"Ni nde
watinyuka kuvuga ubu ngo Abanyamerika n'Abanyaburayi ntibagombaga kurwanya
Hitler ahubwo bagombaga kugerageza kumvikana na we ? Ni nde ubu wagira inama
Abanyamerika n'Abanyaburayi ngo nibarebe uko bagira imishyikirano na Al-Qaïda
?" (Ndahayo Eugène).
Muvandimwe
Eugène,
Ni byiza kuba
utumenyesheje ingamba n'imigambi igomba kwubahirizwa n'imitwe itavuga rumwe
n'ingoma y'igitugu ya FPR muri rusange, kugirango iyo mitwe ishobore kwemererwa
gufatanya na FDU-Inkingi urugamba rwo kurwanya icyo gitugu.
Nk'uko ubivuga,
nibyo koko abagerageje kurwanya iyo ngoma mbere ya FDU-Inkingi ntacyo bashoboye
kugeraho kigaragara, kubera impamvu zinyuranye usobanura. Nkaba nanjye
nshyigikiye ko iyo abantu bahuje umugambi wo kugera ku ntego iyo ariyo yose, ni
ngombwa buri gihe ko bafata umwanya wo kwinegura, basanga hari aho bibeshya
bakahakosora, babaye bagifite igihe; basanga kandi igihe
cyarabashiranye bakemera ko bibeshye, byaba ngombwa bagahigamira
(bakabererekera) abandi bashobora kugira akarusho.
N'ubwo nanjye
nemera ko kwiringira ko FPR na Kagame wayo bashobora kwemera igitekerezo
cy'imishyikirano ari ukwibeshya cyane, nta n'ubwo mbona izindi nzira
FDU-Inkingi izanyuramo kugirango ibone umusozo w'inzira yahisemo yo kwitana ba
mwana gusa. Aha ndibaza kuri kiriya gitekerezo mushimangira cy'uko Kagame
ari Hitler, FPR ikaba Al Qaïda; mugafata umwanzuro w'uko nta mishyikirano
ishoboka hagati yanyu n'icyo gipande kigizwe na Kagame n'abambari be.
Mu magambo
make, icyo mbona kidasobanutse neza ntabwo ari uko Kagame ari
umwicanyi-kabuhariw e. Umugambi w'ubuwicanyi n'ubundi bugome akaba
awusangiye na FPR na leta ayobora. Ikibazo ni uko nawe ubwe hamwe
n'abamushyigikiye bemeza ko légitimité y'ubutegetsi bwabo bayikesha kuba
barahiritse ingoma-mbisha yababanjilije.
Ni muri urwo
rwego usanga bamwe baturuka uruhande rumwe bakabaza Abanyarwanda ngo
"mwemera révolution ya 1959 na kamarampaka? ". Naho abandi
bagaca urundi ruhande bakabaza abo Banyarwanda ngo "mwemera génocide
n'intsinzi ya kalachnikov? ".
Nkeka
ko hazagera igihe biba ngombwa ko Abanyarwanda bahabwa ituze,
bakareka gusabwa kwishyiraho by'agatsi n'imfabusa amahano yakozwe
n'abiyitiriye inyungu zabo. Icyo gihe buri mwicanyi azafata izina rye
rimuhame, asabe imbabazi azihabwe cyangwa yemere ibihano ku giti
cye.
Tashya
abavandimwe n'incuti.
Joseph.