Urubanza rwa
Laurent Nkunda ku Gisenyi rwasubitswe.
Ubushinjacyaha buvuga ko butakwemeza niba uru rukiko rufite
ububasha bwo kuburanisha ikirego cyatanzwe n'uwunganira Nkuda.
Uruhande rwa
Nkunda rwo rwemeza ko yafashwe hatubahirijwe amategeko bityo akaba agomba
kurekurwa.
Icyumba cy’urukiko
rwa Rubavu cyari cyakubise cyuzuye, benshi mu bari baje akab
ari Abanyecongo dore ko urukiko rwubatse muri metero nk’ijana uvuye ku mupaka
ugabanya ibihugu byombi.
Umufasha wa nkunda Elisabeth Maheshe yari imbere,
kimwe n’abana be babiri bambaye
imyenda y’ibara ry’umukara gusa.
Umunyategeko Stephane
Bourgon yateruye arega ubutegetsi bw’u Rwanda kuba bumaze amezi asaga ane
bafungiye Laurent Nkunda ahantu hatazwi mu mujyi wa Gisenyi kandi yaba we
umwunganira ndetse n’umuryango we bakaba
batemererwa kumusura.
Uruhande rw’ubushinjacyaha
rwo rwavuze ko rutemera ko uru rukiko rufite ubushobozi
bwo kuburanisha uyu musirikare kubera ko nta birego
ashinjwa.
Kandi ngo mu magereza
yose yemewe mu Rwanda akaba nta n’imwe
agaragaramo.
Ku bushinjacyaha, urukiko rugomba gutangaza ko abunganira Nkunda batagaragaza ibimenyetso by’ibyo aregwa ari na byo
bigaragaza ko urukiko rufite ubushobozi bwo kumuburanisha bityo rwo rukavuga
ko batsindwa.
Ibi byakuruye impaka
ndende n’imbaga yari aho igaragaza
kutishimira imvugo y’umushinjacyaha n’ubwo bitemewe ku batari
ababuranyi kuvuga mu rukiko.
Kuri Stephane Bourgon
ngo kuba nta birego bishinjwa Nkunda bigaragazwa kandi akaba afungiwe
ahantu hatazwi n’ibyemezo bigaragaza ko yafashwe binyuranije n’amategeko bityo akaba agomba gufungurwa.
Gusa icyemezo
ndakuka kigomba gufatwa n’urukiko rwatangaje ko ruzagaragaza uko rubona ikibazo
kuri uyu wa mbere utaha.
Urukiko rwisumbuye
rwa Rubavu rubaye urwa kabiri
nyuma y’urwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali rwo rwemeje
ko Stephane Bourgon yanyuze inzira itari yo muri uru
rugamba rwo gusaba irekurwa ry’umukuru wa CNDP.