Padiri
Nahimana na
bagenzi bemeye kuva i Nayirobi
BBC
Gahuza 25 Ukw’icumi na rimwe
2016
Padiri
Thoamas Nahimana(wambaye amalineti) Nadine afite umwana we
Padiri
Thomas Nahimana na bagenzi bayoboye
ishyaka ISHEMA, bemeye kuva ku kibuga cy'ndege cya Jommo Kenyatta, I
Nayirobi.
Baravuga
ko bumvikanye n'ubutagetsi bwa Kenya ko
basubira mu bihugu bavuyemo kubera "inyungu z'igihugu cya Kenya."
Padiri
Nahimana yabwiye BBC GAHUZAMIRYANGO ko mu
mishyikirano bagiranye na leta ya Kenya, abategetsi b'icyo gihugu
bababwiye
gukomeza kuba kuri icyo kibuga kandi barwanya leta y'u Rwanda bishobora
guhungabanya umubano w'ibyo bihugu.
Yavuze
ko Nadine Kasinge yasubiye muri Canada,
naho we aritegura gusubira mu Bufaransa.
Yirinze
kuvuga igihugu Venant Nkurunziza
azajyamo, Nkurunziza yaturutse muri Malawi.
Padiri
Nahimana na bagenzi
bari mu nzira bagana mu
Rwanda gutangiza ibikorwa by'ishyaka ISHEMA rikorera mu mahanga.
Baravuga
ko Kenya Airways yababwiye ko yahawe
amabwiriza na leta y'u Rwanda ko Padiri Nahimana adashobora kujya muri
icyo
gihugu.