Padiri Nahimana na bagenzi bemeye kuva i Nayirobi

BBC Gahuza 25 Ukw’icumi na rimwe 2016

 Nahimana

                              Padiri Thoamas Nahimana(wambaye amalineti) Nadine afite umwana we

Padiri Thomas Nahimana na bagenzi bayoboye ishyaka ISHEMA, bemeye kuva ku kibuga cy'ndege cya Jommo Kenyatta, I Nayirobi.

Baravuga ko bumvikanye n'ubutagetsi bwa Kenya ko basubira mu bihugu bavuyemo kubera "inyungu z'igihugu cya Kenya."

Padiri Nahimana yabwiye BBC GAHUZAMIRYANGO ko mu mishyikirano bagiranye na leta ya Kenya, abategetsi b'icyo gihugu bababwiye gukomeza kuba kuri icyo kibuga kandi barwanya leta y'u Rwanda bishobora guhungabanya umubano w'ibyo bihugu.

Yavuze ko Nadine Kasinge yasubiye muri Canada, naho we aritegura gusubira mu Bufaransa.

Yirinze kuvuga igihugu Venant Nkurunziza azajyamo, Nkurunziza yaturutse muri Malawi.

Padiri  Nahimana na bagenzi bari mu nzira bagana mu Rwanda gutangiza ibikorwa by'ishyaka ISHEMA rikorera mu mahanga.

Baravuga ko Kenya Airways yababwiye ko yahawe amabwiriza na leta y'u Rwanda ko Padiri Nahimana adashobora kujya muri icyo gihugu.

 

Tweet