« Revolisiyo
y'Abanyarwanda niyo izakiza u Rwanda ingoma
y'igitugu ya Kagame n'Agatsiko ke ».
Uyu
Padiri
Thomas azi neza ubutegetsi bwa FPR avuga ko bubereyeho gusa kunyunyuza
imitsi
y'abaturage, kuko kuva yahabwa ubupadiri muw'1999, yashinzwe kuyobora
Komisiyo
ya Diyosezi y'Ubutabera n'Amahoro kugeza mu mwaka w'2005. Ni umwe mu
bakurikiraniye hafi ibyerekeye ishyirwaho ry'Inkiko Gacaca n'imikorere
yazo,
iyandikwa ry'Itegeko Nshinga ryo muw'i 2003, yabaye ndetse n'indorerezi
mu
matora ya Perezida wa repubulika n'abadepite yo muri 2003.
Padiri Thomas arasobanura imigabo n'imigambi y'ishyaka Ishema mu gukiza
u
Rwanda icyo yita ingoma y'Agatsiko-Sajya. Ariko kuba ari Padiri,
twabanje
kumubaza icyo atekereza kuri kiliziya gatolika muri iki gihe umushumba
wayo
mukuru yeguye.
Naho ku buryo abanyarwanda bakwipakurura ingoma ya Kagame , kuri Padiri
Thomas
n'ishyaka Ishema, ngo
buri muturage yunvise ko agomba kwanga agasuzuguro n'ikinyoma, Kagame
n'agatsiko ke ntibatera kabiri.
Padiri Tomas asanga Kagame ariko ngo agifite amadilishya abiri yagombye
gufungura kugirango arinde u Rwanda akaga: rimwe ni inzira y'ibiganiro
byahuza
abanyarwanda, irindi ngo ni ukurekura infungwa zose uhereye ku
banyapolitiki
Mme Ingabire Vigitoriya, Déogratias Mushayidi, Bernard
Ntaganda n'abandi bose
bazizwa kutavuga rumwe na Kagame na FPR ye.
Padiri Thomas Nahimana yavukiye mu Bugarama i Cyangugu, mu 1971. Yahawe
ubupadiri mu w'1999 arangije mu Iseminali nkuru y'i Nyakibanda. Yakoze
ubutumwa
muri Paruwasi ya Nyamasheke, Hanika na Muyange ho muri Cyangugu ,aba
n'umurezi
mw'iSeminari nto ya Cyangugu.
Mu
w'2005, Padiri Tomasi yagiye gukomereza
amashuli mu Bufaransa.Ubu akaba afite Impamyabushobozi ihanitse cyane
(Master
Degree) mu by'Amategeko ( Droit) na Philosofiya.
Ikondera,
08 mars 2013