapfuye nabi none ndabona izingiro ryabyo ribonetse, mu
by’ukuri
ntumbaze, ubwonko bwahise buba nkubufungutse kandi nkirinda ikintu
cyatuma
nshwana nawe (umugabo we).
Mu
myaka 14
avuga ko bamaranye, yemeza ko umugabo we atamukubita
n’urushyi, ati: “ntabwo
nzi urushyi rwe, ntabwo nzi inabi ye, niba nakosheje izibana ntizibura
gukomanya amahembe, ndapfukama nti mbabarira”.
Yongeraho
ko
adresse y’umugore ari umugabo, ati: “iyo udafite
umugabo kandi mubana mu buriri
birababaza, iyo udafite umugore kandi mubana mu buriri
birababaje, njyewe
numvishe mfungutse mu mutwe, imibonano ifungura mu mutwe, ituma umubiri
wose
umera neza,…”.
Mu
buzima
busanzwe Jane Nyirahabineza ni umuvuzi gakondo, akaba asoza ubu buhamya
bwe
avuga ko atari uburyohe gusa yavanye mu mibonano ahubwo ko yakuyemo
urukundo
n’iterambere ku buryo avuga ko ubu amaze kugera ku bikorwa
bibarirwa muri
miliyoni ijana.
Video