Inteko Ishinga Amategeko ntiyemeranya n’abavuga ko mu Rwanda hari inzara

Yanditswe kuya 7-12-2016 na Philbert Hagengimana

 Inteko

Inteko Ishinga Amategeko ntihamanya n’abavuga ko mu Rwanda hari inzara, icyakora ngo izuba ry’igihe kirekire ryatumye ibiribwa bigabanuka, none Abanyarwanda ntibijuse nk’uko bisanzwe bigenda iyo bejeje neza.

Hashize igihe mu bicemwe na bimwe by’u Rwanda bataka inzara, ndetse hamwe na hamwe bayihimbye amazina nka ‘Warwayeryari’, ‘Nzaramba’ n’andi, mu Mujyi wa Kigali ho bagataka izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa.

Ubwo yasozaga ku mugaragaro Itorero ry’intore z’Ingamburuzabukene muri Nyakanga uyu mwaka, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko Leta iticaye ubusa ku nzara yibasiye tumwe mu Turere two mu Ntara y’Iburasirazuba, kandi ngo hari gukorwa ibishoboka byose ngo icyo kibazo kirangire burundu.

Mu kiganiro Inteko Ishinga Amategeko yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 6 Ukuboza mu rwego rwo kugaragaza ibyakozwe mu gihembwe cya Gatatu gisanzwe cy’umwaka wa 2016, Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yatangaje ko bafashe umwanya bagasura ibice bimwe by’igihugu byagize igihe kirekire cy’izuba cyane, maze baganira n’abahatuye,banakurikirana uburyo babayeho.

Ati “Ariko twasanze abaturage batarahungabanye cyane nubwo habayeho igihe kirekire cyane cy’izuba. Kubera ko nk’igihugu, ikibazo cyakigize icyacyo.”

Yakomeje avuga ko hari ibice bimwe abaturage bagiye bunganirwa kubona ifunguro, amazi n’ibiyo by’amatungo, ariko ngo “Icyagaragaye ni uko bitari ibisanzwe ngo wenda habeho kwijuta nk’iyo twejeje neza.”

Abadepite bakomeza bavuga ko nta wahakana ko mu bihe bishize igihe cy’izuba cyabaye kirekire bigatuma “abaturage heza bake cyangwa ntibaneze, ariko twasanze bahabwa ibyo kurya ku buryo nta kibazo kinini cyagaragaye.”

Hari ibyiringiro by’uko ikibazo cy’igabanuka ry’ibiribwa cyaba kigiye gukemuka bya burundu, kuko aho izo ntumwa za rubanda ziherutse gusura, zasanze imyaka mu mirima imeze neza, ku buryo habonetse imvura ihagije, nta gushidikanya, Abanyarwanda bakongera kwijuta nk’uko byahoze.

Ibyiringiro kandi bituruka kuri gahunda zitandukanye za Leta nk’ihunikiro rusange, ndetse n’Itegeko Inteko Ishinga Amategeko yatoye rijyanye no gufasha abanyarwanda kuzigama babinyujije no mu guhunika.

Sena na yo irabyemeza

Umutwe w’Abadepite ndetse na Sena, intero ni imwe ku kibazo cy’inzara ivugwa mu Rwanda.

Senateri Jeanne D’Arc Gakuba, Visi Perezida wa Sena yatangaje ko “Ntawavuga ko mu Rwanda hari inzara”, gusa na we akemeza ko icyabayeho ari igabanuka ry’ibiribwa ryatewe n’ibura ry’umusaruro ryatewe n’igihe kirekire cy’izuba.

Senateri Gakuba akomeza avuga ko imiyoborere myiza n’imikoranire y’inzego zose, hagiye hafatwa ingamba zitandukanye zirimo no gushyira imbaraga mu kuhira imyaka, icyo kikaba cyari cyo cyuho kuko mbere abaturage batari barashyizwemo imbaraga zihagije.

Aha hatangwa ingero z’ibyobo bishyirwamo shitingi zo gufata amazi y’imvura kugirango adatembera mu migezi gusa ahubwo abe yakwifashishwa no mu kuhira imyaka, ibi bikazafasha mu guca ukubiri n’ikibazo cy’amapfa n’inzara mu Rwanda.

 

JK : Niba intumwa za rubanda alizo zemeza ko ntanzara ili mu Rwanda, abanyarwanda bilirwa bicira isazi mujisho bazavuganirwa nande ?

-       Ntanzara ihali ahubwo nuko abaturage ntacyo bafite cyo kulya

-       Ntanzara ihali kuko abaturage bafite imiyoborere myiza

-       Ntanzara ihali kuko Leta yabagejejeho ubulyo bwo guhunika kandi ntacyo bejeje

-       Ntanzara ihali gusa nuko abaturage batalya ngo bijute

-       Ntanzara ihali nikizuba cyavuye abaturage ntibagira icyo basarura

None kuli Leta y’u Rwanda inzara niki ? Inzara idatewe n’izuba yaterwa n’iki ?
Izi ntumwa za rubanda zahuye n’abahe baturage ? Aba se si abanyarwanda bivugira ?
Iyumvire ibyo abanyarwanda muturere dutandukanye babwiye itangazamakuru kunzara ibagejeje k’ubuce muli uku kwezi kwa 11 gusa.











 

Aba bagore babona bashishe amatama abengerana kuko bonka imitsi y’abaturage bakagirango abanyarwanda bose niko bameze ?

Inteko

Senateri Gakuba Jeannne d'Arc, Depite Mukabalisa Donathille na Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc

 

Tweet