Musenyeri Ntihinyurwa ntiyitabye Urukiko rwa Nyarugenge

 

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 21 Nzeri 2017

 http://www.igihe.com

 Ntihinyurwa

                                                        Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Ntihinyurwa Thaddée

Umushumba wa Arkidiyiosezi ya Kigali, Musenyeri Ntihinyurwa Thaddée ntiyitabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwari rwamuhamagaje mu nama ntegurarubanza yarezwemo na Manirareba Herman, amushinja gutesha agaciro umuco Nyarwanda.

Iyi nama niyo yasuzumirwagamo niba ibyangombwa byose byuzuye ngo urubanza rutangire kuburanishwa. Muri iyo nama urega yashobora kwiyunga n’uregwa akaba yanatanga indishyi.

Musenyeri yari yahamagajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nzeri ariko ntiyitaba ubwanditsi bw’urukiko, ategerezwa kuri uyu wa Kane nyuma ya saa sita nabwo biba uko. Nyuma byemejwe ko urubanza ruzatangira kuburanishwa kuwa 13 Ugushyingo 2017 ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Mu kirego cye, Manirareba ashinja Musenyeri Ntihinyurwa “gutesha agaciro Abanyarwanda bose no guca umuco gakondo wabo wari ushingiye kuri kirazira awita uwa gishenzi akawusimbuza uw’abaheburayo ushingiye kuri Kiliziya Gatulika y’i Roma.”

Ibyo byatumye asaba ko urukiko rwasesa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, amadini yose ahakorera n’utundi dutsiko twose tuvuga ko dusenga Imana kandi rugategeka ko kirazira igaruka mu Rwanda.

Nyuma yo kubonana n’ubwanditsi bw’urukiko kuri uyu wa Kane i Nyamirambo, Manirareba yabwiye IGIHE ko yagiye abazwa ku byo yasabye urukiko, akagenda asobanura ingingo ku yindi.

Yavuze ko ikirego cya Musenyeri Ntihinyurwa yatangiye kucyigaho mu 1999 ndetse ngo niwe cyaturutseho nta wamugiriyemo inama yo kurega.

Yagize ati “Natangiye kwitegereza ibintu, ndetse nigeze gushaka kwandika agatabo kajyanye nabyo, nza kureba nsanga Abanyarwanda batagira umuco wo gusoma cyane, ndakareka. Noneho nkomeje gushakashashaka ibyo nashakaga kwandika bivamo ikirego.”

Avuga ko afite ibimenyetso bifatika ndetse ngo aramutse atsinze Musenyeri indishyi yasabye zajya mu isanduku ya leta, yo ikazigabanya abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko ingaruka n’ibikorwa yita bibi bya Kiliziya Gatolika zabagezeho.

Yavuze ko impamvu asaba urukiko gusesa Kiliziya gatolika mu Rwanda ari uko ifite ibibi byinshi yakoze, aho yinjiye mu Rwanda “ica Abanyarwanda bamwe, abandi ikabica.”

Yakomeje agira ati “Ku ikubitiro yaciye uwitwa Gashamura wari umutware w’Abiru imucira i Gitega mu Burundi, ubwo yashakaga ukuntu ica intege Umwami Musinga wari waranze kuba umuyoboke wayo ngo abatizwe. Uwo Gashamura rero baramuciye, baca n’ibyegera bye, nyuma yaho umwami Musinga nawe baza kumuca mu gihugu, bamucira i Kamembe, nyuma baza kumujyana muri Congo ahitwa i Moba.”

Manirareba avuga ko amadini yose aseswa kuko yose “gatolika niyo yagiye ibyara ariya madini yose ukurikije uko amateka abyerekana kandi akora bimwe nayo.”

Uyu mugabo w’imyaka 42 utuye mu karere ka Nyarugenge avuga ko atemera Yezu cyangwa Imana abantu b’ubu basenga.

Yakomeje agira ati “Vuga ko Yezu adakwiye no kwizerwa n’Abanyarwanda kuko nta cyiza yabamariye. Uzi ko no muri za kiliziya zo mu Rwanda, Abatutsi bamuhungiyeho bazi ko bari buhabone uburengezi bwe, cyane cyane ko abamwemera bavuga ko ari umunyampuhwe, atabara abababaye, abari mu kaga, ariko ku batutsi siko byagenze.”

Anabihuza n’amagambo ngo Yezu yivugiye nk’uko bigaragara muri Matayo: 10, 34-39, ko ataje kuzana amahoro ku Isi ahubwo ko yaje kuzana inkota. Manirareba ati “iriya nkota ni Jenoside.”

Anavuga ko adasenga nk’iby’abubu ahubwo ngo mu gusenga kwe atekereza ku bakurambere b’iki gihugu, ku isonga hakaba Ruganzu II Ndoli wubuye u Rwanda igihe rwari rwarubitswe n’abanyamahanga (Abanyabyinshi n’Abanyabungo) barumaranye imyaka 11.

Ati “Kurwubika bivuze kwica umwami Ndahiro II Cyamatare n’abo mu muryango we wose, uwacitse ku icumu ni Ndoli wari warahungishirijwe i Karagwe kwa Nyirasenge Nyabunyana, bigizwemo uruhare n’abapfumu bakomeye cyane, bari barabwiye Ndahiro ko u Rwanda rugiye guterwa n’abanyamahanga bakamwica, baramubwira bati hungisha umucunguzi.

Undi muntu yiyambaza ngo ni Kigeli IV Rwabugiri uri mu baguye u Rwanda akagera no mu mahanga. Ati “Imana y’i Rwanda yo ndayemera, Imana itagira insengero, Imana idashyira agahato ku bantu.”

Manirareba avuga ko kuwa 29 Kamena 2001, Musenyeri Ntihinyurwa afatanyije na bagenzi be barimo Musenyeri Misago Augustin wayoboraga Diyoseze ya Gikongoro, bemeje ko uwabonekeye i Kibeho kuva ku itariki ya 28 Ugushyingo 1981 kugeza kuya 28 Ugushyingo1989 “ari Bikiramariya Nyina wa Yezu kandi ari Nyirarumaga wabyaye Ruganzu II Ndori mu buryo bwa mwuka wari waje kubwira Abanyarwanda ko mu gihugu cyabo hazabaho Jenoside kugira ngo bayirinde”.

Manirareba asaba indishyi ku Batutsi 1.074.017 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi; anasaba indishyi ku banyarwanda miliyoni 12 ku bw’ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mugabo yasabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, gutesha agaciro icyemezo cy’amabonekerwa y’i Kibeho hakemezwa ko uwabonekeye abakobwa bavugwa atari Bikira Mariya nyina wa Yezu, ahubwo ari Nyirarumaga.

Musenyeri Ntihinyurwa Thaddée utitabye kuri uyu wa Kane cyangwa ngo abe yohereje umunyamategeko we ari mu myiteguro ya Yubile ye y’imyaka 75, n’ijana y’Ubusaseridoti muri Cathedrale ya Saint Michel izaba ku wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri 2017 mu misa izabera kuri Stade Amahoro i Remera.

Manirareba
                                                        Manirareba usaba ko Kiliziya gatulika  iseswa  

JK : Bwana Manirareba Herman mbere yo kwihakana Yezu, yarakwiye kubanza nawe
        agasoma  ibyanditse muli Matayo 10 : 32 – 34.

         Yali akwiye kandi kwibuka ko abashakiye bose amaronko kuli Yezu ntiyabahiliye.


Kanda usome uko Manirareba yatanze ikirego.

 

Tweet